Cathédrale de NYUNDO - RWANDA

Diocese of NYUNDO

  Diyosezi ya Nyundo

    Diocèse de Nyundo

Autel Cathédrale de Nyundo - RWANDA
Intangiriro Tubibwire  Komisiyo  za diyosezi Akanyamakuru  Amakuru y'amaparuwasi Abihayimana   Imishinga Kutwandikira 
 Umwaka wa 2013 | 2012 | 2011   |    Année 2013 | 2012 | 2011
Centre de documentation

                                                 Amakuru y 'ingenzi yaranze 2012  na 2011   |    Actualités principales années 2012 - 2011
DECEMBRE 2012
NOVEMBRE 2012

Ku italiki ya 8/11/2012 Umwepiskopi wa NYUNDO yashyizeho ama commissions mashya (Conseils, Commissions et Comités).
Kanda hano urayasanga kuri aya mapaji
OCTOBRE 2012

Inama y'abapadiri ba Nyundo yo kuwa 17-18/10/2012
 
Ku munsi wa mbere w'inama, ku wa 17/10/2012, abasaserdoti ba NYUNDO baturutse mu ma Paroisses yose ya Diyosezi bahuriye kuri Centre Pastorale ya NYUNDO.
Bimwe mu byaranze umunsi wa mbere :
    Isengesho ritangiza inama
    Kwakira abasaserdoti bashya: Padiri Straton NSHIMYUMUREMYI, Théodore MPAYIMANA, Emmanuel HAKIZAYEZU na Jean Damascène HAKIZIMANA
    Gutora umwanditsi mushya w'inama y'abasaserdoti ba NYUNDO: Padiri Pio KWITONDA;
    Kuvuga ingingo zateguriwe mu ma doyennés ari nabyo byafashe umwanya muremure: Umwaka w'ukwemera na Pastorale de la Famille. Umwaka w'ukwemera uzatangira ku mugaragaro muri Diyosezi ya Nyundo ku wa 21/10/2012 kandi wizihizwe mu bihe no mu buryo butandukanye.
    Amakuru anyuranye
SEPTEMBRE 2012
13/09 UMUSEMBURO W'UBUSABANE n° 36. Akanyamakuru ka Diyosezi ya Nyundo. Warabonetse. Kanda hano
12/09 SEBEYA YANGIJE BYINSHI... Kanda hano urebe amwe mu mafoto y'ibyabaye
Nyuma y'uko Sebeya igaragaje ubukana bukabije ku wa 12 Mata 2012, ejo bundi yarongeye iragaruka. Hari kuwa gatandatu taliki ya 8/09/2012 guhera mu ma saa cyenda, kugeza mu ma saa moya z'ijoro ubwo Sebeya yigabizaga ikibaya cya Kayanza cyose imaze kuyogoza ahandi henshi nka Kamuhoza, Nyamugari na Mahoko. Umwana w'imyaka itatu yahasize ubuzima, amazu, amatungo n'imyaka nabyo bihura n'ingorane.
AOUT 2012
26/08 Nimusome kandi musomeshe akanyamakuru kanyu UMUSEMBURO W'UBUSABANE n° 35. Kanda hano
JUILLET 2012
08/07 Icyumweru cy'Uburezi gatolika muri Diyosezi ya Nyundo. Murabigezwaho na  NIWEMUKOBWA Apolline (SEC Nyundo) . Kanda hano.
JUIN 2012
 29/06 NOMINATIONS JUILLET 2012  -  UBUTUMWA BUSHYA ku Basaseridoti bose ba Diyosezi ya NYUNDO  Kanda ku mabahasha ureba cyangwa hano  Usome ibaruwa ya Musenyeri Alegisi HABIYAMBERE, S.J., Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. 
21/06 Ubusabane bw'Abakozi ba Caritas Nyundo / Kibuye  na Caritas Nyundo / Gisenyi. Mubigejejweho n'Umwanditsi Mlle Espérance MUJAWAMARIYA. Kanda hano usome inyandiko
Réhabilitation du Petit Séminaire Saint Pie X de NYUNDO
08/06 Burya na sport yaba umwe mu misingi y'ubusabane bw'Abasaseridoti.
Abapadiri ba Kigali biteguye gutangira Football
Abapadiri ba Kigali biteguye gutangira Football
kanda ku ifoto cyangwa hano ishusho ribe rinini
Ku itariki ya 04/06/2012 abasaserdoti ba Diyosezi ya Nyundo basuye bagenzi babo bo muri arikidiyosezi ya Kigali bagirana ubusabane mu mikino ibiri : Basket ball na Foot ball.

Iyo mikino yombi yabaye mu ituze n’ urukundo ariko n’ ishyaka ritabuze .
Ahagana ku isaha ya sa cyenda nibwo umukino wa Football wari utangiye ku kibuga cya Collège Saint André i Nyamirambo. Kimwe mu byashimishije ni uko umukino watangijwe ku mugaragaro n’Archevêque wa Kigali Nyiricyubahiro Musenyeri Thaddée NTIHINYURWA. Yasuhuje abakinnyi b’amakipe yombi maze capitaine w’ikipe ya Nyundo Padiri Léonidas KAREKEZI anamwereka abakinnyi ba Nyundo bari basuye Kigali...
                                         Kugira ngo usome ibikulikira kanda hano.


Twabigejejeweho na Padiri Fraterne NAHIMANA
Urabona n'andi mafoto y'uwo munsi
nukanda hano
Abapadiri ba Nyundo biteguye football
Abapadiri ba Nyundo biteguye gutangira Football
kanda ku ifoto cyangwa hano ishusho ribe rinini
GSNDA (Groupe Scolaire Notre Dame d'Afrique) yizihije umunsi mukuru... 
Abanyeshuli bavugije ingoma

Bamwe mu banyeshulikazi ba GSNDA
Bamwe mu banyeshulikazi ba GSNDA (cliquez sur les images pour agrandir). Kanda ku mafoto abe manini cyane.
Urwunge rw'amashuli rwa Nyundo ruzwi ku izina rya GSNDA ( Groupe scolaire notre Dame d'Afrique) rwizihije umunsi mukuru w'umurinzi warwo: "BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W'AFURIKA"
Uwo munsi ubusanzwe wizihizwa ku wa 30/Mata, muri uyu mwaka wizihijwe ku wa gatandatu taliki ya 2/Kamena/2012. Turababwira muri make cyane ibyahabereye.

Igitambo cy'Ukarisitiya nicyo cyabimburiye uwo munsi kiyobowe n'Umwepiskopi wa NYUNDO gisusurutswa n'abakobwa bo muri GSNDA bakoresheje indirimbo, imbyino ndetse n'umurishyo usukuye.
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi wa NYUNDO yagendeye cyane ku Ivanjiri yari yateguriwe uwo munsi ivuga kuri Yezu na Bikiramariya mu bukwe bw'i Kana. Abari n'abategarugori kiliziya yacu yifuza ni abagerageza kwigana imigenzo myiza y'Umubyeyi Mariya, irimo ubushishozi, kumenya igikenewe, kugisaba aho bigomba kandi byose bigakorwa mu bwiyoroshye n'ubwiyumanganye. Bikiramariya adusabira Yezu ibyishimo natwe akadusaba kumvira Yezu.
Umwepiskopi ntiyibagiwe no kubwira abo Bari ko Kiliziya ishaka abiyegurira Imana bakayishimira ibyiza yabagiriye bayitura ubuzima bwabo. Nyuma ya Missa, abitabiriye ibirori bahuriye ku nzu y'imyidagaduro
ahazwi ku Izina rya Centre Pastoral. Muri byinshi byahabereye bikanahavugirwa, urubuga rwacu ruhisemo kwibanda kuri Madame Espérance wizihizaga Yubile y'imyaka 25 amaze yigisha muri GSNDA. Afite ishema ryo kwitwa umurezi kandi akabishimira Imana, Leta na Kiliziya.

Uwo mutegarugori umaze imyaka 56 avutse, ntashobora kwibagirwa ko imyaka 31 ayimaze muri GSNDA kuko uretse no kuhigisha, yahize imyaka 6. Akaba afite ishema ryo kuba yarize Sciences ntagire ikibazo na gito cyo gukomeza Igifaransa n'amateka muri Institut Pédagogique National. Yari yarateguwe kwiga atarobanura, amenya kare ko agomba kubagarira yose, ibyo kandi akaba anabishishikariza abo yigisha. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu gihe cye hari imvugo yakoreshwaga, haba muri IPN ndetse no muri UNR, yavugaga ngo kanaka ni "made in NYUNDO", ibyo bigasobanura "umukobwa wihagazeho, umukobwa usobanutse".
Kuba hari benshi ryareze bari mu nzego zikomeye z'ubuyobozi bw'igihugu cyacu birabigaragaza.
Turangize tuvuga ko kuri uyu munsi herekanywe ku mugaragaro, Umuyobozi mushya wa Roho muri GSNDA, uwo akaba ari Padiri Laurent NGENDAHAYO umuyobozi wa Seminari nto ya NYUNDO.
Mwahaberewe na Padiri MALIYAMUNGU KWIZERA Jean Népomuscène
Mme Espérance
Madame Espérance wizihizaga Yubile y'imyaka 25 amaze yigisha muri GSNDA
(cliquez sur les images pour agrandir)
Umuyobozi_wa_GSNDA_hagati_y_umwepiskopi_na_Aumonier mushya.JPG
Umuyobozi wa GSNDA hagati y'umwepiskopi na Aumonier mushya (kanda ku mafoto kugira ngo abe manini)
JUBILÉ DE CINQUANTE ANS DE SACERDOCE DE L’ABBÉ JEAN BAPTISTE MENDIONDO
Abbé Jean-Baptiste MENDIONDO HABINEZA



Padiri Yohani Batisita MENDIONDO HABINEZA yijihije Yubile y'imyaka 50 ahawe ubusaserdoti.


 Yagiranye ikiganiro na Jérôme GAKWAYA. Kanda hano wisomere.











Ce 20 Mai 2012, le Diocèse de Nyundo a célébré le jubilé d’or de l’Abbé Jean Baptiste Mendiondo. Ces cérémonies qui se sont déroulées à Mukungu, ont débuté par une messe d’action de grâce présidée par l’Evêque de Nyundo Monseigneur Alexis Habiyambere. Les chrétiens de Mukungu et Gisovu ont massivement participé à la célébration de ce jubilé du prêtre qui les sert depuis 1973. Le Gouverneur de la province de l’ouest Monsieur Kabahizi Célestin a représenté l’Etat dans ces cérémonies et a eu l’occasion d’exprimer les gratitudes de notre Etat envers ce prêtre qui a manifesté l’amour sans frontières.

QUI EST JEAN BAPTISTE MENDIONDO ?
Ce prêtre d’origine française est arrivé au Rwanda en 1960 et a continué sa formation à Nyakibanda comme grand séminariste de Nyundo. Il a été ordonné prêtre incardiné à Nyundo le 10 Juin 1962 par Mgr Aloys Bigirumwami. Il est connu sous le nom rwandais de Habineza (nom venu de l’inspiration de Mgr Gasore Louis lors d’une soirée de veillée fraternelle à Mibilizi en 1961). Il est fils de Mendiondo Baptiste et Pascaline. Il est né dans une famille de quatre enfants dont deux garçons et deux filles. Durant ces cinquante ans de ministère sacerdotal, il vient de passer 39 ans à Mukungu (il est là depuis la création de cette paroisse en 1973). Ce jubilé a été l’occasion de lui remercier pour son attachement au diocèse de Nyundo et son amour envers les rwandais.


QUELQUES REALISATIONS :
A part les réalisations d’ordre spirituel que seul Dieu sait évaluer ( prédication de la parole de Dieu, sanctification du peuple de Dieu par les sacrements , la prière et les œuvres de charité), Padiri HABINEZA a matériellement contribué au développement du Diocèse de Nyundo ( spécialement Mukungu) :
- Construction de 26 petites chapelles pour les chrétiens en succursales
- Construction de 4 grandes églises ( Mukungu , Gisovu, Musango et Bigugu)
- Deux centres de Santé (Mukungu et Musango)
- 14 écoles primaires
- 12 ponts
- Entretien de la route Gasenyi – Mukungu
- Aides aux frais d’études et soins médicaux des indigents, etc…..


Il faut dire que HABINEZA MENDIONDO Jean Baptiste a été marqué par les vertus de simplicité, humilité et courage. Tous ceux qui l’ont connu veulent encore assister à son jubilé de 75 ans de sacerdoce. Deo Gratias.
Abbé Elie HATANGIMBABAZI   04/06/2012
MAI 2012
Mgr Aloys BIGIRUMWAMI Ubutumire
Muri uyu mwaka wa 2012 Diyosezi ya NYUNDO inejejwe no kwibutsa abantu bose ko hashize imyaka 60 tubonye Umwepiskopi wa mbere w'Umunyarwanda ariwe Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI. Muri paruwasi zose za Diyosezi ya NYUNDO, ku munsi mukuru wa Pentekosti uyu mwaka, twizihije iyo sabukuru.

Ku italiki ya 7 Nyakanga 2012 muri Katedrali ya Nyundo i saa tanu hazaturirwa igitambo cya Missa cyo gushimira Imana ubwo buntu yatugiriye.
Abamenye Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, abanyuzwe n'ibyiza byinshi yakoze yamamaza ingoma y'Imana,
arwanya ubujiji n'ubukene, ateza imbere umwari n'umutegarugori, cyane abamumenye biga mu mashuli yashinze, mwese muratumiwe. Kwibuka Musenyeri Bigirumwami ni ishema ku muntu wese ukunda umuco mwiza w'abanyarwanda unonosowe n'urumuri rw'Ivanjili.
Muzaze dufatanye gushimira Imana tumwibuka kandi twivugururamo indangagaciro yaharaniye.

Ubunyamabanga bwa Diyosezi ya NYUNDO
.
30 05 2012

[Agafoto ku munsi ahabwa Ubwepisikopi]
AVRIL 2012
IJAMBO rya Nyiricyubahiro Musenyeri Alegisi HABIYAMBERE; S.J., Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu RUHENGERI kuwa 24/03/2012. Kanda hano.
Eglise paroissiale de MURUNDA
Eglise paroissiale de MURUNDA
Paroisse MURUNDA "Notre Dame du Saint Rosaire" en son 103 ième anniversaire. Cliquez ici pour lire l'article  par l'Abbé Fraterne NAHIMANA.
Pour voir la photo de l'équipe sacerdotale actuelle de MURUNDA, cliquez ici
MARS 2012
Mgr Visenti HAROLIMANA Umushumba mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri yahawe ubwepisikopi kuwa 24 werurwe 2012.
Kanda hano usome ijambo yavuze kuri uwo munsi.  << |>> Kanda hano urebe amwe mu mafoto y'uwo munsi.
(vous êtes redirigé vers le site de la Conférence Episcopale du Rwanda)

Bari baje kumushyigikira no gufatanya nawe igitambo cya misa
           
(Photo officielle et devise)
Kanda hano usome ijambo yavuze ku munsi ahabwa ubwepiskopi kuwa 24/03/2012. Nimwo usanga ibisobanuro by'iki kirangantego "Vidimus Stellam Eius"
FEVRIER 2012
Myr Visenti HAROLIMANA yinjiye mu Ruhengeri
Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA yageze mu Ruhengeri  
Ku wa 20/02/2012 nibwo Musenyeri Visenti HAROLIMANA yageze muri Diyosezi yatorewe kubera Umushumba. Nyuma yo gusezerwaho no guherekezwa neza n'imbaga yo ku NYUNDO, cyane cyane iyo mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo X, uwo mushumba mushya yakiriwe neza cyane n'imbaga yaje asanga.  >Kanda hano USOME ibikurikira.

Ndetse numara gusoma wirebere  n'amafoto ye yinjira mu Ruhengeri.

Mubigejejweho na Padiri J.Nepo MALIYAMUNGU KWIZERA
Econome Général wa Diyosezi ya Nyundo  
Abbé J. Népo MALIYAMUNGU

Kanda ku ifoto irusheho kugaragara ndetse urebe n'andi mafoto
Le Service diocésain de la catéchèse

NB. Cet article a pour introduction une brève présentation du diocèse de Nyundo déjà sur ce site à cette page.

Pour agrandir la photo cliquez dessus et vous verrez d'autres images incluses dans le texte.




03/02/2012 Communiqué de la Nonciature Apostolique au Rwanda et biographie de l'Evêque de Ruhengeri (texte intégral) cliquez ici
COMMUNIQUE DU PRESIDENT DE LA CEPR ANNONCANT LA NOMINATION D’UN NOUVEL EVEQUE DU DIOCESE DE RUHENGERI
Mgr Vincent HARORIMANA Evêque de Ruhengeri
Mgr Vincent HAROLlIMANA Nouvel Evêque de RUHENGERI

Dans un communiqué signé à Kigali ce mardi 31 janvier 2012, Mgr Smaragde MBONYINTEGE, Evêque de Kabgayi et Président de la Conférence Episcopale du Rwanda exprime sa profonde joie d’annoncer aux fidèles catholiques du Diocèse de Ruhengeri en particulier et d’une manière générale à tous les Catholiques du Rwanda, que Sa Sainteté le Pape Benoît XVI a nommé l’Abbé Vincent HAROLIMANA, jusque-là Recteur du Petit Séminaire de Nyundo, nouvel Evêque du Diocèse de Ruhengeri.

Le Président de la CEPR conclut son communiqué en remerciant le Pape et en exprimant ses meilleurs vœux au nouveau prélat.

 

                                    Fait à Kigali, le 31 janvier 2012

 

                                    Sé Mgr Smaradge Mbonyintege

                                    Evêque de Kabgayi

                                    et Président de la Conférence Episcopale du Rwanda

Abbé Thaddée MUSABYIMANA  Abbé Thaddée MUSABYIMANA CARITAS NYUNDO/KIBUYE YASHIMIWE KUBA UMUFATANYABIKORWA MWIZA W’AKARERE KA KARONGI
Par l'Abbé Thaddée MUSABYIMANA. Cliquez ici
Seminari yacu  yongeye kwitwara neza cyane

Amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange yagiye ahagaragara
Friday 20 January 2012 Inama y’igihugu ishinzwe ibizamini imaze gushyira ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’abasoza icyiciro rusange(Ordinary level/Tronc Commun).Dr Mathias Harebamungu watangaje amanota y’abanyeshuri, avuga ko ubu abana batsinze byisumbuyeho gato ugereranyije n’umwaka ushize wa 2010 kandi umubare w’abakoze ndetse n’ibigo bikaba byariyongereye.Mu mashuri abanza abana bakoze ni ibihumbi 159.957 bangana na 93,5% byabari biyandikishije, ababonye amanota akwiye bakaba ari 82,75%. Naho mu kiciro rusange, abakoze ni ibihumbi 77.473 bangana na 97,1 % by’abari biyandikishije, ababonye amanota akwiye bakaba ari 82,8%.Amategeko agenga ikosora ndetse no gushyira abatsinze ku myanya, agena ko abana bashyirwa mu by’iciro bine hakurikije uko batsinze. Tugenekereje mu kinyarwanda ikicyiciro cya mbere ni abatsinze cyane (Distinction), icya kabiri ni abatsinze(credit), icyiciro cya gatatu kikaba icy’abatsinze bibayabaye cyangwa se abagerageje(pass), icya nyuma kikaba icy’abatsinzwe(unclassified).
Mu cyiciro rusange, ibigo 10 biza ku isonga ni New Life High School (Kayonza), Maranyundo Girls’ School (Bugesera), Lycée Notre-Dame de Citaux(Nyarugenge), Petit Séminaire St Pie X de Nyundo (Rubavu), Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi (Muhanga), Petit Séminaire Nkumba (Gakenke), Nu-Vision High School (Gasabo), Petit Séminaire Rwesero (Gicumbi), Petit Séminaire Ndera (Gasabo) na ESC Byimana (Ruhango).
Abana bacu tubahaye impundu. Iseminari yacu ikomeze irerere u Rwanda na Kiliziya.
Byoherejwe na Père Econome Général Jean Nepo MALIYAMUNGU.

Inama ya mbere y'abapadiri (Presbyterium) ba Diyosezi ya NYUNDO mu mwaka wa 2012 yarabaye.
Ni ku mataliki 18 na 19 Mutarama. Nk'uko bisanzwe yayobowe n'umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE .
Iyo nama yibanze ku ngingo ebyiri z'ingenzi:
  1. - Umubano n'imibanire myiza y'abapadiri
  2. - Uniformisation de la gestion des biens dans toutes les Paroisses.
Abapadiri ba Diyosezi ya NYUNDO, babonye umwanya uhagije wo kuvuga uko babanye mu ma paroisses atandukanye, ibibangamira umubano wabo ndetse n'ibyo bumva byatuma urushaho kuba mwiza. Ibiganiro byaranzwe no kubwizanya ukuri; ingamba zafashwe nazo zigaragaza ugushyira mu gaciro.
Ibijyana n'umutungo nabyo byafashe umwanya munini, uburyo bw'imikorere buvugwaho, hagaragazwa na byinshi bikeneye umurongo ugaragara.
Ibindi:
  • Umuyobozi w'umurimo mu karere ka Rubavu nawe yatumiwe muri iyo nama aganiriza abapadiri ibirebana n'itegeko ry'umurimo ndetse n'inshingano zacu nk'abakoresha atibagiwe n'iz'abakozi dukoresha.
  • Zimwe muri gahunda ziteganyijwe muri 2012 nka Yubile zitandukanye n'itangwa ry'ubusaserdoti ku ba Padiri batanu n'abadiyakoni icumi dushobora kunguka muri uyu mwaka.
Byose byarangiye neza, bisozwa n'igitambo cya Missa yo gushimira Imana.

par Jean TWAHIRWA, Nyundo le 14/12/2011 et la Commission Justice et Paix Diocèse de Nyundo
[Texte et photos copiés sous format pdf en 2 parties] "En date du 22 au 25 Novembre 2011, la Commission Diocésaine "Justice et Paix" de Nyundo (CDJP/NYUNDO) a organisé un voyage  au Burundi  de 30  étudiants rwandais, 19  étudiants congolais, 1 professeur de l’ULK et 3 agents de la Commission Diocésaine Justice et Paix de Nyundo  pour rencontrer les étudiants burundais à deux journées de convivialité.   L’objectif de cette visite était de lever les préjugés ainsi que les ..."
Lire la suite ici :
1ière partie | 2ième partie
Abbé E. Mukeragabiro Abbé Etienne MUKERAGABIRO La Caritas NYUNDO Historique - Vision et mission - Domaines d'intervention - Sources de financement. par l'Abbé  Etienne MUKERAGABIRO
Directeur de la Caritas Nyundo/ Gisenyi.

Cliquez ici pour accéder au texte.
Abbé Vincent Mbonabakira Abbé Vincent MBONABAKIRA Inyandiko-mvugo y'inama ya Komisiyo ishinzwe Animation vocationnelle. Zone pastorale  Gisenyi. Nyundo kuwa 30 Gicurasi 2011. Umwanditsi w'inama Abbé Vincent MBONABAKIRA.


Kanda hano usome

Bimwe mu byaranze UMWAKA wa 2011  |  Année 2011
  • Orphelinat NOEL, Ijambo rya Musenyeri ryo kuwa 08 Ukuboza 2011. Kanda hano
  • ¤ Lors de la dérnière réunion du Presbyterium (12-13/10/2011) il a été décidé de mettre sur pied la Commission de la Pastorale d'Ensemble pour remplacer celle du suivi du Synode diocésain. L'Evêque du Diocèse de NYUNDO Son Excellence Mgr Alexis HABIYAMBERE a déjà mis sur pied ladite commission, il en a nommé les membres sans oublier de leur confier une mission. Tout se trouve sur notre site. Cliquer sur les liens ou ici
par M. Etienne KABAHIZI  et l'abbé Thaddée MUSABYIMANA
  • ¤ 

  •  
    Ibyishimo byinshi


Statue de la Vierge des Pauvres Abasaserdoti twungutse uyu mwaka  Statue de la Vierge des Pauvres
3. Ishusho ry'Umubyeyi w'Abakene ritwawe n'Ababikira bacu igihe cy'umutambagiro.
Pour le texte de l'A. Gilbert NTIRANDEKURA et autres photos, cliquez ici.
1. Musenyeri wacu imbere y'ishusho ry'Umubyeyi w'Abakene 2. Abasaserdoti twungutse uyu mwaka                                    |  ( 3)
  • ¤ 

    Icyo gitambo cyabereye ku kibuga kinini cyo mu kibaya cya Kayanza, aho abantu batigeze babasha kubona akanya ko kurambirwa. Missa n'ibirori byayikurikiye byari biteguye neza, amagambo n'imbyino byose bishima Imana bikarata n'intore zayo.

    Mu bapadiri bashya batandatu, batatu bose bavuka muri Paruwasi ya NYUNDO, barimo babiri bavuka muri Santarari ya RUSAMAZA. Ibyo byatumye Nyiricyubahiro Umushumba wa Diyosezi ashimira iyo Paruwasi yari yarigeze kuba ingumba igihe kitari gito none abakurikiranira ibintu hafi bakaba bemeza ko mu myaka 10 iyo Paruwasi imaze kwibaruka abapadiri 12 barimo batanu ba RUSAMAZA.
    Nyagasani abishimirwe.

  • Nyirubutungane yandikiye
     Mgr JMV NSENGUMUREMYI

    Ku wa 30/06/2011 nibwo Mgr JMV NSENGUMUREMYI yabonye iyo baruwa mubona ivuye i Roma. Abashobora gusobanukirwa na rumwe mu ndimi zari ku musaraba wa Yezu, barabona ko Mgr JMV wari usanzwe ari Igisonga cy'Umwepiskopi wacu ubu noneho ahawe na Vatikani izina ry'icyubahiro. Twizere ko azatugaragarira vuba mu ikanzu ijyanye n'iryo zina cyane cyane muri iyi minsi Nyundo igiye kwakira abapadiri bashya icyenda. Imana imudukomereze.
Mgr JMV NSENGUMUREMYI   Nyirubutungane Yandikiye Myr JMV NSENGUMUREMYI
Cliquez sur cette lettre pour l'agrandir
Mu misa isoza inama ya Presbyterium 18-19/05/2011
Bashimiye Imana nyuma ya Presbyterium    Nyuma y'inama ya Presbyterium 18-19/05/2011 - Missa  Mu misa yo Gushimira Imana
Messe chrismale à la Cathédrale de Nyundo 19/04/2011
Messe chrismale cathédrale de Nyundo - RWANDA
Abakristu ba Paruwasi ya Nyundo - RWANDA      Messe à Nyundo _ RWANDA
Vue intérieure de la Cathédrale de Nyundo 
Copyright Diocese of Nyundo – RWANDA. 2011 - 2012. Toute forme de publicité est interdite sur ce site. Le Gestionnaire.