Cathédrale de NYUNDO (RWANDA)

Diocese of NYUNDO    

    Diocèse de Nyundo      

    Diyosezi ya Nyundo

  Actualité JANVIER - AOÛT 2016     

  Amakuru MUTARAMA - KANAMA 2016

Autel Cathédrale de Nyundo - RWANDA
Intangiriro Tubibwire  Komisiyo  za diyosezi Akanyamakuru  Amakuru y'amaparuwasi Abihayimana   Imishinga Kutwandikira 
Accueil Présentation Commissions diocésaines Bulletin Vie Paroissiale  Vie consacrée  Projets Nous contacter
DIOCESE CATHOLIQUE DE NYUNDO
PROVINCE DE L'OUEST
BP 85 GISENYI
REPUBLIQUE DU RWANDA
 Complément d'adresse  :    PHONE EVEQUE : +250788307736   |   CHANCELLERIE : +250788305255        |    ECONOME : +250788306002 ;+250722306002;    |    

                             AOÛT 2016       

  • Kuri uyu wa gatatu tariki 31/08/2016, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yafunguye paruwasi Nshya ya Gakeri. Iyo paruwasi yabyawe na paruwasi Crête Congo-Nil iherereye mu murenge wa Rusebeya Akarere ka Rutsiro. Kanda hano (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA)
                             JUILLET 2016
JUIN 2016
                              MAI 2016
  • Kuri uyu wa gatandatu tariki 21/05/2016, muri Diyosezi ya Nyundo habaye ibirori bikomeye by’itangwa ry’Isakaramentu ry’Ubwepiskopi ryahawe Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, wari watowe tariki 11/03/2016 n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ngo abe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, asimbura Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE ugiye mu kiruhuko cy’iza bukuru. Kanda hano. (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA)

  • Kuri iki cyumweru, turahimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, turazirikana ko Imana ari imwe Rukumbi mu butatu: Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu. Ni abatatu badatana basangiye kamere Mana. Kanda hano. (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA)
  • Mu i Seminari Nto ya Nyundo yitiriwe mutagatifu Piyo wa Cumi yakiriye abashyitsi badasanzwe ku wa 01/05/2016, abo bakaba ari abakristu gatolika bibumbiye mu muryango wa Mama Baba Mwangaza. Kanda hano. (Turabigezwaho na Ndahimana Albert, Umurezi mu i Seminari)
  • Tariki 14/05/2016, Ecole d’Art ya Nyundo yizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Jean Baptiste de la salle, fondateur des frères des Ecoles Chrétiennes (ni umuryango w’abafurere bayobora Ecole d’Art). Kanda hano. (Turabigezwaho na Padiri Patient NIYOYITA)
  • Uyu munsi mukuru wa Pentekositi uradusaba guha umwanya Roho Mutagatifu mu buzima bwacu tukamwifungurira kugira ngo tumubere ibikoresho adukure mu bwigunge nkuko yabikoreye Intumwa za Yezu. Kanda hano usome. (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA)
  • Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA akomeje ingendo agirira hirya no hino muri za doyennés. Izo ngendo akora akaba agamije kumenya ibice bitandukanye bigize Diyosezi ya Nyundo yatorewe kuyobora mbere y’uko ahabwa Inkoni y’Ubushumba ku wa gatandatu tariki 21/05/2016. Kanda hano urebe n'amafoto.(Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA)

                               AVRIL 2016    
  • Ku wa mbere tariki 25/04/2016, Abasaseridoti, Abihayimana n’imbaga y’abakristu bari babukereye baje kwakira Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA watorewe kuyobora Diyosezi ya Nyundo tariki 11/03/2016. (Turabigezwaho na Padri Emmanuel BAMPORINEZA). Kanda hano urebe n'amafoto
  • Turashimira tubikuye ku mutima abitanze bose zaba inzego za Kiliziya ndetse n’abantu ku giti cyabo, bitanze bagafasha Diyosezi ya Nyundo kurwanya abajura bw’abari biyitiriye zimwe mu nyandiko n’amafoto babikuye ku rubuga rwa Diyosezi ya Nyundo.  (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA).  Kanda hano
    MARS2016
  • Inyigisho yo ku wa kane mutagatifu.Iyi nyigisho yafatiye ku ya Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo (Rwanda) yegeranywa n’abapadiri  Straton NSHIMYUMUREMYI na Théophile NIYONSENGA.  Kanda  hano
Nyundo yasuye Musenyeri mushya
Mgr Anaclet MWUMVANEZA
 FEVRIER2016
Le Grand Séminaire de Nyakibanda
Nyakibanda - La Chapelle du Grand Séminaire
  • Iseminari Nkuru ya Nyakibanda itegura intore z'Imana. Turabagezaho amateka yayo mu rurimi rw'Igifaransa. (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA). Kanda hano urebe n'amwe mu mafoto y'Abasaseridoti bayirerewemo
    [Ce document est en français] A l’occasion du Jubilé de 75 ans de la fondation du Grand Séminaire, le Cercle Saint Paul, avec l’appui de la Conférence Episcopale du Rwanda et de l’autorité du Grand Séminaire de Nyakibanda vous offre ce cadeau - souvenir dont le titre est  L’histoire du Grand Séminaire de Nyakibanda .
  • Numero ya 42 y’Umusemburo w’Ubusabane ije ikubiyemo ebyiri : impamvu z’uko gutinda ni nyinshi ariko kandi ije neza ihuriza hamwe ibyo tubumbatiye, duhunitsemo imihigo twiringiye ko izaduteza imbere cyane. Turabararikira gusoma uyu Musemburo w'Ubusabane kuko ukubiyebo byinshi; kudacickwa n'ibyiza by'umwaka w'Impuhwe z'Imana, ingo zihamye zibereye Kristu, amakuru amwe n'amwe ya Diyosezi n'imihimbazo yadusigiye inyigisho. (Turabigezwaho na Padiri Emmanuel BAMPORINEZA). Kanda hano wisomere
  • Kuri uyu wa gatandatu tariki 06/02/2016, Abiyeguriye Imana bo muri zone pastorale ya Gisenyi bakoze Urugendo Rutagatifu. (Turabigezwaho na Vincent UMUHOZA). Kanda hano urebe n'amafoto

JANVIER 2016
  • Ikiganiro cyatanzwe na Padiri Cyprien DUKUZUMUREMYI mu nama y'abapadiri tariki 13-14/01/2016. Kanda hano. (Padiri Emmanuel BAMPORINEZA). 
  • Kuri iki cyumweru tariki ya 17/01/2016, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yasuye impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba (Turabigezwaho na Padiri J.M.V. HODALI). 
DECEMBRE 2015 (suite et fin)

Amakuru y'ingenzi yaranze umwaka wa 2015    -     Actualité principale 2015 (archives)
   Ecoutez en direct Radio Mariya-RWANDA  RADIO MARIA RWANDA  
Autres liens utiles
Diocèse Catholique de NYUNDO  RWANDA  -  Complément d'adresse  :    PHONE EVEQUE : +250788307736   |   CHANCELLERIE : +250788305255        |    ECONOME : +250788306002 ;+250722306002;    |      
Copyright Diocèse Catholique de Nyundo – RWANDA.  Mars 2011 - 2016. Toute forme de publicité est interdite sur ce site. Le Gestionnaire.