Amasomo:

Yobu 7, 1-4. 6-7; Zab 146 (147); 1Kor 9, 16-19.22-23; Mk 1, 29-39

INYIGISHO : Yezu ni Umukiza

Bana b’Imana Kristu nakuzwe iteka ryose we waduhishuriye by’ukuri umukiro Imana Data yageneye abantu yiremeye kandi akawubashyikiriza ku buryo bwuzuye. Uwo mukiro ni uw’abantu bose, n’uwa muntu wuzuye. Izina Yezu bivuga “Hakizimana” na Kristu bivuga “uwasizwe” kugira ngo atangaze Inkuru Nziza y’umukiro. Yezu atangira kwigishiriza ahabona yatangije inyigisho ikomeye cyane yo gusaba abantu kugarukira Imana “igihe kirageze, none ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza”(Mk 1, 15) .

Iyo yajyaga gukiza umurwayi yaheraga gukiza roho, uburwayi bukomeye kurusha ubundi. Igihe bamuzaniye uwamugaye yaramubwiraye ngo“ibyaha byawe urabikijijwe” hanyuma ati’ fata ingobyi yawe maze witahire (Mt 9, 2.6) Impamvu ni uko umuntu agizwe na roho n’umubiri, Yezu ntiyagarukiye gukiza gusa ubwo burwayi bukomeye ahubwo yaje gukiza muntu wese. Niyo mpamvu amasomo ya none agaruka k’ukuntu Imana yifatanya na muntu ngo ishobore kumukiza ku buryo byuzuye, Kuri roho no ku mubiri kuko ubuzima bw’iteka ari uko bose bamenya Imana Data n’uwo yatumye Yezu Kristu.

Mu isomo rya mbere twumvise Yobu wababaye birenze urugero, bikamugora kumenya impamvu ,akibaza byinshi; nyamara ariko ntiyacitse intege kuko azi neza ko Imana iri kumwe nawe uko byagenda kose kandi ko amaherezo azabona agahembo ke. Iyo myumvire ntawayimukuramo, nubwo abantu benshi bo mu gihe cye harimo n’inshuti ze magara, bumvaga ko ibibazo by’ubuzima biterwa no kuba umuntu yaracumuye ,akaba agomba kwakira igihano cy’Imana yamukuyeho amaboko ubundi akipfira. Kuri Yobu Imana iriho kandi ntizareka kugororera abeza no guhana ababi nubwo bwose itahita ibigaragaza nk’uko twebwe abantu tubyifuza. Iyo Mana ihorana n’abaciye bugufi ndetse n’abababaye, ikabaha ihumure bakeneye.

Ivanjili itweretse ko Imana itishimira akababaro ka muntu nyamara yemera ko akanyuramo. Yezu arakiza indwara z’amoko menshi , akirukana na roho mbi nyinshi. Arazenguruka asanga abababaye nimugoroba aho kuruhuka akareka abandi bakamusanga aho ari; akabakiza bose.

Ni Umukiza no muri iki gihe cyacu yifuza kudukiza uburwayi n’ibindi bibazo by’ubuzima dore umugambi w’Imana ari uguhindura isi nshya ahatazarangwa icyitwa amarira cyose (Mt 4,24; Hish 21,4); nyamara rero akenshi nitwe duhunga Imana, tukanga umukiro wayo. Reka ntange urugero: Covid 19 yeretse abantu ko ntacyo bari cyo, ubwenge bwabo hari ibyo butahita bugeraho kubera ko ari ibiremwa biciye bugufi ugereranyije n’ubuhangange bw’Imana; none se ibi hari inyigisho bizasigira iyi si? Abatera Imana umugongo ntibakomeza kwiyongera? Abiringira ubwenge bwabo gusa si benshi?

Abihugiraho ntibite ku bababaye n’abarwayi ntitubabona hirya no hino ku isi duhereye aho dutuye? Yezu yigeze kuvuga ngo abana b’isi bazi ubwenge kurusha ab’ingoma kuko bo basoma ibimenyetso by’ibihe bakamenya icyo gukora ariko ab’ingoma birabagora kumenyera ubwenge mu byo bahura nabyo buri wese ku giti cye cyangwa se muri rusange. Umuntu uzi ubwenge yiringira Uhoraho kuko ariwe Mukiza ushobora byose ,igihangange n’umunyamaboko ariko wita cyane ku baciye bugufi. Ni nabyo umuririmbyi wa Zaburi yatwibukije uyu munsi.
Iyo twahuye n’ibibazo hari abibuka gutabaza Imana, ni byiza ariko na none tujye twibuka ko Yezu ataje gusobanura nk’uko tubyifuza impamvu y’uburwayi duhura nabwo cg y’ibindi bibazo by’ubuzima, ahubwo yaje kuba hafi y’abababaye kugira ngo bashobore gukunda ubudacogora Imana n’abavandimwe babo nk’uko Yezu yabiduhayemo urugero ababara cyane agapfira ndetse no ku musaraba kandi yari intungane. Iyo twugarijwe n’ibibazo, aho gusenga dusaba ngo Imana ibidukize, tujye dusaba kumenya kubana nabyo cyangwa kubyihanganira, tukabinyuramo gitore tutitandukanyije n’iyaduhanze n’abavandimwe bacu, ubwo ni bwo butwari.
Yezu yishyiraga mu mwanya w’abababaye, akabakiza atitaye ku mvune ahubwo igihe cyo kuruhuka akajya gusenga. Yirukanaga roho mbi nyinshi akazibuza kumuvuga kuko zari zimuzi neza zizi ko ariwe Mukiza woherejwe n’Imana akaba n’intungane yayo ariko abantu bo bakaba bari bategereje umuntu wimbaraga
uzabakiza uburetwa bw’abanyamahanga babakandamije igihe kirekire; Umukiza wo kubunga n’Imana siwe bakeneye.

No muri iki gihe cyacu roho mbi cyangwa amashitani arahari ; amayeri akomeye akoresha ngo agushe abantu mu byaha ni ukubabuza kubaha Imana, bagasuzugura umutimanama wabo ndetse no gusuzugura bagenzi babo babagira inama. Ni impamo rwose Yezu ni umukiza kandi yifuza ko nta numwe waheranwa n’akababaro cg ngo aganzwe n’imitego ya sekinyoma.
Ubutumwa bwa Yezu bugomba gukomeza. Twese abemera n’ab’umutima mwiza duhamagariwe kuhamubera twegera abababaye duturanye cg tuzi kandi kimwe na Yezu tukabishobozwa no gusenga nk’uko ivanjili ibitubwiye.Kiliziya itwibutsa inshingano twese dufite zo kwita ku barwayi n’abababaye kuko buri muntu wese cyane cyane uwazahajwe n’indwara agaragariramo Kristu wababaye cyane ariko kandi akaba n’umukiza w’abantu. Kiliziya yashyizeho umunsi w’abarwayi ku isi tuzanahimbaza ku cyumweru gitaha aho Papa yasabye abantu kutaba indyarya zihugiraho gusa ahubwo bakabona ububabare bw’abandi bagahagarara, bagatega amatwi ubabaye, bakishyira mu mwanya we, bakababazwa n’akababaro ke kandi bakamufasha cyane cyane bikagaragara muri iki gihe isi yose yahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid 19. Uburwayi butwereka ko ntacyo twishoboreye, ko ahubwo dukeneye abandi kandi ko byose tubikesha Imana. Papa aradusaba ko itegeko ry’urukundo Yezu yatwigishije twarigaragariza mu mubano wacu n’abavandimwe bacu barwaye kuko ariho hagaragarira ubumuntu mu bantu cyane cyane abanyantege nkeya.

Mu isomo rya kabiri Pawulo aravuga ko afite inshingano zo kwamamaza inkuru nziza akavuga uko yabyitwayemo n’icyabimuteye. Yisanishije n’abo yigishaga ngo ashobore kubagezaho ugushaka kw’Imana. Ibi rero ni inyigisho kuri twe ab’iki gihe cyane cyane abigisha cyangwa abayobozi. Na Yezu niko yabigenje. Kwisanisha n’abaciye bugufi tugamije kubamenyesha Imana n’umukiro wayo muri Kristu Yezu. Abasanzwe babikora barakagwira bazagororerwa, abatabikoraga nibabyiteho, mbese twese tukaba abatuma ingoma y’umukiro yogera hose.
Gusurana, gutabarana, guhumurizanya mu bihe bikomeye birimo n’igihe cyo gushidikanya mu kwemera, uburwayi, urupfu, gushyingura abacu bapfuye no kubasabira kenshi…. Ni uburyo bwo kubwira isi ko Yezu ari Umukiza w’abantu kandi akomeje umurimo yatangiye. Ababatijwe twese turi abasaseridoti, abahanuzi n’abami biduha inshingano zo kurangiza ubutumwa nka Kristu, umusaseridoti, umuhanuzi n’umwami.

Abahawe ubusaseridoti nyobozi cyangwa bwa kigaragu twatorewe kwigisha, gutagatifuza no kuyobora umuryango w’Imana dukwiriye rwose kurangiza ubwo butumwa dusa na Kristu, umushumba mwiza. Guhumuriza abababaye niyo natwe twaba tubabaye nka bo, gusura no gutabaza abarwayi amavuta y’abarwayi mu izina rya Yezu nk’uko twabisezeranye twiyegurira Imana na Kiliziya kandi tukabikora tutinuba cyangwa tutarambirwa nka Yezu. Naho ubundi turiyimbire niba tutamamaje inkuru nziza y’umukiro n’ihumure rya bose twahishuriwe na Yezu Kristu umwana w’Imana n’umukiza w’abantu. Bavandimwe, bana b’Imana tubisabirane!

Padiri Innocent TUYISENGE/ Paruwasi KINUNU

Leave Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *