Amasomo tuzirikana :
– Isomo rya mbere : Intangiriro 9, 8-15.
– Zaburi 24 (25), 4-5ab, 6-7bc, 8-9.
– Isomo rya kabiri : 1 Petero 3, 18-22.
– Ivanjili : Mariko 1, 12-15.

Bavandimwe, guhera kuwa gatatu w’ivu twinjiye mu gihe k’igisibo, kikaba ari igihe kidutegurira guhimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pasika. Mu minsi mirongo ine yose, Imana iraduhamagarira kwiyunga na yo no kwakira urukundo rwayo rw’imbabazi. Igisibo ni igihe kiza gituma tunagura ibyacu byose, cyane cyane imbaraga zacu, tukareba ahagimbye hose hagatyazwa, ahacupiye hose hagasukurwa kugira ngo tubashe kurwana urugamba rw’Imana hamwe na Yezu. Icyo twibutswa na Kiliziya ni ukumenya kubaho koko nk’abana Imana ikunda
cyane, turangwa n’isengesho, gusiba no kwigomwa dusangira n’abakene.

Kuva mu gihe cy’abasokuruza bacu mu kwemera, Imana mu rukundo rwayo ntiyatezutse mu mugambi wayo wo gukiza abantu. Nk’uko isomo rya mbere ribitwereka, uyu munsi twumvise uburyo Imana yakijije Nowa n’abo bari kumwe, ikabakiza umwuzure. Imana yakoze amasezerano menshi kandi isaba abantu kwinjira mu mugambi wayo wo kubakiza. Isezerano rya nyuma rihoraho iteka yagiranye n’abantu ni iryabereye muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Igisibo kikaba kitwibutsa urwo rukundo rukomeye Imana yakunze abantu mu bihe binyuranye, mu masezerano yose yagiranye na bo, kikatwibutsa kandi ko duhamagarirwa kwakira isezerano ryayo mu Mwana wayo wadupfiriye.

Kuri iki cyumweru, Mariko mutagatifu atubwira muri make uburyo Yezu amaze kubatizwa yajyanjywe mu ijyangwa akahamara iminsi 40 ahanganye na shitani. Nyuma y’icyo gihe gikomeye, yari yiteguye noneho gutangira ubutumwa bwe yamamaza Ivanjili y’ingoma ya Se. Mu kuzirikana Yezu mu butayu, umuntu yahabona inyigisho nyinshi mu kwemera kwacu no mu rugendo rwacu tugana iwacu h’ukuri. Twitegereze Yezu ashukwa na Sekibi mu ijyangwa, aho hantu h’agasi, ahantu h’ibigeragezo n’intambara ya roho, ariko na none ahantu hatanga ubusukurwe bw’umutima, ahantu hatuma umuntu akura akava mu miteto, ahantu hatuma umuntu afata ibyemezo bikomeye by’ubuzima. Tunitegereze kandi Yezu rwagati mu nyamaswa z’agasozi aherezwa n’abamalayika ! Ibi biratwibutsa ibyo
mu murima wa Edeni, aho byose byari byiza mu bwiyunge nyakuri. Icyo ni cyo kintu twari dukwiriye kugarukaho kenshi : ni ukuvuga kubaho mu bwiyunge busesuye, abantu n’Imana, abantu ubwacu ndetse n’ibindi biremwa. Ng’uwo umuhamagaro n’ubutumwa muri Kiliziya no ku uwabatijwe wese : kubana n’Imana, kubaho mu mahoro n’ibyaremwe byose ; kubaho mu bwiyunge bw’ukuri. Edeni cyangwa se paradizo bivuga aharangwa n’ubumwe bwuzuye, ubusabane bw’ibyaremwe, umushyikirano usesuye hagati y’isi n’ijuru.

Bavandimwe, ng’icyo icyazanye Yezu Kristu ku isi, ng’icyo ikerekezo cy’ubutumwa bwe ; kuko muri we ijuru n’isi birabasana. Ng’uko kandi uko tuzamera hamwe na we, muri we ; ng’ibyo ibidutugereje ariko dutangirana na we
muri iyi si, uyu munsi, aho tubarizwa hose ; kuko muri we ni Paradizo, ni amahoro yuzuye mu ijuru no ku isi. Muri we Sekibi atsindwa burundu, ubusabane bugasagamba, abamalayika bagahereza abana b’abantu.

Ncuti z’Imana, ni kenshi mu buzima bwacu ushobora gusanga huzuyemo bigeragezo n’ingorane nyinshi, imibabaro n’ibishuko. Hari n’igihe duta umutwe, maze tugakeka ko tutazabisohokamo, nuko tukaba twagera n’aho gutuka Imana. Nyamara rero, mu makuba yose twanyuramo, icyo dusabwa ni kimwe : nka Yezu igihe yari mu butuyu, ni ukwiringira Data wo mu ijuru wenyine. None se iyo tuvuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru, aho tuvuga ngo « Ntudutererane mu bitwoshya… » tuba dushaka kuvuga iki ? Yezu yarashutswe… Ibishuko, ibigeragezo bibaho, biriho, mu buzima bwacu.

Niba rero nta wakwihandagaza ngo avuge ati « Ngewe nta cyaha nigeze nkora cyangwa nzigera nkora », birumvikana ko kwihanukira ngo ngewe sinigeze nshukwa cyangwa ngo sinzashukwa byo ni
ibindi bindi. Gushukwa si cyo kibazo, ikibazo ni ugutsindwa n’ibishuko, umuntu akagwa, agacumura. Icyakora duhorana ikizere ko tutuheranwa n’icyaha, kandi Ijambo ry’Imana riraduhumuriza muri iyo ntambara y’ibishuko n’ibyaha, kuko Yezu ari we ubwira buri wese muri twe ati « Ingabire yange iraguhagije » (2
Korinti 12,9). Kandi koko gutsinda kwe ni ko gutsinda kwacu. Kubera ko yatsinze, natwe dushobora gutsinda niba twemera koko ko aturwanirira, ko ari we urwana hamwe na twe. Mu rugendo rwacu rero bavandimwe, cyane cyane muri iki gihe gikomeye k’iyi virusi yaciye ibintu maze abantu bakaba batagishobora guhura ngo basabane, ishimane, basengere hamwe, tumenye ko Yezu ahari kandi ko we adahinduka. itumutabaze kugira ngo tudatsindwa na Sekibi, cyane cyane mu mitego akoresha muri iyi minsi yitwaje iki cyorezo, maze akaba yatubuza ubugingo nyabwo. Ntitugomba kandi kwiheba tuvuga byinshi cyangwa twinuba, ahubwo gusenga cyane no kwizera, kuko « Ivanjili ntishobora kubohwa ». Muri ibihe kandi, mu uzirikana ugusiba kwa Yezu mu ijyangwa, tunazirikana amagorwa isi irimo kubera iki cyorezo cya Covid-19, ni ngombwa kongera kwibuka ko Umukiza wacu yaje gukiza umuntu uko ari wese, ntabwo yazanywe gusa n’umubiri. Niba isi ya none ishyira imbaraga mu kubungabunga ubuzima ngo tudapfa, ni byiza yane, ariko na none ni ukwitonda hato tutazibagirwa urupfu rubi Yezu avuga agira ati : « Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba
bimumariye iki ? » (Mariko 8,36). Intambara y’uyu mubiri ntigomba kutwibagiza intambara nyakuri Yezu aduhamagarira : gukiza muntu mu mpande ze zose.

Ni byo koko turi ku rugamba, kandi umwanzi wacu ukomeye ni Sekibi, ari we mushukanyi, soko y’icyaha akaba Sekinyoma n’umwicanyi kuva mu ntangiriro (Yh 8,44). Igisibo kitwibutsa ko tugomba kuba maso kuko uwo mushukanyi ahora adutega « ashaka kugira uwo yaconcomera » (1 Petero 5,8). Imitego ye ni myinshi kandi ntawe akangwa. None se niba yarahangaye Umwana w’Imana, ngewe ndi nde koko ku buryo nakwibeshya mvuga ngo ntazanyigereza ? Ncuti z’Imana, iki gihe ni igihe gikomeye k’intambara ikomeye kuko « abanzi turwana nabo si abantu, ahubwo ni ibikomangoma, ni ibihangange, ni abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere » (Efezi 6,12). Ni yo mpamvu kugira ngo dutsinde bisaba intwari zitwaje intwaro z’ijuru. Uturwanirira nta
wundi ni Kristu watsinze Sekibi, agatsinda icyaha n’urupfu, byose kandi kubera Ingoma ya Se. Iki gisibo ni byo kitwibutsa. Niturusheho rero kwakira uwo waje ngo tubeho nyabyo, ni Imana idukunda, idusaba guhindura imitima yacu twanga icyaha, twakira imbabazi zayo kandi duhana imbabazi hagati yacu, twigomwa kandi dusangira n’abakene, byose kubera Ingoma y’Imana. Amaso yacu tuyahanze Yezu Kristu, twemere urugamba Imana iduhamagarira. Twiyemeze koko, kuko Roho Mutagatifu twahawe ari uw’imbaraga n’ubutwari, akaba ari we
uduha gukomera no kugera ku mutsindo nyawo.

Twese tuzagire igisibo kiza, cya kindi gishimisha Uhoraho (Izayi 58,6-7).

Mariya mutagatifu Mubyeyi w’Imana, wowe Mubyeyi w’abakene, komeza uduhumurize muri ibihe bitoroshye turimo, kandi ukomeze ugendane na twe muri
uru rugendo rugana Pasika ihoraho. Amen.

Padri Léonidas Habarugira Karekezi

Leave Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *