GUTAHA KU MUGARAGARO IBIKORWA BYAGEZWEHO MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA MUTAGATIFU MATAYO BUSASAMANA

Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, ku munsi mu gihugu cyacu twizihiza umunsi wo kwibohora, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, hamwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage batashye ku mugaragararo ibikorwa byagezweho mu Ishuri rya mutagatifu Matayo rya Busasamana. Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, wari witabiriwe n’inzego zibanze zinyuranye, niz’Umutekano zikorera mu Murenge wa Busasamana.

Hatashye ku mugaragaro inzu y’icumbi ry’abanyeshuri, ikibuga cya Basket byubatswe ku nkunga ya Sport around the World; hatashywe kandi ibyumba by’amashuri birindwi byubatswe ku Bufatanye bw’Akarere ka Rubavu bigomba gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Muri uyu muhango watangiye Padiri Charles NIYONTEZE, Umuyobozi w’iki Kigo atanga ikaze kubari bitabiriye uyu muhango; yatangiye ashimira Umwepiskopi wamushinze kuyobora ishuri kandi amushimira ukuntu akomeje guteza imbere uburezi abashakira abaterankunga babafasha gukora ibikorwa bimwe na bimwe biteza imbere ishuri. Yakomeje ashimira ubufatanye n’Akarere ka Rubavu kubikenerwa kugira ngo uburezi burusheho kugira ireme.

Mu Ijambo rye Francesco uwari uhagarariye abafatanyabikorwa yashimye ibyagezweho n’ubufatanye bwabayeho, Ashima inzego zose zoroheje imikoranire. Twibutse ko ku bufatanye na Sport around the World muri iri shuri hubatswe icumbi ry’abanyeshuri, hubakwa n’ibibuga bazajya bakiniraho, bifite agaciro ka miliyoni zirenga mirongo itatu n’eshanu (35); ibi bikorwa kandi bikaba bizakomeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, yatangiye ashimira abitanze bose ngo tube twizihiza umunsi wo kwibohora, yakomeje ashimira ubufatanye hamwe na Kiliziya Gatolika mu bikorwa binyuranye biteza abaturage imbere. Yahereye ku byumba birindwi by’amashuri yatashywe none, avuga kandi ko bazakomeza gufatanya n’ubyobozi by’ishuri kurebera hamwe icyateza iri shuri imbere. Yashoje ashimira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo uruhare rugaragara mu guteza imbere uburezi mu Karere ka Rubavu. Akomeza avuga ko dukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, turinda n’abacu bose.

Uyu muhango washojwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, watangiye yifuriza abari aho bose umunsi mwiza wo kwibohora. Yashimiye abafatanyabikorwa ba Sport around the World ku bikorwa bifuje gufatanya n’ishuri rya Busasamana, abasaba gukomeza kubaka ibyagirira akamaro urubyiruko rw’u Rwanda: bibafasha kwiga neza no kuruhuka neza. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, anasaba ko hakomeza ubuvugizi kugira ngo iri shuri koko ribe irijyanye n’iryo kwigiramo Sciences, hubakwa Laboratoire ijyanye n’igihe.

Yashimiye abaturage b’umurenge wa Busasamana batanze umuganda kugira ngo ibikorwa bimwe na bimwe bibe byaragezweho, abasaba kandi gukomeza kubisigasira. Yashoje ijambo rye asaba abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kuko ibyo bakenera Bihari. Yabasabye kutaba abanebwe kuko ejo heza h’Igihugu cyacu aribo bazaba bahafite.

Abayobozi berekeza aho bagiye gufungura ku mugaragaro amashuri mashya

Abayobozi bafungura ikibuga cya Basket Ball gishya

Nyuma yo gufungura ikibuga gishya abanyeshuri berekanye umukino wakanya gato wo kugifungura

Padiri Jean Marie KWIZERA

Leave Comment

Your email address will not be published.