KUGENDERA HAMWE MURI SINODI BITUVUGURURAMO ISHYAKA RYO GUFATANYA MU BUTUMWA BWACU

DIYOSEZI YA NYUNDO

SERIVISI YA DIOSEZI

ISHINZWE GUHUZA IBIKORWA

BY’IKENURABUSHYO

B.P. 85 GISENYI

Ikiganiro : KUGENDERA HAMWE MURI SINODI BITUVUGURURAMO ISHYAKA RYO GUFATANYA MU BUTUMWA BWACU

Muri Diyosezi yacu ya Nyundo, kuva ku italiki ya 17/10/2021, twinjiye mu rugendo rwa Sinodi y’abepiskopi izabera i Roma mu kwezi kwa 10 umwaka utaha wa 2023. Hamaze gukorwa byinshi ariko n’ibisigaye gukorwa si bike.

Insanganyamatsiko Papa Fransisko yahaye iyi sinodi iragira iti: « Kiliziya mu rugendo: Ubumwe, Ubufatanye, Ubutumwa ». Icyifuzo cya Nyirubutungane Papa Fransisko, ni uko iyi Sinodi yafasha Ikenurabushyo rya Kiliziya kugendera hamwe, idatatanya imbaraga kandi inoza ubutumwa bumwe.

Kugira ngo twinjire neza mu biganiro by’uyu munsi, turifashisha Ijambo ry’Imana dusanga mw’Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 24, 13-35). Umutwe w’iki gice ugira uti « Abigishwa bajyaga Emawusi », aho twumvamo abagishwa, kugendana, n’ikerekezo cy’aho bajyaga. Dukurikije ibyari bimaze kuba kuri Yezu mu minsi itatu ibanziriza uru rugendo, twakeka icyari gitumye bisubirira iwabo. Nako baranabyivugira, bari bacitse intege bibwira ko Yezu yababeshye atakizutse. Igihe Yezu ababajije ati: « Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki? » (Lk 24, 17), umwe muri bo witwaga Kiliyofasi yaramusubije ati : « Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. Twavugaga n’ukuntu abakuru b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. Twebwe ho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; None dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye » (Lk 24, 19b-21). Akantu keza cyane kari kabasigayemo n’ubwo bari bitandukanyije n’abandi bigishwa ba Yezu, byibura ni uko bari bakigendana, bari bakiri kumwe, bataraba ba nyamwigendaho burundu. Ako kantu rero ni ingirakamaro kuko kuba bakiri kumwe byatumye na Yezu abasangana afatanya nabo urugendo abatega amatwi, kandi anabafasha kumva ibyari byabayobeye.

Ni cyo gituma abanyarwanda bavuga ngo abashyize hamwe, Imana irabasanga.

Mu kugendera hamwe mu bikorwa no mu bitekerezo kw’abigishwa bajyaga Emawusi, bagendaga bavuga ibya Yezu kandi bababaye. Yezu yarabegereye ariko ntibamumenya, yinjira mu kiganiro nabo, buhoro buhoro arabategura akoresheje ibibazo yababazaga, arabahugura ariko anabasembura ahereye ku byanditswe bitagatifu, maze bamwisanzuraho ndetse bibaviramo guhuguka mu bwenge baramumenya ndetse bamumenyera mu kimenyetso gikomeye, mu imanyuma ry’umugati, soko y’ubumwe bw’abemera Kristu bose.

Muri uru rugendo rwa Sinodi natwe turimo ndetse n’Ikenurabushyo muri rusange, hari aho tubazwa ibibazo bidufasha kumva neza icyo dusabwa gukora. Ibyo bikadusaba kumenya gutega amatwi abatubwira nk’aba bigishwa b’i Emawusi no gufata ijambo igihe ari ngombwa kugira ngo dusobanukirwe n’icyo dusabwa, kandi tubashe gusobanurira abandi, tubafashe mu byo batumva neza, bijyanye n’umurongo Kiliziya igenderamo. Iyo Yezu aza kubabwira ko ari ibiburabwenge bitinda kwemera gusa akagarukira aho, yari kuba abaciye intege kurushaho kuko Ikenurabushyo ryiza ntirica intege abafite izidandabirana, ahubwo rirabegera rikabasindagiza nka Yezu wamaze kubumva agafata ijambo nawe akabasobanurira bikabatera imbaraga, bakumva ibinezaneza mu mitima yabo. Ni muri urwo rwego natwe uru rugendo rwa Sinodi rudusaba gusanga ya matsinda y’abasa n’abari kure ya Kiliziya: ab’intamenyekana, abataye ukwemera ndetse n’abataramenya Imana n’umukiro wayo.

Iyo bariya bigishwa batemera gufatanya urugendo na Yezu, bari kuguma mu mwijima w’urupfu, bakagumana muri bo Yezu wapfuye kandi yarazutse, ndetse no kuba barabyumvanye abagore bamwe mu bigishwa ba Yezu ntacyo byajyaga guhindura ku myumvire yabo, bari gukomeza kujya kure y’ukuri kujyanye no kumenya Yezu uwo ariwe koko. Ni Yezu wenyine rero udushoboza kumumenya iyo twemeye kugendana nawe. Ni Yezu udufasha kumva umugambi w’Urukundo rw’Imana yatugaragarije muri We. Ni Yezu uduha kumumenya tukanahumuka kandi tukamumenyera mu bimenyetso we ubwe yatwihereye cyane cyane mu imanyura ry’Umugati, maze kumumenya bikatwongerera ukwemera tukumva twakwigumanira na We (gumana natwe Nyagasani kuko bwije), bikatumara ubwoba aho kwisubirira mu nsisiro zacu aho twahoze tutaramumenya, ahubwo tugasanga abavandimwe bacu guhamya ko Kristu yazutse ari muzima.

Urugendo rw’abigishwa b’i Emawusi ni urugero rwiza rw’urugendo turimo muri iyi Sinodi kuko ari urugendo rwo kwivugurura no kuvugurura imikorere yacu, kugira ngo buri mukristu ku rwego rwe muri Kiliziya anoze ubutumwa bwe yuzuzanya n’abandi. Uko ni ko kugendera hamwe Nyirubutungane Papa Fransisko adusaba. Ntabwo Ikenurabushyo ryagera ku bikorwa bishimishije, buri wese cyangwa buri tsinda ry’abakristu ryirasanaho, nta Kenurabushyo rya nyamwigendaho, ahubwo tugomba kuzuzanya no gufatanya (bimwe tumaze iminsi twita synérgie des services et des différents secteurs de la pastorale) kuko dusangiye ubutumwa. Tugafashanya kandi tukuzuzanya mu mirimo ya gitumwa itandukanye, tugashimishwa no kumanyurira hamwe umugati dusangira, mbese Yezu mu Ukarisitiya akatubera twese Umuhuza udasimburwa bibaho. Ni muri ubwo bumwe tuvoma imbaraga zo kunoza ubutumwa bwacu.

Yezu amanyuye umugati bakamumenya, ngo yahise azimira ntibongera kumubona, noneho imitima yabo irahumuka, bibuka uko biyumvaga abaganiriza mu nzira, bati : « Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira ibyanditswe! » (Lk 24, 32). Twibuke ko yabasanze mu nzira bari bisubiriye iwabo burundu. Ariko bamaze kumumenya bwite bashize ubwoba basubira i Yerusalemu n’ubwo bwari bwije (Lk 24, 33), bajya kubwira bagenzi babo ko Yezu ari muzima koko, « …babatekerereza uko byagenze mu nzira n’uburyo bamumenye amanyuye umugati » (Lk 24, 35). Burya abakristu twese nta n’umwe uvuyemo dushobora guhura n’ibiduca intege ndetse byinshi, tukibaza niba tutarayobye, tukitotombera Imana na Kiliziya ngo ntacyo itumariye cyangwa ngo yaradutereranye ntikitwumva, yewe hari n’igihe kigera tugashaka kwigendera ndetse kure nka Kiliyofasi na mugenzi we.

Buri wese muri twe, ndetse n’abatubanjirije mu kwemera, yemwe n’ababaye abatagatifu tuzi n’abo tutazi, nta n’umwe wakwihandagaza ngo avuge ko mu buzima bwe atigeze aca muri iriya nzira y’abigishwa b’i Emawusi ngo acike intege, akibaza niba ibyo arimo ari yo nziza ye cyangwa niba ataribeshye, imigambi y’ubuzima igacumbagira cyangwa igapfuba neza neza. Burya ariko, rimwe na rimwe no gukekeranya hari igihe biba ngombwa kugira ngo tumenye ko turi abanya ntege nke, tunazirikane ko Ushoborabyose ari umwe gusa, kandi ko tutari kumwe na We nta cyiza twakwishoborera (reba Yh 15, 5). Muri ibyo byose ariko, hari Umugenzi utagaragarira amaso y’umubiri utugenda iruhande atadutera icyugazi ahubwo atumara impungenge ndetse akanadusobanurira kugeza igihe tumwiyumviyemo tukifuza gusangira no kugumana na We kuko twanyuzwe, maze amaso yacu yahumuka tukamenya uwo ari we n’icyo kumumenya bitumariye. Nibyo koko si twe dusanga Yezu ahubwo ni We uza atugana, kuva yava mw’ijuru akigira umuntu mu nda ya Bikira Mariya, urwo rugendo akomeza kurukora muri Kiliziya ndetse akanarukorana na buri wese muri twe.

Umwanzuro:

Nyirubutungane Papa Fransisko atumira iyi Sinodi yashakaga gushishikariza Kiliziya kwivugurura igendera hamwe mu butumwa ihabwa na Kristu. Papa atumirira Kiliziya gukora urugendo rwa Sinodi, ayihamagarira gutega amatwi abantu b’ingeri nyinshi (amahuriro y’abapadiri, ay’abihayimana, ay’imiryango ya Agisiyo gatolika n’amakoraniro y’abasenga, ay’imiryangoremezo ndetse n’abandi), ariko Kiliziya isabwa mbere ya byose gutega amatwi Roho Mutagatifu uyiyobora kugira ngo itabusanya n’ugushaka kwa Kristu. Iki rero ni igihe cyo kuganira mu matsinda atandukanye ahurira kw’Ikenurabushyo rimwe nk’uko tumaze iminsi tubikora; tukabiha umwanya uhagije nka Yezu wahaye umwanya uhagije bariya bigishwa twumvise kugeza igihe bumviye kandi bakumva neza, bamaze gusobanurirwa ibyanditswe mu bitabo bya Musa n’abahanuzi, cyane cyane ibimwerekeyeho byanditswe mu bitabo bitagatifu (reba Lk 24, 27).

Iyi Sinodi ni n’igihe cyo gushishoza neza kugira ngo iyi myaka ibiri izatubere koko ingirakamaro kandi tuzageze ku myanzuro ishimishije. Turizera ko uru rugendo ruzatugeza ku musozo w’igice cya mbere cy’iyi Sinodi kizarangira (ku rwego rwa Diyosezi) ku wa 15 Kanama uyu mwaka wa 2022 kizabera ingirakamaro Kiliziya muri Diyosezi yacu, ku rwego rwa Kiliziya yo mu Rwanda ndetse na Kiliziya y’isi yose.

Mu magambo make, muri iyi Sinodi Papa adusaba kugendera mu kwemera gushingiye ku Byanditswe bitagatifu, kuri Ukaristiya no kuri Kiliziya, kugira ngo dushobore guhura na Kristu wazutse, tunamubere abahamya nyabo. Ibyo nibyo dukeneye kugira ngo tube twabasha guca no mu bihe by’umwijima duhura na byo mu buzima bwacu. Nibyo kandi bifasha umutima wacu kugarura ubuyanja umurikiwe na Roho Mutagatifu twahawe kandi ukuzuramo ibinezaneza, ishyaka ry’ingoma y’Imana rikaduharanya, tugasanga n’abari kure yacu ariko bayifitiye inyota.

Reka nsozereze ku amagambo meza nibuka yakoreshejwe muri Sinodi idasanzwe twakoze mu myaka itatu kuva mu 1998 kugeza mu 2001, batwigishije ko tutagomba kuba « Les techniciens passifs mais les acteurs actifs  du synode », twabihuza n’Insanganyamatsiko y’iyi Sinodi turimo tukaba twagira tuti Nyirubutungane Papa Fransisko yifuza ko twese abakristu tuba les acteurs actifs non les techniciens passifs de la communion (ubumwe), de la participation (ubufatanye) et de la mission (ubutumwa).

Ndangije mbashimira mwese mwanteze amatwi, kandi nshimira abadufasha muri uru rugendo rwa Sinodi turimo cyane cyane Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Ikenurabushyo muri Diyosezi yacu ya Nyundo.

Kibuye, ku wa 29 Kamena 2022,

Padiri Alfred UWANTAGARA

Leave Comment

Your email address will not be published.