MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZ YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI BUSASAMANA GUSHIMIRA IMANA, GUTAHA UBUKARANI BWA PARUWASI NO GUTANGIZA KU MUGARAGARO UMUSHINGA W’UBUHINZI N’UBWOROZI

Ku wa kabiri tariki ya 26 Mata 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,  Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Busasamana gushimira Imana ibyiza bagezeho no gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y’ubukarani bwa Paruwasi. Yanatangije ku mugaragaro umushinga,  w’ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe, Busasamana Intagrated Farm  (B.I.F), ku bufatanya na Mission Invest. Uyu mushinga ugamije by’umwihariko kwita ku bworozi bw’ingurube n’ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori ariko hibandwa cyane cyane mu gutubura imbuto z’ibyo bihingwa byera cyane muri ako gace Paruwasi ituyemo.

Iyo  mihango yabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Nyundo muri kiliziya ya Paruwasi Busasamana, witabirwa n’Abasaserdoti, Abihayimana, abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa ba Paruwasi,  n’abakristu ba Paruwasi Busasamana. Amasomo matagatifu yasomwe muri iyo Misa, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 63, 7-9), Zaburi 138 (137). Isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyekorinti (1 Kor 1, 3-9) naho Ivanjiri ni iya Mutagatifu Luka (Lk 10, 17-24). Mu nyigisho ye, Umwepiskopi wa Nyundo, yagize ati : « iyo tuzirikanye kandi tukibukiranya ubukana icyorezo cya Covid-19 cyatangiranye, nta wabura guterura ibisingizo imbere y’Imana yatubereye umurinzi n’umugenga kuko mu gihe cyose twasabwaga kuguma mu rugo, twibazaga uko tuzabaho tudakora, dusabwa ko buri wese aba ukwe, tudasengera hamwe, n’ibindi byari imbogamizi zibangamiye ubwisanzure n’imikorere yo mu buzima busanzwe. »

Muri uyu muhango, abatanze ubutumwa bose bashimiye Imana kandi bashimira n’abakristu ba Busasamana batahwemye kwiteza imbere no mu gihe cya Covid-19. Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, bwana Erneste BAVUGA wavuze mu ijwi ry’abakristu ba Paruwasi Busasamana, yashimiye Imana yakomeje kubarinda no bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19, bakaba bataracitse. Ibyo byose bigaragazwa n’ibyo bagezeho ku mbaraga zabo bafatanyije n’Abasaserdoti bakorana ubutumwa. Ibyo bishimira bagezeho twavuga: Inyubako nshya y’ubukarani bwa Paruwasi, umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe, inzu yo gutuburiramo imbuto ijyanye n’igihe n’ibigega bibiri bihunikwamo imbuto. Uhagarariye abakristu yijeje Umwepiskopi n’abari aho bose ko uwo mushinga udafitiye inyungu abakristu ba Paruwasi Busasamana gusa, ahubwo ko uzagirira akamaro Akarere ka Rubavu n’igihugu muri rusange. N’ubwo ibyo byose babigezeho ku mbaraga zabo, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo ubahora hafi kandi akabagira inama. Asoza ijambo rye, yahamagariye abakristu ahagarariye ko urugendo rukiri rurerure ko batagomba gucika intege. Nyuma yo gusoza ibyo bikorwa byatashywe ku mugaragaro n’Umwepiskopi, baranateganya gukomeza kwiteza imbere kuri roho no ku mubiri. Muri urwo rugendo, bateganya gucuruza imbuto kugirango borohereze abahinzi kuzibona hafi, kugura imodoka izajya igeza umusaruro wabo ku isoko, kuvugurura icumbi ry’abapadiri no kwagura kiliziya ya Paruwasi.

Ildephonse KAMBOGO, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, nawe wari witabiriye ibyo birori, yashimiye Umwepiskopi ubufatanye n’imikoranire bikomeje kuranga Diyosezi ya Nyundo n’Akarere ka Rubavu. Yashimiye Paruwasi ya Busasamana ko yatekereje umushinga ujyanye n’agace batuyemo kandi akaba yizeye ko uzagirira akamaro abaturage benshi b’Akarere ka Rubavu mu kubafasha gukora ubuhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga. Yasabye abakristu ba Paruwasi Busasamana ko babyaza umusaruro amahirwe bafite bagahinga neza, bakihaza kandi bagasagurira n’isoko. Yanabasabye kurwanya igwingira rigaragara mu Karere ka Rubavu kandi bizwi ko ari ikigega cy’igihugu mu biribwa. Asoza, yahamagariye abayozi b’inzego zibanze gufatanya na Paruwasi kugirango uwo mushinga ugere mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu.

Padiri Thaddée MUSABYIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi Busasamana, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo wifatanyije n’abakristu gushimira Imana ibyo bagezeho no gufungura ku mugaragaro umushinga wa Busasamana Integrated Farm. Yashimiye abatumye batinyuka, mbere na mbere Umwepiskopi wa Nyundo na bwana Geoffery NDAYISHIMYE, umuyobozi wa Mission Invest mu Rwanda. Mu butumwa bwe, yahamagariye abakristu kwita kuri uwo mushinga kuko nugenda neza uzagirira akamaro abantu benshi.

Mi ijambo nyamukuru, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, nawe yabagejejeho ibyishimo bye ko nyuma y’igihe kirekire u Rwanda n’isi yose byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ubu  ubuzima butangiye kuba bwiza kurushaho. Yishimiye kwifatanya nabo mu gusshimira Imana ibyiza bagezeho banayitura ibyo bateganya. Yabashimiye ko inyubako biyujurije izatuma bakorera mu bwisanzure kandi imirimo ikagenda neza. Yabasabye gufatanya no mu bindi bikorwa by’iterambere rya Paruwasi kandi bakumva ko Paruwasi ari iyabo. Yabasabye abakristu kwita kuri uwo mushinga mugari w’ubuhinzi n’ubworozi watangiye ku mugaragro kugira ngo uzabagirire akamaro biga guhinga no korora neza kandi bakoresha imbuto nziza zitanga umusaruro utubutse. Yagize ati roho nziza itura mu mubiri muzima.

Paruwasi ya Busasamana, ni imwe muri Paruwasi 28 zigize Diyosezi ya Nyundo. Ifite Amasantarali 8, Inama 37 n’Imiryangoremezo 161. Abasaserdoti bayikoreramo ubutumwa ni Padiri Thaddée MUSABYIMANA, Padiri Eric HABIMANA na Padiri Charles NIYONTEZE.

Inyubako y’ubukarani bwa Paruwasi yatashywe ku mugaragaro
Inyubako ituburirwamo imbuto (Green House)

Padiri Jean-Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Your email address will not be published.