Amasomo matagatifu tuzirikana:

  • Isomo rya mbere: Iz 66, 10-14c;
  • Zab 65, 1-3a, 4-5, 6-7a, 16.20;
  • Isomo rya kabiri: Gal 6, 14-18,
  • Ivanjiri: Lk 10, 1-12.17-20

BaKristu bavandimwe,

Amasomo ya Liturjiya yo kuri icyi cyumweru aradufasha gutekereza neza ku murimo wa gitumwa duhabwa na Yezu Kristu muri kiliziya ye, ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza Ye. Muri aya masomo turahasanga ingingo zirebana n’abo Yezu atuma, icyo abatuma,aho abohereza, amatwara aranga umwigishwa mu butumwa ahawe…

Ivanjili tuzirikana none yanditswe na Luka, niwe wenyinye utubwira ko Yezu, nyuma yo gutora Intumwa cumi n’ebyiri akaziha n’ubutumwa, yaba yarongeye agahitamo abigishwa mirongo irindwi na babiri nabo akabohereza hirya no hino ku isi kandi bagenda ari babiri babiri. Luka rero ni umwanditsi ushishikajwe cyane n’iyi ngingo ijyanye n’ubutumwa butangwa na Yezu Kristu nk’uko yanabigaragaje atwandikira Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

Umubare w’abigishwa 72 uraganisha ku mubare w’amahanga 72 yari agize amoko yose y’abantu bo ku isi yari azwi muri icyo gihe (Reba Intg 10); birashaka kuvuga ko Ivanjili ikwiye kumenyeshwa abantu bose, ikagezwa hose ku isi; ndetse uko Yezu ashaka ko Inkuru nziza y’umukiro igera ku bantu b’amoko yose ni nako yifuza ko abo yohereza nabo bakomoka muri ayo mahanga yose y’isi. Iyi ngingo yo kubumbabumbira ibyiza byose kuri bose, yongera kumvikanishwa neza iyo umubare w’intumwa 12 n’abigishwa 72 bose bagera kuri 84 bigizwe na 7 x 12 bigasobanura muri Bibiliya ibyuzuye kandi bibumbye byose.

  1. Ubutumwa ni ubwa Yezu Kristu: ni we Nyi’imbuto zibibwa

Dukurikije uko Ivanjili ibivuga, abigishwa 72 Yezu yari amaze guhitamo yabohereje imbere ye babiri babiri mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura: ibi bikatwumvisha neza ko icyo abatumye kijyanye no kumutegurira amayira (“kumwigira ikibuga” mu mvugo y’abubu) mbere yuko yiyizira nka nyir’ubwite, ny’irubutumwa nyirizina. Indi ngingo iherekeza iyi ni uko abohereje nk’abasaruzi mu mirima yeze. Imbuto ni iza nyiri ukubiba rero bo ni abasaruzi.

Ibi rero biratwigisha ko mu butumwa duhabwa muri kiliziya ya Kristu dukwiye guhora twitwararika ku gishuko cyo gushaka kwiyitirira Nyir’umurima cyangwa ba Nyir’intama twaragijwe na We. Duhere ku bibera iruhande rwacu muri iki gihe hagenda haduka abiyita “Abakozi b’Imana”: nyuma yo kwiyimika no kwiyitirira amazina y’ubushumba yo ku rwego rwo hejuru, abamuyobeyeho anabumvisha ko ari abe rwose kandi bagomba kumutunga aka wa mugani ngo umushumba atungwa n’izo aragiye; bikageza n’aho ashobora kubagurisha undi mukozi w’Imana ushaka nawe kubironkeramo. Tugarutse iwacu muri kiliziya; n’ubwo bitaragera ku ntera nk’iyo tuvuze haruguru, hari indi myumvire imikorere n’imyifatire natwe twagacitseho: hari aho nzi Prezida wa korali yari yarayigize iye rwose, akayifasha cyane nibyo, nayo ikamwunvira cyane, bukeye ateshuka ku myitwarire iranga umuyobozi bisaba ko Padri aba amuhagaritse ku buyobozi, nuko nawe asaba abaririmbyi yitaga abe ko bahagarika umurimo wa gitumwa ngo kuko yasuzuguwe na Padri Mukuru. Urugero nk’uru rushobora no kugaragara ku bayozi b’umuryango-remezo, ab’umuryango wa Agisiyo gatolika, yewe ndetse no kuri Padri ugera aho yanga ubutumwa bw’umwepiskopi bwo kwimuka muri paruwasi yari yarumvise ko ngo ari iye. Dukwiye rero kumenya guteguriza Nyagasani we ugira ati: “Simwe mwantoye ahubwo nijye wabatoye (Yh 15, 16)

Niba Yezu Kristu asaba abigishwa be gusengana na We basaba ngo haboneke abasaruzi mu mirima yeze, umuganda Nyagasani adukeneyeho ni ukubanguba umusaruro w’imirima yeze kuko niwe mubibyi na nyir’imbuto mu murima wa Data uri mu ijuru. Mu butumwa bwacu twese, duhore dusigasiye isano nyayo dufitanye na Kristu bizatume dutumikira neza utwohereza akaduha n’ububasha bwo kumusohoreza ubutumwa.

  1. Maze abohereza babiri babiri

Mu gihe cyaYezu n’aho yakuriye, kugirago ubuhamya byemerwe byasabaga nibura abantu babiri. Ibyo tubisanga mu Gitabo cy’Ivugururamategeko: “Ibyo aribyo byose, ubuhamya bw’abantu babiri cyangwa batatu azabe aribwo bashingiraho kugira ngo bashobore gutangiza urubanza (Ivug 19, 15); naYezu Kristu avuga ko abavandimwe batumvikana bashobora gukiranurwa imbere ya babiri cg batatu muri bagenzi babo (Mt 18, 16)

Kuba Yezu Kristu ateganya ko abigishwa bagendana babibi babiri mu butumwa ni ukugirango ubumwe, ubufatanye, urukundo n’impuhwe biranga abigishwa be bibere abantu bababona ikimenyetso cy’ubumwe nawe asangiye na Data kubwa Roho Mutagatifu, urukundo n’impuhwe by’Imana. “Ubumwe n’ubufatanye mu butumwa” ni ingingo yubatse insanganyamatsiko Nyir’Ubutungane Papa Fransisko yaduhitiyemo mu rugendo rutwerekeza kuri Sindo y’Abepiskopi izabera i Roma mu mwaka utaha wa 2023.

Koko rero ubuhamya bw’uko tubana n’abandi n’ibyo dukora ni byo byemeza kuruta amagambo meza twatangariza benshi. Yezu aragira ati: “Nimujye mukundana nk’uko nabakunze” (Yh 15, 12). Kandi ubuhamya bw’urukundo n’impuhwe tugomba kugaragariza mu maso y’abantu, ni urukundo n’impuhwe natwe twagiriwe n’Imana muri Yezu Kristu.

Ni byo Pawulo Mutagatifu ashingiraho yigisha abandi akomejwe n’ubuhamya mu mateka ye na Kristu: “Dore ijambo rigomba kwizerwa kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Yezu Kristu yaje ku isi kugirango akize abanyabyaha muri bo jye nkaba ndi uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. (1Tim 1, 12-17)

Bavandimwe, ugushyamirana, ugusenyana, ukugirirana ishyari n’urwango hagati y’abigishwa ba Kristu turi bo bisenyagura ibyo twaba twarigishije cyangwa twakoze byose muri kiliziya kandi bikadutakariza icyizere twakagiriwe mu maso y’abo dutumweho. Babiri babiri rero tuyumvemo “Ngombwa y’ubutumwa bwa Nyagasani” we ugira ati “icyo bazamenyeraho ko muri abanjye ni urukundo muzaba mufitanye.”

  1. Dore mbohereje nk’intama mu birura kandi ntimugire icyo mujyana.

Yezu Kristu wohereza abigishwa mu butumwa azi neza ko isi yanze kumwakira nabo itazaborohera: abohereje nk’intama zigana mu isenga ry’ibirura, nyamara kubera ko ubutumwa abahaye ari ngombwa kandi bwihutirwa bagomba kugenda ndetse bakirinda icyabarangaza kikabatesha umwanya.

Bavandimwe izi ngingo ebyiri Yezu Kristu yifuza ko abigishwa be bakoreramo arizo kwitegura ko aho bagiye batazakirwa neza ndetse ko bashobora kugirirwa nabi, hakiyongeraho kugenda nta kintu bitwaje: turamutse tubirebesheje indorerwamo z’abakenetse isi, twakumva ko ubu butumwa butazashoboka ndetse ko nta n’abazaboneka ngo babwitangire. Koko rero, abakenetse isi ya none ni abakorera ku ntego yo kugira byinshi (umutungo, ubukungu) kuko ufite ifaranga niwe uvuga rikumvikana kandi ubuzima ku isi burihuta niyo mpanvu ari ugushaka umunezo ugihumeka.

Ubutumwa bwacu nk’abayoboke ba Kristu bushingiye ku gutoza abantu kuba mu isi nk’abafite urugendo barimo rugana iwabo h’ukuri: iyo niyo shusho y’ingoma y’Imana Yezu Kristu ashaka ko abigishwa be bajya kumenyesha amahanga yose. Bagomba guhura n’ibitotezo kuko iyo nyigisho ivuguruza imyumvire y’abagundiriye iby’isi kandi baheranywe nabyo. Nyamara Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha n’imbaraga isi idashobora gutsinda: ndetse aho bakeka ko ubutumwa bufite imbaraga nke ni ho ahubwo ritsindira nk’uko tubibona mu ntangiriro ya Kiliziya mu gihe cy’itotezwa ry’abakritu ba mbere.

Ku birebana n’amikoro dukunze gushaka no kwifuza mbese kubanza kugwiza ngo tubone kujya mu butumwa, Yezu arasaba abigishwa be kunyurwa na duke twa ngombwa kuko ntacyo bazamuburana bari mu butumwa bwe. Ntabwo yakwemera ko abakozi bo mu murima we babura igikenewe mu gihe gikwiye (Lk 22, 35-38).

Ni byo koko Kiliziya n’abayobozi bayo ntibareka gushaka ahava ubushobozi bwo gufasha kurangiza ubutumwa Kristu yayishinze ariko mu gihe ibyo byabaye intego shingiro naho ikenurabushyo rikayigaragira, tuba twatandukiriye ku ntego nyayo. Kristu adusaba mbere na mbere guharanira Ingoma y’Imana naho ibindi bikazayibera umugereka, kandi Data wo mu ijuru azi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubimusaba (Mt 6, 8).

  1. Muvuge muti “amahoro kuri iyi nzu” kandi mukize abarwayi muhasanze

Amahoro, ibyishimo ni indi nsanganyamatsiko dusangana amasomo yo kuri icyi cyumweru. Koko rero bavandimwe, Yezu Kristu utora kandi akohereza intumwa n’abigishwa nta kindi kindi yifuza kitari ugushyira abo basanze ubutumwa bw’amahoro n’ibyishimo.

Umuhanuzi Izayi araduhamagarira kwishimana na Yeruzalemu kandi tugahazwa n’amashereka yayo. Yeruzalemu ivugwa aha tuzi ko atari imwe yo mu gihe cy’umuhanuzi, ahubwo ni Kiliziya ya Kristu kandi icyo Izayi ayihanuraho cyaratangiye ariko ntikiragera ku ndunduro. Koko Kiliziya ni Umubyeyi watubyariye muri batisimu, atureresha Ijambo ry’Imana n’ukaristiya kimwe n’andi masakramentu maze tukayikuriramo, tukagira imbaraga n’ibyishimo tubikesha Roho Mutagatifu. Ubwo buzima bw’ibyishimo Kiliziya iduha nk’uko ubu duhimbawe muri Liturjiya y’icyumweru, ni umusongongero w’ibyishimo nyabyo bidutegereje aho Kristu atwifuza mu bwami bwe (Fil 3, 20).  Ibyishimo n’amahoro y’umutima Kristu aduhera ubu mu Ijambo rye n’amasakramentu tugomba kuyashyira abandi duhereye mu rugo n’abaturanyi, abo dukorana n’aho tunyura hose. Iyo Igitambo cy’Ukaristiya gihumuje, umasaserdoti adusaba kujyana ayo mahoro… ni ubutumwa bukomeye tutagomba kwihererana.

Nubwo twabonye haruguru ko ubutumwa bwa Nyagasani busaba kwihara no kwiyibagirwa, ariko na none ni ubutumwa duhamagarirwa gukorana ibyishimo dukomora ku udutuma kandi inguma zabwo zikadutera ishema. Pawulo Intumwa araduha urugero uko twabyumvise mu isomo rya kabiri: Ishema yakwiratana ni umusaraba Yezu Kristu yadukirishije kandi ukwiye kutubera inzira n’urugero mu kumufasha gukiza abandi. Naho ba bigishwa Yezu yohereje, bakubutse mu butumwa bishimye cyane. Icyo abahuguyeho ni uko bishimira kuba bagize uruhare mu gutuma ingabire n’umukiro bimukomokaho bigera ku bantu kurusha uko bakwishimira ibitangaza n’ububasha yakoresheje ibiganza byabo ibyo bikaba byabatera ubwirasi mu maso y’abantu.

Bavandimwe, ibyishimo byacu mu butumwa buri wese afite muri Kiliziya ni uko turi umuryango: Yezu Kristu yaduhaye kuba mu isano isumba andi yose, atugira abavandimwe, mu butumwa tugira imbaraga tugatsinda ku bwe kuko aduha igikenewe mu gihe gikwiye kandi akaduha n’abavandimwe batwuzuza aho tudashoboye maze amahoro adusakajemo tukayabera abagabuzi cyane cyane ku bayasonzeye kugira ngo ineza n’urukundo by’ingoma ye biramire bose bagire ubuzima, basubirane, bagire icyubahiro gikwiye buri muntu imbere ya Data.

Mbifurije mwese amahoro n’ibyishimo mu butumwa bwanyu muri Kiliziya ya Kristu

Padri Thaddée MUSABYIMANA

Leave Comment

Your email address will not be published.