Amasomo matagatifu:

Isomo rya mbere: Buh18, 6-9,

Zab33 (32)                                                                                                                

 Isomo rya kabiri: Heb 11, 1-2.8-19                                                                                                                                                                  Ivanjili: Lk 12, 32- 48

Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu yo ku cyumweru gishize yaduhamagariye kumenya kwizigamira ubukungu mu ijuru, twirinda gutwarwa n’ibintu byo ku isi bihita.                        Amasomo matagatifu y’iki cyumweru cya 19 aradusaba Kuba maso, kuko tutazi umunsi n’isaha Nyagasani azazira. Muri uko kuba maso turasabwa kugira Urukundo kandi turangwa nUkwemera. Mu isomo rya mbere turabona ibikorwa by’Imana irokora kandi igacungura umuryango wayo. Imana yita k’Umuryango wayo ikawuvana mu mwijima ikawujyana mu rumuri. Imana niyo mugenga w’ubuzima bwacu. Mu kutwibutsa ibitangaza Imana yakoze, Uhoraho aradusaba guhamya ibirindiro byacu muri We, tukamuhanga amaso kandi tukamwiringira igihe cyose haba mu byishimo cyangwa se igihe cy’amagorwa.

Isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ni igisingizo kirata ukwemera kw’abakurambere bacu. Babaye intangarugero mu kwemera. Ukwemera kwababereye uburyo   bwo gutunga ibyo bizeye, uburyo bwo kumenya icyo batabonesha amaso. Abrahamu na Sara twumvise babaye intangarugero mu kwemera, bemera ko Imana ishobora byose, ishobora guhindura amateka ya muntu atari meza ikayagira meza. Kuko Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoramye. Hamwe na Kristu udufasha, natwe turi abagenzi bagana igihugu cy’isezerano. We ubwe yatubwiye ko ari Inzira, Ukuri n’ubugingo. “Nta we ugera kuri Data atamunyuzeho”. Ngiyo inkuru nziza igomba kubyutsa ukwemera kwacu mu ngorane duhura na zo muri uru rugendo tugana Imana.

Guhamya ukwemera dufitiye Ubutatu butagatifu – Data, Mwana na Roho Mutagatifu – bisobanura ko twemera Imana imwe ari yo Rukundo (1 Yh 4, 8) : Imana Data yohereje Umwana wayo igihe cyagenwe kigeze kugira ngo adukize; Yezu Kristu wacunguye abantu mu iyobera ry’urupfu rwe n’izuka rye; Roho Mutagatifu uyobora Kiliziya mu bihe byose igihe tugitegereje ukuza kwa Nyagasani yisesuyeho ikuzo. Ivanjili yo kuri iki cyumweru, Yezu aradusaba kuba maso no kuba indahemuka. Isaha y’Imana ntabwo tuyizi, ibyo bikaba bigomba gutuma duhora turi maso. Iratsindagira ibintu bitatu byagombye kuturanga: kuba maso, kwitegura kandi dufasha abakene.

Yezu arasaba abamuyobotse kuba maso, mbere na mbere yadusabye kudatwarwa n’ibintu kuko azi neza ko biduhuma amaso tukitiranya ikibi n’ikiza, umwijima n”urumuri. Yagize ati: “Nimugurishe ibyo mutunze mubifashihse abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona”. Birakwiye ko twibaza icyo turakora ngo dushyire mu ngiro iyi nyigisho ya Yezu: Ese jyewe uyu munsi ni iki nza kugurisha muri bya bindi byose bimbuza kubona Yezu? Ese jyewe ni iki nza guha wa mukene duturanye? Wa mukene tuza guhura? Turabizi neza ko kuri wa munsi wa nyuma tuzakirwa n’indushyi n’abakene tuzaba twaragobotse.

                                Nimube maso

Yezu, ati: « Nimube maso ». Tugomba kuba maso twitondera ibyo   tuvuga,  ibyo dukora buri gihe ndetse n’uburyo tubaho. Kuba maso ni ukutarangarira mu by’isi, tugashishikazwa no gukora ugushaka kw’Imana.   Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. (Lk 12, 39). Yezu aradusaba kuba maso, akadushishikariza kumutegereza dusenga kandi twizeye. Hanze aha ngaha kuhaba, bisaba kuba maso. Ikintu cyose wakora utabanje kuba maso, ntacyo waza kuronka. Umucuruzi kugira ngo agire icyo ageraho, asabwa kuba maso, ngo batamutuburira. Ushinzwe umutekano cyangwa umurinzi asabwa kuba maso. Umuhinzi ni uko. Umunyeshuri kugira ngo azatsinde ikizamini cya mwarimu, bimusaba kuba maso. “Ese kuba maso ni iki? Ese byaba ari ukutagoheka na rimwe?” Oya si ibyo kuko icyo gihe byaba ari uburwayi. Kuba maso ni kureba kure. Ni ukugira ubushishozi. Ni ukugira ubuhanga. Ni ukumenya ko turi ku isi ariko tutari ab’isi. Ni ukumenya ko twaremewe kuzajya mu ijuru. Ibyo rero bikaduha kumenya kwitegura dushyizeho umwete. Ni ukumenya ko Yezu yagiye mu ijuru akaba azagaruka kutujyanas. Ni yo mpamvu tugomba kumutegereza turi maso, dusenga kandi dukora ibyo dushinzwe neza. Mu kuba maso turasabwa umwitozo utoroshye wo kwihambura ku bintu, ku mafaranga. Ngira ngo mwese muzi inyota tuyagirira, muzi ukuntu adutwara uruhu n’uruhande maze bigatuma twibagirwa Yezu.

Ese duhabwa Yezu twamwiteguye kandi turi maso? Ese iyo mpawe Yezu mu karistiya numvako ari Yezu mpawe muzima? Ese njya muhabwa niteguye? Ese njya niyumvisha agaciro ka misa? Cyangwa njya mu misa kugirango nibonanire n’inshuti zanjye misa ihumuje? Ese aho sinjya nkerensa amasakaramentu n’ibindi bintu bitagatifu?
Bakiristu bavandimwe, umuntu wahawe Yezu yiteguye neza uzamumenyera ku mbuto azera. Icyo uzamumenyeraho ni uko atazigera na rimwe arangwaho umwaga, uburakari, intonganya no gutukana kimwe n’ikitwa ububisha bwose nk’uko Pawulo mutagatifu abidusaba mu ibaruwa yandikiye abanyefezi . Umuntu wahuye na Yezu arangwa n’ineza n’impuhwe, agaha imbabazi uwamuhemukiye mbese akagira urukundo nyarukundo rumwe ruzira uburyarya. Muri kano kanya nanjye ninisuzume. Ese aho sinjya ndangwa no kugira inzika? intonganya mu rugo? Mu bo tubana? Mu bo dukorana? cyangwa uburakari?
Bakiristu bavandimwe, abaza kugira amahirwe yo guhabwa Yezu, baze kumusaba maze abahe kujya bamuhabwa biteguye, maze bidutere imbaraga zo guhinduka, tube maso tumutegereze dusenga kandi tutarambirwa maze tuzabane nawe mu ngoma y’ijuru.

Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka

Ni byo koko, nta muntu n’umwe uzi umunsi cyangwa isaha Nyagasani azazira kuri iyi si. Icyo tuzi neza cyo, ni uko iyi si dutuyeho, igihe kizagera tukayivaho tukimurirwa ahandi. Tuzajya he rero? Inshuti z’icyaha zizagira umwanya wazo, n’incuti z’ubutungane zigire umwanya wazo. Imana ishaka kubana natwe iteka ryose, Imana ishaka kubana na twe igihe cyose. Icyo dusabwa rero ni ukuba maso, buri wese akora neza inshingano ze, azirikana ko igihe Nyagasani azazira azabazwa uburyo yakoze ibyo yari ashinzwe n’uburyo yitaye ku bo yari ashinzwe. Ikibazo ntabwo ari icyo kumenya igihe Nyagasani azazira, ahubwo buri wese yibaze uburyo yiteguye amaza ye, kandi yiteguye kumumurikira ibyo yashinzwe gukora hano ku isi. Ngo uwahawe byinshi azabazwa byinshi. Nimube maso kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka!  duharanire guhorana amatara yaka, turasabwa  guhorana imitima isukuye. Guhorana umutima ucyeye ni ukumenya guhora twisukura. Ni ugusanga kenshi Yezu Nyirimpuhwe akatwuhagiza impuhwe ze n’urukundo rwe.

Dusabe Imana kuba maso turangwa n’ukwizera, twakire urumuri rwa Roho Mutagatifu. Ni bwo amaza ye atazadutungura, ahubwo akazatubera ihirwe ridashira.  Umubyeyi Bikira Mariya, we uhora utubwira ati: Nimusenge kandi muhinduke, adusabire.

Padiri Théogène SENYONI

 

 

 

 

Leave Comment

Your email address will not be published.