UHORAHO YANKOREYE IBITANGAZA. MADEMOISELLE EMILIE PERRET YAHIMBAJE ISABUKURU Y’IMYAKA 80 NA YUBILE Y’IMYAKA 50 AGEZE MU RWANDA

Ku wa 23/11/2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yaturiye igitambo cy’ukaristiya mu Iseminari Nto yitiriwe mutagatifu Piyo wa Cumi yo ku Nyundo, yifatanya na Mademoiselle Emilie Perret mu byishimo byo gushimira Imana kubera isaburu y’amavuko y’imyaka 80. Iyo sabukuru yahuriranye na yubile y’imyaka 50 amaze ageze mu Rwanda kuko yahageze ku wa 05 Nzeri mu 1972. Mademoiselle Emilie Perret ni umufashabutumwa wakoreye Diyosezi ya Nyundo igihe kirekire. Icyo gitambo cy’Ukaristiya rero cyitabiriwe n’abarezi barerera mu Iseminari Nto ya Nyundo, abasaserdoti baharerewe kandi bigishijwe na Mademoiselle Emilie Perret, inshuti ze, abafashabutumwa basangiye umuhamagaro n’abasaserdoti mu nzego zitandukanye. Amasomo matagatifu yakoreshejwe, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 50, 22.51, 1-2), Zaburi ni iya 144 naho Ivanjiri ni iya mutagatifu Luka (Lk 1, 35-55).
Mu Nyigisho ye, Umwepiskopi wa Nyundo yavuze ko imyaka 80 umuntu avutse ari ubuhamya bukomeye cyane kubakiri bato kuko bibatera ishyaka ryo kujya mbere. Yavuze ko guhimbaza isabukuru atari igihe cyo gukora ibirori gusa ahubwo ni umwanya mwiza wo kuvugurura amasezerano abantu baba baragiranye na Nyagasani. Ku munsi w’isabukuru cyangwa yubile by’amavuko ni ugushimangira amasezerano y’umuhamagaro wa buri muntu wo gukora icyiza. Umwepiskopi yabwiye abari bari aho bose ko Mademoiselle Emilie ari umubyeyi wo kwigirwaho byinshi. Yigisha abamubona n’abo babana kwicisha bugufi nka Bikira Mariya, kandi akabigisha atabahata ndetse atanabatota maze byose akabikora mu bwiyoroshye.
Bamwe mu babanye na Mademoiselle Emilie Perret bamutangira ubuhamya bavuga ko yitangiye ubutumwa bwe kugeza na nubu. Musenyeri Jean Marie Viannye, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo, wakoranye nawe muri serivisei y’uburezi muri Diyosezi ya Nyundo, yavuze ko Mademoiselle Emilie Perret yaje mu rwanda kubera umubano Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, Umwepiskopi wa mbere wa Nyundo, yari afitanye n’Umwepiskopi wa wa Diyosezi Emilie Perret avukamo. Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yahozaga Seminari ku mutima, agahora ayishakira abarimu beza cyane cyane abigisha za siyansi. Ibyo nibyo byatumye asaba ko Mademoiselle Emilie Perret yaza mu Rwanda kugira ngo afashe na seminari yigisha amasomo y’ubugenge n’imibare.
Akigera mu Rwanda yatangiye yigisha amasomo y’imibare na Physique ariko agakora n’ubundi butumwa mu centre Saint Pierre. Uretse kwigisha kandi yanakoze muri serivisi y’uburezi muri Diyosezi ya Nyundo, ashinzwe assistance pédagogique muri biro bishinzwe uburezi muri Diyosezi ya Nyundo. Icyo gihe yafashaga abarimu gutegura amasomo y’ubugenge n’imibare. Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI yavuze ko Mademoiselle Emilie Perret yateye ishema abo bakoranaga bose cyane cyane abarimu yajyaga aha amahugurwa yo gutegura neza amasomo ya siyansi. Aho imbaraga zigabanukiye, yasabye ko bamugabanyiriza amasomo, ntiyicara ahubwo asigara akora mu laboratoire ya Seminari.
Mademoiselle Emilie Perret nawe mu ijambo rye yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda. Iyo arebye amateka ye asanga Imana yaramukoreye ibitangaza. Yashimiye abamwakiriye mu Rwanda cyane cyane muri Diyosezi ya Nyundo n’abo babanye mu myaka 50 ahamaze. Yashimkiye kandi inshuti n’abandi bose bakoranye ubutumwa. Yashimangiye ko ibyo byose byamugaragarije ko kiliziya ari umuryango mugari w’abana b’Imana. Asoza ijambo rye kandi yavuze ko amateka ye yose afite aho ahurira n’aya Seminari Nto ya Nyundo kuko igihe kinini amaze muri Diyosezi ya Nyundo, yabaga muri iyo seminari.
Mu ijambo rye, Umwwepiskopi wa Nyundo, yashimiye Mademoiselle Emilie Perret ko yitangiye Diyosezi ya Nyundo na Seminari by’umwihariko. Yavuze ko yamushimiye mu izina rya Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI washinze Seminari Nto ya Nhyundo ndetse n’iry’Abepiskopi ba Nyundo bose uko bagiye basimburana. Yamushimiye ubutumwa yakoze mu burezi, arerera kiliziya n’u Rwanda. Umwepiskopi wa Nyundo yagize ati : « Turashimira Imana kandi turanashimira Mademoiselle Emilie Perret ko yemeye kuza muri Afurika, mu Rwanda, ahantu atari azi kandi no kuhagera byari bigoye cyane, akemera kutwitangira no kuduha ubumenyi bwe ». Ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakotrewe Abatutsi muri Mata 1994, Mademoiselle Emilie Perret yasubiye mu Bufaransa ariko Jenonoside irangiye aragaruka.
Mademoisselle Emilie Perret ni intwari yagaragarije Diyosezi ya Nyundo urukundo rukomeye cyane. N’aho amariye gucika intege, ntiyasubiye iwabo mu gihugu cy’Ubufaransa, yagumye muri Nyundo, aba umwe natwe, aba umuvandimwe n’umubyeyi wacu, aradukunda, turamukunda. N’Ubwo nta mbaraga afite zo gukora imirimo ikomeye, aradusabira kandi agasabira Seminari n’abaseminari. Mademoiselle Emilie Perret ni umubyeyi, ni umurezi ni inshuti itugaragariza ubwitonzi. Umwepiskopi wa Nyundo yasabye abaseminari n’abarezi babo kwigira kuri Mademoiselle Emilie Perret, bihatira kurangwa n’urukundo n’ubwitange.
Mademoiselle Emilie Perret yavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa, ku wa 23Ugushyingo 1942. Amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza yayigiye mu Bufaransa kuva mu 1948 kugeza mu 1963. Amaze gusoza amashuri ye yabaye umwarimu w’ubugenge, ibinyabutabire n’imibare kuva mu 1963 kugeza mu 1972. Ku wa 05 Ugushyingo 1972 niho yageze mu Rwanda ahita atangira kwigisha imibare n’ubugenge mu Iseminari Nto ya Nyundo kugeza mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jeonoside yakorewe abatutsi maze asubira iwabo kugeza mu 1996. Umutekano utangiye kugaruka mu Rwanda, yaragarutse maze ahabwa ubutumwa bwo kuba umujyanama mu biro bya Diyosezi bishinzwe uburezi (Conseillère pédagogique auprès du Représentant diocésain de l’Education du Diocèse de Nyundo). Ubwo butumwa yabukoze abufatanya no kwigisha imibare mu mu Iseminari kugeza muri 2007. Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu iseminari Nto ya Nyundo.

Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo
Abaseminari barererwa mu Iseminari Nto ya Nyundo
Umwepiskopi wa Nyundo ari kumwe na Mademoiselle Emilie Perret

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Your email address will not be published.