UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA NYUNDO YAHAYE UMUGISHA KILIZIYA YA SANTRALI YA KAVUMU ANATANGIZA KU MUGARAGARO URUGENDO RWA YUBILE Y’IMYAKA 75 YA PARUWASI YA BIRAMBO

Kuva ku itariki ya 21 Mutarama 2022 kugeza ku itariki ya 23 mutarama 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yagiriye urugendo rw’ubutumwa muri Paruwasi ya Birambo. Muri uru ruzinduko yahaye umugisha Santrali ya Kavumu anatangiza ku mugaragaro urugendo rw’umwaka wa Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Birambo imaze ishinzwe. Iyi Yubile biteganyijwe ko izahimbazwa mu kwezi kw’Ukwakira muri uyu mwaka wa 2022. Muri urwo ruzinduko kandi, Umwepiskopi, yaboneyeho kugirana ibiganira n’Abasaserdoti bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi, kungurana ibitekerezo n’inzego zihagarariye abakristu muri Paruwasi ya Birambo n’Abihayimana bahakorera ubutumwa.

Umuhango nyirizina wo guha umugisha no kwegurira Imana kiliziya ya Santrali ya Kavumu wabaye ku itariki ya 22 Mutarama 2022, mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, muri kiliziya nshya ya Santrali ya Kavumu, witabirwa n’Abasaserdoti, Abihayimana n’imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya Birambo by’umwihariko aba Santrali ya Kavumu. Amasomo matagatifu yasomwe muri uwo muhango, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya Nehemiya (Ne8, 2-4a. 5-6, 8-10); isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa ya mbere ya mutagatifu Petero (1Pt2, 4-9) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Yohani (Yh 2, 13-22). Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yashishikarije abakristu ba Santrali ya Kavumu n’aba Paruwasi ya Birambo  muri rusange kuba abakristu nyabo. Yababwiye ko ingoro nziza biyujurije ubwabo ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye maze abasaba ko iyo ngoro yababera ahantu heza ho guhurira n’Imana. Asoza inyigisho ye kandi yasabye abari bitabiriye uwo muhango bose kuba ingoro nziza za Roho Mutagatifu udutuyemo.

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’umukristu uhagarariye Santrali ya Kavumu, iry’uhagarariye Abalayiki ba Paruwasi ya Birambo, iry’uwaje ahagarariye inzego bwite za Leta, iry’abasaserdoti bavuka muri Santrali ya Kavumu n’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi.

Mu byishimo byinshi, abavuze bose baranzwe no gushimira Imana ibyiza byose idahwema kubagirira ikaba yaranabahaye kiliziya nziza ya Santrali ya Kavumu.

Bwana MANIRAKORA Sylidion, umuyobozi wa Santrali ya Kavumu, mu izina ry’abakristu bose ba Santrali yashimiye Imana yabafashije kwiyubakira kiliziya nziza ubu bakaba batagikora urugendo rurerure bajya kuri Paruwasi. Yashimiye Umwepiskopi uburyo abahora hafi kandi akabaha Abasaserdoti babafasha kwitagatifuza. Yashimiye abasaserdoti bakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Birambo n’abahakorera ubutumwa ubu barangajwe imbere na Padiri Jean de Dieu NIYONSENGA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Birambo, uruhare bagize, bagakora amanywa n’ijoro bagira ngo iyo kiliziya yuzure kandi ikorerwemo imihango mitagatifu. Umuyobozi wa Santrali yashimiye abagize uruhare bose mu iyubakwa ry’iyo kiliziya by’umwihariko yashimiye MUKANTAMATI Corentha, umukristukazi utuye ku mugabane wa Leta zunze ubumwe za Amerika wagize uruhare rukomeye cyane mu iyubakwa ry’iyo kiliziya ya Kavumu. Yanashimiye cyane abakristu bavuka muri Kavumu ubu bakaba bakorera mu yandi ma Paruwasi,uruhare bagaragaje mu kwiyubakira kiliziya ya Santrali ya Kavumu. Iryo jambo ryo gushimira kandi ryashimangiwe na bwana UWAGIRIMANA Tharcisse uhagarariye Abalayiki muri Paruwasi ya Birambo. Yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo umenya kandi akita ku bushyo aragiye. Yanashimiye kandi abasaserdoti kubera umurava ubaranga mu butumwa bwabo. Yavuze ko ibikorwa by’iyubakwa ry’iyo Santrali bishingiye ahanini mu guhuza imbaraga no gukorera hamwe nk’abakristu ba Paruwasi ya Birambo bayobowe kandi n’icyerecyezo cy’Iyogezabutumwa duhabwa n’Umwepiskopi buri mwaka.

Bwana UWIMANA Fanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Karongi muri uyu muhango, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo na Kiliziya Gatolika muri rusange kubera uruhare rugaragarira bose mu iterambere ry’umunyarwanda cyane cyane mu burezi, ubuzima n’ubufatanye mu zindi gahunda z’iterambere. Yashimiye abakristu ba Santrali ya Kavumu ko baranzwe n’ubufatanye bakaba biyujurije Kiliziya. Yanabashimiye uruhare rwabo muri gahunda za Leta anabasaba gukomeza gufatanya na Leta muri gahunda igenera abaturange. Yabwiye abari bitabiriye uwo muhango bose ko nta buzima butarimo Imana bityo aboneraho gusaba abakristu ba Kavumu ko kiliziya biyujurije yabafasha kwegera Imana ku rushaho. Yijeje Umwepiskopi ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kurangwa n’ubufatanye n’Abasaserdoti ba Paruwasi ya Birambo kugirango iterambere ry’umukristu w’Umunyarwanda rikomeze rishimangirwe. Padiri Prosper NTIYAMIRA, umwe mu bavuka muri Santrali ya Kavumu, wavuze mu mwanya w’abapadiri bahavuka, na we yashimiye Imana ibyiza yagejeje ku Bakristu ba Kavumu na Paruwasi ya Birambo muri rusange. Yasabye abakristu b’iyo Santrali kurushaho gusabana n’Imana kubera ko begerejwe Ingoro nziza. Yanabasabye ababyeyi gufasha abana babo bakabaha uburere bwiza kandi bakabafasha kumva ijwi ry’Imana kugirango babafashe kubona umuhamagaro wabo.

Mu ijambo rye risoza, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, yashimiye Imana ibyiza idahwema gukorera Diyosezi ya Nyundo, ashimira abapadiri bakoreye n’abakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Birambo kubera umurava bagaragaje bafatanyije n’abakristu kugirango biyubakire kiliziya ya Santrali ya Kavumu. Yashimiye Abasaserdoti bose bagize uruhare mu iyubakwa rya Santrali ya Kavumu kugeza yuzuye. Abo ni abakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Birambo bakaba batagihari. Yabashimiye umurava wabo n’ubwitange bigaragarira mu bikorwa buri wese. Yabasabye abakristu kumva ko Paruwasi ari iyabo bityo bakarushaho kuyirwanirira ishaya. Umwepiskopi yashimiye abagize uruhare bose mu iyubakwa ry’iyo kiliziya ya Santrali ya Kavumu anasaba abakristu gukomeza kurangwa n’ubwo bufatanye kugirango n’izindi Santrali eshatu zisigaye zizubakwe.

Kuri ikariki ya 23 Mutarama 2022 kandi Umwepiskopi yatangije urugendo rwa Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Birambo imaze ibonye izuba. Uwo muhango wabeye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi muri Paruwasi ya Birambo. Umwepiskopi yabwiye abakristu ko guhimbaza Yubile atari ukwishima gusa ahubwo ni ugusubiza amaso inyuma umuntu akareba aho ageze mu bukristu n’aho agana. Yabasabye kandi ko Yubile yazababera umwanya mwiza wo kwivugurura mu bukristu bityo bakazayihimbazanya ibyishimo bisendereye. Yagize ati “uyu mwaka wa Yubile uzababere umwaka w’ubwiyunge, umwaka w’ubutabera, wo kwita ku baciye bugufi, ku barwayi aho bari hose mbese uzabe umwaka w’impuhwe za Nyagasani muri Paruwasi ya Birambo”. Nk’uko byifujwe na Padiri Jean de Dieu NIYONSENGA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Birambo, Umwepiskopi yabemereye ko abacikanwe n’impuhwe yari yaratanze mu isoza ry’isabukuru y’imyaka 20 dusoje sinodi muri Diyosezi yacu ya Nyundo, batakagombye gucikanwa n’izo mpuhwe zidasanzwe. Yabatangarije ko mu rwego rwo kubafasha kwitegura Yubile neza bazashyirirwaho uburyo buboneye bwafasha abo bakristu bose kugarukira Imana no kongera guhabwa amasakramentu.

Dusoza twabibutsa ko Paruwasi ya Birambo ari umwe mu maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo. Ifite amasantrali 7. Santrali ya Kavumu yahawe umugisha ni imwe muri izo Santrali 7 zigize Paruwsi ya Birambo. Ni Santrali ihana imbibi na Paruwasi ya Muyunzwe yo muri Diyosezi ya Kabgayi mu Burasirazuba, Iburengerazuba igahana imbibi na Santrali ya Birambo na Mwendo, mu Majyaruguru igahana imbibi na Paruwasi ya Nyange n’igice cya Santrali ya Witongo naho ma Majyepfo igahana imbibi na Paruwasi ya Nzuki yo muri Diyosezi ya Kabgayi. Santrali ya Kavumu kandi ifite abakristu 1800 babarizwa mu nama eshatu n’Imiryango-remezo 26.

Padiri Prosper NTIYAMIRA na Padiri Michel HABUHAZI, abapadiri bavuka muri Santrali ya Kavumu
Kiliziya nshya ya Santrali ya Kavumu

 Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Visit our units of production:

Kivu Peace View Hotel : https://kivupeaceviewhotel.com/

CASFX: http://centredaccueilsaintfrancoisxavier.com/

Home Saint Jean :http://homesaintjean.rw/

Leave Comment

Your email address will not be published.