DIYOSEZI YA NYUNDO: KWIZIHIZA UMUNSI W’URUBYIRUKO MURI PARUWASI YA BIRUYI

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2022, muri Diyosezi zose z’u Rwanda hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku nshuro yawo ya 36. Muri Diyosezi yacu ya Nyundo, uwo munsi wahimbarijwe mu karere k’ubutumwa ka Kibuye n’aka Gisenyi. Mu karere k’Ubutumwa ka Kibuye, uwo munsi wahimbarijwe muri Paruwasi ya Mubuga mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo; naho mu Karere k’Ubutumwa ka Gisenyi, uwo munsi wahimbarijwe muri Paruwasi ya Biruyi mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, witabirwa n’Abasaserdoti, Abihayimana, urubyiruko rwa Paruwasi ya Biruyi ndetse n’abajene bahagarariye abandi, baturutse muri amwe mu ma Paruwasi agize Akarere k’Ubutumwa ka Gisenyi.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: «Haguruka: Kuko nkugize umuhamya w’ibyo wiboneye». (Int 26, 16) Ni insanganyatsiko dusanga mu butumwa bwa Nyirubutunganen Papa Fransisko bugenewe urubyiruko kuri uwo munsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Amasomo matagatifu yasomwe kuri uwo munsi, isomo rya mbere ryavuye mu Gitabo cya Yeremiya (Yer 1, 4-5. 17-19); isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa ya mbere mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor 12, 31; 13, 1-13) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Luka (Lk 4, 21-30). Agaruka ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko bugenewe uwo munsi, Umwepiskopi wa Nyundo, mu nyigisho Ye, yasubiye mu magambo meza ya Papa Fransisko maze abwira urubyiruko ko rufite imbaraga n’ubushobozi agira ati:‘‘Rubyiruko nkunda, mbega ukuntu hari ubushobozi buhambaye buri mu biganza byanyu! Mbega imbaraga mufite mu mitima yanyu! Bityo na n’uyu munsi, Imana ibwira buri wese muri mwe iti ‘Haguruka!’ … [Rubyiruko] kugira ngo isi ibashe guhaguruka, ikeneye imbaraga zanyu, ishyaka ryanyu n’urukundo rwanyu’’.

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza hakurikiyeho gutega amatwi ubutumwa bw’uhagarairiye urubyiruko muri Paruwasi ya Biruyi, ubwa Padiri ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Karere k’Ubutumwa ka Gisenyi, ubw’ubuyobozi bwite bwa Leta, ubwa Padiri mukuru wa Paruwasi ya Biruyi, n’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi wa Nyundo. Abatanze ubutumwa bose kuri uwo munsi bashimiye Umwepiskopi wa Nyundo ko yita ku rubyiruko kandi ko yemeye ko uyu munsi wizihirizwa muri Paruwasi ya Biruyi mu Karere k’Ubutumwa ka Gisenyi.

Valens NZABONIMPA, umujene uhagarariye urubyiruko muri Paruwasi ya Biruyi,  yashimimiye urubyiruko rwose rwitabiriye uwo munsi abaha n’inshamake y’imikorere yabo igizwe n’inkingi 2 zishingiye ku bikorwa bya roho n’iby’iterambere muri rusange. Nk’urubyiruko, yavuze ko bagira uruhare mu kwiyubakira Paruwasi yabo. Ibikorwa bya Roho bibahuza yagarutse ku mboneka y’urubyiruko bahuriramo buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi. Bitabira kandi Imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga, bakajya makorali n’ibindi bagenerwa n’abasaserdoti bifasha roho zabo by’umwihariko. Yavuze kandi ko batari mu bwigunge kuko bagira umwanya wo kwidagadura kandi bakiteza imbere binyuze mu guhuza imbaraga mu makoperative y’urubyiruko. Padiri Félix MUSHIMIYIMANA ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ikenurabushyo mu Karere k’Ubutumwa ka Gisenyi yashimiye urubyiruko rwa Biruyi uburyo rukora ngo rwiteze imbere kuri roho no ku mubiri bityo anabashimira uko rwateguye uwo munsi. Yanashimiye kandi abawitabiriye bose baturutse mu yandi Paruwasi agize ako Karere k’Ubutumwa. Mu ijwi ry’urubyiruko ndetse n’Abapadiri barukurikirana bose babarizwa mu Karere k’ubutumwa ka Gisenyi kagizwe n’amaparuwasi 17, yabwiye urubyiruko ko uwo munsi mpuzamahanga w’urubyiruko wihizwa ku nshuro ya 36 naho muri Kiliziya y’Urwanda ukaba uri kwizihizwa ku nshuro ya 17, kuva aho ushyiriwe ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mutarama. Mu izina ry’urubyiruko ashinzwe, yashimiye Umwepiskopi witangira urubyiruko anashimira Padiri mukuru wa Biruyi afatanyije n’urubyiruko uburyo biteguye uwo munsi. Agaruka ku nyigisho y’Umwepiskopi, yasabye urubyiruko guhaguruka bakaba abahamya ba Nyagasani Yezu Kristu mu rundi rubyiruko. Yagize ati: «Tuyobowe n’inyigisho mwaduhaye, nk’Urubyiruko twiyemeje guhaguruka, tukaba koko abahamya b’ibyo twabonye. Mu buto bwacu, natwe hari ibyo twabonye, hari ibyo twumvise kuri kristu tugomba kubera abahamya. Bityo koko ubuto bwacu, ntabwo bugomba gukomeza koreka imbaga, ahubwo buzayihagurutsa, maze umubare w’ababa abahamya b’ibyo babonye wiyongere.» Mu ijambo rye, yibukije ko umunsi w’urubyiruko wabanjirijwe na Noveni. Muri iyo Noveni, urubyiruko rwazirikanye by’umwihariko ko kuba umujene ari umugisha, ari amahirwe.Asoza ijambo rye yasabye urubyiruko aho ruri mu maparuwasi gukomeza kwitabira ibikorwa bibateganyirijwe. Bimwe muri byo yavuze urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo rukorerwa kuri Paruwasi ya Crête Congo-Nil. Uyu mwaka biteganyijwe ko rwazakorwa ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2022. Hari kandi n’Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu rizabera muri Diyosezi ya Kabgayi muri Kanama uyu mwaka.

Madame MUSABYEMARIYA Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage waje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yashimiye Diyosezi ya Nyundo by’umwihariko Umwepiskopi wa Nyundo, ubufatanye mu bikorwa bitandukanya biganisha ku iterambere ry’Umunyarwanda cyane cyane urubyiruko anamusezeranya ko ubwo bufatanye bwo kwita ku rubyiruko bwazakomeza. Agaruka ku munsi w’urubyiruko, yabwiye abajene bose ko ukurusha urubyiruko rwiza aba akurusha iterambere. Yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere rirambye bagana ibigo by’imari kugirango biteze imbere, kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga, kwirinda ingeso mbi cyane cyane ubusambanyi, kumywa ibiyobyangenge n’ibindi byose biri koreka ubuzima bw’urubyiruko muri iyi minsi. Yanasabye ababyeyi gutoza abana babo uburere bwiza kuko nibo mizero y’igihugu na Kiliziya. Yasoje ijambo rye asaba urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza bazirikana ko aribo mizero ya Kiliziya n’Igihugu. Ibi kandi byashimangiwe na Padiri Africain MUGABO, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Biruyi, washimiye Ubuyobozi bwite bwa Leta, ku ruhare rwabo mu kurera umunyarwanda wuzuye cyane cyane binyuze mu bikorwa by’iterambere ry’urubyiruko bagira mo uruhare rugaragara. Yashimiye Umwepiskopi wahisemo ko umunsi w’urubyiruko wazihirizwa mu Paruwasi ya Biruyi bityo asaba urubyiruko rwari rwitabiriye uwo munsi ko impanuro bahawe zababera impamba y’ubuzima bwabo.

Mu ijambo nyamukuru, Umwepiskopi wa Nyundo yashimiye urubyiruko rwaturutse mu maparuwasi yose y’Akarere k’Ubutumwa ka Gisenyi n’abasaserdoti babafasha by’umwihariko, uburyo bateguye uyu munsi. Yabwiye urubyiruko ko Kiliziya ibazirikana kandi ikabahoza ku mutima. Ni yo mpamvu babahitiyemo umunsi wabo bakanawuragiza Mutagatifu Yohani Bosiko, inshuti y’urubyiruko. Yibukije urubyiruko ko Yezu abakunda kandi abashaka. Yabwiye urubyiruko ko bafite ibintu byiza bahura na byo ariko bakagira n’ibindi bibi bahura na byo mu buzima. Yakomeje agira ati iyo umuntu akiri urubyiruko aba yumva afite imbaraga nyinshi niyo mpamvu bisaba ubushishozi kugirango amenye uko akoresha izo mbaraga ze. Umwepiskopi yasabye urubyiruko kumva impanuro bahabwa n’ababyeyi n’abarezi babo, iz’Abasaserdoti babashinzwe muri za Paruwasi ndetse n’iz’abayobozi b’inzego bwite za Leta. Ibyo byose babikorerwa kugirango batandagara cyangwa ngo biyandarike. Yasabye urubyiruko rwose kwirinda ingesombi zugarije urubyiruko muri iyi minsi nk’ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, kwishyingira n’izindi. Yabasabye kwirinda kunyura mu nzira z’ubusamo, abashishikariza kunyura mu nzira zemewe na Kiliziya kandi bakemera no kugirwa inama igihe bibaye ngombwa. Ku musozo, yagarutse ku ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amushimira ubufatanye bwa Diyosezi ya Nyundo n’Akarere ka Rutsiro kandi amwizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza cyane cyane mu kwita ku iterambere ry’urubyiruko. Nk’uko Padiri Félix MUSHIMIYIMANA ushinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Karere k’ubutumwa ka Gisenyi yabigarutseho, Umwepiskopi  na We yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa bibahuza cyane cyane amahuriro y’urubyiruko ateganyijwe ku rwego rwa Diyosezi no ku rwego rw’igihugu. Umwepiskopi wa Nyundo yasoje abwira urubyiruko ko icyo Kiliziya ibifuzaho ari ukuba urubyiruko rwiza, ruzashinga ingo nziza, rukazavamo abasaserdoti beza n’abayobozi beza b’ejo hazaza.

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

VISITS OUR UNITS OF PRODUCTION

Kivu Peace View Hotel : https://kivupeaceviewhotel.com/

CASFX: http://centredaccueilsaintfrancoisxavier.com/

Home Saint Jean :http://homesaintjean.rw/

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.