DORE INGORO Y’IMANA MU BANTU. YUBILE Y’IMYAKA 75 YA PARUWASI YA BIRAMBO

Ku cyumweru tariki ya 09 ukwakira 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi ya Birambo, guhimbaza yubile y’imyaka 75 iyo Paruwasi imaze ishinzwe. Uwo muhango wabereye mu gitambo cy’Ukaristiya, cyatuwe n’Umwepiskopi wa Nyundo, muri Paruwasi ya Birambo, witabirwa n’abasaserdoti, abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta n’abakristu ba Paruwasi ya Birambo n’inshuti zayo.

Amasomo yasomwe muri icyo gitambo cy’Ukaristiiya, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Abalevi (Lev 25, 8-19), isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi (Col 3, 12-15) naho Ivanjiri , yanditswe na mutagatifu Luka (Lk 3, 12-15).

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi wa Nyundo, yavuze ko guhimbaza yubile ari umwanya wo gushimira Imana. Ni bumwe mu buryo bwiza bwo kuzirikana ineza y’Imana n’urugendo rurerure ruba rwarakozwe n’abantu b’ingeri zitandukanye , kugira ngo abantu babe bageze ku byishimo bya yubile. Avuga ku gushimira, yagarutse ku magambo ya mutagatifu Lewu w’ikirangirire, agira ati: « Umutima uzirikana uhora ubona impamvu yo gushimira. Gushimira ni cyo kintu cyonyine, abantu bashobora gukora kugira ngo biture Imana kubera ineza ibagirira. Ni iki utunze, utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe? (1 Co 4, 7). Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa gushimira Imana Data, ku bwa Yezu Kristu, muri roho mutagatifu, tubigiriye ko yadukunze ku bw’impuhwe zayo, yaratubabariye, ubwo twari tugiye gupfa kubera ibyaha byacu, yaduhaye ubuzima, maze muri Yezu Kristu tuba ibiremwa bishya». Nkuko yubile isobanura umwaka mutagatifu kandi wo kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe, yasabye abakristu ba Paruwasi ya Birambo kurushaho kubana neza no kubohoka ku bucakara bw’icyaha.

Uretse inyigisho y’Umwepiskopi yibutsaga abakristu ko yubile ari umanya wo gushimira Imana, abatanze ubutumwa bose bagarutse kuri yubile, bavuga ko bikwiye gushimira Imana.

Padiri Jean de Dieu NIYONSENGA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Birambo, yashimiye ababafashije gutegura yubile bose ndetse n’abashyigikiye. Yavuze ko yubile ari umwanya wo guhuza imbaraga, bagashimira Imana ibyiza n’imbaraga yabahaye mu bihe bitandukanye.

Uwavuze mu ijwi ry’abakristu ba Paruwasi ya Birambo, bwana UWAGIRIMANA Tharcisse, nawe yagaragaje ko guhimbaza Yubile ari umunsi w’ibyishimo ku bakristu ba Paruwasi ya Birambo n’inshuti zayo zose. Yavuze ko ari umunsi ubafasha gusubiza amaso inyuma, bakareba uko Ivanjiri yamamajwe muri iyo Paruwasi n’imbuto zayo. Ni umwanya kandi wo gushimira Imana yabafashije muri urwo rugendo, bityo bikabafasha gukomeza gutera intambwe bajya mbere barushaho no guhinduka kandi batunganira Imana n’abantu. Asoza ijambo rye, yashimiye abantu bose bitangiye Paruwasi ya Birambo cyane cyane abapadiri, abihayimana, abakateshiste n’inzego bwite za leta. Yavuze ko biyemeje gukomeza kwivugurura mu bukristu no gukomeza kwiyubakira Paruwasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madame MUKARUTESI Vestine, yagarutse ku kamaro ko guhimbaza yubile, agira ati: “kwizihiza yubile ni igihe gitagatifu cyo kugarukira Imana, kwiyunga nayo kandi bikajyana no kwiyunga n’abavandimwe. Muri iki gihe hizihizwa iyi yubire y’imyaka 75 paruwasi ya Birambo imaze ishinzwe, turabifuriza ko ibikorwa byanyu bikomeza kwaguka kandi mugakomeza gutera imbere mu bya roho ndetse no mu bikorwa by’iterambere ry’umubiri. Turabizi ko kiliziya gatolika igira uruhare mu guteza imbere abaturage, ariko ntitwabura kubasaba ko mwakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage bakomeze kwivana mu bukene. Turabasaba ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi no kurwanya igwingira ndetse dusaba abayobozi n’ abakristu kwita kuri gahunda za Leta zitandukanye harimo gutanga mutuelle, kwizigamira muri ejo heza, kwirinda ko abana bata ishuri, kwirinda amakimbirane mu muryango n’ibindi.” Yashoje ijambo rye asaba abakristu kuba intangarugero aho bari hose kandi bagaharanira kubana neza mu mahoro.

Umwepiskopi wa nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, yateruye ashimira Imana yabahaye yahaye abakristu ba Paruwasi ya Birambo guhimbaza yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe. Yavuze ko abayishinze babonaga abari bahatuye bari mu icuraburundi kandi bagakora ingendo ndende bajya gusengera i Kaduha, Muyunzwe n’i Kabgayi. Abayobozi ba Kiliziya y’u Rwanda rero bamaze kubona ingorane abo bakristu bahuraga nazo bajya aho tumaze kuvuga, cyane cyane izo kwambuka umugezi wa Nyabarongo n’uwa Mbirurume, bahisemo kuhashinga Misiyoni ya Birambo ari nayo yahindutse Paruwasi ya Birambo. Umwepiskopi wa Nyundo yashimiye abo bose bagize uruhare mu ishingwa ryayo kandi ashimira n’abantu bo mu byiciro bitandukanye bayitangiye kuva yashingwa kugeza ubu. Ku ikubitiro, yashimiye Padiri MOYSE wayitangije n’abo bari bafatangije, uruhare yagize mu iterambere ryo muri ako gace ko mu Bunyantango, yigisha abaturage mu buryo bunyuranye, abafasha kubaka neza no gutura neza. Yashimiye kandi Abepiskopi bamubanjirije, bakomeje kureberera Paruwasi ya Birambo. Abandi bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Inkuru Nziza ni abihaymana cyane cyane Abafurere b’Abayozefiti bagize uruhare runini mu guteza imbere uburezi muri ako gace. Hari kandi ababikira b’Abasomusiyo nabo bagize uruhare mu gusigasira ubuzima no kwita ku burezi.

Umwepiskopi wa Nyundo kandi yashimiye Umuyobozi w’Akarere ka Karongi kubera ubufatanye mu kubaka Umunyarwanda mwiza kandi w’umukristu haba kuri roho no ku mubiri. Ibyo yavuze ko bigaragarira mu bikorwa bafatanya nko kubungabunga ubuzima, guteza imbere uburezi, imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bya Caritas n’ibindi. Umwepiskopi yijeje Umuyobozi w’Akarere ko ubwo bufatanye buzakomeza kugira ngo abakristu n’Abanyarwanda muri rusange bakomeze kugira imibereho myiza kandi babafasha gusobanukirwa no kwitabira gahunda za Leta nk’ubwisungane mu kwivuza, ejo heza no kugira imiryango myiza kandi ibanye neza mu mahoro. Mu rwego rwo kwita ku muryango, Umwepiskopi yavuze ko hari gahunda nyinshi ziteganyijwe zigamije kwita ku muryango ariko zose zikazibanda ku yerecyezo cy’uyu mwaka w’Ikenurabushyo 2022-2023: “TWIMAKAZE UBUMWE N’UBUFATANYE KANDI TWUBAKE UMURYANGO WITA KU BANA N’URUBYIRUKO”. Asoza ijambo rye, Umwepiskopi wa Nyundo yashishikarije abakristu gufata imigambi mishya no gukomera ku bukristu.

Paruwasi ya Birambo ihimbaje yubile y’imyaka 75 imaze kwibaruka abapadiri 10 n’umudiyakoni umwe, aribo:

 Padiri Aloys NZARAMBA wa Santarali ya Ruganda, Padiri Prosper NTIYAMIRA wa Santarali Kavumu, Padiri Félicien HARINDINTWARI wa Santarali Witongo, Padiri Fidèle MUKWIYE wa Santarali Rugabano, Padiri Modeste MURAGIJIMANA wa Santarali Birambo, Padiri Michel HABUHAZI wa Santarali ya Kavumu, Padiri Evariste UWINTWARI wa Santarali ya Gasharu, Padiri Alfred NKUNDIMANA wa Santarali ya Birambo, Padiri Claver TWAGIRUMUKIZA na Diyakoni Théophile MURWANASHYAKA wa Santarali ya Ruganda. Imaze kwibaruka kandi abafurere 8 n’ababikira 13.

Twabibutsa ko Paruwasi ya Birambo yashinzwe n’uwari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri DEPRIMOZ, mu 1947, afatanyije n’abandi bapadiri bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Muyunzwe ari nayo yavuyeho igice kinini kigize Paruwasi muri iki gihe.

Abapadiri bayikurikiranaga igishingwa ni Padiri KLERK, Padiri DURANT na Padiri MOYSE. Uwari shefu icyo gihe witwaga MUTERAHEJURU, akaba yari n’umukristu wa Birambo, ni we wabahaye ikibanza cyo kubakamo Paruwasi. Yahawe izina rya Birambo kubera ko aho yubatse ari ahantu heza kandi hashashe neza, hakaba harafashaga kuruhuka abantu babaga baturutse mu Nduga, mu Bufundu, i Byumba n’ahandi bajyanye inka i Bushi. Iyo bahageraga baricaraga, bakarambya bakaruhuka.

Ubu iyo Paruwasi igizwe n’amasantarali 7, Inama 38 n’Imiryangoremezo 285. Abakristu bamaze kuyibatirizwamo ni 53400.

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.