INGINGO ZIZAZIRIKANWAHO MU RUGENDO RWO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 20 DUSHOJE SINODI

Ukwezi k’Ukwakira : Ukaristiya ni igihango cy’ubuvandimwe

  1. Icyumweru cya mbere : kuva ku itariki ya 3 kugera  ku ya 9 Ukwakira 2021

Ingingo izirikanwaho: Ukaristiya, isakaramentu ry’urukundo

Isomo ngenderwaho: Yh 13, 1

«Uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo».

Icyo tuzirikana: Ukaristiya ni isakaramentu ry’urukundo. Ni impano y’urukundo Yezu yahaye umugeni we akunda cyane, ari we Killiziya. Impano itandukanye n’imfashanyo. Imfashanyo ni ikintu umuntu wishoboye aha uwishoboye buke, kugira ngo kimutere inkunga. Impano yo, ni ikintu wiheramo umuntu, ukumva ni nk’umutima wawe umuhaye. Ukaristiya  na yo ni impano, ni Yezu ubwe uyitwihamo kuko adukunda.

Umugambi : Ukaristiya dusangira iba yavuye mu ifu y’ingano nyinshi zasewe zikabyara umutsima uvamo umugati umwe, bakawumanyura twese tukawusangira. Ni umugati umwe dusangira twese, bityo natwe tukunga ubumwe. Gusangira umubiri n’amaraso by’umwe, ari we Yezu, ni igihango gikomeye cy’ubuvandimwe ndashobora gutatira. Yatwitangiye kubera urukundo, nanjye ngiye kwihatira kuberaho urukundo mu buzima bwa buri munsi.

  • Icyumweru cya kabiri : kuva ku itariki ya 10 kugera ku ya 16 Ukwakira 2021

Ingingo izirikanwaho: Ukaristiya ibumbatiye imimerere ya Yezu

Isomo  ngenderwaho : Mt 11, 29

« … ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya»

Icyo tuzirikana : Ukaristiya ibumbatiye imimerere ya Yezu, yayindi we ubwe yivugiye ati “ngira umutima utuza kandi nkoroshya”. Ukaristiya yaje iri mu murongo Yezu yahaye ubuzima bwe; umurongo w’ubwiyoroshye. Ubwiyoroshye ni bwo Yezu yahisemo kunyuramo kuva mu ntangiriro kugera mu iherezo ry’ubuzima bwe.

umugambi : Reka ntekereze…ntabwo Yezu yigize ibiribwa bihanitse kandi bihenze, ahubwo yigize umugati na divayi; ibiribwa biciriritse, byoroheje n’abakene bashoboraga kubona. Yashoboraga kwihindura ikiribwa cy’akataraboneka n’ikinyobwa cy’imbonekarimwe, ariko yahisemo kwihindura umugati, kugira ngo twese tumushyikire. Nk’uko tujya tubiririmba, yanze ko tuzamutinya, ni ko kuza hafi yacu. Abantu benshi bibeshya ko ubwiyoroshye ari ubugwari. Nyamara ubwiyoroshye ni ububasha, kuko ububasha nyabwo, ni ugushobora gukora ikintu gikomeye kandi unyuze mu bintu byoroheje. Yezu ni byo yakoze atwiha mu Ukaristiya. Ukaristiya indarikira nanjye guca bugufi kugira ngo ngere kuri bose kandi ngerweho na bose. Iyo nzira yo kwiha no kwakira bose, ni yo nzira y’ubuvandimwe nyabwo.

  • Icyumweru cya gatatu : kuva ku wa 17 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2021

Ingingo izirikanwaho : Ukaristiya ni urwibutso rw’urupfu n’izuka bya Kristu

Umurongo ngenderwaho : 1 Kor 11, 23-25

 «Nyagasani araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura avuga ati ‘Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe… barangije kurya n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati ‘Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye».

Icyo tuzirikana : Yezu yaremye Ukaristiya araye ari budupfire akazuka. Ibyo yakoze arema Ukaristiya, ni kimwe n’ibyo yakoze bukeye yitanga ku musaraba. Aremye Ukaristiya kugira ngo izatubere urwibutso rw’urupfu yapfiriye ku musaraba ndetse n’izuka rye. Ukaristiya si urwibutso rw’uwa gatanu mutagatifu gusa, ahubwo ni n’urwibutso rwa Pasika ya Nyagasani ubwayo, si urwibutso rw’urupfu gusa, ahubwo ni n’urwibutso rw’izuka.

Umugambi : Ngomba kwitondera iryo jambo Urwibutso. Ukaristiya ntabwo ari urwibutso rwa Yezu ku rwego rumwe n’uko ifoto ari urwibutso rwa nyirayo. Ifoto yibutsa ibyariho, bikaba byararangiye; Ukaristiya yo yibutsa igarura mu gihe cyacu ibyabaye kera bikongera bikaba uko byabaye bwa mbere. Yezu witangiye aba kera, ni we rwose nanjye unyitangira ubu mu Ukaristiya. Niba anyitangira na we akakwitangira, ibyo ubwabyo si isoko y’ubuvandimwe? Niba dusangira amaraso ye yamennye kugira ngo tubeho, ni igihango gikomeye tuba tugiranye muri We.

  • Icyumweru cya kane: kuva ku wa 24 kugera ku wa 30 Ukwakira 2021

Ingingo izirikanwaho : Ukaristiya ni isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge

Umurongo ngenderwaho :Yh 6, 35

“Ni jye mugati utanga ubugingo, unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho”.

Icyo tuzirikana: Isakaramentu ry’Ukaristiya ririmo ibyiza byose bitunga ubuzima bwa roho: Ni Yezu Kristu ubwe. Kurya umubiri no kunywa amaraso bya Kristu mu kwemera bitanga ubugingo buhoraho. Tuzi neza ko mu rupfu rwa Yezu ku musaraba Imana yigoroye n’abantu bose. Tuzi neza kandi ko Ukaristiya ari urwibutso rw’urwo rupfu rwa Yezu. Bityo mu Ukaristiya, Yezu atwunga n’Imana kandi akatwunga n’abavandimwe akaduha n’imbaraga zo guharanira ubumwe adahwema kudusabira, ngo tube umwe nk’uko ahora ari umwe na Se (Yh 17, 22).

Umugambi : Urugendo rw’ubwiyunge hagati y’abantu rugira ireme rihamye iyo turuteruriye muri Ukaristiya, yo soko y’ubwiyunge nyakuri. Ubwiyunge busaba kugira impuhwe, gusaba imbabazi no kuzitanga. Kandi ibyo ni byo Ukaristiya ibumbatiye, kuko ari byo Yezu yagaragaje ku musaraba ushushanywa n’iyo Ukaristiya nyine. Sinzongera kujya gushakira kure imbaraga zizamfasha kwiyunga n’Imana ndetse na bagenzi banjye, ahubwo ngiye kwihatira guhabwa neza Ukaristiya mu Misa, no kuyirangamira ntarangaye mu gushengerera. Nimbikora gutyo sinzongera kuvunika nishakamo imbaraga zo kubabarira no kwakira imbabazi, kuko nzaba nageze ku isoko yabyo.

Icyitonderwa : Mu kuzirikana Ijambo ry’Imana dushobora kwifashisha ubu buryobukurikira :

  • Ikimenyetso cy’umusaraba
  • Gusaba imbabazi
  • Kwiyambaza Roho Mutagatifu
  • Gusoma witonze Ijambo ry’Imana ryateganyijwe
  • Kurizirikanaho wiyumvisha icyo Imana ikubwira no kurisangira n’abandi
  • Gusubiza Imana ikubwirira mu Ijambo ryayo ukoresheje isengesho ryawe bwite
  • Kurangamira Imana ituye muri iryo Jambo ryayo no gusabana na yo.
  • Gufata umugambi ufatika
  • Gushimira
  • Ikimenyetso cy’umusaraba

Padiri Antoine de Padoue NSINGIJIMANA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *