ITANGWA RY’ISAKARAMENTU RY’UBUSASERIDOTI MURI DIYOSEZI YA NYUNDO (PARUWASI YA RAMBURA)

Kuwa 15 Kanama buri mwaka, muri Kiliziya y’isi yose duhimbaza umwe mu minsi mikuru ikomeye ya Bikiramariya ariwo : ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya. Uyu mwaka, uyu munsi abakirisitu gatolika bo mu Rwanda bawuhimbaje nyuma y’igihe gito Kiliziya zongeye kwemererwa gusengerwamo kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose n’igihugu cyacu kirimo. Mu mateka ya kiliziya, uyu munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya watangiye guhimbazwa mu kinyejana cya 5. Wemejwe nk’ihamwe ry’ukwemera na Papa Piyo wa 12 mu mwaka w’1950.

Kuri uyu munsi mukuru kandi nk’uko tubimenyereye muri Diyosezi ya Nyundo, Umwepisikopi atangiza  ku mugaragaro umwaka w’iyogezabutumwa akanaboneraho guha abapadiri n’abakirisitu icyerecyezo cy’ubutumwa. Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isano dufitanye nk’avabakirisitu, icyerecyezo cy’ubutumwa cy’uyu mwaka kizibanda cyane kuri Kiliziya y’ibanze: urugo.  Niyo mpamvu icyerecyezo cy’uyu mwaka w’ubutumwa (2021-2022) kigira kiti: “TURUSHEHO KWIMAKAZA ISANO IHEBUJE DUFITANYE N’IMANA N’ABAVANDIMWE, DUHEREYE IWACU MU RUGO.”

Muri Paruwasi ya Rambura, uyu munsi wahuriranye n’itangwa ry’isakaramentu ry’ubusaseridoti mu rwego rw’ubupadiri. Uwari Diyakoni Gérard BAZIRUWIHA uvuka muri iyo Paruwasi, muri santarali ya Jomba, niwe wahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti mu rwego rw’ubupadiri. Iyo mihango yabereye mu  mu gitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA umushumba wa Diyosezi ya Nyundo guhera i saa tanu. Uyu Diyakoni Gérard BAZIRUWIHA ubusanzwe akaba ari uwo muri Communauté ya Emmanuel. Asoje amasomo ya Tewolojiya mu iseminari Nkuru yitiriwe Umutima utagira inenge wa Bikiramaririya y’i Anyama (Grand Séminaire Saint Cœur de Marie d’Anyama)   mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Muri Diyosezi ya Nyundo ni we mfura mu bapadiri b’uwo muryango. Akaba abaye umupadiri wa 11 mu bapadiri ba communauté ya Emmanuel mu Rwanda n’uwa 275 ku isi hose. Abuhawe yiyongera ku bandi bahawe iryo sakaramentu muri uyu mwaka aribo: Padiri Martin TWAGIRAYEZU (wa Paruwasi Murunda), Padiri Eric HABIMANA (wa Paruwasi Muramba), Padiri Modeste NSENGIMANA (wa Paruwasi Mukungu), Padiri Marcel MUSABYIMANA (wa Paruwasi ya Nyundo), Padiri Zacheus NIYONGOMBWA (wa Paruwasi ya Kabaya) na Padiri Maurice TWAGIRAYEZU (wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi). 

Mu butumwa bwatanzwe n’abantu batandukanye, bose bongeye gushimira Imana, n’ abagize uruhare bose kugirango Padiri Gérard BAZIRUWIHA agere k’Ubusaseridoti. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madame MUKANDAYISENGA Antoinette nawe yahamije ko kunguka umusaseridoti ari imbaraga Kiliziya iba yungutse ariko igihugu nacyo kiba cyungutse imbaraga. Yasabye ababyeyi gutanga uburere bwuzuye kandi bagafasha abana babo kuba abakirisitu   nyabo.

Nkuko Byagarutsweho mu buhamya butandukanye, guhabwa ubusaseridoti muri ibi bihe ni igitangaza gikomeye cyane kuko ibihe bya Covid-19 byagiye bibabangamira gahunda nyinshi zitandukanye. Padiri mushya Gérard BAZIRUWIHA, mu ijambo rye, yagarutse ku mubano we n’Umubyeyi Bikiramariya ashimangira ko yamubaye hafi mu rugendo rwe rwo kwitegura ubusaseridoti. Ikindi kandi kuba yarahawe Ubudiyakoni ku munsi mukuru wa Asomusiyo, agahabwa n’Ubupadiri kuri Asomusiyo ni igihango gikomeye cyiyongera ku bindi asanzwe afitanye n’Umubyeyi Bikiramariya. Padiri Gérard yashimiye kandi ababyeyi be n’abavandimwe be ndetse n’abandi bamubaye hafi mu rugendo rwe yitegura ubusaseridoti. Yasoje abasaba kumuba hafi, kumusabira kuba umupadiri wishimye no kumusabira kugirango ubutumwa ahamagariwe azabusohoze neza.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, yashimiye cyane ababyeyi ba Padiri Gérard BAZIRUWIHA bamwibarutse bakanamuha uburere bwiza, bakamutoza ubukirisitu bwatumye akura yumva n’ijwi ry’Imana rimuhamagara. Umwepisikopi kandi yashimiye umuryango wa Communauté ya Emmanuel uruhare wagize mu burere bwa Padiri Gérard BAZIRUWIHA n’ubutumwa ugira mu ikenurabushyo cyane cyane kwita ku muryango ubereye Imana. Yashimiye kandi Abapadiri n’abakirisitu ba Paruwasi ya Rambura uburyo bateguye ibyo birori mu gihe gito gishoboka. Asoza yasabye kandi abafashije padiri mushya gutera intambwe igana Alitari gukomeza kumuba hafi kugirango amasezerano yagiriye imbere y’Umwepisikopi n’imbere y’ikoraniro ry’abakirisitu azayasoze neza. Padiri Gérard BAZIRUWIHA yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Nyundo nka Padiri wungirije.

Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA akikijwe na Padiri Gérard BAZIRUWIHA, n’abapadiri bo muri Communauté de l’Emmanuel (Padiri Théophile TWIZERIMANA na Padiri Aimable NDAYISENGA) babaye hafi Padiri Gerard BAZIRUWIHA.
Padiri mushaya ahabwa ibyangombwa bigenewe abapadiri bashya

Byanditwe na Padiri Jean-Paul SEBAGARAGU

VISIT OUR UNITS OF PRODUCTION:

CASFX

Kivu Peace View Hotel

Home Saint Jean

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *