MUZAMBERE ABAHAMYA. UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA

Kuri icyi cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022, muri kiliziya y’isi yose hahimbajwe umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa. Muri kiliziya y’u Rwanda, uwo munsi muhimbarijwe muri Diyosezi ya Nyundo, mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo afatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri; witabirwa n’abakristu, abihayimana baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu baherekejwe n’abapadiri bashinzwe guhuza ibikorwa bya Papa muri buri Diyosezi.
Amasomo matagatifu yakoreshejwe mu gitambo cy’Ukaristiya ni ay’icyumweru cya 30 gisanzwe. Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Umubwiriza (Sir 35, 12-14.16-18) ; Zab (34) ; isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa ya kabiri mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Timote (Tim 4, 6-8. 16-18), naho Ivanjiri yanditswe na Luka (Lk 18, 9-14).
Kuri uwo munsi, Umushumba wa Kiliziya y’isi yose, Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye abakristu ubutumwa bufite insanganyamatsiko igiri iti: « Muzambere abahamya » (Intu 1, 8). Muri ubwo butumwa, Papa Fransisko yibukije abakristu ko kuba intumwa ari umuhamagaro w’abakristu bose. Bahamagariwe kwamamaza Ivanjiri kugera ku isi hose ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu bahawe.
Uwo munsi mpuzamahanaga w’Iyogezabutumwa, Papa Pio XI awushyiraho mu 1926 yari agamije kwibutsa ubumwe bwa Kiliziya y’isi yose n’ubufatanye mu kogeza Ivanjili. Mu gifaransa bawita “Fête de la catholicité et de la solidarité universelle”. Uwo munsi washyizwe ku cyumweru kibanziriza icya nyuma cy’ukwezi kwa 10. Kuri uyu munsi, Papa agenera abakristu b’isi yose ubutumwa bujyanye n’uyu munsi, tugasabira iyogezabutumwa, kandi tugakusanya inkunga yoherezwa mu Kigega cya Papa cy’ubufatanye mu by’Iyogezabutumwa.
Guhimbaza uwo munsi kandi byahuriranye no guhimbaza Yubile z’inzego za Kiliziya zifasha Papa mu Iyogezabutumwa. Uyu mwaka watangijwe tariki ya 24/10/2021 ku Munsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa i Kabgayi. Izo Yubile ni izi zikurikira:

  1. Imyaka 200 y’ishingwa ry’Ibikorwa bishinzwe Iyogezabutumwa n’imyaka 100 bibaye ibya Papa (Œuvre Pontificale de la Propagation de la Foi).
    Ibyo bikorwa byashinzwe na Poline Jaricot 1822, agamije gufasha abamisiyoneri b’Abafaransa bari mu bihugu ngenerwabutumwa cyangwa les pays de mission. Yatangiye ashaka abantu 10 bagatanga igiceri ku kwezi, bakavugira hamwe na rozari. Yabahaga ubutumwa bwo gushaka abandi icumi buri wese. Mu 1922 nibwo Papa Pio wa XI yemeye ko ibyo bikorwa biba ibya Papa. Ibi bikorwa bifasha za Kiliziya zo hirya no hino zo mu bihugu ngenerwa butumwa mu kurangiza ubutumwa bwazo bwo kogeza inkuru nziza, bigafasha mu butumwa bw’abakatechiste, no mu kubaka ibikorwa remezo nka za Kiliziya, amazu y’abapadiri…
  2. Imyaka 100 Ibikorwa bishinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana (Œuvre Pontificale de l’Enfance Missionaire) bibaye ibya Papa.
    Ibyo bikorwa byashinzwe na Musenyeri Charles de Forbin-Janson, agamije gufasha mbere na mbere abana bo mu gihugu cy’Ubushinwa. Bifite intego igira iti: Abana bigisha Ivanjili abana, abana basabira abandi bana, abana bafasha abana b’isi yose. Mu mwaka w’1922 nibwo Papa Pio XI yemeye ko biba ibya Papa. Ibi Bikorwa bigamije gufasha abana kumva ko nabo ari Abogezabutumwa. Bishishikaza ubufatanye hagati y’abana bo ku isi yose, hakoreshejwe ibikorwa byo kwigisha gatigisimu, amahugurwa, isengesho, gusura n’andi mahuriro y’abana.
  3. Imyaka 100 ibikorwa byitiriwe Petero Intumwa (Œuvre de Saint Pierre Apôtre) bibaye ibya Papa.
    Ibyo Bikorwa byashinzwe na Jeanne Bigard afatanyije na nyina Stefaniya Bigard, bagamije gufasha Abamisiyoneri gutegura Abasaseridoti n’Abihayimana kavukire mu bihugu ngenerwabutumwa, kugira ngo bafashe mu gucengeza Ivanjili mu muco wabo kavukire. Ibi bikorwa bishishikariza abakristu kumva agaciro ko kugira Abasaseridoti n’Abihayimana kavukire. Bikangurira abakristu kurushaho kwitanga no kugira uruhare mu gutegura abazavamo Abasaseridoti n’Abihayimana. Bifasha amaseminari amakuru n’amato ndetse na za Novisiya zo mu bihugu ngenerwabutumwa kurangiza neza ubutumwa bwazo. Bifasha Abasaseridoti n’Abihayimana bajya kwihugura kugira ngo bazavemo abarezi mu marerero.
  4. Imyaka 150 umuhire Paolo Manna washinze ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa amaze avutse.
    Paulo Manna yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mwaka w’1872. Mu 1916 niho yashinze Ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa. Ihuriro yashinze rigamije kumvisha buri mukristu ko agomba guhora yibuganizamo imbaraga zo kwamamaza Inkuru nziza afashijwe n’ukwemera, ubuzima bwe, n’urukundo yifitemo. Kumva ko twese tugize umuryango umwe uhuza Kiliziya y’isi yose,na za Kiliziya zo mu bihugu, Kiliziya zigishingwa vuba, imiryango y’Abihayimana, imiryango ya gisiyo gatolika. Twese dufite uruhare mu guhindura isi, guharanira umukiro wa buri wese, kwamamaza Ivanjili hitawe ku muco no ku myemerere ya buri wese.
    Kuvuga ko ibi bikorwa byabaye ibya Papa bivuga ko Papa yemeye ko ibyo bikorwa byatangiriye mu Bufaransa biba ibya Kiliziya y’isi yose, Papa akabyifashisha mu kurangiza ubutumwa bwe. kandi abakristu bose bakabigiramo uruhare.
  5. Imyaka 400 hashyizweho Urwego rukuru rwa Kiliziya rushinzwe kogeza Ivanjili ku isi (Propaganda Fide)
    Urwo rwego rufasha Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika gutunganya inshingano z’Iyogezabutumwa, rwashinzwe na Papa Gregori XV, ku wa 22 Kamena 1622. Muri icyo gihe, ibihugu by’i Burayi byohereje abogezabutumwa mu bice bitandukanye by’isi ubukristu bwari butarageramo, maze bashinga amakoraniro bitaga Misiyoni muri ibyo bice. Ibyo byasabaga ko Ubuyobozi bwa Kiliziya ku isi bumenya ibihabera ariko bukanahuza imbaraga n’ubufatanye by’abogezabutumwa boherezwaga muri ibyo bice, ku migabane itandukanye, hagamijwe gusigasira ubumwe bwa Kiliziya. Uretse kwamamaza Ivanjili ku isi yose, uru rwego rwari rufite umwihariko wo guhuza ingufu z’abogezabutumwa, gushyiraho amabwiriza agenga intara bakoreramo, kwita ku myigire y’Abapadiri n’Abihayimana bo mu ntara ruyobora, gushishikariza abayoboke ishingwa ry’imiryango y’Abihayimana kavukire no gutanga imfashanyo ituma iyogezabutumwa rigenda neza hitawe ku budasa bwa buri gace.
    Uwo munsi ni ugushimira Imana ko inzozi z’abashinze ibi bikorwa zigenda ziba impamo. By’umwihariko hano iwacu, Kiliziya imaze gushinga imizi, amaparuwasi agenda yiyongera, haboneka abakristu benshi bitanga muri Kiliziya ku buryo butandukanye, bumva ko kiliziya ari iyabo. Iyogezabutumwa ry’abana muri buri Diyosezi rirakataje, abana nabo bumvise ko bafite uruhare mu buzima bwa Kiliziya. Umubare w’Abasaseidoti n’Abihayimana kavukire ugenda wiyongera. Dufite imiryango y’abihayimana yashingiwe mu Rwanda none ikaba imaze no kugera mu bindi bihugu haba ku mugabane wa Afurika ndetse n’i Burayi. Ibi byose tubishimire Imana muri iki Gitambo cy’Ukaristiya.
    Mu buhamya bwatanzwe kuri uwo munsi bwerekeye ibikorwa bya Papa bwagaragaje ko ibyo bikorwa bifite akamaro gakomeye mu ikenurabushyo kandi bikagera ku bantu b’ingeri zose ndetse n’abatari abakristu gatolika.
    Bwana Emmanuel IZABAYO watanze ubuhamya mu mwanaya w’abakristu, yavuze ko ibikorwa bya Papa byagize akamaro bikorwa bitandukanye nko mu burezi, hubakwa amashuri, mu buvuzi, gusana amacupi y’abapadiri, kubaka kiliziya n’ibindi.
    Ibyo kandi byashimangiwe na Padiri Emmanuel GATERA, Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, yabwiye abari bitabiriye uwo munsi mukuru ko ibyo bikorwa bigira uruhare rukomeye mu kurera abitegura kuba abapadiri barererwa mu Iseminari Nkuru na za seminari nto zo ku isi yose. Yavuze ko ayo mafaranga ava mu nkunga zikusanywa n’abakristu mu maparuwasi yose maze akoherezwa mu kigega cya Papa maze akazabagarukira mu bikorwa bitandukanye no mu mishinga itandukanye. Ku rwego rwa Seminari, iyo mishinga ni nko no kubaka amacumbi, amashuri na za shapely abaseminari basengeramo.
    Asoza ijambo rye yashimiye abaterankunga batandukanye bafasha Seminari nkuru ya Nyakibanda kurangiza ubutumwa bwayo babinyujije mu bikorwa bifatika n’amasengesho. Yashimiye kandi abakristu n’abasaserdoti bagira uruhare kugira ngo iyo nkunga yo gushyigikira ibikorwa bya Papa iboneke. Yashimiye cyane Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA ushinzwe komisiyo y’iyogezabutumwa, ku rwego rw’Inama Nkuru y’Abepiskopi gatolika b’u Rwanda, n’abo bafatanya muri iyo komisiyo, umurava n’ubwitange babikorana kugira ngo iyogezabutumwa rigere kuri bose. Padiri Emmanuel GATERA yahamagariye urubyiruko kumva ijwi ry’Imana ribahamagara kuko imirima yeze ni myinshi kandi nyir’imyaka akeneye abasaruzi.
    Ibikorwa bya Papa kandi bigirira akamaro Abanyarwanda bose. Ibyo byagarutsweho na Madame Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Yavuze ko ibyo bikorwa bigaragara cyane mu burezi no mu buvuzi no mu bindi bikorwa kiliziya ifatanya na Leta. Kubera iyo mpamvu rero yashimangiye ko kiliziya ari amaboko ya Leta ayifasha mu iterambere.
    Mu ijambo nyamukuru rya Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo, ari nawe uhagarariye Komisiyo y’iyogezabutumwa ku isi yose, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda, yashimiye abatangije ibikorwa bya Papa maze asaba abakristu kurangwa n’ryo shaya mbere na mbere bihatira gukunda kiliziya n’ibikorwa byayo. Yavuze ko umutimwa wuje urukundo udashobora kwiburamo imbaraga zo gukora icyiza. Asoza yasabye abapadiri n’abakristu kujya gushishikarira ituro ritangwa ku munsi mpuzamahanaga w’iyogezabutumwa kuko rihurizwa mu kigega cya Papa maze rikagarukira abaritanze kandi ryisumbuyeho. Yaboneyeho gushimira ubunyamabanga bukuru bw’ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa, buhagarariwe na Padiri Léonidas NGOMANZIZA n’abo bafatanya, uburyo badahwema guharanira ko ibifuzo by’abashinzwe ibikorwa bya Papa bibasha kugerwaho n’ubwo amikoro akiri make. Mu rwego rwo kubiteza imbere yasabye abari bitabiriye uwo munsi ndetse n’abari bakurikiye uwo muhango ku bitangazamakuru bitandukanye, kurangwa n’ubufatanye n’ubwitange.
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo
Padiri Emmanuel GATERA, Umuyobozo wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU, umunyamabanga wihariye w’Umwepiskopi

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.