NIMUHINDUKE MUBE MASO. URUZINDUKO RW’UMWEPISKOPI WA NYUNDO MURI PARUWASI YA GISOVU

Kuva kuwa 24/11/2022 kugeza ku wa 27/11/2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yagiriye uruzinduko rwa gishumba muri Paruwasi Nyina wa Jambo ya Gisovu. Muri urwo ruzinduko, Umwepiskopi wa Nyundo yasuye abakristu mu byiciro bitandanye, aganira nabo ku iterambere rya paruwasi, iterambere rya roho zabo kandi anaboneraho kubakomeza no mu kwemera. Muri iyo minsi yasuye abakristu mu ma santarali ya Bigugu na Munigi ndetse afatanya nabo mu gushimira Imana mu gitambo cy’Ukaristiya. Yasuye kandi inama ya Ryamitari na Tema n’Umuryangoremezo wa Mutagatifu Inyashi wa Antiyokiya. Muri urwo ruzinduko yanabaonyeho gusura ibigo by’amashuri bitandukanye, aganira n’abanyeshuri ndetse n’abarezi babo. Abarezi yabasabye gukunda umurimo wabo, abasaba gufasha abana kugera ku ndoto zabo. Abanyeshuri nabo yabasabye kwiga neza kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire na kiliziya ndetse n’igihugu.
Asoza uruzinduko rwe, yifatanyije n’abakristu bose ba Paruwasi ya Gisovu ndetse n’inshuti zayo, guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umurinzi n’umuvugizi w’iyo Paruwasi. Iyo mihango yabereye mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Nyundo muri kiliiziya ya Paruwasi ya Gisovu. Uwo munsi kandi wahuriranye no gutangira igihe gikomeye cya Adiventi, umwaka A. Amasomo matagatifu yakoreshejwe, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi (Iz 2, 1-5), Zaburi ni iya 121. Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 13, 11-14a) naho Ivanjiri yanditswe na mutagatifu Matayo (Mt 24, 37-44).
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi wa Nyundo, yibukije abari bari aho bose ko bagomba kuba maso kugira ngo barusheho kwitegura neza umunsi mukuru wa Noheli. Yababwiye ko Adiventi ari igihe cyo kwiyegeranya, bakitarura urusaku kugira ngo bumve ijwi rya Nyagasani. Ni igihe kandi cyo gushengerera Nyagasani uje abagana. Yanaboneyeho kandi kubibutsa ubutumwa Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, yatangiye i kibeho, igihe yabonekeraga abakobwa batatu. Ubwo butumwa bukubiye mu kwisubiraho bidatinze, bakagarukira Imana kandi barushaho gusenga ubutarambirwa, kugira ngo isi ihinduke. Yasoje inyigisho ye asaba abakristu ba Gisovu gukunda umubyeyi Bikira Mariya, bazirikana isengesho rya Rozari. By’umwihariko, yabasabye kubitangirira mu miryango yabo kuko umuryango mwiza ugomba kurangwa n’isengesho ubundi ukaba igicumbi cy’ubukristu.
Ubutumwa bwose bwatanzwe kuri uwo munsi bwibanze ku gushimira Imana ndetse no gushimira Umwepiskopi ko yabanye n’abakristu ba paruwasi ya Gisovu mu minsi ine yahamaze aganira nabo ku iterambere rya paruwasi n’irya roho zabo.
Padiri Damien DUSHIMIYIMANA, padiri mukuru wa Paruwasi ya Gisovu, yavuze ko uruzinduko rw’Umwepiskopi rukomeza intama ze mu kwemera. Yamushimiye inama nziza yabagiriye amwizeza ko zizabafasha mu kwitagatifuza.
Bwana Edouard HABYARIMANA wavuze mu izina ry’abakristu yashimiye Umwepiskopi ko yongeye kugaruka muri Paruwasi ya Gisovu kugira ngo bongere bungurane ibitekerezo. Yamushimiye kandi ko yasuye abakristu b’inzego zose, mu masantarali, inama n’imiryangoremezo. Yagaragaje ko kuva Paruwasi yashingwa yageze kuri byinshi. Yabwiye Umwepiskopi ko biteje imbere mu birwa bya roho n’iby’umubiri. Mu iterambere rya paruwasi, yavuze ko bashyize imbaraga mu buhinzi bw’icyayi n’ubworozi. Yavuze kandi bafatanyije n’abasaserdoti babo, baguye kiliziya kuko yari nto, kandi bafatanyije n’ikigega cy’ubwisungane cya Diyosezi bagura imodoka yo gufasha abasaserdoti mu butumwa. Mu iterambere rya roho, yavuze ko bashimira abasaserdoti bose babaye muri iyo paruwasi ndetse n’abahakorera ubutumwa ubu ngubu kuko babafasha mu kwitagatifu, mu masakramentu no mu zindi gahunda zifitiye roho zabo akamaro.
Mu byo bateganya yagarutse ku mushinha muremure w’ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amacumbi, kubaka inzu mberabyombi ya paruwasi, kubaka ingoro ya Bikira Mariya n’icumbi ry’abapadiri. Hari ibyo batangiye kandi bizeye ko bazakomeza, bafatanyije n’abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Gisovu, bakazabigeraho bidatinze. Ibyo bikorwa by’iterambere rya roho n’iry’umubiri yavuze ko babikesha ubufatanye bw’abakristu n’abasaserdoti ndetse n’inzego bwite za Leta.
Ibyo byashyigikiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, bwana Sayiba GASHANANA, wari uhagarariye inzego bwite za Leta muri iwo muhango. Mu ijambo rye, yashimiye Umwepiskopi n’uruzinduko rwe muri Paruwasi ya Gisovu. Yavuze ko impanuro ze zizamufasha mu kurangiza neza inshingano ze zo kuyobora Umurenge wa Twumba. Nk’inzego bwite za Leta, yavuze ko intero yabo ari « umuturage ku isonga ». Uwo muturage bakaba bamuhuriyeho na kiliziya nk’umufatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza. Yasabye Umwepiskopi wa Nyundo ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo iryo terambere ry’Umunyarwanda rigerweho. Yagiza ati « Nidufatanya, aho twifuza kugera tuzahagera».
Yagarutse ku nyigisho y’Umwepiskopi maze nawe asaba abari bateraniye aho bose ko bifuza umuryango mwiza utekanye. Yabasabye gufatanya n’inzego za Leta n’iza kiliziya kurandura ibibazo n’amakimbirane akigaragara mu miryango myinshi. Ibyo ni nk’abana bata ishuri, isuku nke mu ngo, igwingira riterwa n’imirire mibi cyane cyane ku bana bato n’ibindi.
Umwepiskopi na we mu ijambo rye yishimiye ko nyuma y’imyaka itanu abasuye bwa mbere yongeye kugirarira uruzinduko rwa gishumba muri Paruwasi ya Gisovu. Yashimiye abakristu ko bakomeje kwiteza imbere kuri roho no ku mubiri. Yabashimiye ibyo bagezeho binagaragaza ko ko paruwasi bayibonye bayikeneye. Yabakomeje mu kwemera abasaba gukomeza umurava wabo bafatanyije n’abasaserdoti babo. Yababwiye ko imigambi bafite bayishyira mu bikorwa bateganya ko bazahimbaza yubile y’imyaka 25 y’ishingwa rya paruwasi yarageze ku musozo. Yasabye abakristu kwiyumva muri izo gahunda zose kandi abibutsa ko paruwasi ari iyabo.
Yabashishikarije kandi gukomera mu bukristu cyane cyane bita ku miryango yabo kuko ubukristu nyabwo buhera mu muryango. Yagize ati : « Nta tuze mu muryango, nta n’amahoro yaharangwa ». Mu rwego rwo rwo guha imbaraga umuryango yabasabye kwita ku bana n’urubyiruko babatoza kuba abakristu beza. Yasabye ababyeyi kubifata nk’inshingano zabo kurera abana bobo neza no kubafasha gushinga ingo nziza birinda kubananiza mu gihe cyo gushyingirwa kuko byatuma babana badasezeranye. Urubyiruko narwo yarusabye kubana babanje kunyura mu nzira zizwi zo gusezerana muri kiliziya n’imbere y’amategeko ya Leta. Yabashimiye umurongom w’ubufatanye bahisemo ugira uti : « Paruwasi ni iyanjye, paruwasi ni iyawe, paruwasi ni iyacu ».
Paruwasi ya Gisovu iherereye mu Majyepfo ya Diyosezi ya Nyundo. Ihana imbibi na Paruwasi za Mukungu, Kibingo na Mubuga zo muri Diyosezi ua Nyundo ; Mushubi yo muri Diyosezi ya Gikongoro na paruwais ya Mugomba yo muri Diyosezi ya Cyangugu. Ifite kandi igice kinini gikora ku ishyamba rya Nyungwe. Ubu abapadiri bayikoreramo ubutumwa, ni padiri Pierre Damien DUSHIMIYIMANA na padiri Flavien DUSHIMIMANA, ushinzwe umutungo wa paruwasi.

Umwepiskopi mu muryangoremezo wa mutagatifu Inyasi
Umwepiskopi mu rwunge rw’amashuri rwa Bigugu
Umwepiskopi wa muri Santarali ya Bigugu
Umwepiskopi na Padiri mukuru wa paruwasi ya Gisovu basuye abakobwa biga ubudozi muri Santarali ya Bigugu
Umwepiskopi mu nama ya Ryamitari na Tema
Igitambo cy’Ukaristiya muri kiliziya ya paruwasi ya Gisovu

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.