NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA DIYOSEZI YA NYUNDO GUSOZA URUGENDO RWA SINODI Y’ABEPISKOPI IZABERA I ROMA MURI 2023.

Ku wa mbere, tariki ya 15 kanama 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, afatanyije n’abapadiri, abihayimana n’abakristu baturutse mu mpande zitandukanye za Diyosezi ya Nyundo, yaturiye igitambo cy’Ukaristiya ku murwa w’Umubyeyi Bikira Mariya mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya asubira mu ijuru.

Amasomo matagatifu yazirikanwe mu gitambo cy’Ukaristiya ni ayo ku munsi mukur wa Asomusiyo. Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Ibyahiriwe Yohani intumwa (Hish 11,19a; 12, 1-6a.10ab). Zaburi ni iya 45. Isomo  rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa mutgatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyekorinti (1Kor 15, 20-26) naho Ivanjiri ni iya mutagatifu Luka (Lk 1, 39-56). Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yabwiye abari bitabiriye uwo munsi mukuru  yagize ati : « Mariya ni uwa mbere wakijijwe. Indirimbo ye isingiza Imana, Magnificat, yerekeza ibisingizo byose ku “Mukiza we”, kuri “Nyirububasha” wamukoreye ibintu bitangaje kandi we yari “umuja utavugwaga”. Ikuzo rya Mariya n’umwihariko we mu bantu bose ntabikesha imbaraga ze bwite, abikesha Umwana we Yezu Kristu. Mariya ntabwo ari imana cyangwa ikigirwamana! We ubwe azi ko ari umuja w’Imana utavugwaga. Indirimbo ye si icyivugo cye ahubwo ni igisingizo cy’Imana yamuhaye ikuzo ryose afite. Niyo mpamvu kuyoboka Bikira Mariya no kumwiyambaza bigomba buri gihe kutugeza kuri Kristu ubwe. Kugira ngo twumve neza iyobera ry’Ijyanwa mw’ijuru rya Bikira Mariya dusabwa kurangamira mbere na mbere iyobera rya Kristu wazutse ».

Nk’uko bimaze kumenyerwa muri Diyosezi ya Nyundo, iyo tariki yo ku wa 15 Kanama buri mwaka, ni umwanya wo gutura Umubyeyi Bikiramariya abapadiri bashya baba barabuhawe muri uwo mwaka. Kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarabujije abantu kwongera guhurira kuri uwo murwa wa Bikira Mariya mu gihe cy’imyaka ibiri, abapadiri babuhawe muri 2020, ababuhawe muri 2021 ntibashoboye guhurira kuri Crête Congo-Nil ngo baturwe Umubyeyi Bikira Mariya. Niyo mpamvu kuri iyo tariki ya 15/08/2022, hamwe na barumuna babo babuhawe muri iyi mpeshyi ya 2022, bose batuwe umubyeyi Bikira Mariya. Umwepiskopi yaboneyeho gushimira Imana ko yahaye Diyosezi ya Nyundo abapadiri 5 bashya kandi ashimira ababafashije bose kwitegura inzira igana ubusaserdoti. Aba ni abapadiri batuwe Umubyeyi w’abakene kuri uwo :

a. ABAPADIRI BABUHAWE MURI 2020

1. Padiri Jean Paul SEBAGARAGU wa Paruwasi ya Mukungu

2. Padiri Théogène SENYONI wa Paruwasi ya Nyange

b. ABAPADIRI BABUHAWE MURI 2021

1. Padiri Gérard BAZIRUWIHA wa Paruwasi ya Rambura

2. Padiri Emmanuel HABIMANA wa Paruwasi ya Muramba

3. Padiri Marcel MUSABYIMANA wa Paruwasi ya Nyundo

4. Padiri Zacheus NIYONGOMBWA wa Paruwasi ya Kabaya

5. Padiri Augustin NIZEYIMANA wa Paruwasi ya Rususa

6. Padiri Martin TWAGIRAYEZU wa Paruwasi ya Murunda

7. Padiri Modeste NSENGIMANA wa Paruwasi ya Mukungu

8. Padiri Maurice TWAGIRAYEZU wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi

c. ABAPADIRI BABUHAWE MURI 2022

1. Padiri Placide NDAYISHIMIYE wa Paruwasi ya Nyundo

2. Padiri Gérard HABUMUGISHA wa Paruwasi ya Nyundo

3. Padiri Jean Bosco MUGIRANEZA wa Paruwasi Biruyi

4. Padiri Dieudonné MUHOZA wa Paruwasi ya Nyundo

5. Padiri Théogène MUSONERA wa Paruwasi ya Nyange

6. Padiri Emmanuel NDAYISHIMIYE wa Paruwasi Murunda

Uwo munsi kandi Umwepiskopi wa Nyundo yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Crête Congo-Nil guhimbaza yubile y’imyaka 25 y’abapadiri babiri bayivukamo. Abo ni Padiri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, uhimbaza yubile y’imyaka 25 amaze ahawe isakramentu ry’ubusaserdoti mu rwego rw’ubupadiri. Undi ni Padiri Jean Pierre MIHIGO uhimbaza yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana mu muryango w’Abapalotini.

Umwepiskopi wa Nyundo akikijwe na Padiri Jean Marie Vianney iburyo bwe na Padiri Jean Pierre MIHIGO ibumoso

By’umwihariko kandi, uyu mwaka ibyo birori by’umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru byahuriranye no gusoza urugendo rwa sinodi y’Abepiskopi izabera i Roma muri 2023. Innsanganyamatsiko y’iyi sinodi iragira iti: «Kiliziya mu rugendo: Ubumwe, ubufatanye, ubutumwa ». Papa Fransisko yifuje ko uru rugendo rwakorwa mu ma Diyosezi y’isi yose. Uwo munsi rero, muri Diyosezi ya Nyundo, niho hashojwe imyiteguro y’iyo sinodi ku rwego rwa Diyosezi.

Padiri Antoine de Padoue NSINGIJIMANA ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi ya Nyundo, yabwiye abari bitabiriye urwo rugendo nyobokamana bose uko sinodi yagenze mu maparuwasi ya Diyosezi ya Nyundo. Yabasabye gushimira Imana ko yayoboye abakristu ba Diyosezi ya Nyundo muri urwo rugendo kandi yifuriza buri wese ko imbuto zavuyemo muri urwo rugendo rwa sinodi, zafasha buri muntu kurangwa n’ubufatanye mu butumwa. Ashimira ibyiza urwo rugendo rwagejeje ku bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, yakomeje abasaba kwambaza Roho mutagatifu kugira ngo n’izindi ntambwe ziteganyijwe kubimburira iyo sinodi mu gihe kiri imbere zizagende neza kandi zere imbuto nyinshi.

Umwe mu bapadiri bahimbaza yubile, Padiri Jean Pierre MIHIGO wo mu muryango w’Apalotini, mu ijambo rye, yashimiye Imana yamurinze mu nzira yo kwiha Imana kandi ashimira abamufashije bose kugera ku muhamagaro we. Yavuze kandi ko yubile ari igihe gikomeye kandi gitagatifu cyo gushimira Imana. Yagize ati: «Kuba umusaserdoti no kwiyegurira Imana ari ingabire Imana ubwayo igenera kiliziya n’abana bayo, ikabatora uko ishaka, kugira ngo bakomeze kuba umuhuza wayo n’abantu». Yashimiye Umwepiskopi wabemereye guhimbaza yubile zabo kuri uwo munsi aho abakristu ba Diyosezi ya Nyunndo baba bakoraniye ku murwa wa Bikira Mariya, Umubyeyi w’abakene.

Bwana HAVUGIMANA Etienne, Umuyobozi w’Akarerere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ko umurwa wa Bikira Mariya ubafitiye akamaro gakomeye mu iterambere ry’Umunyarwanda w’umukristu kuri Roho no ku mubiri. Yashimiye ubutumire bahawe, ashimira abagize yubile n’abahawe ubusaserdoti ko bumvise ijwi ry’Imana ribahamagara. Yijeje Umwepiskopi ko bazakomeza ubufatanye mu iterambere ry’umukristu kuko roho nzima itura mu mubiri muzima. Yashimiye Diyosezi ya Nyundo ubufatanye bwayo mu burezi, mu buzima no muri gahunda zitandukanye ziteza Umunyarwanda imbere. Yasoje ijambo rye yizeza Umwepiskopi ko Akarere katazahwema gutanga umuganda wako mu guharanira ko abantu baba beza kandi banyuze Imana n’igihugu.

Ku wa 15 kanama buri mwaka, bimaze kuba umuco mwiza ko Umwepiskopi atangariza abapadiri, abihayimana n’abakristu baba bateraniye ku murwa w’Umubyeyi w’abakene kuri Crête Congo-Nil, icyerecyezo cy’umwaka w’Ikenurabushyo. Umwaka w’icyenurabushyo wa 2021-2022, wari ufite icyerecyezo kigira kiti: « TURUSHEHO KWIMAKAZA ISANO IHEBUJE DUFITANYE N’IMANA N’ABAVANDIMWE, DUHEREYE IWACU MU RUGO ».

Umwepsiskopi wa Nyundo rero yababwiye ko, uyu mwaka bakomeza gushyigikira iyo sano ihebuje bafitanye n’Imana n’abavandimwe. Yasabye kurushaho gushyigikira mu kurushaho guharanira gushyigikirana n’Imana, kunga ubumwe hagati yabo nk’abavandimwe no kurangwa n’ubufatanye mu gusohoza ubutumwa bashinzwe muri kiliziya, nk’uko insanganyamatsiko ya sinodi y’Abepiskopi izabera i Roma ibivuga. Muri uwo mwaka mushya batangiye, Umwepiskopi yabasabye kurushaho guha imbaraga Ikenurabushyo ryita ku muryango hazirikanwa ko urugo ari kiliziya y’ibanze. Asoza, Umwepiskopi yababwiye ko ikindi kizaranga umwaka w’ikenurabushyo wa 2022-2023 ari ukurushaho kwita ku burere n’uburezi by’abana n’urubyiruko nk’uko byemejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Ibyo byose rero yababwiye ko bazabikora bayobowe n’icyerecyezo gishya kigira kiki : « DUKOMERE KU BUMWE N’UBUFATANYE, TWUBAKE UMURYANGO UHAMYE KANDI WITA KU BANA N’URUBYIRUKO ».

Abakristu baturutse mu mpande zitandukanye za Diyosezi ya Nyundo

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU, Umunyamabanga w’Umwepiskopi

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.