Ku cyumweru tariki ya 02 ukwakira 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yatangiye uruzinduko rwa gishumba rw’iminsi itatu muri Paruwasi ya Kivumu aho yifatanyije n’abakristu b’iyo Paruwasi, guhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, umurinzi wa Paruwasi. Uwo muhango wabereye mu gitambo cy’Ukaristiya, cyaturiwe kuri Paruwasi ya Kivumu, witabirwa n’abasaserdoti, abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta n’abakristu ba Paruwasi ya Kivumu baje baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu. Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya kandi, Umwepiskopi wa Nyundo yasuye Santarali ya Bweramana.
Amasomo yasomwe ni ayo ku cyumweru cya 27 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturjiya C. Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’umuhanuzi Habakuki (Hab 1, 2-3 ; 2-4), Zaburi ni iya 95. Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa ya kabiri mutagatifu Pawulo intumwa yandikiyen Timote (2Tim 1, 6-8.13-14) naho Ivanjiri ni iya mutagatifu Luka (Lk 17, 5-10).
Mu nyigisho ye, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, yagejeje ku bakristu bari bateraniye aho amwe mu mateka ya mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, umurinzi wa Paruwasi ya Kivumu. Yababwiye ko ari umutagatifu watabarutse akiri muto, afite imyaka 24. Mu buzima bwe hano ku isi, yaharaniye gukunda Imana no kuyikundisha abantu. Yitaye kandi ku murimo wo guhindura abatazi Imana. Umwepiskopi wa Nyundo yagarutse ku magambo ya Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu yivugiye agira ati: «Ubwo ntabasha kujya mu bihugu bya misiyoni, nshobora byibuze gufasha ababyigisha, nsabira cyane abatazi Yezu ngo bamumenye, nsabira abigisha abapagani gushobora ubutumwa bwabo, nibabaza kandi kugira ngo abatari mu nzira y’ukuri bose bayiyoboke iteka ». Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yaharaniye kubaho mu ijuru akiri ku isi, abikesha ibikorwa byamuranze.
Agaruka ku masomo y’icyumweru cya 27 mu byumweru bisanzwe, Umwepiskopi wa Nyundo, yashishikarije abari bateraniye aho bose, gukomera ku kwemera kwaranze mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Yabasabye kwirinda ibyonnyi by’ukwemera, baharanira kwivugururamo ingabire Imana yabashyizemo; birinda ubwoba bushobora gutuma bahakana ukwemera kwabo no kwirinda isoni zo guhamya uwo bemeye, Yezu Kristu, Umwana w’Imana.
Umwepiskopi wa Nyundo kandi yashishikarije abakristu ba Paruwasi ya Kivumu, kwita ku muryango bazirikana ko ariwo mizero ya kiliziya n’inkingi y’iterambere ry’igihugu. Yabasabye kwibanda ku cyerekezo cy’Umwaka w’Ikenurabushyo 2022-2023 : «DUKOMERE KU BUMWE N’UBUFATANYE, TWUBAKE UMURYANGO UHAMYE KANDI WITA KU BANA N’URUBYIRUKO». Yabasabye kubaka umuryango uhamye, usenga, utanga uburerer bwiza ku bana Imana yabahaye, ufatira hamwe ibyemezo by’iterambere kandi witabire ibikorwa bya kiliziya n’iby’iterambere ry’igihugu. Yashishikarije ababyeyi, by’umwihariko, gukurikirana uburere bw’abana babo kuko igiti kigororwa kikiri gito. Asoza inyigisho ye, yabasabye gufasha abana babo kwitegura neza isakramentu ry’ugushyingirwa, babarinda kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko ya kiliziya n’aya Leta kandi nabo birinda kubabera imbogamizi cyane cyane kubaka inkwano zirenze ubushobozi bwabo, zishobora gutuma bishyingira.
Ubutumwa bwose bwatangiwe aho, bwagarutse ku buzima bwa mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu no ku bibangamiye umuryango muri iyi minsi. Padiri Evariste UWINTWARI, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kivumu, mbere na mbere yashimiye Umwepiskopi ko yifatanyije nabo kwizihiza umunsi mukuru wa Paruwasi. Yanashimiye abakristu uburyo biteguye, mu bikorwa bitandukanye harimo na noveni bakoze. Yabasabye gukomeza kurangwa n’ingero nziza zaranze umutagatifu bisunze.
Bwana MUHIZI Patrick, Umunyamabanga nshingwabikrwa w’Umurenge wa Kivumu, nawe yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo anageza kubari bateraniye aho bimwe mu byugarije umuryango, mu Murenge ayobora. Yavuze ko ibyiganje ari igwingira ry’abana rituruka ku mirire mibi, amakimbirane atuma abantu batishyira hamwe ngo batere imbere n’ikibazo cy’abaturage batarabona amacumbi yo guturamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije, Madame MUSABYEMARIYA Marie Chantal waje ahagarariye Umuyobozi w’Akarere, yashimiye Umwepiskopi waje kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi ya Kivumu. Nawe yavuze ko ibibazo mu miryango bihari ariko ko biteguye gufatanya na Diyosezi ya Nyundo kubirandura burundu. Yashimiye Diyosezi ya Nyundo ko iharanira iterambere ry’umukristu cyane cyane mu bikorwa bahuriramo n’Akarere nko muburezi no mu buzima. Yasabye abakristu bari bateraniye aho kwita ku miryango yabo cyane cyane baharanira imikurire myiza y’abana babo, babaha amafunguro atuma bakura neza. Yanabashishikarije gukurikirana abana bata ishuri bakishora mu biyobyabwenge no murimo ivunanye.
Umwepiskopi wa Nyundo na we yunze mu ry’Umuyobozi w’Akarere wungirije, avuga ko umuryango ari ishingiro rya byose. Ni wo kiliziya y’ibanze, niho ubuzima butangirira, niho abantu bitoreza ukwemera kandi ni ryo shuri ry’ibanze. Yasabye abayozi n’abaturage muri rusange gufatanya kurandura ibyo bibazo bikigaragara mu muryango nk’igwingira ry’abana, guta ishuri n’amakimbirane. Yabasabye kandi gufasha abana babo kwirinda ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’igihugu n’iryabo bwite bigatuma kandi umubare w’abana babyarira iwabo wiyongera. Yijeje Akarere ka Rutsiro ko Diyosezi ya Nyundo izakomeza gufatanya n’Akerere ka Rutsiro guharanira kugira umukristu mwiza n’Umunyarwanda mwiza.
Dusoza iyi nkuru twabibutsa ko Paruwasi ya Kivumu ari imwe mu Maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo. Yashinzwe mu 1964. Ubu abapadiri bayikoreramo ubutumwa ni Padiri Evariste UWINTWARI, Padiri Placide NDAYISHIMIYE, Padiri Joseph Schmetz na Padiri Paulin MUSHIMIYIMANA.






Padiri Jean Paul SEBAGARAGU, Umunyamabanga w’Umwepiskopi