PADIRI FABIYANI RWAKAREKE YIZIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 50 ISHIZE AHAWE ISAKRAMENTU RY’UBUSASERDOTI MU RWEGO RW’UBUPADIRI

Kuri uyu wa 06 ugushyingo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA afatanyije na ba Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Alex HABIYAMBERE, umubyeyi wa Diyosezi ya Nyundo na  Padiri In Je HWANG uhagarariye intumwa ya Papa mu Rwanda bifatanyije na Padiri Fabiyani RWAKAREKE kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ishize ahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti mu rwego rw’ubupadiri. Iyo mihango yabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Nyundo muri Kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo, cyitabirwa n’abasaserdoti, abihayimana, abakristu n’inshuti za Padiri Fabiyani RWAKAREKE n’iza Diyosezi ya Nyundo.  

Amasomo matagatifu yazirikanwe kuri iyi Yubile, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Abalevi (Lv25, 8-14), isomo rya kabiri riva mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Timote (2Tm2, 8-13) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Yohani (Jn15, 11-17). Mu ntangiriro ya Misa Padiri In Je HWANG, uhagarariye intumwa ya Papa mu Rwanda, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo wamutumiye kandi ashimira na Padiri Fabiyani ubutumwa yakoze muri Diyosezi ya Nyundo none akaba ageze kuri Yubile y’imyaka 50.

 Padiri Fabiyani ni we wafashije imbaga y’abakristu kuzirikana ku masomo matagatifu. Mu nyigisho ye yagarutse ku itegeko rya Nyagasani, itegeko ry’urukundo Kristu yakukunze abe  kugeza ubwo abitangiye. Yagize ati : « Agaciro k’ubuzima si ukuba utunze byinshi, ahubwo ni icyo umumariye abandi bityo gukunda nka Yezu ni ugutanga no kwitangira abandi. Kwitanga mu rukundo byera imbuto. Izo mbuto nazo ni impano y’Imana, uyemereye iramukoresha n’ibyo akoze ikabiha kugwira no kuramba. »

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’uwavuze mu izina ry’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo, ijambo rya Musenyeri Alex HABIYAMBERE, umubyeyi wa Diyosezi yacu; ijambo rya Padiri Fabiyani, hanyuma  ijambo ry’Umwepiskopi wa Nyundo. Uretse aba tumaze kuvuga, hari n’abandi bashimye ibigwi bya Padiri Fabiyani: Umuryango we, Padiri Evariste NDUWAYEZU, Musenyeri Servilien NZAKAMWITA na RUHAMYAMBUGA Olivier.

Musenyeri J. M. V. NSENGUMUREMYI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo niwe wavuze mu ijwi ry’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo, abwira abari aho ko Padiri Fabiyani yabaye intangarugero mu kwitangira umurimo wa Nyagasani muri Diyosezi ya Nyundo. Nk’umuntu babyirukanye kandi babanye igihe kirekire, yavuze ko mu mibereho ye atigeze yinubira na rimwe ubutumwa yahabwaga n’Abepiskopi bose babanye nawe. Mu bwitange bwinshi, amaparuwasi yose yabayemo yaharaniye kwita ku byicyiro binyuranye by’abakristu cyane cyane urubyiruko kandi agahora yibaza icyo yakora kugirango abakristu bose bagerweho n’ijambo ry’Imana. Mu mibereho ye yose yatekerezaga abandi mbere yo kwitekereza, agatekereza Imana kurusha ibindi. Nk’uko byashimangiwe na Musenyeri J. M. V. NSENGUMUREMYI, Padiri Fabiyani ni umusaserdoti wagize ururahare rukomeye cyane mu kubaka Diyosezi ya Nyundo afatanyije n’Abepiskopi bose babanye nawe. Bimwe muri ibyo bikorwa ni uguharanira ikenurabushyo ry’isanamitima mu bakristu bose cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Ni we kandi wayoboye imirimo ya Sinodi ya Diyosezi ya Nyundo kuva 1989 kugeza 2001, yanavuyemo intego igira iti : « Ubukristu bugomba kutubyarire ubuvandimwe nyabwo twarabyiyemeje ». Aya magambo kandi akubiye mu ndirimbo IMIHIGO Y’ABAVANDIMWE yahimbwe na Padiri Fabiyani, igashyirwa mu muziki na Musenyeri Dominiko NGIRABANYIGINYA. Yongeyeho kandi ko Imirimo myinshi ndetse hafi ya yose yakozwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari ku ntugu ze. Yagarutse ku ruhare rukomeye yagize mu Muryango w’Abahire ba Nyina wa JAMBO abafasha gushyiraho amategeko agenga umuryango no gushinga imizi.  Musenyeri J.M.V NSENGUMUREMYI asoza ijambo rye yabwiye abari aho bose ko guhimbaza Yubile ya Padiri Fabiyani RWAKAREKE ari umwanya wo gushima no gushimira, duharanira gutera ikirenge mu cye, tukamugisha n’inama nk’inararibonye ya Diyosezi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alex HABIYAMBERE, umubyeyi wa Diyosezi ya Nyundo,  wababanye na Padiri Fabiyani RWAKAREKE igihe kinini,  nawe yamushimiye ubutwari n’umurava byamuranze kandi bigikomeje kumuranga. Yabwiye abapadiri by’umwihariko abakiri bato ko Padiri Fabiyani yababera urugero kuberako yaranzwe no kwanga umugayo, agaharanira ko ibyo akoze byose biba byiza kurushaho kandi akabikora agamije gufasha abandi. Yabaye intwari aho rukomeye, igihe Diyosezi yari iri mu bihe bikomeye. Ubwitange bwe bwagarutsweho na bwana GATETE Eustache wavuze mu izina ry’umuryango  wa Padir Fabiyani. Nawe yahamije ko akunda kubaho abereyeho abandi akanabitangira. Yamushimiye ko atigeze yibagirwa umuryango avukamo nubwo yari afite ubutumwa bukomeye muri Diyosezi. Ibyo byose  ntibyamubujije kuzuzuza inshingano ze nk’umubyeyi.

Bwana RUHAMYAMBUGA Olivier wari uhagarariye inzego bwite za Leta yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo wabatumimiye kugirango bifatanye kwizihiza Yubile ya Padiri Fabiyani RWAKAREKE. Yavuze ko Yubile ari ikintu gikomeye cyane mu buzima bwa buri muntu. Yashimiye Padiri Fabiyani uruhare yagize mu kwitangira abakristu yari ashinzwe anasaba abari aho bose kujya bafata akanya bakibaza icyo bamariye abandi bityo tugahora twibuka ko  tubana n’abantu. Asoza yifurije Padiri Fabiyani ko yakomeza gufashwa no kurindwa n’Imana nk’uko yamurinze mu myaka 50 amaze ari umusaserdoti wa Nyagasani.

Padiri Evariste NDUWAYEZU nk’umwe mu babanye na Padiri Fabiyani igihe kinini yahamije bimwe mu byaranze ubuzima bwe : kugira ishyaka mu bya Kiliziya no kurengera umutungo wayo, kugira gahunda inoze, kubanira neza abandi kandi akabumva, bagera no mu bibazo akabatabara. Padiri Fabiyani ni umuntu  urangwa no  kwihangana cyane. Ni umupadiri ukunda kumenya uko abakristu bameze akanabasura mu nama zabo. Ikindi kimuranga ni ukubabarira vuba.

 Ibi ni byo Umwepiskopi wa Byumba Servilien NZAKAMWITA, usangiye Yubile na Padiri Fabiyani,  yagarutseho, avuga ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana ibyiza umuntu aba yaragezeho akaboneraho no gusaba imbabazi z’ibyo yangije. Yifurije Padiri Fabiyani gukomeza kubona Imana yihaye kandi anamushimira ubutumwa bakoranye muri komisiyo y’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda inshinzwe iyogezabutumwa ry’Abalayiki.

Padiri Fabiyani RWAKAREKE mu ijambo rye, yaranzwe n’ibintu bibiri: kuzirikana no gushimira. Yavuze ko azirikana Paruwasi zose yakorereyemo ubutumwa mu bihe bitari byoroshye aboneraho no gushimira ubuntu bwa Nyagasani bwagiye bumurokora. Yashimiye abantu beza Imana yashyize  mu nzira yaciyemo bamufashije mu buryo bwo kubaho no gukora kandi bakamugira Inama. Asoza yashimiye Diyosezi ya Nyundo n’abakristu bayo by’umwihariko Umwepiskopi uharanira ko ubukristu bwatubyarira ubuvandimwe nyabwo haba mu bapadiri, abihayimana no mu bakristu bose.

Mu ijambo nyamukuru, Umwepiskopi wa Nyundo yashimiye Imana yatoye Padiri Fabiyani RWAKAREKE ikamugira umugabuzi w’amabanga yayo, nawe akayemerera, akitangira umurimo wa gisaserdoti atiziganya. Yashimiye Abepiskopi bagenzi be na Padiri In Je uhagarariye intumwa ya Papa mu Rwanda baje kwifatanya na Diyosezi ya Nyundo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaserdoti bwa Padiri Fabiyani RWAKAREKE. Yashimiye kandi abo mu muryango wa Padiri Fabiyani baturutse hirya no hino ko barereye Kiliziya, bakaba barayihaye intore yizihiye Rurema. By’umwihariko, Umwepiskopi yashimiye Padiri Fabiyani ukuntu yitangiye Diyosezi ya Nyundo cyane cyane ayigarurira ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri make yarangije inshingano ze nk’umusaserdoti arizo kuyobora imbaga y’Imana, kwigisha Ijambo ry’Imana no gutagatifuza imbaga y’imana.

Mu gusoza twabibutsa ko Padiri Fabiyani yahawe ubupadiri kuwa 22/7/1971 i Mururu (ubu ni muri Paruwasi ya Cyangugu, Diyosezi ya Cyangugu). Intego yahisemo agenderaho iragira iti: « Dawe ingoma yawe yogere hose» (Mt 6, 10). Muri iyi myaka 50 yakoze ubutumwa bwinshi muri Doyosezi ya Nyundo. Yakoze ubutumwa muri Paruwasi, ashingwa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro, aba umunyamabanga wa Diyosezi, aba n’umuhuzabikorwa w’ibiro bya Diyosezi bishinzwe ikenurabushyo. Hari n’ubundi butumwa bwinshi yakoze muri Diyosezi. Hanze ya Diyosezi ya Nyundo, yabaye muri Komisiyo yo gutegura Yubile y’imyaka 2000. Yabaye no muri komisiyo y’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda inshinzwe iyogezabutumwa ry’Abalayiki.

Padiri Fabiyani RWAKAREKE wizihiza Yubile y’imyaka 50 ishize ahawe ubupadiri
Abaserdoti bakikije Abepiskopi na Padiri Fabiyani RWAKAREKE

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

visit our units of Production

Kivu Peace View Hotel: https://kivupeaceviewhotel.com/

CASFX: http://centredaccueilsaintfrancoisxavier.com/

Home Saint Jean :http://homesaintjean.rw/

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *