Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023, muri kiliziya y’isi yose hahimbazwa umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Muri kiliziya y’isi yose, uwo munsi mpuzamahanga ukaba uhimbazwa ku nshuro ya 37 naho muri kiliziya y’u Rwanda ukaba wahimbazwaga ku nshuro ya 18. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : « Muri iyo minsi, Mariya harahagurutse agenda yihuta » (Lk 1, 19). Kuri Uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yifatanyije n’urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo, by’umwihariko, n’urwa Paruwasi Stella Maris Gisenyi kwizihiza uwo munsi, mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Kiliziya y’iyo Paruwasi. Uwo munsi kandi uhimbajwe hanasozwa ukwezi kwahariwe ku buryo bw’umwihariko Ikenurabushyo mu rubyiruko. Amasomo matagatifu yazurikanwe muri icyo gitambo cy’Ukaristiya, Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’umuhanuzi Sofoniya (So 2, 3 ; 3, 12-13). Zab ni 146 (145). Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa yambere mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti naho Ivanjiri ni iya mutagatifu Matayo (Mt 5, 1-12a).
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi wa Nyundo yagejeje ku rubyiruko ubutumwa bwa Komisiyo y’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko ikaba ihagarariwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba. Muri ubwo butumwa, urubyiruko rwashishikarijwe gufatira urugero kuri Bikira Mariya maze nabo bagahaguruka kugira ngo badaheranwa n’ibibaca intege bibugarije muri ibi bihe. Babasabye kwambarira urugamba kugira ngo bafatanye n’abandi guhangana n’ibibazo byugarije isi, bityo nabo bagire uruhare mu gutegura ahazaza habo heza. Ikindi babasabye ni uguhaguruka bagashyira abandi Yezu nkuko Bikira Mariya yabigenje ashyira mubyara we Elizabeti Yezu Kristu. Urubyiruko rwibukijwe ko bagomba gushakashaka Imana kuko ni byo buzabaha umukiro urambye : « Rubyiruko rero, nimushakashake Imana kurusha uko mushakjashaka amafaranga, nimuharanire ubutungane kurusha uko muharanira ikuzo rya hano ku isi ».
Ubutumwa bwose bwatanzwe uwo munsi ni ubwo gushimira kiliziya ko yahaye urubyiruko umwanya muri kiliziya.
Uhagarariye urubyiruko muri Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi, Bwana Théogène MUNGERI, mu ijwi ry’urubyiruko rwa Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi, yashimiye abayobozi ba kiliziya ko bahaye umwanya urubyiruko muri kiliziya wo kugaragaza uruhare rwabo ndetse ikaba yarabashyiriyeho umunsi w’umwihariko nk’urubyiruko. Yavuze ko umunsi w’urubyiruko bawuhimbaje barawiteguye bihagije kuri roho no ku mubiri. Bimwe mu byabafashije kuwitegura ni noveni bakoze n’igitaramo cyakozwe ku rwego rw’akarere k’ubutumwa ka Gisenyi kagizwe n’amaparuwasi ya Muhato, Mbugangari, Rambo na Stella Marisi Gisenyi.
Mu mihigo bafite muri uyu mwaka, barateganya kubakira inzu umuntu utishoboye, kuzasura abarwayi bo ku bitaro bya Gisenyi, kwitabira gahunda kiliziya yabashyiriyeho nk’urugendo nyobokamana ku murwa w’Umubyeyi w’abakene muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil no kwitabira ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu rizabera muri Arkidiyosezi ya Kigali. Mu izina ry’urubyiruko, yavuze kandi ko biyemeje kubaka Paruwasi yabo bitabira gahunda zibateganyirijwe nk’imboneka n’ibindi bikorwa bibahuza nk’urubyiruko mu matsinda atandukanye.
Zimwe mu mbogamizi zituma batagaragara muri kiliziya kandi bahiriyeho n’urundi rubyiruko muri rusange ni bamwe mu rubyiruko baguye bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Yagarutse kandi ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko arri nabwo bituma abenshi biyandarika bakishora mu ngeso mbi. Asoza ijambo rye, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo ko yita ku rubyiruko anamusaba ko kiliziya yabakorera ubuvugizi nko kubashakira amahugurwa, kubahuza n’inzego za Leta zifite urubyiruko mu nshingano.
Ibyo kandi byashimangiwe na Padiri Félix MUSHIMIYIMANA, ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi akaba anashinzwe guhuza ibikorwa by’Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo, mu karere k’ubutumwa ka Gisenyi (Zone Pastorale de Gisenyi). Yagejeje ku Mwepiskopi bimwe mu byo bakoze bigaruka cyane cyane ku buzima bwa roho nk’ingendo nyobokamana i Kibeho. Kuri ibyo hiyongeraho no gutsura umubano n’urubyiruko rwo mu yandi Maparuwasi agize Doyosezi z’u Rwanda.
Padiri Jean Népomuscène KWIZERA MALIYAMUNGU yashimiye inzego zose zifasha urubyiruko kwiteza imbere. Yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zabo, bakubaka kiliziya kandi nabo ubwabo bakiteza. Yagize ati : « Ni mwemere Kiliziya ibaheke kuko kiliziya ni umubyeyi ». nkuko insanganayamatsiko ibigarukaho, na we yasabye urubyiruko guhagurukana ibakwe, agira ati : « Ntago dushaka urubyiruko rugaragara nk’abantu bashaje. Nimukoreshe imbaraga zanyu mukorere kiliziya ».
Mu ijambo nyamukuru, Umwepiskopi wa Nyundo, yashimiye urubyiruko rwa Paruwasi ya Stella Maris, n’urwa Diyosezi yose muri rusange uko biteguye guhimbaza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Yababwiye ko kiliziya ibahanze amaso kuko nibo bakristu b’ejo, ni bo bayobozi b’ejo bityo abibutsa ko kwirengagiza urubyiruko muri kiliziya byaba ari ukubakira ku musenyi. Yabasabye gufatanya n’abapadiri babashinzwe kwiyubakira kiliziya kandi bakumva inama babagira cyane cyane izo kwirinda guheranwa n’ibyonnyi bibangiza nk’ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi, ibiyobyabwenge, ubunebwe n’izindi ngeso mbi zigaragara mu rubyiruko. Umwepiskopi wa Nyundo yabibukije ko kiliziya yifuza umujene udakururuka kandi akaba ari smart mu bitekerezo no mikorere. Yabashimiye gahunda biyemeje abasaba kuzihuriraho barangwa n’ubufatanye kandi abasaba kurebere kuri mutagatifu Yohani Bosco, inshuti y’urubyiruko, bityo ubuzima bwe bukabaha icyerekezo gikwiye. Asoza ijambo rye, yasabye ababyeyi gufasha abana babo cyane cyane bakita ku burerebwabo, bakabahanura babatoza inzira nziza.







Padiri Jean Paul SEBAGARAGU