Ukwezi k’Ugushyingo : Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu.

  1. Icyumweru cya mbere : kuva ku itariki ya 31 Ukwakira kugera ya 6 Ugushyingo 2021

Ingingo izirikanwaho : Isano ihebuje Bikira Mariya afitanye n’Imana

Isomo : Lk 1, 31

«Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu».

Icyo tuzirikana : Isano yihariye Bikira Mariya afitanye n’Imana, ni uko yabyaye Yezu Umwana w’Imana. Ku bw’iyo mpamvu, Mariya ni we usobetse ku buryo buhebuje muri ya sano dufitanye n’Imana nk’abana bayo. Kandi koko, nta muntu ushobora kugirana n’undi isano iruta iyo afitanye n’uwamutwaye mu nda, akamwibaruka, akamwonsa, akamukuza.

Umugambi : Mubyeyi Mariya, nkubona nka Tabernakulo itwaye Imana. Ni wowe utwereka Yezu kandi ukatubera inzira ngufi imutugezaho kuko mufitanye isano ihebuje. Kubera iyo mpamvu, mfashe umugambi wo kugusanga kenshi, kugira ngo nkurangamiremo Imana, maze untoze nanjye kunagura ya sano mfitanye na Yo.

  1. Icyumweru cya kabiri : kuva ku itariki ya 7 kugera ku ya 13 Ugushyingo 2021

Ingingo izirikanwaho: Isano ihebuje Bikira Mariya afitanye natwe

Isomo  ngenderwaho : Yh 19, 26-27

«Yezu abonye Nyina ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati: ‘Mubyeyi, dore umwana wawe’. Abwira na wa mwigishwa ati: ‘Dore nyoko’. Guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe»

Icyo tuzirikana : Umwigishwa Yezu yakundaga ashushanya umwigishwa ntangarugero wo mu bihe byose. Uwo mwigishwa Ivanjili uko yanditswe na Yohani imuvuga kenshi. Ikimuranga ni urukundo rukomeye n’ukwemera kutageruka agirira Nyagasani. Ikindi kimuranga ni uko ari umuhamya w’indashyikirwa w’ubuzima n’ibikorwa bya Yezu (reba Yh 21, 24). Ibyo kandi birumvikana: iteka yabaga ari hafi ya Nyagasani. Yezu asangira n’intumwa ze bwa nyuma yari yegamiye mu gituza cye (reba Yh 13, 23); Yezu apfa, yari iruhande rw’umusaraba (Yh 19, 26); Yezu amaze kuzuka, uyu mwigishwa yageze ku mva irimo ubusa, arinjira, aritegereza maze aremera (reba Yh 20, 8); kandi Yezu abonekera abigishwa be, ni we wabimburiye abandi kumumenya no kumwemera (reba Yh 21, 7). Yezu yamuraze Umubyeyi we Bikira Mariya maze uyu mwigisha aramwakira amujyana iwe.

Umugambi : Mubyeyi utagira uko usa, isura yawe isumbye imvugo. Wayambitswe no guhorana n’Imana. Ku musaraba Yezu yaguhaye Yohani ngo umubere Umubyeyi, nawe akubere umwana. Aho iruhande rw’umusaraba, Yohani yari aduhagarariye twese abigishwa ba Yezu Umwana wawe. Yezu yarakuduhaye ngo utubere Umubyeyi, natwe tukubere abana. Ndi uwawe Mubyeyi, nishimiye kukwakira mu buzima bwanjye no kwemera kurerwa na we kugira ngo mpore nkora ugushaka kw’Imana.

  1. Icyumweru cya gatatu : kuva ku wa 14 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2021

Ingingo izirikanwaho : Eva mushya.

Umurongo ngenderwaho : Lk 1, 41-42

« Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati : ‘Wahebuje abagore bose umugisha, n’umwana utwite arasingizwa’».

Icyo tuzirikana : Biratangaje, ukuntu nta hantu na hamwe Yezu yita Bikira Mariya nyina cyangwa umubyeyi we. Iteka amwita umugore (reba Yh 2, 4; 19, 30). Nyamara kumwita umugore si ukumwitaza cyangwa kumufata nk’abandi bose. Ahubwo kumwita umugore bitambukije agaciro kumwita nyina. Kuko ijambo umugore rivuga byinshi kuruta ibyo ijambo nyina rivuga. Kumwita umugore ni ukumvikanisha ko Mariya ari umugore ku buryo bwose. Mbese ni nko kuvuga mu Kinyarwanda cy’ubu umugore w’icyitegererezo. Ibyo ni byo Elizabeti yavuze mu yandi magambo ko yahebuje abagore bose umugisha (reba Lk 1, 41). Ni nyina w’Imana akaba na nyina w’abantu bose, umubyeyi wa muntu mushya wacunguwe na Yezu Kristu, ni Eva mushya.

Umugambi : Mubyeyi utwambariye ikamba Mariya, mu bagize umuryango Yezu yavukiyemo, wowe urihariye. Uburyo Yezu wibarutse akuvuga birabigaragaza. Akuvuga akoresha imvugo iziguye, atagamije kukwitaza, ahubwo agira ngo akuvuge uko uri. Yezu ntakuvuga akwiyerekezaho gusa, cyangwa akwigarukirizaho. Akuvuga ku buryo bwerekana ubukungu bwawe bwose muri ya sano ihebuje ufitanye na We n’iyo ufitanye natwe : uri umugore mushya, nyina mushya wa bose. Wabaye utyo ubikesha kwemera no gukora ugushaka kw’Imana ku buryo bw’indashyikirwa. Ndabikwemereye, mfata ukuboko unyuze mu tuyira wanyuzemo, nsezerere ugushaka kwanjye, mbobere ukw’Imana, maze nanjye mbarirwe muri ba bandi Yezu yita nyina n’abavandimwe be (reba Lk 11, 27-28).

  1. Icyumweru cya kane : kuva ku wa 21 kugera ku wa 27 Ugushyingo 2021

Ingingo izirikanwaho: Abana warazwe ni twebwe twese

Umurongo ngenderwaho : Yh 2, 3

« Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati: ‘Nta divayi bagifite’. Yezu aramusubiza ati ‘Mugore, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera”. Nyina abwira abahereza ati “Icyo abategeka cyose mugikore’ ».

Icyo tuzirikana: Iri somo rigaragaza neza umwanya wihariye Bikira Mariya afite muri ya sano ihebuje dufitanye n’Imana n’iyo dufitanye n’abavandimwe. Ahora ahagaze hagati y’Imana n’abantu, akareba Imana asabira abantu icyo babuze (“nta divayi bagifite”), agahindukirira abantu abatoza kumvira Imana (“icyo abategeka cyose mu gikore”). Afitanye isano ikomeye na Yezu, ku buryo azi neza ko icyo asaba cyose agihabwa, kabone n’ubwo isaha yacyo yaba itaragera. Afitanye isano ikomeye n’abantu, ku buryo amenya icyo bagomba gukora kinyuze Imana, akakibashishikariza.

Umugambi : Murerwa w’Imana Mariya, Rurabo rw’ikirenga rutatse ijabiro, watowe n’Imana igutamiriza umutako utagira uko usa. Kugutekereza bimpa gutekana. Ngutuye uko nteye, untuze mu mutuzo. Wowe udatenguha abatemba, ntutererane abategereje, terura umutima wanjye, uwutereke ahitegeye Yezu, maze murangamire ubutanyeganyega mbikesha wowe, Simbi ryihariye uko risa kwaryo kwa ryonyine. Umugambi wanjye ni uwo kukwisunga, ukansobeka muri ya sano ihebuje, maze nkarangamira Imana Umubyeyi mwizeye, mwisanzuyeho; bikampa guhindukirira gukunda abavandimwe no kubagirira impuhwe nka Data. Uwo ni umuhigo mpigiye imbere yawe none, uzamfashe kuwuhigura bidatinze, ndakwizeye.

Icyitonderwa : Mu kuzirikana Ijambo ry’Imana dushobora kwifashisha ubu buryobukurikira :

  • Ikimenyetso cy’umusaraba
  • Gusaba imbabazi
  • Kwiyambaza Roho Mutagatifu
  • Gusoma witonze Ijambo ry’Imana ryateganyijwe
  • Kurizirikanaho wiyumvisha icyo Imana ikubwira no kurisangira n’abandi
  • Gusubiza Imana ikubwirira mu Ijambo ryayo ukoresheje isengesho ryawe bwite
  • Kurangamira Imana ituye muri iryo Jambo ryayo no gusabana na yo.
  • Gufata umugambi ufatika
  • Gushimira
  • Ikimenyetso cy’umusaraba

 

 

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *