Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Sir 3, 1-16;
Isomo rya kabiri: Col 3, 20-22;
Ivanjiri: Lk 2, 41-52

Basaserdoti, bihayimana, barezi namwe bana bacu dukunda, mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro n’imigisha bituruka ku Mwami wacu Yezu Kristu. Kristu Yezu akuzwe!
Uyu munsi, muri Diyosezi yacu ya Nyundo, nishimiye kwifatanya namwe kugira ngo ntangize ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri. Ni umunsi duha agaciro cyane nka Kiliziya gatolika kuko uburere bwiza tubukomeyeho. Uburere bwiza ni umusingi w’iterambere nyaryo ry’umuntu ku giti cye no kuri sosiyete muri rusange. Uburere bw’abana mu mashuri bufite umwanya ukomeye mu butumwa bwa kiliziya y’isi yose. Kwigisha ni kamere yayo. Kiliziya ntihwema gushishikarira guha abana bayo uburere bwuzuye buzatuma bigirira akamaro, bakakagirira kiliziya ndetse n’igihugu. Ibyo bigerwaho iyo umwana ahawe uburere bwo kumufasha kuba umuntu nyawe koko.
Dutangira uyu mwaka w’ikenurabushyo wa 2021-2023, nabahaye icyerecyezo kigira kiti «DUKOMERE KU BUMWE N’UBUFATANYE, TWUBAKE UMURYANGO UHAMYE KANDI WITA KU BANA N’URUBYIRUKO » Duhitamo iki cyerekezo twashakaga guha imbaraga umuryango. Turabizi neza ko ariwo kiliziya y’ibanze ukaba n’amizero y’igihugu. Ikindi twifuje ko uyu mwaka twagaruka by’umwihariko ku bana n’urubyiruko kuko nabo bafite umwanya ukomeye mu muryango nomuri kiliziya. Byabaye mahire kuko Inama Nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda bafatanyije na komisiyo yayo ishinzwe uburezi gatolika nabo bahisemo ko uyu mwaka w’Ikenurabushyo waharirwa kwita ku burezi bagendeye kuri iyi nsanganyamatsiko igira iti: « UMWANA USHOBOYE KANDI USHOBOTSE ». Abepiskopi gatolika bifuje ko uyu mwaka w’Ikenurabushyo 2022-2023 wadufasha kuzirikana ku burere butangirwa muri ya mashuri yacu, bikatubera n’umwanya wo kureba ibyo twashyiramo imbaraga. Ku rwego rw’igihugu uyu mwaka watangijwe tariki ya 07 /10 muri Archidiyosezi ya Kigali. Ukazasozwa umwaka utaha duhimbaza Icyumweru cy’Uburezi gatolika.
Abepiskopi bacu ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda bavuga ko uburere bugomba guhera mu rugo bukunganirwa n’umuryango mugari, bugashimangirwa n’abarezi b’ingeri zose kugeza umwana akuze akabasha kuba na we yarera abandi. Bagaragaza kandi ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo umwana adahagama hagati y’ibyiciro bitandukanye by’abamwitaho. Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bati “Uburezi bufite ireme bushingira ku burere, bugasigasirwa n’integanyanyigisho zishyitse zigendana n’imyigishirize ihamye irangwa n’ubushobozi mu bumenyi n’ubwitange nk’ubw’Imana mu bushake bwo gufasha abana”. Abepiskopi bifuza ko uyu mwaka wahabwa ingufu Kandi ukazafasha abarerwa kuba abantu nyabantu n’abarezi bakumva ko ari ababyeyi bizihiwe n’umuhamagaro wabo. Ibi kandi byifujwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, mu butumwa yageneye isi yose, ku wa 01 Mutarama uyu mwaka, ku munsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro. Papa Fransisko yaragize ati: “Kwigisha no kurera ni byo shingiro rya sosiyete yunze ubumwe, ifite umuco, ishoboye kurema icyizere, uburumbuke n’iterambere”.
Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi asanga kandi ari ngombwa ko imiryango, amakoraniro, amashuri na kaminuza, ibigo, amadini, abategetsi, n’abatuye isi bose baharanira kurera muntu ushyitse. Agasoza agira ati “Gushora imari mu kwigisha no kurera abakiri bato ni inzira nyamukuru yo kubafasha kugira umwanya ubakwiye ku isoko ry’umurimo binyuze mu myiteguro iboneye.”
Niba dushaka ko ahazaza ha kiliziya n’ah’igihugu cyacu haba heza, turasabwa kuhategura ubu. Ibyo rero tuzabigeraho duhereye mu guha ingufu uburezi bufite ireme. Aha ndashaka kuvuga uburezi buhereye mu muryango hakiyongeraho ubwo mu mashuri.
Amasomo matagatifu tumaze kumva aragaruka ku burere bugomba kuranga abana bacu. Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki aragaruka ku nshingano z’abana imbere y’ababyeyi. Umwanditsi w’iki gitabo arigaragaza nk’umubyeyi ugira abana be inama agira ati: «Bana banjye, ndi so wababyaye, nimuntege amatwi; maze mukore ibizabahesha umukiro kuko Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo, kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be».
Inshingano ya mbere Mwene Siraki atwibutsa ni ukubaha ababyeyi. Kubaha ababyeyi ni ukubahiriza itegeko duhabwa n’Imana: “Urajye wubaha ababyeyi bawe” (Iyim, 20,12). Umubyeyi ni umuntu ukomeye mu buzima bw’umwana. Afite umwanya ndasimburwa kuko aba yaramubyaye kandi akamunambira buri gihe muri ya mihihibikano ya buri munsi, kugira ngo abone ikimutunga. Niyo mpamvu umwana ubuze umubyeyi aba imfubyi, yumva ari wenyine. Mu kinyarwanda turavuga ngo: «Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu». Ikiranga umwana warezwe neza ni uko yubaha ababyeyi bamubyaye, akagaragaza ko mu muryango avukamo yahawe uburere bukwiye.
Kubaha ababyeyi bigaragaza kandi bigakuza umubano dufitanye n’Imana, Yo ibanyuraho kugira ngo tugire ubuzima. Nk’uko umwanditsi yabitubwiye iyo twubashye ababyeyi bituma Imana itubabarira, ikadukiza ibyaha byacu kandi ikumva isengesho ryacu. Ntidushobora kubaha Imana tutabona igihe tutubaha abayeyi bacu Imana yaduhaye. «Utinya Uhoraho yubaha se, kandi agakorera ababyeyi be nk’aho ari ba shebuja». Uwubashye ababyeyi be aba ahongereye ibyaha bye, kandi isengesho rye rizakirwa.
Inshingano ya kabiri ni iyo gufasha ababyeyi bacu. Umwana warezwe neza, ntabwo yishimira ko ababyeyi be basuzugurika, yumva afite ishyaka ryo kubafasha kubaho neza. Umwana warezwe neza akurana igishyika cyo gukura ababyeyi be mu buzima bubi akabashyira aheza, akabona bubashywe mu bandi. Yishimira kubona ababyeyi be bafite icyubahiro cyangwa se ishema ry’ababyeyi, bavugwa neza, bahorana ibyishimo. Mwene Siraki kandi atwibutsa ko tugomba kwita ku babyeyi bacu igihe bageze mu za bukuru, mu burwayi no mu bindi bihe bikomeye. Umubyeyi ugeze mu za bukuru aba akeneye ko abana be bamuba iruhande, ntiyicwe n’irungu, akavuzwa, akagaburirwa. Agahinda k’umubyeyi ni ukubona abo yibarutse bamutera umugongo cyangwa se bamwandagaza. Uko ntawe usimbura umubyeyi imbere y’umwana ni nako nta n’uwagombye gusimbura umwana imbere y’umubyeyi cyane cyane iyo bageze mu za bukuru. «Koko rero ineza ugiriye so ntiyigera yibagirana ahubwo izakubera impongano y’ibyaha byawe. Nugera mu makuba uhoraho azakwibuka ibyaha byawe bishonge nk’amahindu yikanze umucyo. Utererana se aba ari inkorashyano naho ushavuza nyina aba ari ikivume imbere y’Uhoraho». Kubaha ntibigomba gusa kugarukira ku babyeyi bacu, ahubwo tugomba kubaha uwo ari we wese no kumenya kwita ku bantu bose bafite ibibazo, abageze mu zabukuru, abarwayi… Imvugo yacu, imyitwarire yacu nigaragaze ko twarezwe. Kubaha ababyeyi bacu rero binadutoze no kubaha umuntu uwo ari we ese, cyane cyane abadukuriye, abarezi be…
Kubaha no kwita ku babyeyi bacu ni no gutanga urugero rwiza mu bana bacu cyangwa se abo tuzibaruka. Uko twita kuri abo batubyaye niko twigisha abakiri bato kumenya agaciro k’ababyeyi mu buzima bw’abana. Niyo shusho abana basigarana kandi ni nabyo bazadukorera igihe tuzaba turi mu kigero cyabo. Mu yandi magambo imyitwarire yacu ni ishuri tunyuzamo abo twibarutse. « Uwubaha se azaronka ibyishimo mu bana be». Mwene siraki ari mu kigwi cy’abarimu ku ishuri bagomba gutoza abana imigenzo myiza n’ikinyabupfura.
Mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa yandikiwe Abanyakolosi, Pawulo mutagatifu arasaba ababyeyi kwirinda intonganya za hato na hato kugira ngo batazakura abana babo umutima. Abana bategetswe kubaha no kumvira ababyeyi, ababyeyi nabo bafite inshingano zo kurera neza abana Imana yabahaye bayabahutaza. Umwana agomba gukurira mu muryango utekanye, aho ababyeyi bumvikana, bakajya inama, buri wese akakira mugenzi we kandi akamwubaha uko ari. Urugo ni ishuri ry’ibanze kandi ndasimburwa mu burere bw’umwana. Niho umwana yigira kuba umuntu, niho yisanishiriza n’abantu bwa mbere, niho yigira imico yibanze. Niho yigira kureba no kuvuga; mu muryango niho baremera umuntu. Niba umuryango umwana abamo wishimye, nawe azigiramo ibyishimo. Niba ari umuryango uhora mu ntonganya n’amahane, umwana azakurana umutima mubi. Ibyo tumushyizemo nibyo akurana ndetse kandi ni nabyo tuzasarura. Umuryango niwo ufite inshingano za mbere zo kurera umwana, kumuha ibyangombwa byose bimufasha gukura mu mpande zose, mu gihagararo, mu bwenge, anyuze Imana n’abantu. Niho atorezwa ikinyabupfura agomba kugaragariza abaza babagana.
Ababyeyi ntibagarukira kuri Papa na Mama gusa ahubwo nk’uko Papa Fransisiko abivuga tugomba kubaka umudugudu w’uburezi (village de l’éducation), aho abantu bose bumva ko bafite inshingano zo kurerera igihugu, ko buri wese agomba gutanga umuganda we. Imiryango umwana akuriramo ni myinshi: Hari umuryango umwana avukiramo wa Papa na Mama hamwe n’abavandimwe be; hari aho aca ajya ku ishuri, abo ahura nabo bose, abaturanyi b’iwabo; hari ishuri yigamo n’abo bahabana aribo abanyeshuri n’abarezi; hakaba na Sociète cyangwa umuryango mugari muri rusange ugenda umwakira, umutegurira n’ejo hazaza. Iyo miryango yose iyo ifatanyije buri wese akumva ko agomba kwita ku mwana w’igihugu na kiliziya, iyo itekanye ifite amahoro, umwana abaho neza, agakura neza, akiga neza. Babyeyi rero nimugire ishyaka ryo gutegura umuryango mwiza wakira abana bacu, bakawukuriramo banezerewe.
Mu Ivanjili y’uyu munsi yanditswe na Luka twumvise uko ababyeyi ba Yezu bakoze urugendo, nk’abandi bayahudi bose, bagana i Yeruzalemu bajyanye na Yezu. Yari afite imyaka cumi n’ibiri. Ngo iminsi mikuru irangiye ababyeyi barataha ariko Yezu we arasigara. Baramushakisha kugeza igihe bamuboneye, bamusanga mu Ngoro arimo yigisha. Iyi Vanjili idufashe kuzirikana ibintu bine by’ingenzi mu burere bw’umwana:
Icya mbere tuzirikana ni ababyeyi ba Yezu. Aba babyeyi bagiye gusenga, bajyana na Yezu kugira ngo batangire kumutoza iby’idini yabo, cyangwa se imigenzo myiza y’iyobokamana. Nk’uko babitubwiye ngo uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu. Wari umuco wabo bari bakomeyeho. Uwo muco rero niwo bashakaga ko na Yezu akuriramo. Umuryango ugomba gufasha umwana gukurana imigenzo myiza nyobokamana, ukamufasha gukura mu mubano we n’Imana kandi ukabimuhamo urugero. Ababyeyi kimwe n’abarezi tugomba gutoza abana bacu isengesho, kubajyana mu Gitambo cy’Ukaristiya cyangwa se andi makoraniro ahuzwa no gusenga, kubategurira no kubahesha amasakramentu bikaba inshingano…Umwana warerewe mu bupagani biramugora kubona icyerekezo gihamye cy’ubuzima bwe.
Icya kabiri ndagihera ku gutangara kw’abari bateze amatwi Yezu, batangarira ubwenge bwe n’amagambo yasubizanyaga ndetse n’igisubizo yahaye ababyeyi be agira ati: «Mwanshakiraga iki? Muyobewe se ko ngomba kuba mu nzu ya Data? ». Abantu bari bataramumenya, ngo bamenye ko ari Umwana w’Imana waje gukiza abantu. Ariko buhoro buhoro batangiye kubona ko ari umuntu udasanzwe ufite ubwenge burenze ku myaka ye cumi n’ibiri. Uburezi bubereyeho gukuza ka kabuto ka sinapisi kari muri buri wese Imana yamubibyemo, kakagenda gakura, kigaragaza buhoro buhoro. Umwana wese iyo arezwe neza, agahabwa icyerekezo kizima, akigira ahantu heza kandi agafashwa n’ingeri zose, iyo nta bindi bibazo yifitemo uwo mwana akuza impano zimurimo. Uburezi bubereyeho gufasha umwana gukuza umuhamagaro we, mbere na mbere wo kuba umuntu byuzuye nka Yezu. Yezu niwe rugero rwacu mu burezi. Niwe tureberaho mu kurera umuntu wifitemo ubumuntu n’urukundo; ufite umutima ufunguriye bose, wakira bose. Umuryango cyangwa ishuri nibibe kandi ahantu umwana yigira kwitaba Nyagasani nk’uko Heri yafashije umwana Samuel kumenya kuvuga ngo: «Vuga Nyagasani, umugaragu wawe arumva» (1Sam 3, 9). Burya akenshi mu muryango, niho umwana atangirira kuba icyo azaba cyo. Umuryango rero ugomba kumufasha kugira ngo yikuzemo icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwe.
Icya gatatu ni amagambo ya Bikira Nariya, ati: «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze». Abana muri iki gihe basigaye batakarira muri byinshi: Ibiyobyabwenge bibajyana mu ngeso mbi, guta ishuri bitwaje gushaka amafaranga, ikoranabuhanga rikoreshwa nabi rigatuma bagira imico mibi, ihohoterwa bahura naryo, haba mu ngo mu nzira n’aho biga; hari abana kandi batwawe no kujya kureba amafilime mu mazu rwihishwa n’ibindi. Rimwe na rimwe iyo abo bana batereranywe bagenderako, ku buryo kubagarura no kubagorora bigorana. Hari n’ababyeyi kandi babibona bakabyirengagiza bavuga bati n’amahitamo y’umwana ntacyo narenzaho. Bavandimwe, hari ikigero umwana aba agomba kuhitirwamo ibimufitiye akamaro kugeza igihe azagira ubwenge bwo kwifatira ibyemezo. Ibi byateye ngo ni uburenganzira bw’umwana ntitubyumwe nabi. Babyeyi, mufite inshingano zo guhitiramo icyerekezo kiza abana banyu. Nk’uko mwababyaye, mukabonsa mutabagishije inama, mukbita amazina mwihitiyemo mutabagishije inama, mukabaha ibyangombwa by’ibanze mubona ko bibakwiye koko ni nako mutagomba kubatererana ngo ni uburenganzira bwabo. Namawe mumenye ko ari uburenganzira bwanyu kubayobora mu nzira nziza, kubaha ikerekezo cy’ubuzima n’ibindi byiza bizabafasha kugira uburere bwiza.
Bikira Mariya na Yozefu baduha urugero rw’igishyika cyagombye kuranga ababyeyi, igihe babona abana babo batakarira muri byinshi bituma bangirika. Batwigisha kandi ko uburere bw’umwana atari ubw’umubyeyi w’umugore wenyine, cyangwa se umugabo gusa, ahubwo ababyeyi bombi bagomba gufashanya nk’uko Bikiramariya na Yozefu bombi bahangayikishijwe n’ibura rya Yezu.
Icya kane tuzirikana ni aya magambo: «Uko Yezu yakuraga niko yungukaga ubwenge n’igihagararo anyuze Imana n’abantu». Aya magambo agaragaza icyerekezo gikwiye mu burere n’uburezi bw’abana bacu. Abarezi muri hano, namwe muharanire ko abo murera bakura banogeye Imana n’abantu. Umurimo mukora ni umuhamagaro. Uwukora kubera ko azahembwa gusa yumve ko bidahagije ahubwo awukore nk’umubyeyi. Uburezi bugomba gufasha umwana gukura mu mpande zose z’ubuzima bwe. Nibyo twita kurera umuntu wuzuye kandi ku buryo bwuzuye. Ibyo bisobanura ko tugomba kurera umuntu ufite ubwenge n’ubumenyi, uzigirira akamaro kandi akakagirira n’abandi; kurera umuntu ufite ubuzima bwiza bw’umubiri, buzira umuze; umuntu wubaha Imana kandi akabana neza n’abandi. Uwo mwana niwe twese twifuza kurera no gukuza.
Kuri uyu munsi munsi wo gutangiza ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burezi, dusabe Nyagasani kugira ngo atwongerere imbaraga zo gutunganya umurimo wacu wo kurerera Imana, kiliziya n’igihugu. Buri wese muri twe arusheho kwivugurura no kurushaho kwiyungura ibimufasha byose kugira ngo dushobore kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Namwe bana murusheho gutega amatwi ijwi ry’Imana ribahamagara buri munsi rishaka ko mukurana ubumuntu. Ni mwebwe nk’uko Papa abisaba muzafasha isi kunga ubumwe, isi yakira bose kandi igaharanira ko buri wese ahorana agaciro n’icyubahiro bikwiye ikiremwamuntu. Tuzirikane aya magambo ya Paulo mutagatifu ugira ati: «Nimwigane rero Imana ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza bigashimisha Imana» (Ef 5, 1). Kwigana Imana, Umubyeyi udukunda twese kandi akadutoza gukundana, akatwakira twese uko turi, bizadufasha kubaka isi itagira uwo iheza, yakira bose, kandi ikita kuri bose.
Bikiramariya Umubyeyi w’Abakene waragijwe Diyosezi yacu, adusabire twese!
✠ Anaclet MWUMVANEZA
Umwepiskopi wa Nyundo

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.