AMASOMO YUZIRIKANA:

-Isomo rya mbere: Iz 50, 5-9a
-Zaburi: Zab 116 (114-115) 1-2, 3ac-4, 5-6, 8ac-9
-Isomo rya kabiri: Yak 2, 14-18
-Ivanjili; Mk 8, 27-35

Basaseridoti, Biyeguriyimana, Bakristu bavandimwe,
Mbanje kubaramutsa mwese kandi mbifuriza amahoro n’umugisha w’Imana. Byumwihariko ndifuriza Abalejiyo n’abandi bakunda Lejiyo Mariya Yubile nziza y’imyaka 100 umuryango wa Lejiyo Mariya umaze ushinzwe.
Nk’uko maze kubivuga, ihimbazwa ry’iki cyumweru cya 24 gisanzwe, Umwaka wa Liturjiya B, muri Diyosezi yacu ya Nyundo rihuriranye n’ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 100, umuryango wa Lejiyo ya Mariya umaze uvutse, kuko washinzwe ku itariki ya 7/9/1921, uvukira i Dublin, mu gihugu cya Irilande. Ku munsi nk’uyu nguyu tuzirikana uru rugendo abana ba Mariya bakoranye na we, urugendo rwihariye Kiliziya y’isi yose yakoranye na Mariya muri iyi myaka ijana twizihiza.

Amasomo y’uyu munsi aradufasha kuzirikana kuri urwo rugendo rwakozwe na Lejiyo ya Mariya, urugendo rutabuzemo ingorane n’inzitizi, urugendo Bikira Mariya yagaragajemo ko icyo ahora adushishikariza ari ugukora icyo Umwana we Yezu atubwiye (Yh 2, 5).
Mu Isomo rya mbere, mu ijwi ry’Umugaragu w’Uhoraho, Umuhanuzi Izayi yagize ati: “Nagasaki Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira ndetse sinatezuka!” Ni byo koko Uhoraho araduhamagara, kugira ngo adutume, kugira ngo atubwire icyo twamukorera, kugira ngo natwe tugire abo dushyikiriza Ijambo aba ashaka kubagezaho. Ibyo bisaba ko tuba dufite amatwi yumva, cyane cyane ya matwi y’umutima, amwe atuma twumva tukanazirikana, amwe aduha kureba uko ibintu bimeze, ingorane ziriho n’icyo twakora kugira ngo haboneke igisubizo.
Ni byo byabaye kuri Frank Duff, umukristu w’umulayiki, wakoze imirimo ikomeye cyane mu nzego za Leta (yakoze muri Minisiteri y’imari aba n’umujyanama muri minisiteri y’Ingabo), watangiye yibaza ati: Kuki jyewe ntaba Umutagatifu? Amaze kumva ko bishoboka, ni bwo yiyemeje gushinga umuryango wa Lejiyo ya Mariya (7/9/1921) agamije ko uwo muryango yari atangije wafasha abawugize kujya mbere mu buzima bwa Roho no gufatanya na Bikira Mariya kogeza Ingoma ya Kristu.
Uru ni urugero rw’umuntu ufite amatwi mazima, amatwi yumva Imana, umuntu wumvira Roho Mutagatifu we udufasha gusobanukirwa ko umuhamagaro twese duhuriyeho ari ubutagatifu; ko ubutagatifu atari umwihariko wa bamwe, ko Mariya adufatiye runini mu rugendo rwacu rwa Gikrisitu.
Uwumvise ijwi ry’Imana akiyemeza gukora icyo ryamugejejeho, bimusaba gukomera, gukomeza uruhanga ntacike intege, ntarambike hasi ibyo yatangiye cyangwa ngo acumbike ikivi yateruye atacyushije, kuko aba yizeye ko Uwamuhamagaye ari indahemuka, ko adashobora kumutererana. Ni byo Izayi yashimangiye agira ati: “Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege (Izayi 50, 7).
Urugamba Frank Duff yarwanye mu gihe cye ntabwo rwari rworoshye, kuko yakoze ibikorwa bitari bimenyerewe mu biyumvaga ko ari abakristu: kwanga icyaha ariko ugakunda umunyacyaha. Ibyo bigaragazwa cyane cyane n’uko mu mwaka w’1922, umwaka umwe gusa Lejiyo ishinzwe, hatangijwe inzu yari igamije kwakira abagore n’abakobwa bahoze ari indaya bakitabwaho n’abalejiyo. Mu 1930 hashingwa inzu yitiriwe Bikira Mariya, Uwamikazi w’Ijuru, yari igenewe kwita ku bakobwa babyariye iwabo. Kwita ku bantu nk’aba ngaba mu myaka y’1922 na 1930, uri umuntu w’igitsinagabo ntibyari byoroshye, kwemera kubaba hafi, waba umugabo cyangwa umugore, abandi bantu banyuranye, biyumvamo ubukristu, ntibaburaga kugukeka amababa. Twibuke ubwo abigishwa ba Yezu bahindukiraga bagasanga aganira na wa mugore wo kuri Samariya, ngo batangajwe n’uko yaganiraga n’umugore, ariko batinya kumubaza icyo baganiraga. Yezu wari uzi neza icyamuzanye ntiyaciwe intege n’urwo rwikekwe (Yh 4, 27); Frank Duff na Lejiyo ya Mariya ntibacitse intege ngo bareke iryo yogezabutumwa bari batangiye mu bantu bafatwaga nk’abanyabyaha kurusha bandi.

Umuryango wa Lejiyo ya Mariya umaze imyaka ijana, imyaka ijana y’Ubutumwa, imyaka ijana yo kuvuga Mariya nta bwoba cyangwa isoni, imyaka ijana yo guhamya ko Bikira Mariya yagize uruhare rwihariye mu mugambi w’Imana wo gucungura bene muntu, igihe yemeye kubyara Yezu. Imyaka ijana yo gukomeza kuba abahamya b’uko Bikira Mariya ari umubyeyi twarazwe na Yezu.
Abantu bamwe bitwaje ngo kubana neza n’abandi, bagiye bibwira ko byaba byiza ibyo Kiliziya gatolika inyuranyaho n’andi madini n’amatorero mu kwemera kwayo, byajya bishyirwa iruhande cyangwa se ntibyibandweho. Abatekereza gutyo bibwiraga ko byatuma abakristu gatolika biyongera cyangwa ngo Kiliziya ikarushaho kumvwa. Ubuzima n’imibereho y’abalejiyo ba Mariya byagaragaje ko Kiliziya idashobora kuvangirwa n’uko ikomeye kuri Bikira Mariya, kuko Bikira Mariya atari urukozasoni kuri Kiliziya, ahubwo ni ishema rya Kiliziya. Dufatiye urugero hano iwacu, abapagani n’abandi bantu bakiriye ukwemera muri Yezu Kristu bikomotse ku Balejiyo babaga bagiye kubashaka mu rwego rwo gukora Ubutumwa bwa Lejiyo bwa buri cyumweru batagira ingano. Nta na rimwe abalejiyo bigeze bashyira hasi Ishapule yabo, ahubwo iryo sengesho bakomeyeho kandi bakoranye na Bikira Mariya, ryaronkeye Kiliziya abana benshi.
Mu isomo rya kabiri, Yakobo yabajije ati” Byaba byunguye iki se bavandimwe, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa… Uko kwemera se gushobora kumukiza? Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati “Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe” atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki? Bityo n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye!

Umukristu wese yinjira mu muryango w’abemera ku bwa Batisimu. Uko kwemera yakiriye akomeza kugushyigikiza andi masakaramentu agenda habwa, hamwe n’igitambo cya Misa n’andi masengesho ndetse n’ibikorwa by’ubuyoboke. Uko Yakobo yabyibukije, ukuri k’ukwemera dufite kugaragazwa n’ibikorwa by’urukundo bituranga. Ukwemera guhera mu magambo gusa, kwagereranywa n’iyoboramitekerereze ryo mu cyuka, idéologie, ryaba rigamije kwiyerekana binyuranyije n’uko Yezu adushaka. Iryo yoboramitekerereze ntirishobora kuramba, iryo yoboramitekerereze nta cyo ryageza ku bantu. Icyo twibutswa na Yakobo ni uguhuza imvugo n’ingiro, ni uko ukwemra kwacu kwajya gushimangirwa n’ibyo dukora.

Ingero zinyuranye zituragaragariza ko Lejiyo ya Mariya imaze kuba ubukombe, ikaba ifite imbuto yeze, nziza kandi nyinshi. Ibanga yakoresheje ni iryo kwizirika no kwemera kuyoborwa na Bikira Mariya, Umubyeyi w’Abemera, ni iryo kuvuga Rozali ariko iyo rozali ntisigane no gukora ubutumwa bunyuranye bwa Lejiyo tutibagiwe ko Umulejiyo arangwa no kugira ibanga, maze nka Bikira Mariya, ibyakozwe n’ibiteganyijwe bigashyingurwa mu mutima utuza kandi woroshya (reba Lk 2, 51b).
Mu ivanjili yanditswe na Mariko Yezu yabajije abigishwa be uko rubanda rumuvuga. Icyo agamije si ukumenya icyo abantu bamutekerezaho (sondage d’opinion) ahubwo icyo agamije ni ugufasha abamukurikiye n’abazamukurikira kumenya uwo ari we by’ukuri n’igisabwa kugira ngo umuntu amukurikire. Ibisubizo byatanzwe bigaragaza ko nubwo hari benshi batamuzi neza, ariko mu bantu avugwa neza; ntabwo bigeze bamugereranya n’umuntu ubangamiye ituze rya rubanda, ntibamuvuga nk’umuntu utazi Imana cyangwa uyirwanya, ahubwo icyo bose bahurizaho ni uko ari umuntu w’Imana, wagereranywa n’intungane n’Abahanuzi bayikoreye batizigamye: abo ni Yohani Batisita na Eliya.
Kuba Yezu yaragendaga agira neza aho anyuze hose (Intu 10, 38), ni byo bitera n’abatamuzi neza kumugereranya n’abandi bantu b’intungane bamenye cyangwa babwiwe nka Yohani Batisita na Eliya cyangwa undi mu bandi bahanuzi. Uko ni ko bigendekera urangwa no kugaragaza ukwemera kwe mu bikorwa, kuko ukuri kutihishira. Ese twebwe abantu bavuga ko turi bande? Batubona bate? Abo tubana, abo dukorana, abo duturanye cyangwa abo dutumwaho, batubona bate? Bavuga ko turi bande? Turahirwa niba turangwa n’ineza nka Yezu, dukwiye kwisubiraho niba ineza ya Yezu itatugaragaraho.
Yezu ntahagararira ku kutubaza uko twumva bamuvuga, ahubwo aranatwibariza uko twebwe ubwacu tumuzi. “Mwebwe muvuga ko ndi inde?” Iki kibazo gisubizwa n’uwahuye na Yezu bakaganira, bagasabana. Igisubizo buri wese muri twe yatanga ni cyo kigaragaza uko abanye na Yezu. Petero ati “Uri Kristu, uri Uwasizwe”

Kuri wowe Yezu ni inde? Aracyari wawundi bakubwiye wigira amasakaramentu, umwe wumvise cyangwa wasomye mu bitabo? Abakwigishije cyangwa abagize icyo bakubwira kuri Yezu bagize neza, ariko burya bifuzaga ko wamwemerera akinjira mu mateka yawe, mu buzima bwawe, ku buryo na we ubwawe umwibwirira abandi, atari ibyo wabariwe. Yezu ni Kristu, Uwasizwe amavuta y’Ubutorwe, ariko kandi ni na Yezu wababaye cyane, aradupfirira, apfiriye ndetse ku Musaraba. Muri we abari kure y’Imana twahawe ubugingo bw’Iteka, tubikesha urupfu n’izuka bye. Ubukristu buhunga umusaraba buba bucagase, kuko Yezu we atwibwirira ko ushaka kumukurikira wese agomba kwiyibagirwa ubwe, agaheka umusaraba we, maze akamukurikira.
Abakristu twese, abalejiyo n’abatari bo dukomeze kwisunga Mariya mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo akomeze kudutoza kunyura Imana, gukurikira no gukurikiza Yezu Kristu. Umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro, kandi nta mwigishwa usumba umwigisha we, ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’Umwigisha we (Lk 6, 40).
Yubile nziza ku Balejiyo bose. Umubyeyi w’abakene adusabire ku Mana

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *