AMASOMO MATAGATIFU TUZIRIKANA:

Isomo rya mbere: Iz 61, 1-3a. 6a.8b-9

Zaburi: 89 (88)

Isomo rya kabiri: Hish 1, 5-8

Ivanjili: Lk 4, 16-21

Nyiricyubahiro Musenyeri Umubyeyi wa Diyosezi yacu, Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu, Bavandimwe, ntangiye mbasuhuza kandi mbifuriza Umunsi mwiza mwese. Kristu Yezu akuzwe !
Nyuma y’imyaka ibiri tudahura mu gitambo cya Missa y’Amavuta Matagatifu kubera Covid-19, uyu munsi turashimira Imana ko twongeye guhurira ahangaha muri iki gitambo cy’Ukaristiya ngarukamwaka tumenyereye gukurikiramo umuhango wo guha umugisha amavuta matagatifu muri iyi Missa nyine yitwa Missa y’Amavuta Matagatifu. Ayo mavuta tuyakoresha cyane mu mihango mitagatifu, dutagatifuza abantu cyangwa ibintu. Koko rero nkuko tubimenyereye muri iyi Missa turaha umugisha amavuta y’abigishwa, amavuta y’abarwayi n’amavuta ya Krisma. Amavuta matagatifu nkuko mubizi tuyiyambaza mw’itangwa ry’amasakramentu anyuranye: muri Batisimu y’abatoya n’abakuru, mw’isakramentu ry’Ugukomezwa, mw’isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi, ndetse no mu gihe cy’itangwa ry’Ubusaserdoti ndetse n’Ubwepiskopi.
Amavuta afite amateka maremare kuva mu Isezerano rya kera. Iyo tugiye mw’Isezerano rya kera, tubona ko amavuta yiyambazwaga mw’iyimikwa ry’abami, abasaserdoti bakuru ndetse n’abahanuzi. Mu by’ukuri izo ngezo ukwo ari eshatu zikaba zinatwibutsa Kristu : Umusaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami. Kristu akaba ari rya zina ritwibutsa Uwasizwe na Nyagasani.
Niyo mpamvu natwe dusigwa amavuta matagatifu ya Krisma kuko duhamagarirwa gusa na Kristu, natwe tukaba abasizwe na Nyagasani.
Nkuko kandi Mutagatifu Yakobo abitubwira, amavuta y’abarwayi kuva kera kose yakoreshwaga kugirango yorohereze abarwayi ku mubiri no kuri roho kugirango bashobore kwihanganira ububabare kandi bahabwe imbabazi z’ibyaha. Avuga kuri aya mavuta y’abarwayi, Papa Benedigito wa XVI ayagereranya n’umuti ukomoka ku Mana, ugamije kudukomeza, kudutera imbaraga, kuduhoza kandi na nyuma y’ububabare duterwa n’indwara zitandukanye, bityo tukaba twizeye umukiro w’iteka ndetse n’izuka.
Nanone kandi hakaba n’amavuta y’abigishwa asigwa abari mu nzira ya Batisimu kugirango bahabwe imbaraga zo gukomeza kwumva neza Inkuru nziza ya Yezu Kristu no gukomeza kubaho gikristu.
Uyu munsi ariko kandi ni n’umunsi mukuru wihariye w’Abasaserdoti. Mboneyeho rero no kwifuriza Abasaserdoti mwese n’abadiyakoni ba Diyosezi yacu ya Nyundo, umunsi mukuru mwiza wacu. Umunsi mwiza. Bisanzwe bimenyerewe ko ku munsi nk’uyu nguyu, Umwepiskopi atura igitambo cy’Ukaristiya akikijwe n’abasaserdoti bose ba Diyosezi ye nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye bugomba kuba hagati y’Umwepiskopi n’abasaserdoti ba Diyosezi ye. Ndetse ukaba n’umwanya ku Basaserdoti wo kuvugurura amasezerano baba barakoreye imbere y’Umwepiskopi n’imbere by’imbaga ntagatifu y’Imana igihe bahabwaga isakramentu ry’Ubusaserdoti.
Basaserdoti, mu kanya turaza gusubiramo amasezerano yacu dushimira Imana iyo ngabire y’Ubusaserdoti yaduhaye. Twongere twiyibutse « Karame » yacu twavuze ku munsi w’Ubusaserdoti ; maze uduhamagara, tumusabe kumubera indahemuka no gukomera ku isezerano twagiranye.
Ndabashimira namwe mwese Bakristu, mbaga y’Imana mwaje kwifatanya n’abasaserdoti banyu kuri uyu munsi wabahariwe kandi mbasaba ngo mukomeze kubasabira kugirango bakomeze barangize neza imirimo mitagatifu bemeye gukorera Kiriziya babigirira urukundo rwa Kristu.
Reka rero twifashishe aya masomo matagatifu tumaze kwumva mu kanya atwibutsa iby’iyi Missa y’Amavuta matagatifu ndetse n’uyu munsi mukuru w’Abasaserdoti.
Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Izayasi yatweretse ukuntu Imana yamutoye ikamusiga amavuta kugirango agire imbaraga zo gushyira abakene inkuru nziza, kugirango ajye komora abafite umutima wamenaguritse, kugirango ajye gutangariza imbohe ko zibohowe n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kugirango ajye kwamamaza impuhwe z’Uhoraho, kugirango ajye guhumuriza abari mu cyunamo.
Basaserdoti ba Diyosezi yacu ya Nyundo, ubu butumwa Umuhanuzi Izayasi yahawe, yatorewe, ndagirango mujye mubuhuza n’ubutumwa namwe Kiriziya yabahaye igihe muhawe isakramentu ry’Ubusaserdoti ku bushake bwanyu nta gahato karimo. Nkuko nkunda kubigarukaho nifashishije igitabo cy’amategeko ya Kiriziya (Droit Canon) ni ngombwa ko duhora twiyibutsa ko umusaserdoti nk’umuhuza w’Imana n’abantu, afite inshingano nyinshi, ariko zihiniye muri eshatu z’ibanze : Kwigisha imbaga y’Imana, Gutagatifuza imbaga y’Imana no Kuyobora imbaga y’Imana. Ibyo akabikora yibuka ko ari umuntu wasizwe amavuta y’ubutore nkuko byagendekeye umuhanuzi Izayasi. Umusaserdoti akarangiza izo nshingano zikomeye yigana umusaserdoti mukuru Yezu Kristu, agerageza kugera ikirenge cye mu cya Kristu. Niyo mpamvu ubutumwa bw’umusaserdoti atari umurimo usanzwe nk’iyindi yose dusanzwe tuzi. Ntabwo ari umurimo washakiramo indonke, ubukungu, imitungo n’ibindi (Ntabwo ari source de revenus). Ntabwo ari umurimo ukugira umuntu w’igihangange cyangwa Umunyacyubahiro abandi batinya muri Sosiyete (Ntabwo ari promotion Sociale). Ni umuhamagaro, ni umurimo w’ubwitange (C’est Le don de soi-même pour le Salut des âmes). Ni ukwitanga nkuko Kristu yatwitangiye. Niyo mpamvu ishusho nyayo y’umupadiri, ari ukumubonamo undi Kristu. Umupadiri ni undi Kristu. Ibyo murabizi, mwarabyize, mwarabisobanukiwe. Mujye muhora mwibuka kandi muzirikana iri jambo : Sacerdos Alter Christus. Igihe dusohoza ubutumwa bwacu rero bwa gisaserdoti, tujye twibuka ko tutagomba kuyobanya n’uwadutumye, tubukore tudaharanira inyungu z’isi, tudaharanira ibyubahiro by’isi, ahubwo tubukore twibuka ko na Kristu ubwe atazanywe no kugaragirwa ahubwo kugaragarira, kuba umuhereza wa bose no gutanga ubuzima bwe ho inshungu nkuko tubisoma mu bitabo bitagatifu.
Ndagirango nongere nibutse ukuntu Papa Francesco asobanura Umusaserdoti ahereye kuri aya mavuta matagatifu twasizwe. Atubwira ko umusaserdoti mwiza umubwirwa n’ukwo ahora yiteguye gusiga nawe imbaga y’Imana yaragijwe. Papa aravuga ati : iyo umusaserdoti yigishije neza abakristu be ivanjiri, akayihuza n’ubuzima bwe, akayihuza n’ubuzima bwabo ayoboye, akabayobora neza ku Mana, akabatagatifu, icyo gihe aba yabasize ya mavuta y’ubutore, maze nabo bagahinduka abatowe. Mutagatifu Sirilo w’i Yeruzalemu nawe uvuga ko gusiga amavuta ari ugufata ikimenyetso cya Kristu ukagishyira ku muntu cyangwa ku kintu runaka ugamije ko byombi byegurirwa Imana.
Nk’uko twabyumvise kandi mu gitabo cy’ibyahishuriwe na Yohani Intumwa, umusaserdoti mwiza ni ugerageza kuba umuhamya w’indahemuka nka Yezu Kristu. Kuba indahemuka, inyangamugayo mu myitwarire ye yose haba mubyo avuga, mubyo akora kuko agomba kuba rya tara ryaka kandi rikamurikira imbaga y’Imana ashinzwe. Bityo ya mbaga y’Imana nayo igakunda ikayoboka inzira ya Yezu Kristu. Yohani Intumwa yongeye kutwibutsa ukuntu Kristu yadukunze kandi n’ubu adukunda. Yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye. Urwo rukundo Yezu yadukunze akemera kutwitangaho ifunguro ridukiza nirwo tuzirikana mu gitambo cy’Ukaristiya umusaserdoti aturira imbaga y’abakristu. Nirwo umusaserdoti agomba guhora atoza abakristu muri kwa kwamamaza inkuru nziza, muri kwa kuyobora imbaga y’Imana no kuyitagatifuza. Papa Francesco abigarukaho kenshi yibutsa ko Umusaserdoti agomba kurangwa mbere na mbere n’urukundo n’impuhwe. Umusaserdoti mwiza agomba kuba umuntu ubanira abandi neza, birumvikana ahereye kubo basangiye ubutumwa muri Paruwasi cyangwa mu yindi mirimo. Umusaserdoti mwiza agomba kuba wa munyu utuma abafite ubuzima bushaririye bugarura uburyohe. Agomba kwirinda icyababaza bagenzi be cyangwa se abakristu ashinzwe. Umusaserdoti mwiza ni ugirwa inama akazumva kandi nawe akazigira abandi cyane cyane ko umusaserdoti ari umuganga wa za Roho.
Nigeze kubabwira umwiherero Papa Francesco yagiranye n’abapadiri n’abafaratiri i Roma mu mwaka wa 2018 aho yabagiraga inama z’ukuntu umupadiri akwiye kwitwara. Ndagirango munyemerere nongere nzigarukeho kuko ari ingirakamaro.
Papa aravuga ati, mbere na mbere umusaserdoti agomba kuba umuntu ufite umutima w’umushumba uhora ahangayikishijwe n’intama ze. Ibi Papa Francesco akabivuga ahere kuri rwa rwandiko rwa Papa/ Mutagatifu Yohani Paulo wa II : « Pastores Dabo Vobis ». Ngizi inama cumi Papa avuga zafasha umusaserdoti kugirango arangize neza inshingano ze :
1. Umusaserdoti agomba gucengera imitima y’abakristu be, akamenya kwegera buri wese, akirinda ko hagira uzimira.
2. Umusaserdoti yegera intama ze, akajya gushakashaka iyazimiye.
3. Umusaserdoti ntagomba kuvuga ngo bakristu ntimukaze kunderanja, ntimukambuze amahoro nta gihe mfite. Igihe cy’umusaserdoti si icye n’icy’abakristu be.
4. Umusaserdoti ntagomba gutinya ko yavugwa ibitamushimishije, ko yagawa. Agomba kwakira n’abatavuga rumwe nawe, agomba kwakirana ubwuzu ibitekerezo by’abandi kabone niyo byaba bidahuje n’ibye.
5. Umusaserdoti agomba kwitanga wese, Papa yongeraho ko atagomba kwizigama.
6. Umusaserdoti amenya intama ze nazo zikamumenya. Ntagomba kuba umushumba utinyitse, uwo intama zihunga, ahubwo agomba kuba uwo ziza zegera.
7. Umusaserdoti agomba kuyobora imbaga ashinzwe mu nzira y’ubutungane, ntawe anenye, ntawe aheje. Papa aravuga ngo Umusaserdoti ntagomba gutinya kwiyanduza.
8. Umusaserdoti agomba kuba umuntu uzi kwicisha bugufi, ntagomba kuba wa wundi ushaka guhora ahabwa ibyubahiro.
9. Umusaserdoti agomba kuba umugabuzi w’amahoro, agomba guhora yiteguye guhuza abashyamiranye.
10. Umusaserdoti agomba kuba utera ibyishimo, ntawe agomba kuremerera. Agomba kugira umutima w’impuhwe.
*Ku ngingo yo kuba umuganga wa za Roho, Papa Francesco arasaba abasaserdoti kutinubira gutanga isakramentu rya penetensiya. Hari aho abivuga neza mu gifransa ati: “Mes chers prêtres, je vous invite à habiter volontiers le confessional”.
Mu ivanjiri, Luka Mutagatifu nawe yagarutse kuri za nshingano z’uwasizwe kandi utwikiriwe na Roho wa Nyagasani. Basaserdoti Bakristu, mu byo dukora byose, mu byo dutekereza byose, mu migambi yacu ya buri munsi tujye duha umwanya na Roho Mutagatifu twahaweho urumuri rutumurikira muri iyi si. Iyi si yacu ya none, irimo byinshi bidukurura bishaka kuducisha izindi nzira zitari iza Yezu Kristu. Kugirango tubitsinde rero ni ngombwa ko tuba abantu bayobowe na Roho mutagatifu.
Basaserdoti, twegere abakristu bacu, tubafashe kwubaka imiryango myiza, tubafashe guha abana babo uburere bwiza, twite ku rubyiruko rwo mizero ya Kiriziya y’ejo hazaza, dusindagize abageze muzabukuru, tubakomeze m’ukwemera n’ukwizera. Abasaserdoti nk’ abahuza b’Imana n’abantu dufashe abakristu kubana mu mahoro, bashingiye kuri rwa Rukundo Yezu Kristu yadukunze, mu miryango yabo harusheho kugaragara impumeko y’ububworoherane, y’ubufatanye, bityo abana bakurane umutima wa kimuntu kandi wa gikristu.
Reka nsoze nongera kwifuriza abasaserdoti ba Diyosezi yacu ya Nyundo kuba abasaserdoti beza ku rugero rwa Kristu we Musaserdoti Mukuru. Basaserdoti, nimuharanire kuba koko ba “Sacerdos Alter Christus.
Nanone kandi ngasoza mbahamagarira mwebwe mwese bakristu gufasha abapadiri banyu, mubegere , mujye inama zubaka Paruwasi zanyu. Mureke kuba ba ntibindeba, mureke kuba babandi bashimishwa no kunegura gusa, ahubwo mufashanye, ibitagenda neza mufashanye kubikosora. Mufatanya gushakisha icyamura ubukristu, icyazamura iterambere rya paruwasi yanyu. Ariko cyane cyane musabire Abapadiri kugirango ngo Nyagasani akomeze abongerere imbaraga n’ubuzima bwiza bityo bakomeze kumubera abahamya.
Nanone kandi nkuko Ivanjiri ibitwibutsa buri gihe, imyaka yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake. Twese rero dufatanyije dukomeze dusabe Nyirimyaka kwohereza abakozi mu mirima ye.

Nyagasani akomeze abane namwe, kandi mukomeze mugire imyiteguro myiza ya Pasika.

✠ Anaclet MWUMVANEZA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.