Amasomo matagatifu tuzirikana:

  • Isomo rya mbere: Ivug 30,10-14;
  • Zab 69
  • Isomo rya kabiri: Kol 1,15-20;
  • Ivanjiri: Lk 10,25-37

MUGENZI WANJYE NI NDE?

Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri icyi cyumweru cya 15 gisanzwe, umwaka C, araduhamagarira gukurikiza amategeko y’ Imana, tukayakurikiza dushyira mu ngiro itegeko ry’urukundo kuko ari ryo riyabumbye yose. Gukurikiza amategeko y’Imana, bishobokera cyane uwifitemo icyifuzo nk’icy’uyu mwigishamategeko ubajije Yezu icyo akwiriye gukora kugira ngo azabone ubugingo bw’iteka. Ese muvandi, nawe ujya wibaza icyo wakora n’uko wabaho kugira ngo uzagere mu bugingo bw’iteka? Ese nibura wumva ubinyoteye? Iyo umuntu adafite inyota, ntashobora gukenera icyayimumara.

Twibuke ko uyu ubajije icyi kibazo yari umwigishamategeka, bivuze ko yari azi  neza amategeko nk’umwigisha wayo nk’uko n’igisubizo ahaye Yezu kibigaragaza. Yari ayazi, ariko afite ikibazo cyo kuyakurikiza nk’uko natwe tugifite ubu!

Guhura na Yezu no kumutega amatwi, bimuhishuriye ko kumenya amategako bidahagije, bityo atangira gusobanuza. Mugenzi wanjye ni nde? Yezu mu gubisa icyi kibazo, akoresheje umugani w’umusamaritani w’umunyampuhwe. Uyu mugani, ni ishusho itagereranywa y’ubuzima bw’umukristu, kuko utugaragariza neza uko umukristu yakagombye kugenzereza abandi.

Uyu muntu wari wakubiswe, yambuwe ndetse yagizwe intere, ngo umuherezabitambo n’umulevi bamunyuzeho barihitira! Wabona baratinye kwiyanduza kuko imigenzo n’umuco byabasabaga kutiyanduza bagiye mu mirimo bari bahamagariwe gukora mu Ngoro! Nyamara aba nibo bari ibikoresho by’Imana kuri icyo gihe. Bitwaga ko bakunda Imana, bayizi, bayubaha ariko batayibona mubo yaremye. Bafataga ineza yakagiriwe umuntu, bakayisimbuza  imigenzo yabo, bityo bakabona ibyo bitwaza ngo batagira neza. Natwe ni kenshi twiremera imipaka, ituma tutitangira bagenzi bacu tugiriye ko ari abantu baremye mu ishusho y’Imana, ahubwo ugasanga tugarukira ku isano y’amaraso n’ibindi bishingiye ku nyungu za kimuntu.

Nyamara, twibuke ko Abayisiraheli bafataga Abanyasamariya nk’abanyamahanga basenga ibigirwamana kuko ku bwabo batabarirwaga mu bazi Imana y’ukuri. None dore ibyananiye abiyiziho kumenya ugushaka kw’Imana, udakekwa kumenya iby’Imana niwe ubishoboye.

Bavandimwe, muri uyu mugani Yezu ahisemo umuntu utazwiho ukwemera ashaka gufasha abamwumva n’abashaka kumwumvira, kumva ko buri muntu aramutse yumviye  umutimanama we ashobora gukora icyiza niyo yaba atazi Imana byuzuye; ashobora kugirira Impuhwe umuvandimwe, ashobora kumenya icyo akeneye akamufasha. Uyu Musamaritani, agaragaje ko yacengewe nuko muntu wese waremwe ku bwa Kristu kandi akaremwa na We, ari ishusho y’Imana akaba akwiye gukundwa no kugirirwa impuhwe igihe cyose.  Yerekanye rwose ko akunda mugenzi we nk’uko yikunda, yerekanye ko akunda Imana atazi n’umutima we wose n’imbaraga ze zose abyujurije muri mugenzi we agiriye impuhwe. Mbese agaragaje iyobokamana ry‘ukuri n’ubumuntu nyakuri. Kubaha ikiremwa muntu bishingiye kw’itegeko ry’urukundo, ni bwo buryo nyabwo bwo kumenya mugenzi wanjye uwo ariwe.  Iyo tuvuze gukunda umuntu kandi,  tujye duhora twibuka ko ari uguhora umwifuriza icyiza nk’icyo wa kwiyifuriza.

Yezu kristu nyuma yo guca uyu mugani, yo kubaza umwigishamategeko ati muri bariya bantu batatu ninde mugenzi w’uwagiriwe nabi? Undi arasubiza ati ni uwamugiriye Impuhwe. Yezu ati genda nawe ugenze utyo!

Bavandimwe, uwiyemeje gutega amatwi Yezu, iteka ahita ahabwa ubutumwa. iki kiganiro Yezu agiranye n’uyu mwigisha mategeko, gikwiye kuduha twese kumenya neza bagenzi bacu,  kidufashe kumva ko atari twebwe tugena ukwiye kuba mugenzi wacu n’utabikwiye. Numve ko mugenzi wanjye ari umntu wese unkeneyeho ineza, unkeneyeho ubufashwa, ko ari uwaremwe n’Imana wese kandi akitangirwa nayo.  Mugenzi wanjye ni ukwiye kugirirwa Impuhwe wese: uwakomerekejwe n’inabi, uwazikamye mu byaha, uwataye ukwemera, uwamunzwe n’ishyari cyangwa inzangano n’ibindi. Genda nawe ugenze utyo! Dutumwe gukunda no kuba abanyampuhwe. Kugira Impuhwe ariko, bishobokera ufite umutima ushengurwa n’akababaro k’undi, bigashobokera ufite umutima utuzuye ubwikunde n’ubwikanyize. Kugira Impuhwe, niwo mutima w’ubukristu, ni naryo pfundo ry’inyigisho za Yezu. Nkuko pawulo yabishimangiye mu ibaruwa yandikiye abanyakolosi, Kristu ni We shusho y’Imana itagaragara, byose byaremwe na We, kdi ni We byaremewe. Ubwo ariwe zingiro rya byose, muri we byose biremera.

Bavandimwe, kurangamira Yezu nibyo biha muntu kwimenya, kumenya Imana no kumenya mugenzi we. Kurangamira Yezu, nibyo bishoboza muntu gukunda Imana no gukunda mugenzi we Ivanjiri ya none itubwiye. Kurangamira Yezu no kwimika ugushaka kwe, nibyo bishoboza muntu kuba umunyampuhwe nka Data wo mu ijuru. Kungamira Yezu, nibyo bishoboza muntu guha abandi umwanya muri gahunda ze zose, nkuko uri mugenzi asubitse urugendo rwe akabanza gutabara uri mu kaga.  Kurangamira Yezu, nibyo bishoboza muntu komora abakomeretse aho kubongerera ibikomere no kubakomeretsa abandi. kurangamira Yezu, nibyo bishoboza muntu kurenga imbibi zose zamubuza gukora ikiza no gumya ukuri.

Nk’uko amasomo yose yabigarutse, izingiro ry’ubutumwa bw’uyu munsi, ni muntu ukwiye gukundwa kuko yaremwe kubera urukundo. Niba dushaka kubaho none n’ejo hazaza, duharanire gukunda. Dusabirane ingabire yo gukunda Imana n’abayo, ni bwo tuzabasha kuba  abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru, kuba abanyampuhwe bizaduhe kuzatura kwa Nyirimpuhwe iteka ryose.

Mubyeyi w’abakene udusabire kunyura Imana nka We.

Padiri Théogène NDAGIJIMANA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.