Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Intg 18, 1-10

Zaburi 15

Isomo rya kabiri: Kol 1, 24-28

Ivanjili Ntagatifu: Lk 10, 38-42

HITAMO UMUGABANE MWIZA

Mu buzima busanzwe hari abo byorohera guhitamo hari n’abo bigora cyane cyane imbere y’ibintu byinshi byiza mu gihe bitakunda kubifatira rimwe. Umunyarwanda ati “Hitamo imara ipfa”. Nyamara se, nyuma yo guhitamo ntihari abakomeza kurarikira iby’abandi, ibyo bikababuza kwishimira ibyo barimo? Cyangwa se bamwe bagashaka gusakuma byose nka ya suri isambira byinshi? Yezu mu ivanjili y’uyu munsi ati “Mariya we yahisemo umugabane mwiza”. Umuririmbyi wa Zaburi na we agira ati “Umugabane negukanye uranshimishije, umunani nahawe uranejereje” (Zaburi16, 6).

Ariko se uwo mugabane ni uwuhe? Mu buzima busanzwe, mu miryango bagira uko  bagabanya abana ibibageneweho umurage, buri wese akagira umugabane we. Ariko kandi n’ubwo habaho ibyo gutanga imigabane, si ko bose bishimira ibyo bahawe. Ngicyo kimwe mu bitera amakimbirane no kurebana ay’ingwe kuko habayeho kutanyurwa cyangwa se kwifuza ibirenze no kwifuza kwambura iby’abandi. Hari n’aho bigeza ku bwicanyi. Umwana w’umuntu azanyurwa ryari? Azanyurwa n’iki? Niba imigabane ya hano ku isi itanyura benshi, ni uwuhe mugabane Yezu avuga ko Mariya yahisemo? Uwo mugabane ni uwo ufata ntugire uwo ucura, ntihagire uvuga ngo badusaranganyije nabi, ntihabeho ubutoneshwe, ntihabeho guhuguzanya, ntihabeho gukenera guhinduza, kugwatiriza no guhererekanya ibya ngombwa. Uwo mugabane utari isambu, ntube inzu, ntube inka cyangwa ikindi kintu cy’agaciro, ni Nyagasani ubwe.

Mu Isezerano rya kera batubwira uko imiryango 12 ya Isiraheli yagabanye ubutaka mu gihugu cy’isezerano ariko byagera ku muryango wa Levi  uhoraho akababwira ko bo batazafata ubutaka ko ahubwo Uhoraho ari we mugabane wabo: Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu. Ni cyo gituma Abalevi batagira umunani cyangwa umugabane w’umwihariko nk’abavandimwe babo; Uhoraho ni we munani wabo, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabibasezeranyije (Ivugururamategeko 10, 9). Guhitamo Yezu rero ni uguhitamo umugabane mwiza kandi uwo mugabane nta numwe wabasha kuwambura uwawuhisemo nk’uko Yezu ubwe yabivuze asubiza Marita, umuvandimwe wa Mariya. Uwo mugabane tudashobora kunyagwa kandi twawumva mu mvugo ya  Pawulo mutagatifu  mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma: Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? (Abanyaroma 8:35). Mariya, mu kwakira umushyitsi, yamubaye hafi, amutega amatwi, aramurangamira bityo Yezu  atangaza ko  yahisemo umugabane udashobora kuzamwamburwa.

Marita mu kwakira Yezu yagiye mu byo gushyashyana ategura amazimano. Ni ikimenyetso cyiza ko yishimiye abashyitsi kandi ko adashaka kuvuga ngo “muruguyemo” nk’uko bivugwa iyo ntacyo kwakiriza abashyitsi gihari. Imirimo Marita yarimo ni imirimo myiza nk’uko n’Ijambo ry’Imana ubwaryo ribivuga: Ntimukibagirwe kwakira abashyitsi, kuko hariho ababikesheje kwakira abamalayika batabizi (Abahebureyi 13, 2). Iri jambo ry’Imana ritubwira ibijyanye no kwakira abashyitsi ribitubwira rihereye kuri Aburahamu twumvise mu isomo rya mbere. Abo yakiriye yabonaga ari abagenzi basanzwe, nyuma abona ko ari abamalayika b’Imana. Marita rero na we ni icyo kimushishikaje: kwakira abashyitsi barimo umwana w’Imana. Gusa muri uko kwitegura yagaragaje kubura umutuzo bituma ibyo yakoraga abikorana umutima uhagaze ndetse asa n’aho aha Yezu amabwiriza. Mu yandi magambo, mu mvugo ye harumvikanamo kurakarira Yezu.

Ibyabaye kuri Marita bigaragarira ku bantu benshi baba bafite ikibahangayikishije, icyabarakaje, icyabababaje cyangwa se icyabakomerekeje hanyuma mwavugana bakaba bakuka inabi kandi ubusanzwe nta kibazo mwari mufitanye! Icyo twakwigira ku gisubizo Yezu aha Marita ni uko koko ari byiza guhihibikanira kugaburira Yezu ariko tukamenya ko hari ikindi cyiza cyisumbuyeho ari cyo kureka Yezu akaba ari we  utugaburira. Si twe dutunga Yezu, ni we udutunga kandi ijambo rye n’ibindi adutungisha ntawabitwambura. Ni nayo mpamvu ibyanditswe bitagatifu bigenda byibutsa umuryango w’Imana gutega amatwi: Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine (Ivugururamategeko 6,4).

Aburahamu wari warateze amatwi akumva icyo Uhoraho amubwira igihe cyarageze Uhoraho yongera kumwigaragariza. Aburahamu, kimwe na Marita, yarashyashyanye kugira ngo yakire abashyitsi bitambukiraga! Mbega urugwiro! Mbega ubwuzu! Mbega ineza! Mbega gutanga atitangiriye itama! Umutima mwiza yabikoranye Imana yarawushimye ndetse we n’umugore we Sara Uhoraho abasezeranya umwana kandi ubusanzwe bari ingumba kandi bari bageze mu zabukuru. Iryo sezerano barikesheje kwakira neza abashyitsi ariko batari abashyitsi babonetse bose, ahubwo ari abamalayika b’Imana.

Bavandimwe, ni byinshi twakwigira kuri Aburahamu, kuri Marita, kuri Mariya no kuri Pawulo mutagatifu wagize ubwitange abigirira Kristu na Kiliziya. Ukwemera kwe kwatumye Pawulo mutagatifu yemera imvune n’umuruho kuko yari yifitemo urukundo rw’abo ashinzwe. Niduhore natwe twitoza kuba inshuti z’Imana n’abantu. Tube inshuti za Yezu Kristu, tumutumire iwacu, tumwakire, tumutege amatwi, tumuture ibitubabaza n’ibidushimisha. Buri wese mu byo ashinzwe namenye guha Yezu Kristu umwanya, uhe mugenzi wawe ugukeneye umwanya, umutege amatwi, umufashe uko ushoboye, ibyo ukora ubikore uyobowe n’urumuri rw’ijambo ry’Imana, hanyuma kandi ijambo ry’Imana n’isengesho nabyo bikugeze ku kuzuza neza inshingano zawe. Abasaserdoti n’abihayimana mu mvune bahura nazo mu iyogezabutumwa bibuke ko Yezu ari kumwe na bo ngo abatege amatwi kandi na bo bahore bamugaruka imbere ngo bumve ugushaka kwe.  Abitangira abandi bakora imirimo yunganira abasaserdoti mu iyogezabutumwa bayikorane umutima ukunda Imana na Kiliziya. Abalayiki bamenye gutega amatwi inyigisho z’aabayobozi muri kiliziya maze na bo bifashishije imirimo bakora batere inkunga kandi bashyigikire iyogezabutumwa rya kiliziya nta kwinuba, nta kwijujuta ahubwo habeho ubwuzuzanye bw’inzego zitandukanye. Buri wese namenya gutega abandi amatwi, agatega amatwi ijambo ry’Imana kandi akanoza inshingano ze amurikiwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo azaba ahisemo umugabane mwiza.

Padiri Bernard KANAYOGE

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.