Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Int 5, 12-16;
Zab 118 (117);
Isomo rya kabiri: Hish 1, 9-11a.12-13.17-19;
Ivanjiri: Yh 20, 19-31
ABO MUZAKIZA IBYAHA BAZABIKIZWA, ABO MUTAZABIKIZA BAZABIGUMANA (Yh 20, 22)
Bavandimwe, tugeze ku cyumweru cya 2 cya Pasika, icyumweru tumenyereye kwita icy’impuhwe z’Imana. Kuzirikana impuhwe z’Imana mugihe nk’icyi cya Pasika, ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa buri mukristu kuko kubera impuhwe zayo, Imana yaturonkeye umukiro ibinyujije muri Yezu Kristu wapfuye, agahambwa maze ku munsi wa gatatu akazuka ava mu bapfuye. Kubera ko Imana yatugiriye impuhwe zayo ikaturokora ingoyi y’icyaha, twebwe abemera dufite ubwishingizi ndetse burenze uko twashobora kubwumva. Ubwo bwishingizi ntahandi tuburonkera, usibye muri Yezu Kristu We udukomeza ndetse akatumara ubwoba. Abanyarwanda mu mvugo yacu, twemeza ko uhagarikiwe n’ingwe avoma. Ibi bishatse kuvuga ko iyo ufite ugukomeza, nta bwoba ugira. Byose ubikora nta gihunga. Ibi nibyo tuzirikana mumasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru. Mu mibereho y’abigishwa nyuma y’izuka rya Yezu Kristu, baranzwe no kugira ubwoba hato na hato kuko batinyaga Abayahudi. N’uko ngo nyuma y’urupfu rwa Yezu, kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi (Yh 20, 19). Ibi byabaye kuri aba bigishwa bari bamazwe n’ubwoba, bitubaho natwe igihe cyose twumvako turi twenyine, ko twatereranywe cyangwa tutacyibukwa.

Yezu Kristu igituma yatwiyegereje ni ukugira ngo atumare ubwoba maze tubeho mu bwigenge bw’abana b’Imana. Uyu munsi arabwira buri wese ati: Witinya, ni njye Uwibanze n’Uwimperuka kandi ni Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu (Hish 1, 17-18). None se niba tubeshejweho n’impuhwe z’Imana kandi zidukomeza, ni kuki twabaho mu bwoba, mu gihunga kandi tukabaho dufite inkomanga? Impuhwe z’Imana ziradukomeza.Yezu arashaka kutwegera ngo atumare ubwoba duterwa n’ibyo tubona cyangwa se twumva hirya no hino ku ma radio, televiziyo cyangwa dusoma mu binyamakuru. Abishi ba Yezu bashobora kuba baribwiyeko aza kugira ubwoba kubera ibyo bamubwiraga hanyuma akava ku musaraba atarangije icyamuzanye. Baribeshye kandi ntibatinze kubibona. Munzira y’umusaraba yanyuze no mubutumwa bwe muri rusange, Yezu ntiyigeze arangwa n’ubwoba. Yahanganye n’abamuhataga ibibazo bashaka kumufatira no kumutera ubwoba ariko we akabasubiza neza kandi ntacyo yishisha kuko yari aziko ubutumwa arimo hari uwabumutumye. Yiringiye Imana kugeza ku ndunduro kandi na yo ntiyamutereranye ahubwo yamutabaye muri byose. Nguko uko natwe tugomba kubaho mu butumwa bwacu nk’Abasaseridoti, Abihayimana n’abakristu muri rusange. Iyi si turimo akenshi usanga ishaka kudutera ubwoba ndetse igashaka kuburizamo umurimo wa gitumwa dufite.

Hari byinshi duhura na byo biduhungabanya mu butumwa. Hari benshi duhura na bo badutera ubwoba mu butumwa. Iyo rero tutiringiye Imana ngo twumveko ubutumwa dukora tutabukora ku bwacu ahubwo ko tubukora ku bwayo, turatsindwa kandi dutsindwa kubera ubwoba. Ni bwo rero akenshi dukoreshwa n’ikinyoma maze ukuri tukanga kukugaragaza kandi tukuzi. Ukuri tukuvuge, ikinyoma tukirwanye. Pawulo ati: Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga (Fil 4, 13). Ese imbaraga zo kwamamaza ukuri tuzikura he? Ntahandi hatari muri Roho Mutagatifu. Uyu munsi Yezu araduha Roho mutagatifu kugira ngo adukomeze mu butumwa bwacu bwo gukiza ibyaha kugira ngo isi yacu ive mu mwijima maze yinjire mu rumuri kandi natwe tugomba kumwemerera kugira ngo atuyobore nk’uko yayoboye intumwa zikamamaza nta bwoba iby’izuka rya Kristu kandi zigakora ibitangaza byinshi kugera n’aho abantu bahinduka bakemera Nyagasani. Icyatumye abantu babashimaga, ni uko bamamazaga amahoro n’ihumure. Kimwe mu bintu bitubuza amahoro, ni ubwoba. Yezu yabwiye abigishwa be ati: Nimugire amahoro. Ayo mahoro Kristu atanga twese turayakeneye. Igihugu cyacu kirayakeneye, Kiliziya yacu irayakeneye n’isi yose irayakeneye. Niturwanya ubwoba, tuzaba abatera amahoro; nidukoreshwa n’ubwoba, tuzayapfukirana. Twese duharanire kwifurizanya amahoro maze asakare hose. Abantu bose bakeneye amahoro ari ay’inyuma n’ay’imbere.
Yezu yarazutse kandi ni muzima ndetse turanabihamya tukanabyemera. Mugitambo cy’Ukaristiya duturira hamwe buri munsi, ntiduhwema kugira tuti: Turamamaza urupfu rwawe rwadukijije Nyagasani, tugahamya n’izuka ryawe kugeza igihe uzazira mu ikuzo. Tureke kuba ba Tomasi ngo dutinde kwemera ko Yezu yazutse ahubwo tubyemere vuba kandi tubihamye nk’uko intumwa zabigenje. Impuhwe za Nyagasani nituziringira zizadukomeza mu butumwa bwacu bwa buri munsi. Nk’uko twabigize ku wa gatanu mutagatifu, twongere dusabire abatinda kwemera, abataremera n’abatemera na gato ko Imana ibaho ndetse ko yazuye Yezu mu bapfuye. Abo ni ba Tomasi kandi bagaragara henshi n’igihe cyose.
Mutagatifu Fideli twahimbaje none, we wabaye intwari akomejwe na Roho Mutagatifu agashirika ubwoba, akamamaza ukwemera n’ukuri mubanzi ba Kiliziya kugeza ubwo yemeye kumena amaraso ye, nadusabire maze natwe tumukurikize, tube intwari dukomejwe n’ihumure rya Nyagasani Yezu Kristu wazutse. Muri iki gihe abanzi ba Kiliziya (abarwanya inyigisho itanga) ni benshi. Duharanire icyatuma bahinduka bakemera Nyagasani, aho guhakana bityo twese tuyoborwe n’impuhwe z’Imana kandi tubibe amahoro aho tunyura hose.
Mukomeze mugire Pasika Nziza.

Padiri Fidèle KARASIRA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.