Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Iz 49, 3.5-6
Zab 40 (39), 2.4ab, 7-8a, 8b-9, 10c.11bc
Isomo rya kabiri: 1 Kor 1, 1-3
Ivanjili: Yh 1, 29-34
Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy’igihe gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya, kuko ku wa mbere ari bwo twijihije Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, ari na wo usoza igihe cya Noheli.
Gutangira igihe twita igisanzwe tuvuye mu gihe cya Noheli bigomba kumvikana neza, ntihagire uwibwira ko ari igihe cyo kubaho tutagira ikituvuna cyangwa tutagira icyo twitaho. Koko rero iyo umuntu arebye umuhate n’ishyaka bituranga mu gihe cya adiventi, uko abantu bitabira guhabwa amasakaramentu, akareba uko duhimbaza Umunsi mukuru wa Noheli, akitegereza uko tugira uruhare mu isengesho ryo gushimira Imana (Te Deum) dusoza umwaka n’ubwitabire tugaragaza mu gutangira umwaka mushya, hari uwakwibwira ko igihe gisanzwe ari igihe cyo gufata ikiruhuko. Ntabwo ari byo, ikiruhuko kiganisha mu gucika intege cyangwa gusubira inyuma mu kwemera nta bwo kibaho ku mukristu, kuko ubukristu ari urugamba ruhoraho.
Amasomo y’uyu munsi aradufasha gukomeza kuzirikana ku muhamagaro wacu nk’abakristu, nk’abana b’Imana.
Isomo rya mbere dukesha igitabo cy’umuhanuzi Izayi, ibirikubiyemo ni bimwe mu bigize wa muvugo wa kabiri muri ine dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi ikaba isangiye izina ryo kwitwa Indirimbo y’umugaragu w’Uhoraho. Bityo rero iri somo rikomoka mu ndirimbo ya Kabiri y’umugaragu w’Uhoraho.
Iyo tuzirikanye ko aya magambo y’Uhoraho agira ati “Israheli uri umugaragu wanjye, ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye” (Iz 49, 3) ayabwira imbaga y’abayisiraheli yajyanywe bunyago I Babiloni, bidufasha kwibuka ko iyo Imana yatoye itisubiraho (Rm 11, 29), bityo tukaboneraho kuzirikana ko nta hantu habi muntu yagera ku buryo uko hateye yahaburira Imana mu gihe yifitemo kuyishakakashaka umutima utaryarya. Ku bayisiraheli bari barajyanywe bunyago, nta gakuru ko kuzongera kugaruka iwabo, Uhoraho arababwira ko icyo yabatoreye kigikomeje kandi uruhare rwe nta kizarukoma imbere, ibyo ateganya kubakorera amahanga azabireba atangare, ababigiriwe, bene isezerano bo bishime.
Amateka y’Imana na buri wese muri twe ni uko ateye: Imana yaradutoye muri Yezu Kristu, uko twitwara mu byiza cyangwa mu bigoye, ikuzo ry’Imana ryabigaragaramo tubishatse, kuko icyo dusabwa atari uguhindura ibintu uko biteye, ahubwo icyo dusabwa ni uko ibitubaho byose n’ibyo tunyuramo, bidahindanya isura yacu nk’abana b’Imana.
Ikigaragara nk’ubutumwa rusange k’umuryango w’abajyanywe bunyago muri Iz 49, 3, ku murongo wa 5 n’uwa 6 gihindukamo ubutumwa bugenewe agasigisigi (le petit reste) nk’uko ari ryo jambo ryakunze gukoreshwa mu bihe by’uyu muhanuzi Izayi cyangwa se intoranywa (l’élu) tubishyize mu bihe turimo. Kuva kera kugeza ubu Uhoraho akenera abo atora hakiri kare, akabatuma kugarura abatannye, gufasha abavandimwe kunga ubumwe, kubera abandi urumuri no kugeza kuri benshi umukiro umukomokaho.
Umukiro ukomoka kuri Uhoraho uwawakiriye agira ibimuranga, bimwe muri byo umuririmbyi wa zaburi yabidusangije:
 Kwiringira Uhoraho ubudatezuka
 Kwishimira gukizwa na We
 Kwiyemeza gukora ibimushimisha
 Kuzirikana amategeko y’Uhoraho no kuyahoza ku mutima
 Kwamamaza ubudahemuka bw’Imana no kubwira abandi ineza n’ukuri bikomoka kuri Nyagasani
Ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyakorinti ishimangira ko muri Yezu Kristu wapfuye akazuka twese turi intumwa n’intore z’Imana buri muntu ku rwego rwe. Abari bagize Kiliziya y’I Korinti kimwe na twe, kuva twatagatifuzwa, duhamagarirwa kuba intungane, kugana Imana n’umutima utunganye, tugatakambira Umukiza, tukihatira kumwegerana umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha (Heb 10, 22a), kuko ari we Ntama w’Imana ukuraho icyaha cy’isi (Yh 1,29).
Mu Ivanjili, ubuhamya Yohani Batisita atanga kuri Yezu ni ubuhamya bw’ingirakamaro kuko bwahamirizaga abo mu gihe cye ko Yezu ari we Kristu kandi natwe bukaba buduhamiriza ko ari We dukwiye kurangamira no kwisunga kandi byose bigashingira ku kwemera.
Koko rero Imana ntihwema kugururira abana bayo irembo ry’ukwemera. Nk’uko inyandiko ya Papa Benedigito wa XVI yo ku wa 11 Ukwakira 2011 yatangizaga Umwaka w’Ukwemera ibigarukaho mu gika cyayo cya mbere, “Irembo ry’ukwemera (Int 14, 27) ritwinjiza mu buzima budusabanya n’Imana kandi rikadufasha kwinjira muri Kiliziya riracyuguruye. N’ubu ngubu birashoboka kuryinjiramo igihe cyose Ijambo ry’Imana ryamamazwa maze umutima wa muntu ukemera kugengwa na ryo no kwivugurura ku bw’ingabire y’Imana. Gusanganya iryo rembo bisaba ko ubikoze aba yiyemeje kugendera muri iyo nzira yo kuyoborwa n’ukwemera ubuzima bwe bwose. Iyo nzira itangirana n’isakaramentu rya Batisimu, imwe ituma tuvuga dushize amanga ko Imana ari Data, igasozwa n’uko twimutse muri ubu buzima bwo ku isi tukinjira mu bugingo buhoraho”.
Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu. Ku bwe twashyikiriye mu kwemera iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. Ngicyo igihe gisanzwe turimo: Igihe cyo kugendana na Yezu mu kwemera guhamye, we Ntama w’Imana udukiza, We waduhaye Roho Mutagatifu ngo atuyobore mu rugendo turimo tugana iwacu mu Ijuru.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.