Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Sir 3, 17-18.20.28.29
Zaburi 68 (67)
Isomo rya kabiri: Heb 12, 18-19.22-24a
Ivanjiri: Lk 14, 1.7-14

DORE ICYO WAKORA NIBA WIFUZA KUBA UMUNTU UKOMEYE
Wari uzi ko Umuntu ukomeye imbere y’Imana ari wawundi uzi guca bugufi, uzi koroshya, koroha no korohera abandi. Niba ushaka gukomera, ca bugufi, iyoroshye, orohera abandi. ibi nibyo amasomo matagatifu, Kiliziya umubyeyi wacu ishaka ko tuzirikanaho kuri iki cyumweru. Koko rero kuri ino si dutuye, hari abantu benshi bibwira ko bakomeye, kubera ko batunze byinshi, kubera ko ari abayobozi mu nzego runaka, kubera ko ari aba-Star, kubera imiryango bafite, kubere imbaraga zibashyingikiye,….. Ibyo byakagombye kuba byiza, ariko bizaba byiza cyane mu gihe twabigezeho mu buryo buciye mu mucyo, mu nzira Imana ishaka, tukabibamo mu bwiyoroshye, kandi tukabikoresha uko Imana ibishaka. Muri Kamere ye, umuntu yishimira kumva ko akomeye, abandi bamurata, bamuvuga ibigwi, yemwe rimwe na rimwe nawe ubwe akivuga ibigwi. Rimwe na rimwe, yajya kuvuga abandi akabasebya, akavuga ko nta cyo bamaze, akavuga imbaraga nkeye zabo, ariko we yajya kwivuga akivuga ibyiza gusa nk’aho ari umutagatifu, yemwe byaba bitanahari akabihimba.
Mu buzima bwa muntu kandi, hari igihe kigera umuntu akaba yatera intambwe akagenda akomera nk’uko isi ibivuga: Gukomera mu bijyanye n’ubumenyi, amashuri, mu nzego zifata ibyemezo, mu mutungo, mu butunzi, mu butunzi, n’ibindi. Hamwe na hamwe, abantu bagashyirwa no mu byiciro by’ubudehe bigaragaza uko bahagaze mu bijyanye n’ubutunzi: Icyiciro cya I, icyiciro cya II, Icyiciro cya III,……
Ni byiza kandi ni na ngombwa ko tuzamuka tukava mu cyiciro cyo hasi tugana mu cyiciro cyisumbuyeho, amatalenta twahawe akunguka andi matalenta (Mt 25, 14-30). Ikibabaje ni uko hari igihe ibyo tugeraho bidutera ubwirasi cyangwa se ubwibone, bikaba byadutera gusuzugura abandi. Aha niho Imana itugira inama ibinyujije k’umwanditsi w’Igitabo cya Mwenesiraki: “Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye, bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi. Uko ugenda ukomera ujye urushaho kwicisha bugufi, maze uzagire ubutoni imbere y’Imana” (Sir 3, 17-18).
Ni nde rero iri somo riburira? Niwowe winjizaga amafaranga igihumbi ku munsi, none ukaba winjiza 2000 Ku munsi cyangwa se ukanayarenza, niwowe wagendaga n’amaguru, none usigaye ugenda na moto cyangwa imodoka, cyangwa n’indege, niwowe watahaga muri Nyakatsi, none uyu munsi, urimo urataha mu nzu nziza, niwowe wazamuriwe umushahara, niwowe wazamuwe mu rwego runaka,……..
Mu Kinyarwanda, hari abantu bajya bita inkirabuheri. Bashaka kuvuga umuntu wageze mu rwego runaka, akibagirwa aho yavuye. Akivuga ko yavutse ari umukire, atunze, afite byose….
Mwenesiraki ati “Uko ugenda ukomera ujye urushaho kwicisha bugufi”. Ese koko uko ugenda uko ukomera, ninako ugenda urushaho kwicisha bugufi, cyangwa ahubwo bigutera ubwirasi n’ubwibone, Abo mwavuganagana mbere ukabakatira! Ukabicaho! Ntiwongere kubavugisha! Njya numva ngo hari na bamwe batinya kuvuga aho bavuka, kuvuga abo bavukana, bikagera n’aho bihakana n’abababyaye! Yemwe, hari n’abashakanye, bagasezerana kubana akaramata, umwe muri bo yamara kuzamuka mu rwego runaka, agakatira wa wundi bashakanye, ngo aramusebya, ngo ntajyanye n’igihe! Mbega ubwirasi, mbega ubwibone, mbega ukwikuza ! Birababaje.
Kiliziya itwigisha ko Ukwikuza ari umwe mu mizi 7 y’icyaha ariyo Ukwikuza, Ubugugu, Ubusambanyi, ishyari, Uburakari, Inda nini, Ubunebwe. Uko kwikuza kandi gukurura Ukwiyemera. Aho kwemera Imana, ugasanga umuntu ariyemera.
Umwiyemezi ntashobora kwemera ko hari icyamunira, usanga yihambira ku bintu byose, ntakenera uwamufasha kuko yumva yihagije. Muntu abashije kumenya icyo ari cyo n’iherezo rye, yaca bugufi maze akajya agirira bose ineza. Igitabo cy’imigani kiragira kiti:” Mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya (imig 15, 33). Burya ikuzo ryiza ritangwa no kwiyoroshya, no guca bugufi, kubana no kudatererana abaciye bugufi.
Kiliziya itwigisha ko UKwiyemera ari kimwe mu byaha 6 bikorerwa Roho Mutagatifu. Ibyo byaha ni: Kwiyemera, Kwiheba, Kurwanya ukuri, Irari, Kuzikama mu cyaha ubutagisohokamo, Kwanga kwihana kugeza ku munota wa nyuma.
Ese Umuntu wiyemera arangwa n’iki? Umuntu wiyemera yirata ibyo yagezeho (n’iyo byaba bidahari), Yigisha urukundo ariko ntarugaragaze mu byo akora, akunda kuvuga kuruta gutega amatwi, Ntiyemera amakosa ye, Asenya abandi, Ayoboza igitugu, Imana ayishyira inyuma y’inyungu ze.
Kwiyoroshya ni imwe mu ndangagaciro ziranga imfura mu muco w’Abanyarwanda. Uwiyoroshya yakirana buri wese urugwiro, ntiyirata, ntiyikuza, ntashaka ibyubahiro, ashyira mu gaciro, kandi atega amatwi ibitekerezo bya buri wese.
Kwikuza ni kirazira ihabanye n’ubupfura. Abikuza ni abantu bakunda ikuzo n’ibyubahiro. Bahora bashaka kugaragaza ko ibyakozwe byose aribo babigize uruhare rukomeye kandi bakumva bakwiye guhora aribo bashimwa bonyine. Baba bashaka imyanya y’ibyubahiro niyo byaba bitubahirije amategeko.

Kwiyoroshya ni umwe mu migenzo iranga umuntu wamenye Imana. Umukrisitu utiyoroshya aba agishikamiwe n’umwanzi shitani we soko yo kwishyira hejuru. Yezu yariyoroheje maze yicisha bugufi yigira umuntu aza kubana n’abantu kandi ari Imana. Yogeje ibirenge by’abigishwa be kandi ari Nyagasani.
Bikira Mariya ni urugero rwo kwiyoroshya. Amaze kubwirwa ko azabyara umwana W’Imana Ntiyikujije avuge ngo ndi Igihangange, ahubwo yabwiye Malayika wari umazaniye ubutumwa ati “Ndi Umuja wa Nyagasani” (Luka 1, 38). Niba twese twamenyaga gusubira muri iri Jambo rya Bikiramariya rigira riti “Ndi Umuja wa Nyagasani” hari Byinshi byasubira ku murongo. Hari ingo nyinshi zakongera kubakwa, hari ingo nyinshi zasubirana amahoro, hari abavandimwe cyangwa abaturanyi bakongera kubana neza, hari umubano wakongera kuba mwiza hagati y’abakozi n’abakoresha, Hari ibihugu byakongera kubana neza, hari abakristu baguye bakongera kubyuka, n’ibindi byinshi byiza byasanwa n’iri Jambo rya Bikiramariya.
Bavandimwe, Kwiyemera cyangwa Kwikuza bigira Ingaruka nyinshi. Kwiyemera no kwikuza bishobora kubuza abandi amahoro. Iyo umwe mu bashakanye yiyemera bishobora gusenya urugo: ubangamiwe, akaba yahitamo kuruhunga cyangwa se akarubamo nta mahoro afite. Igihugu kimwe gishobora gushoza intambara ku kindi kugira ngo kikereke ko gifite ubushobozi n’ubukaka bityo inzirakarengane z’abagituye akaba arizo zihaburira ubuzima, abandi bakaba inkomere, abandi bakabura ababo n’ibyabo, n’izindi ngaruka nyinshi zizanwa n’intambara.
Hagati yo Kwiyoroshya no kwikuza duhitemo iki? Ikigaragara ni uko indangagaciro yo kwiyoroshya yatakajwe na benshi. Abantu benshi bigize abanyabwenge, ibihangange, abaneguranyi na banyamwigendaho.
Yezu mu nyigisho ze ntiyahwemya kugaruka ku mugenzo mwiza mbonezabupfuka wo kwiyoroshya. Yezu ati:” Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage (Mt 5, 4). No mu Ivanjili Kiliziya yaduteguriye kuri iki cyumweru, Yezu yagarutse ku mugenzo mbonezabupfuka wo kwiyoroshya. Yabivuze muri aya magambo: “uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.” (Lk 14, 11). Imana nayo ubwayo iroroheje, ntikangana. Nibyo twumvise mu isomo rya 2 muri aya magambo: “ntimwaje mugana ibintu bigaragara nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, kuburyo abaryumvise basabye ngo be kongera kuryumva. Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’Umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu Ijuru” (Heb 12, 18-19.22-24a)

Duharanire kubana na bose neza ntawe duheje mu buzima bwacu. Nibyo Yezu agarukaho mu Ivanjili atubwira abo tugomba gutumira ku meza iwacu kugira ngo dusangire nabo ifunguro. Yezu yabivuze muri aya magambo: “Ahubwo nugira abo utumira ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. ubwo nibwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.” (Lk 14, 13-14). Ese ushaka kwiturwa n’abantu? Cyangwa ushaka kuziturwa n’Imana? niba ushaka kuziturwa n’Imana, haranira gukora icyo Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi ryakubwiye.
Dufatire urugero ku Batagatifu kuko igihe cyose baranzwe no kwiyoroshya ndetse no kwita no kudaheza aboroheje kuko nibo Imana yigaragarizamo.
Umubyeyi Bikiramariya we waranzwe n’Ubwiyoroshye, adusabire!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.