Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iyim 32, 7-11.13-14

Zab 51(50), 3-4, 12-13, 17.19

Isomo rya kabiri: 1 Tim 1, 12-17

Ivanjiri: LK 15, 1- 32

Kuri iki cyumweru cya 24 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturijiya (umwaka C), amasomo matagatifu tuzirikana araduhishurira kamere y’Imana irangwa n’urukundo rudakumirwa n’intege nke za muntu. Urwo rukundo nirwo rutuma Imana irangwa n’impuhwe zitagira umupaka. Amasomo yose tuzirikana kuri iki cyumweru aradufasha gutangarira iyo miterere y’Imana twayobotse. Muri iyi nyigisho ndifuza ko twazirikana uburyo bamwe mu bakurambere bacu bakiriye iyo kamere yuzuye urukundo n’impuhwe maze bakabibera abahamya rwagati mu bantu. Mu isomo rya mbere, mu gitabo cy’Iyimukamisiri turazirikana umuhamya w’impuhwe z’Imana witwa Musa; muri Zaburi ya 51(50) tubonamo ubuhamya bw’umwami Dawudi; mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo mutagatifu yandikiye Timote, uwo Pawulo intumwa ubwe agaragaza aho impuhwe z’Imana zamukuye; mu Ivanjili ya Luka, Yezu ubwe niwe ukoresha imigani maze akagaragaza ko urukundo n’Impuhwe by’Imana ari ntakumirwa.

  1. Imana ibabarira abayisiraheri bayiguranye ikigirwamana cy’ikibumbano: Ubuhamya bwa Musa.

Mu isomo rya mbere, Musa wemeye kuba intumwa y’Imana mu urugendo rurerure rwo kubohora Isiraheri, yatunguwe no kumenyeshwa inkuru mbi ko wa muryango Imana yakoreye byiza byinshi mu rugendo rwo kubabohora bageze aho basenga ikigirwamana bibumbiye aho bari bari rwagati mu butayu! Ndetse Imana imenyesha Musa ko igiye guhana uwo muryango urangwa n’ubuhemu! Ijambo ry’Imana riratwereka Musa umenyeranye n’ Imana kuko yayeguriye ubuzima bwe bwose bigatuma ahishurirwa imigambi yayo! Ikindi gitangaje ni ukuntu aganira n’Imana maze agasa naho ayihinduza gahunda! Biratangaje ko umuntu ahindura gahunda z’Imana! Mu by’ukuri, ntabwo Musa yahinduye gahunda y’Imana, ahubwo mu buyoboke bwe asanzwe asobanukiwe na kamere y’Imana ku buryo ayisaba ibyo azi neza ko bijyanye ni icyo ibereyeho.

Mu izina ry’umuryango ugira intege nkeya ukiyibagiza urukundo n’impuhwe by’Imana, Musa we ntabwo arangwa n’uburangare nk’ubwo, ahora ashishikajwe n’icyatuma umuryango atumweho urangamira uruhanga rw’Imana. Imana rero kuko ibyo isabwa na Musa bijyanye na kamere yayo ntiyabura kubikora kuko aricyo ibereyeho; Musa ntayivuguruza, ahubwo arayumvira akayitakambira ashingiye ku mubano n’icyizere ayifitiye. Icyaduha ngo muri iyi si, muri Paruwasi zacu n’ahandi hose dutumwa, ngo turangwe no gusabana n’Imana nka Musa bityo Imana  itugishe inama y’icyafasha abo dutumweho kwivugurura . Turangwe no gusabana no kumenya kamere nyayo y’Imana bizaba isoko y’umukiro kuri bagenzi bacu.

  1. Imana ntiyirengagiza umutima washegeshwe kandi wihana: Umwami Dawudi,umuhamya w’impuhwe z’Imana

Agace ka Zaburi ya 51 (50) tuzirikana uyu munsi, twikiriza isomo rya mbere, turazirikana ko koko Imana irangwa n’impuhwe; Musa yarayitakambiye mu izina ry’umuryango wahemutse iramwumva; mwibuke n’ igihe cy’irimburwa rya Sodoma na Gomora ko Aburahamu yagerageje gutakambira Imana kuko azi kandi akemera ko ari Imana igira impuhwe itajya yishimira na rimwe ko ibiremwa byayo byahungabana. Iyi zaburi idufasha kwakira ukuri gukubiye mu isomo rya mbere, amateka ya Bibiliya atubwira ko ibikubiyemo bigaragaza ukwemera ku umukurambere wacu Dawudi wigeze kugwa mu cyaha cyo gutwarwa n’irari ry’umubiri rikamushora mu cyaha cy’ubusambanyi n’icyo kwica umuntu; ubwo umuhanuzi yamusobanuriraga ububi bw’ibikorwa bibi yishoyemo, umwami Dawudi yaciye bugufi yemera kwicuza ibyaha bye abitewe no kwemera ko Imana ya Isiraheri ari Imana igira urukundo n’impuhwe. Muri iri sengesho rye aragaragaza ko impuhwe z’Imana zihindura umuntu, zikamurema bundi bushya. Dusabe ingabire y’ukwemera no kwakira urukundo n’impuhwe maze biduhindure bashya ubu n’iteka ryose.

  1. Pawulo yahindutse mushya abikesha impuhwe z’Imana

Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Timote ariyemerera ko yigeze kuba umuntu uhakana Imana bikamutera gutoteza abakristu; aremeza ko kuba yararetse iyo mitekerereze n’imikorere  bidakwiye, abikesha impuhwe z’Imana yohereje Umwana wayo Yezu Kristu maze akamuhindura mushya. Ibyo koko ni ukuri kuko abakristu twemera ko Yezu Kristu yigize umuntu ngo avane muntu ku ngoyi za Sekibi amukiza icyaha n’urupfu. Yezu wapfiriye ku umusaraba, yemeye gupfa maze arazuka; mu rupfu n’izuka bya Kristu muntu yababariwe ibyaha bye maze ahinduka mushya. Pawulo ahamya ko Yezu yifashishije intege nke za Pawulo kugira ngo yereke abantu bose ko nta cyaha Nyagasani atababarira. Imana yihanganiye Pawulo yabura ite kwihanganira uwo ariwe wese witeguye kuyigarukira! Bavandimwe dusabe Imana ngo natwe twese duhugukire kwakira impuhwe zayo twemera kuyigarukira. Pawulo mutagatifu udusabire.

  1. Umurongo Yezu atanga ku myitwarire igomba kuturanga imbere y’abanyabyaha

Ivanjili ya Luka twazikanye uyu munsi itwumvisha uburyo Abafarizayi batifuzaga ko Yezu yakwegera abanyabyaha kandi ari intungane. Mu myumvire y’abafarizayi, umunyabyaha ni uwo guhunga, byaba ngombwa agacibwa mu bantu!  Mu rwego rwo gukosora iyo myumvire idahwitse y’abafarizayi, Yezu arifashisha imigani itatu: intama yazimiye; igiceri cyatakaye n’umwana witandukanije n’umubyeyi we. Nkuko umworozi ufite intama ijana atabura imwe ngo aceceke, ni nako Imana iyo hari umuntu wayihunze, ihangayikishwa no kumugarura mu nzira ikwiye ku buryo iyo uwo munyabyaha yisusubiyeho bishimisha Imana nk’uko umushumba yishimira kubona intama ye yari yazimiye. Ni kimwe n’uko umugore ufite ibiceri ijana. atabura kimwe ngo aterere iyo ! Ni Imana ntabwo yaterera iyo igihe cyose hari abantu bayiteye umugongo. Inkurur y’umusore wataye se akajya gutagaguza umutungo yahaweho umunani, maze ubuzima bwamogora akiyemeza kugarukira Se wamwakiranye ibyishimo by’umunsi mukuru n’ubwo umwana wari warasigaye hafi ya Se bitamunyuze, iratwereka uburyo Imana yishimira umuntu wese wiyemeza kuyigarukira. Uburakari bw’umwe mu bana utishimiye umunsi mukuru wakorewe umuvandimwe we, buratwereka ko nta muntu n’umwe udakeneye kugarukira Imana kuko ducumura ku buryo bunyuranye. Amahirwe ya muntu ayakesha Imana yonyine.

Tumurikiwe n’amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru dusabe inema yo kumenya integer nke zacu no kurangamira Imana ngo idukirishe impuhwe zayo .Duharanire kugira imyumvire n’imikorere bitagira umuntu n’umwe bikuraho amaboko. Haragasingizwa Uhoraho Nyirimpuhwe zitubeshaho zikatuganisha mu bugingo bw’iteka.

Padiri Elie HATANGIMBABAZI

 

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.