Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Am 8, 4-7
Zab 113(112)
Isomo rya kabiri: 1Tim2, 1-8
Ivanjiri: Lk 16, 1-13

“Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu” (Lk 16, 2)
Buri muntu wese uri kuri iyi si, uwayinyuzeho, cyangwa uzayinyuraho, hari igihe cyageze cyangwa se kizagera akumva ijambo rigira riti “Murikira ibyanjye”. Nawe urimo kunyumva cyangwa se urimo usoma ibi, uzaryumva. Ese ninde uzakubwira iri jambo “Murikira ibyanjye”. Hano ku isi, uwakuragije ibye ashobora kukubwira iri jambo “Murikira ibyanjye”. Tuzi ko hari igihe kigera umuntu akaba yafata umutungo we akawuragiza abandi, cyangwa se umuntu akaba yaguriza mugenzi we igihe amugujije. Urugero twarwumvise mu Ivanjili aho Yezu yagize ati: “Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza aramubwira ati “Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu….” (Lk 16, 1-13). Nubwo uyu muntu yabipfushaga ubusa ariko byari binamutunze. Koko ngo umuntu atungwa n’izo arangiye! Mu gushaka igisubizo, yahisemo “Gutekinika”, yahisemo inzira zidaciye mu mucyo.
Burya “Gutekinika” si iby’ubu gusa! Mu Ivanjili, twumvisemo gutekinika k’Umunyabintu. Mu isomo rya mbere twumvisemo gutekinika ku bacuruzi bica iminzani ! mbega ibinyoma ! Mu gihe cy’umuhanuzi Amosi Gutekinika byari bihari nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye : « Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu, muvuga « Mgo mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, kugira ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye ibipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri ? » (Am 8 ,4-7).
Isomo rya mbere riracyebura abatunzwe n’imitsi y’abandi, riracyebura abatekinika, riracyebura abafatiranya abandi mu bibazo barimo, bakabahendesha ubusabusa, bakigarurira ibyabo cyangwa se bo ubwabo bakabigarurira. Aho gufasha abanyembaraga nke tukabasongera mu bukene bwabo! Mu buryo bwo gutekinika, ugasanga uwo imfashanyo inyuraho ngo ayishyikirize abakene, we ubwe, akabanza agakozamo umuheha akayisogongera. Kugira ngo imfashanyo izagere ku mukene, ikabanza gusogongerwa n’abantu nk’icumi! Ugasanga ugomba kuvugira cyangwa gutabariza umukene, niwe ubwe umusonga! Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru riramurika mu mutima w’uwo muntu wifitemo imigambi yo kurya iby’abakene: yaba imyaka yabo, yaba amatungo yabo, amazu yabo se, ubutaka bwabo se, cyangwa se kumwigarurira witwaje kumufashisha amafaranga cyangwa se indi mitungo. Kuko hari n’ababafatiranya mu bukene bwabo bakaba babajyana mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, ubujuru n’izindi ngeso mbi.
Tugarutse ku Ivanjili ya none, Buri muntu wese uri kuri iyi si, uwayinyuzeho, cyangwa uzayinyuraho, hari igihe cyageze cyangwa se kizagera akumva ijambo rigira riti “Murikira ibyanjye”. Umuntu w’umukungu Ivanjili itubwira ni Imana. Umunyabintu Ivanjili itubwira ni Umuntu wese. Burya abantu twese turi abanyabintu ! Turi ba « Comptable b’Imana », Turi ba « Econome b’Imana », turi abacungamutungo b’Imana! Igihe kizagera Imana ikubaze uko wacunze umutungo wayo muri aya magambo cyangwa andi ajya gusa nayo: Murikira ibyanjye
• Murikira ubuzima naguhaye: wabukoresheje iki mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abanda. Amaguru naguhaye, amaboko naguhaye, amaso naguhaye, imbaraga naguhaye, ubwenge naguhaye, umutima,…… wabikoresheje iki mu kwitagatifuza cyangwa mu gutagatifuza abandi?
• Murikira ubukungu n’amafaranga naguhaye: Wabikoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira Abana, ababyeyi, abavandimwe, incuti naguhaye : wabakoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira indegre, imodoka, Moto, igare naguhaye: Wabikoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira Akazi naguhaye : wagakoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira Ubusaseridoti naguhaye: wabukoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatiza abandi?
• Murikira amasakaramentu naguhaye: Wayakoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira ubuyobozi naguhaye: wabukoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira umusaraba naguhaye: wawukoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira impano naguhaye: wayikoresheje gute mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira abavandimwe n’abaturanyi naguhaye: wabakoresheje iki mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira abakene naguhaye: Wabakoresheje iki mu kwitagatifuza cyangwa se mu gutagatifuza abandi?
• Murikira amahoro, ubutumwa,amahirwe, amashuri, ubwenge,……. naguhaye: Wabikoresheje iki mu kwitagatifuza cyangwa se gutagatifuza abandi
Bavandimwe, igihe kizagera tubwirwe iri jambo rigira riti : Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kuba umwana muri iyi si, kuko utazongera kuba umuyobozi muri iyi si, kuko utazongera kuba umusaseridoti muri iyi si, kuko utazongera kuba umwarimu muri iyi si, kuko utazongera kuba umucuruzi muri iyi si, kuko utazongera kuba umusirikare muri iyi si, kuko utazongera kuba umupolisi muri iyi si,……..
Icyo gihe nta gisubizo kirimo gutekinika kizaba gikenewe. Ahubwo ikizadutabara ni inshuti tuzaba twarashatse. Yezu mu Ivanjili yadusabye gushaka incuti : « Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze, izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka. »
Aya mafaranga cyangwa iyo mitungo dufite nibyiza ko bidufasha kwitagatifuza, dufasha abo bakene bari hafi yacu. Burya ufashije abakene mu izina rya Yezu Kristu aba agize incuti mu Ijuru. Ukoze igikorwa cyo gufasha Iyogezabutumwa rya Kiliziya aba agize incuti mu ijuru, Data, Mwana, Roho Mutagatifu, Bikiramariya, abatagatifu n’Abamalayika b’Imana bamubera incuti. Hahirwe ufite izi ncuti. Ese mu Ncuti ufite,izi nkubwiye zirimo. Niba uzifite urahirwa. Niba utazifite uragowe ! Ariko uracyafite amahirwe. Zishake rero.
Twese hamwe dusenge kugira ngo igihe Nyagasani azadusaba kumumurikira ibye, tuzabimurike neza, tuzamubwire ko twabicunze neza, maze kuko Nyagasani ahemba neza azaduhe igihembo kidukwiriye. Twmerere Roho Mutagatifu atuyobore aho ashaka! Bikiramariya Umubyeyi w’abakene adusabire!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.