Amasomo matagatifu tuzirikana:
• Isomo rya mbere: Iy 17, 3-7
• Zab 95(94), 1-2, 6-7b, 7d-8a.9
• Isomo rya kabiri: Rom5, 1-2.5-8
• Ivanjiri: Yh 4, 5-42
Dukomeje urugendo rwacu rutuganisha ku guhimbaza ibango zingiro ry’ukwemera kwacu: Pasika ya Nyagasani Yezu. Duteye intambwe ya gatatu mu nzira idufasha kumenya no guhura n’Imana. Nyuma yuko Adamu na Eva basuzuguye Uhoraho, Abrahamu akamwubahana ukwemera, uyu munsi turabona Musa uyoboye umuryango w’Imana ukagira inyota ikabije maze ukitotombera Uhoraho. Bakibaza niba Imana ikiriho cyangwa ikibakunda nka mbere. Iki gishuko natwe cyatubaho. Kimwe n’Umunyasamaliyakazi uvugwa mu ivanjiri, turashaka gushira inyota yo guhura na Yezu; ariko kandi kimwe n’Abaheburayi mu butayu hari igihe kigera tugashidikanya ku rukundo Imana idukunda. Ni dufungure imitima yacu, twumve Ijambo rya Yezu uduhumuriza.
AMAZI NI ISOKO Y’ UBUZIMA
Umuryango w’Imana (Israheli) wamaze imyaka 40 mu butayu, ubwo bajyaga mu gihugu cy’isezerano. Nkuko byumvikana mu butayu nta mazi ahaba, bityo rero imbaga yose yari irembejwe n’inyota. Maze Batangira kwitotombera Imana bataretse Musa. Bibaza niba koko Imana iri kumwe nabo. Musa nk’intore y’Imana, nk’Umuntu ufite ubutumwa bwo kuyobora imbaga, uko bamutakambiraga niko nawe yatakakambiraga Uhoraho wamuhaye ubutumwa. Uwiringiye Imana akayitakambira n’umutima utaryarya ntishobora kumutererana. Uhoraho yumvise ugutakamba kwe. Maze uhoraho agaragaza imbaraga ze, yerekana ko atigera ahinduka ngo yibagirwe isezerano yagiranye n’umuryango wayo. Umuryango w’Imana ugomba kugera mu gihugu cy’isezerano, bityo imbaga ibona amazi avuye mu rutare, bongera kugira ubuzima, ndetse n’amatungo yabo yongera kubaha umusaruro. Koko Imana niyo nyir’ubuzima.
Mu Ivanjiri, Twakurikiye ikiganiro Yezu yagiranye n’Umunyasamaliyakazi bahuriye ku iriba rya Yakobo, burya ngo ukuri gushirira mu biganiro. Twibukeko Abanyasamariya bakomoka ku banyamahanga umwami wa Ashuru yari yarazanye bunyago akabatuza muri iyo ntara, bityo bagafatwa nk’abanyabyaha dore ko batari barigeze bareka gusenga ibigirwamana byabo, bakabibangikanya n’Uhoraho, Imana y’ukuri. Abayahudi rero bababonagamo abanyabyaha n’abagomeramana badakwiye kwegerwa. Yezu nk’Umuyahudi rero kwegera uri munyasamariyakazi byari nk’ishyano, ariko muri Yezu nta mupaka nibwo butumwa bwamuzanye kandi nkuko yabyivugiye abazima si bo bakeneye umuganga ahubwo ni abarwayi. Bityo Yezu mu gusaba amazi uriya munyasamariyakazi batatubwira izina rye bwite, kugira ngo buri wese ahyireho izina rye, amugeza kukwemera gushyitse. Yezu niwe utanga amazi y’ubuzima. Uwanyoye ku mazi asanzwe, arongera akayakenera, arongera akagira inyota, ariko uwahuye na Yazu ntabwo yongera kugira inyota bibaho.
Mu iserezerano rya kera, iriba, amazi yashushanyaga Ijambo ry’Imana, amategeko y’Imana (Cfr. Hoz 6, 3), amazi asendereye, akaba ubuhanga ubwenge bukomoka ku Mana. Nk’uko amazi atanga ubuzima, ijambo ry’Imana naryo ribeshaho abarizirikana. Uriya mugore rero yumvise ko amazi Yezu yavugaga atari amazi asanzwe, nk’ayo kwa Musa yahaye Abayislaheli cyangwa ayo ku iriba rya Yakobo yari agiye kuvoma, ya yandi umuntu anywa akongera akayashaka, ahubwo ni amazi atanga ubugingo buhoraho iteka. Ni Roho Mutagatifu uzahabwa abamwemera nyuma y’izuka rye. Bityo tukazaba dufite ubugingo bushya muri we, butugira abana b’Imana abavandimwe ba Yezu kristu n’ingoro ya Roho mutagatifu.
UBUHAMYA BW’UGUSHIDIKANYA N’UMUKIRO
Ubwo umuryango w’Imana wari mu butayu, bahuye n’ibibazo byinshi, inzara n’inyota, ku buryo bageze aho bifuza kwisubirira mu Misiri, batangira kwikumburira ibitunguru n’imitogoto y’inkono z’inyama byo mu Misiri, ndeste bitotombera cyane Musa wabayoye mu inzira ibavana mu Misiri. Ibyo byose bigatuma bagaragaza ugushidikanya mu gukurikiza amategeko y’Uhoraho. Ariko kandi Uhoraho atabara aho rukomeye, muri izo ntege nke z’Abayislaheli ni ho Imana yigaragarije maze ibambutsa ubwo buzima bugoye barimo. Bityo inkoni Musa yakubise ku rutare iba ikimenyetso cy’ububasha bw’Uhoraho bwarokoye Israheli mu Butayu. Nubwo Israheli yari muri ubwo buzima bugoye, Uhoraho yagaragaje ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kubakiza, kubasubiza ubuzima abaha amazi yo kunywa.
Amazi ni ndasimburwa mu buzima, ku isoko ni ha handi umuntu agera akaruruhuka, agasoma ku mazi agasubirana ubuzima. Yezu nk’umuntu yarananiwe agira n’inyota yatewe n’urugendo, agize amahirwe abona aho asaba amazi ati mpa amazi yo kunywa. Dore ko yari n’ingume muri ako karere. Amazi kandi niyo Abaheburayi bageragerejeho Imana na Musa ubwo bambukaga ubutayu, amazi Yezu yigeze kuyahindura divayi mu bukwe bw’ikana, amazi ni nayo akoreshwa mu isakramentu rya Batisimu. Amazi mu by’ukuri atanga ubuzima, Atari ubuzima buzima gusa ahubwo n’ubuhoraho ari bwo mukiro w’iteka.
Yezu, mu gusaba amazi, yicishije bugufi arasaba, kandi ari we nkomoka ya byose. Mu by’ukuri ntacyo abuze. Ku wa 5 mutagatifu tuzongera kumva Yezu ku musaraba agira ati mfite inyota. Amazi ni ubuzima, yumvaga nk’umuntu, ubuzima butangiye ku mukamukamo. Ku musaraba umusirikare atikura icumu mu rubavu rwa Yezu maze havamo amazi n’amaraso. Maze asesekara ku mbaga y’abamwemera baronka imbabazi z’ibyaha babona ubuzima bushya muri Batisimu, ubuzima bushya Yezu Kristu yaturonkeye mu rukundo yemera kumena amaraso ye kubera urukundo ruhebuje (nta rukundo rwaruta urwuhara amagara ye kubera inshuti ze). Hari abavuga ko ayo mazi yavuye mu Rubavu Rwa Yezu yaguye mu ijisho ritabonaga ry’umwe mu basirikare bari aho maze rikongera kubona. Amazi ni ubuzima, kuburyo buhebuje amazi atangwa na Yezu kristu.
UWAHUYE NA YEZU ARONKA UBUZIMA
Nyuma y’ikiganiro kirekire uriya mugore yagiranye na Yezu, hari interuro zimwe na zimwe buri wese yazirikanaho.
– Mpa amazi yo kunnywa
– Iyaba wari uzi ingabire y’Imana, ukamenya n’ukubwira ati………, wajyaga kuyamusaba ari wowe maze, akaguha amazi atanga ubugingo.
– ……, Uzanywa amazi nzamuha ntazagira inyota ukundi……..
– Mpa kuri ayo mazi n’ejo ntazongera kugira inyota nkagaruka hano.
Kugeza aha, umugore yari atangiye kugira ukwemera. Yezu ati Jya kuzana umugabo wawe. Umugore ati: ʺ nta mugabo mfitȅ. Yezu mu kumubaza iki kibazo aragira ngo amuhindurure ubuzima, amuhindurire amateka, amuvane mu isayo yishyizemo, kuko uwahuye na Yezu ataviramo aho ngo atahe amaramasa. Uguhinduka kuriya mugore kwaviriyemo abanyasamariya benshi kwemera Yezu babitewe n’ijambo Umugore ababwiye (wasanga natwe hari benshi ryahinduye). Buri cyumweru cyagwa buri munsi kuri bamwe duhura na Yezu mu Gitambo cy’Ukaristiya, aho Yezu ubwe atwibwirira, tugahura we soko y’ubuzima. Ese bitwongerera ukwemera tukaba twasaba Yezu kwigumanira na we? Kuko tuba twamwiyumviye kandi twamenye ko ari we soko y’ubuzima butazima. Uriya mugore amaze guhura na yezu no kumwemera yafashe inzira ajya kubitangariza abandi. Ese natwe tuba abahamya b’uwo twahuriye muri Ukaristiya ntagatifu. Uwaronse ubuzima bushya muri Yezu Kristu nta byihererana ahubwo abigeza ku bandi.
ICYATUMYE YEZU KRISTU YIGIRA UMUNTU NI UKUGIRA NGO TUGIRE UBUZIMA
Kuri iki cyumweru cya 3 cy’igisibo, dukwiye kuzirikana ko ukwemera nyako tugukesha uwadupfiriye ku musaraba ariwe Yezu Kristu. Yadupfiriye twese ntawe ubimusabye, ni we wabanje kudukunda kandi ntiyigeze areka kudukunda; ntabwo yadukunze kubera ko twari beza cyane. Twari abagomeramana yemera gupfa ari umwe ngo twese tugire ubugingo. Yemera gupfa urwo twagombaga gupfa. Uru rukundo rw’Imana ruratangaje. Niho Imana itandukaniye natwe abantu. Bavandimwe, Yezu yaradupfiriye turi abanyabyaha twongera kugira ubuzima muri we, ariko kandi kugira ngo tubugire ku buryo busagambye, tugomba kubigiramo uruhare tugaragaza kandi turangwa n’ukwemera. Uyu munsi ntitunangire umutima wacu, ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho ritwibutsa buri munsi icyo dukwiye gukora. Maze twisabire dusabire n’abandi, maze umucunguzi w’isi atwihere ku mazi y’ubugingo twoye kuzongera kugira inyota ukundi. Tubisabane ukwemera kuko Ukwemera kudashobora na rimwe kudutamaza.
Padiri Themistocles UFITIMANA