Amasomo matagatifu tuzirikana:
• Isomo rya mbere: Iz 58,7-10;
• Zab 112 (111),1a.4.5a.6.7-8a.9;
• Isomo rya kabiri: 1 Kor 2,1-5;
• Ivanjili ntagatifu: Mt 5,13-16.
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe iteka ryose!
Kuri iki cyumweru cya 5 gisanzwe, Inkuru nziza ya none iratwibutsa ko kubarirwa mu bigishwa be Yezu-Kristu hari icyo bisaba cyangwa bitegeka. Mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu ari gutangira inyigisho ku musozi akikijwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi. Nyuma yo kugaragaza abitwa Abahire cyangwa Abahirwa mu Ngoma y’Imana, nyuma yo kwerekana umunezero nyakuri aho ushingiye, Yezu arabwira abigishwa be ati “Muri umunyu n’urumuri rw’isi”. Aya magambo arakomeye; aya magambo afite rwose uburemere: kuba umunyu n’urumuri rw’isi! Ni twebwe tubwirwa, ndavuga abiyemeje gukurikira Yezu-Kristu no kumukurikiza. Yezu aratubwira ati “Urumuri rwanyu niruboneshereze abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza Imana.” Aya magambo ashobora kudutungura no kudutangaza cyane, kubera ko hari ahandi Yezu atubwira ati “Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe” (Mt 6,1). Icyakora, nk’uko tubizi, Yezu arwanya buri gihe ibintu bimeze nko kwiyamamaza, dore ko n’ubundi ibyiza byose abigishwa bashobora gukora bituruka mu rumuri rubatuyemo. Kandi Rumuri nyakuri akaba Kristu wapfuye akazuka. Ni we Rumuri nyarumuri; ni we Rumuri rw’isi, ni we koko uboneshereza abari mu mwijima. Uwo ni we rero udutuma, akaduha gusangira ubutumwa yahawe na Se, amaze kudusangiza ku buzima bwe.
Kuri iki cyumweru, nk’abigishwa ba Yezu-Kristu, twongere tuzirikane ubuntu bukomeye twagiriwe. Tuzirikane agaciro dufite n’ikizere twagiriwe kugeza ubwo Yezu yisanishije na twe muri byose, uretse kurangwaho icyaha. Niba atubwira ati “Muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi”, biratwereka agaciro kacu n’ikizere dufitiwe; birongera kutwibutsa abo turi bo muri Yezu-Kristu, bikatwibutsa n’ubutumwa bwacu muri iyi si. Niba Kristu ari we Rumuri nyakuri, akatubwira ko natwe turi urumuri, ko dukwiriye kuba urumuri mu isi, ibyo byose biratwibutsa ko muri batisimu, ababatijwe bose, bakanga icyaha bakiyemeza gukurikira Yezu- Kristu no kumwamamaza, abo bose babaye “undi Kristu”. Mu yandi magambo, uwabatijwe wese ni “undi Kristu”. Ni yo mpamvu kuvuga ko abakristu ari urumuri rw’isi, nka Kristu kandi bakurikiye Kristu, nta buyobe burimo. Icyakora, kumva no kuzirikana aya magambo biteye ubwuzu bikaba binateye ubwoba. Kumva uwo ndi we nk’uwa Kristu, biteye ubwuzu; ariko kuzirikana ibijyana n’uwo ndi we, ni ukuvuga ibigendanye n’ubutumwa mpamagarirwa muri Yezu-Kristu, biteye ubwoba. Kuko ni ubutumwa bukomeye; kubukora uko bikwiriye ntibyoroshye. Ariko ikigomba kuduhumuriza ni uko n’ubundi si twe dukora, nk’uko Pawulo mutagatifu abitwibutsa, ahubwo ni Kristu ukora, kandi ni we ukwiriye guhora akorera muri twe.
Ngo itara rijya ku gitereko cyaryo kugira ngo rishobore kuboneshereza abari mu nzu bose. Icyo abantu bakeneye mbere na mbere ni urumuri, si igitereko. Mu buzima bwange nk’umukristu, nk’uwa Kristu, uwo abantu bagomba guhanga amaso ni Kristu, si ngewe. Umwigishwa wese wa Kristu aharanira mbere na mbere ko Imana ikuzwa, agaharanira ko ububasha bw’Imana ari bwo bwigaragaza, naho we agaca bugufi. Bya byiza dushobora gukora, aho kubyiratamo rero, aho kubishakiramo ibyubahiro ndetse n’amaronko, ahubwo biba intandaro yo gutuma abantu bakuza Imana. N’ubundi mu ntangiriro z’ubukristu, hari abantu bahindukaga bitewe no kubona imibereho y’abakristu. Ni bo bavugaga bati “Nimurebe uburyo bakundana”. Pawulo mutagatifu intumwa ni we ugira ati “Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu-Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu” (2 Kor 4,5). Ese hari umugaragu usumba shebuja ? Twese, nk’ababatijwe, duhamagarirwa gukorera Imana. Turi abagaragu b’abandi tubigiriye Yezu-Kristu. Mu ijambo Nyirubutungane Papa Fransisiko yagejeje ku bapadiri, abadiyakoni, abayeguriyimana n’abaseminari muri Kongo (ku munsi wa Yezu aturwa Imana mu Ihekaru), hari aho yagize ati “Bapadiri, badiyakoni, biyeguriyimana, baseminari nkunda: … Tubyibuke: ubusaseridoti n’ubuzima bwo kwiyegurira Imana bihinduka nk’agasi (mu yandi magambo ubwo buzima burakayuka, butakaza icyanga) iyo tububamo kugira ngo abantu badukorere aho kubakorera. Ubusaseridoti n’ubuzima bwo kwiyegurira Imana si umwuga kugira ngo dushobore kugera ku mwanya w’icyubahiro cyangwa kugira urwego rw’imibereho uru n’uru, nta n’ubwo ari ukugira ngo dushobore kwita ku muryango dukomokamo; ahubwo ubwo buzima bwose ni ibimenyetso bigaragaraza Kristu, ubuntu bw’urukundo rwe, imbabazi ze tuboneramo ubwiyunge, impuhwe atabariramo abakene. (Papa agakomeza agira ati) Twahamagariwe gutura ubuzima bwacu tugiriye abavandimwe bacu, tubazanira Yezu, we wenyine womora ibikomere by’umutima.” Aya magambo, nubwo by’umwihariko abwirwa abasaseridoti n’abiyeguriyimana, ariko abakristu bose arababwirwa. None se mu muhamagaro duhuriyeho w’ubutagatifu, twese (ari abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki) ntiduhamagarirwa guha abantu Rumuri (Yezu)? Ni yo mpamvu, twese tubwirwa kandi twibutswa uyu munsi ko turi umunyu w’isi n’urumuri rw’isi. Nk’uko nabivuze, ibi rwose biragaragaza ukuntu Yezu adufitiye ikizere ndetse n’ukuntu ubutumwa bwacu butoroshye.
Bavandimwe, buri wese wagize amahirwe yo kongera kubwirwa aya magambo y’urukundo n’ikizere gikomeye, akabizirikana, yongere yibaze uyu munsi ku kwemera kwe. Turabizi, “Nta we utanga icyo adafite”. Ariko nta bwoba, niba twemera ko uwisanishije natwe ashoboye byose muri twe, iyo tumweremereye. Uwo ni we uhindura ibintu bikaba bishya, ibyari byarabuze uburyohe bukagaruka, ibyari byarabuze icyanga kikagaruka. Kumwemera ni byo bihindura ubuzima. Dusabe, nk’intumwa, Nyagasani atwongerere ukwemera n’umuhate mu butumwa bwacu. Uyu munsi aradutuma ngo dushyire iyi si Yezu, Rumuri rw’amahanga. Aradutuma mu bandi, uhereye mubo tubana, kugira ngo ubuzima bugire uburyohe, ubuzima bugire icyanga. Kandi ubwo buzima bwuzuye, nta bundi, ni ukumenya Yezu-Kristu wapfuye akazuka.
Mu kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi, Yezu aradutuma ngo tumubere abahamya; aradutuma ngo tube abahamya b’ingoma y’Imana muri za ntera-hirwe yatubwiye. Buri wese aratumwa: ngo abe urumuri rumurika mu mwijima w’iyi si; ngo ajyanire abandi Inkuru nziza y’urukundo, cyane mu mbabare n’abaciye bugufi. Nko mu gihe cy’umuhanuzi Izayi, Nyagasani aratuma buri wese kujya guhumuriza no gutabara umuryango. Mbese buri wese agaharanira kumenya igishimisha Uhoraho. Ni we ugira ati “Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.” Ngaho mu buzima bwacu, duharanire buri munsi ko iri sezerano ryuzuzwa. Kandi byose, kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro wa mwenemuntu. Icyaduha ngo icyo dukoze cyose, igikorwa cyiza cyose dushoje, tujye twibuka kandi tumenye kuvuga tuti “Kubera ibi byose: ‘Singizwa Nyagasani’”.
Twisunge umubyeyi Bikira Mariya, adufashe gukomera ku masezerano yacu ya batisimu ndetse n’andi twagiranye n’Imana. Mubyeyi w’abakene, udusabire. Agata mutagatifu, udusabire.
Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.