AMASOMO MATAGATIFU TUZIRIKANA:
Isomo rya mbere: Buh 2, 12. 17 -20;
Zab 54 (53);
Isomo rya kabiri: Yak 3, 16-18; 4,1-3 ;
Ivanjili: Mk 9,30-37

Abagiranabi bazarokoka babikesha gusabirwa n’abo batoteje
Ku cyumweru cyashize (icya 24 gisanzwe), Yezu yatangaje bwa mbere ko azababazwa, akicwa ariko akazazuka mu bapfuye. Petero ntiyiyumvishaga na gato iby’urwo rupfu rw’Umwigisha wabo. Niyo mpamvu iyo Ntumwa yihugikanye Yezu, amugira inama ariko ya kimuntu, idaturutse ku Mana, amubuza gupfira abantu! Yezu yamucyashye ku mugaragaro kuko yari azi neza ko icyamubuza cyose kumvira Imana no kwitangira abantu cyaba gihabanye n’ugushaka kw’Imana. No kuri iki cyumweru cya 25, yongeye gutangaza ku mugaragaro ko azapfira abantu ariko kandi akazatsinda urupfu: ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu».

Yezu Kristu ahereye aho asobanurira abe ibanga rya Pasika. Yezu Kristu wazutse ni we Pasika yacu kuko yacunguye abantu, byongeye b’abanyabyaha maze mu kubakura ku ngoyi y’icyaha n’urupfu abageza ku ndunduro y’urukundo, we wifitemo indunduro y’ububasha. Indunduro y’urukundo ni ugupfira abo akunda kabona n’aho bo baba batagukunda; naho indunduro y’ububasha ni ukwizura mu bapfuye kandi ugaha abandi, barimo n’abanzi bawe, kugira uruhare ku izuka. Yezu Kristu Umwana w’Imana, ni we wahamije bidasubirwaho ko ari we Ntungane y’Imana yatanzwe maze yazuka mu bapfuye agakingurira bose, harimo n’abishi be, amarembo y’imbabazi n’umukiro.
“Twibasire intungane kuko itubangamiye”
Mu gitabo cy’Ubuhanga mu gihe intungane ishishikajwe no gukomeza inzira y’ubutungane no gutera imbere mu busabaniramana, abagiranabi bo ntibagoheka mu gushaka uko bayivutsa ubuzima! Iyo ntungane irazira iki? Irazira ko ubutungane bwayo burwanya ibikorwa by’umwijima byabo! Kuba intungane itemera gufatanya n’agatsiko k’abagiranabi, yo ikitaza ibikorwa bibi byabo kandi ikagendera mu kuri, ubwabyo bigize icyaha! Ubutungane bw’abagaragu b’Imana bushinja abagendera mu kinyoma. Mu gihe ubutungane butanga amahoro n’ibyishimo ku babuharanira, ku bahisemo ikinyoma, bo bubabuza amahoro n’amahwemo bagashakira umutekano n’ituze mu kwikiza iyo ntungane!

Kurwanya ubutungane n’intungane, ubwabyo ni ugushaka guhinyuza Imana ndetse no kuyirwanya! Kwica umuntu uwo ari we wese ni ukurwanya Imana, noneho kuba umuntu yagera aho ahiga cyangwa yica umugaragu w’Imana urimo guhamya urukundo, ubutungane n’ukuri, byo birarenze cyane: ni ukugaba igitero cyeruye ku Mana Data, kuyikora mu jisho no kuyihinyuza! Mwiyumvire namwe ukuntu abagira nabi, batoteje intungane, bazi neza ko atariyo gusa batoteje, ahubwo bagamije no “gukora Imana mu jisho”, kuyihinyuza no kuyinnyega ngo aha yigaragaze niba koko ishyigikiye iyo “ntungane yayo”: “Niba intungane ari umwana w’Imana koko, izayitabara iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo. Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n’ukwihangana kwayo. Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira”.
Ni akaga! Birababaje! Aho kugira ngo bahindurwe n’imico myiza y’intungane, abagira nabi barushaho gukataza mu muco w’urupfu n’ubugomeramana! Ko abagira-nabi badahuga, intungane iritwara ite? Icogore ku butungane maze ijijishe yihuze n’abagome? Iceceke ukuri maze ihitemo kuguhakishwa no gushyira imbere imbehe ngo iramuke kabiri? Ikomeze ihamye ukuri nibiba ngombwa ikuzire? Nayo ireme itsinda rirwanisha intwaro z’isi maze ihangane n’abo bayibasiye?
Imyitwarire nyayo y’intungane imbere y’ibitotezo

Utewe ishema no kwitwa umwana w’Imana agomba kwizera Imana, ntacogore ku rugamba rw’ubutagatifu kandi akarwanisha intwaro mva-Mana ari zo: ukwemera, ukwizera n’urukundo. Izi ntwaro zunganirwa n’izindi ziranga ubumuntu nyabwo ari zo: ubwitonzi buzira guhubuka, ubutabera bujyana n’ubutungane, ubudacogora mu nzira y’ineza no guhamya ukuri no kwitsinda.
Abakomera kuri iyo migenzo nyobokamana n’iy’ubumuntu nibo bagira uruhare mu mukiro w’isi n’uwabantu. Dufite ingero nyinshi muri Bibiliya: Yozefu yatotejwe na bene se, agera n’aho agurishwa nk’umucakara, nyamara kuko yiziritse kuri Nyagasani, akari kera ni we waje kwakira no gukiza abo bene se bari baramutaye! (Intg 37; 45). Mu gihe cyo kwica no gutoteza, umugira nabi aba afite ijambo mu isi; mu gihe cy’urubanza, byose birahinduka! Umwicanyi adagadwa imbere y’uwo yatoteje, uwatotejwe akisesuraho ububasha maze akaba ari we utanga amahirwe ya nyuma yo kubabarirwa k’umugiranabi.

Amahirwe ya nyuma yo gukira kw’abagiranabi ari mu kuvuganirwa n’intungane batoteje
Ikindi kintu gikomeye kiranga koko umugaragu w’Imana utotezwa ni uko aho gupfa atukana cyangwa avuma abicanyi, ahubwo arangiza ubuzima bwe bwo ku isi asabira imbabazi abishi be! Amaraso y’intungane ntatabaza guhora no kurimbura, atabaza imbabazi ku Mana no guhinduka bw’ababi! Ingero: Yozefu yibwira bene se kandi ababohora agira ati: “Ndi Yozefu umuvandimwe wanyu mwagurishije mu Misiri. Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu” (Intg 45,4-5). Mu gihe abavandimwe barindwi na nyina batotezwaga bikomeye nk’uko tubibwirwa n’igitabo cy’Abamakabe, umuhererezi yarashinyirije imbere y’ububabare ahita apfa atakambira Imana, yanga kwihumanya apfa asaba ko urupfu rwabo rwasigira abandi amahoro. Ati: “Ndasaba ngo nibura uburakari bw’Umushoborabyose buharurire kuri njye no ku bavandimwe banjye, kuko n’ubundi ari ngaha bwibasiye umuryango wacu” (2 Mak 7,38).

Aka muntu ntikabura, n’ubwo hari ingero nyinshi z’abatotejwe kandi bagakomeza gutakambira Imana no gusabira abicanyi babo, ntihaburagamo no kwijujuta! Yezu wenyine ni we wabaye nka rya buye ry’ikirenga ryajugunywe n’abubatsi rikaza guhinduka ibuye ry’indemyanzu (Mt 21,33-43.45-46) kuko: yambuye urupfu rwe ububasha igihe aremye Ukaristiya bityo akerekana ko ari we utanga ku bushake ubuzima bwe; yababariye abishi be ako kanya kandi asaba Se ko atababaraho icyaha kubera ubujiji bwabo (“Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora”). Apfa amaze gushyira byose ku murongo aho abazakurikira umusaraba we bose baragwa Umubyeyi we Bikira Mariya akababera Umubyeyi; maze na Roho ye abicanyi batagiraho na mba ububasha ayihereza Se ati: “Dawe nshyize Roho yanjye mu biganza byawe”! Nguru urupfu nganishabuzima.
Abagira nabi nibisubireho bumvire intungane zibasabira
Mu maso y’ibipfamutima kwica no gutoteza abantu ni ukubahana no kubumvisha, nyamara ntibazi ko abahorwa Imana n’ukuri kwayo bo bibereye mu mahoro no mu buzima buhoraho iteka (soma Ubuhanga 3,1-3). Ububabare bwarabasukuye, bagera imbere y’Imana babengerana nka zahabu. Mwene abo barimitswe mu ijuru maze bahabwa ububasha busesuye bwo gucira isi imanza, gutanga imbabazi no gutakambira abanyabyaha. Ibi ni byo mutagatifu Sitefano yahamije ubwo yihuje na Kristu mu rupfu rumeze nk’urwe, apfa atakambira impuhwe z’Imana ngo ibabarire abishi be: “Nyagasani ntubahore iki cyaha”. Amaze kuvuga ibyo, araca” (Intumw 7,60).

Ubwo dufite Yezu Kristu witanze, akadupfira kandi akazukira kudukiza, nimucyo tugarukire Imana yo Nyirimpuhwe n’imbabazi. Tureke ubugome. Ingabire y’izuka twabibwemo tubatizwa idufashe gutsinda ishyari, ubucabiranya n’ibindi bikorwa bibi by’amoko yose. Tubibe hose imbuto y’ubutungane, ineza n’amahoro. Ikuzo rya muntu ntiriri mu kurwanira imyanya n’ibyubahiro by’isi, riri mu kwanga shitani n’ibyayo byose, gukurikira Yezu no kumwamamaza ndetse no guharanira ubutabera, amahoro n’ukuri mu bantu.
Icyumweru cyiza

Padiri Théophile NIYONSENGA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *