Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Intangiriro 2, 7-9; 3, 1-7a
Zaburi 50(51)
Isomo rya kabiri: Rom 5, 12-19
Ivanjili: Mt 4, 1-11
Bavandimwe, guhera ku wa gatatu w’ivu twinjiye mu gihe cy’igisibo. Ni urugendo rw’iminsi mirongo ine ruzatugeza ku ihimbazwa ry’urupfu n’izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Urwo rugendo ni n’urugamba aho duhamagarirwa kurushaho gusenga, gusiba no gufasha abatishoboye. Si ukuvuga ko Igisibo nikarangira tuzisubirira uko twahoze, ahubwo ni ukuvuga ko hari intambwe idasubira inyuma tuzaba twarateye mu bukristu bwacu.
Urugamba
Ni nde utarabona ko kubaho ari ukurwana urugamba ? kubona uwo murwubakana mukwiranye, kubona ikibabeshaho, gushaka imibereho, kwiga, kwishyura amafaranga y’ishuri no kwivuza, guhaha, kubona aho utura heza, kubona uburyo bugufasha kugera aho wifuza kujya, kugera ku rwego wifuza, kugera ku mwanya wifuza mu buyobozi, guha abana uburere bwiza, gukomera ku muhamagaro, n,ibindi byinshi bituma tubona ko tutagomba kwirara kuko hari byinshi duharanira kugeraho, twagera kuri kimwe tugasanga hari ibindi byinshi tukibura. Hari n’ubwo twibeshya ku bantu tukibwira ko bo bageze iyo bajya, ko bari muri paradizo, ko ntacyo babaye nyamara mwaganira ugasanga si ko bimeze. Ubwo rero kamere muntu ubwayo itubwiriza gushakisha icyisumbuye, iki gisibo twinjiyemo nitucyinjiremo tuyobowe na Kristu maze atubashishe gutsinda umushukanyi udusanga agambiriye kutuyobya nk’uko yabikore ahantu habiri dusanga mu masomo y’uyu munsi :
1. Ubusitani bwa Edeni
Nk’uko tubisoma mu isomo rya mbere mu gitabo cy’Intangiriro, umushukanyi yegereye Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni. Iyo bavuze ubusitani twumva ahantu heza, hakorerwa amasuku, habungabunzwe umuntu atemberera akaruhuka akumva amerewe neza, abafite ibirori bashakisha ahantu hari ubusitani bakajya kuhifotoreza byashoboka bakanahiyakirira. Niba utemberera ahantu hari ubusitani ukumva umerewe neza, tekereza noneho uramutse ugize ayo mahirwe yo kuba uhatuye ! Imana ihora yifuriza muntu icyiza, yanamutuje aheza imuha n’amabwiriza yo kuhaba imuha n’ibizamubeshaho. Byaje kugenda bite rero kugira ngo umunsi umwe muntu yumve ko hari icyo yari akeneye Imana itamuhaye ? Umugore, Eva, mu kiganiro yagiranye n’umushukanyi, yabwiwe ko umunsi bariye ku giti cyari hagati mu busitani, amaso yabo azahumuka maze bakamera nk’Imana, bakamenya icyiza n’ikibi. Ese nyamugore yaba icyo gihe yaribonaga nk’impumyi ? Adamu na Eva bamaze kugera ko cyo bari bararikiye cyo guhumuka bakurikije inama y’umushukanyi, icyaakurikiyeho murakizi ! Ngo amaso yabo yarahumutse bamenya ko bambaye ubusa ! Amaze kumva amagambo y’umushukanyi ngo yararebye asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso ngo kandi cyanashobora gutanga ubwenge ! Yaba se yarasanze nta bwenge yari afite mbere yo guhura n’umushukanyi ?
Bavandimwe, ubushukanyi aho buva bukagera, bwizeza ibitangaza, bugapfukirana ubwenge, bugahigika Imana n’ubwo rimwe na rimwe ababukora bitwaza Imana ari nako basa n’aho bizeza abo bahemukira ko batuma ikora ibitangaza itari yarakoze mbere. Izo nyaryenge ziragwiriye. Uko ibihe bigenda birushaho kuba bibi ku isi ni na ko abigira abacunguzi barushaho kwiyongera maze bagacucura ababayobotse bizezwa umunezero. Uwabayobotse iyo ageze aho guhumuka, akenshi ahumuka ashinjwa n’umutimanama we kuba yaraharaniye kwishyira hejuru ubwe, kuba atarumviye Imana ahubwo akumvira sekibi n’abakozi bayo, rimwe na rimwe bakanamutamaza hanyuma nyine agatangira guhunga Imana kuko yambitswe ubusa n’ibitari byiza yakoze. Iyi si turimo, ni nk’ubwo busitani bwa Edeni, ni ahantu heza Imana yashyize abayo imaze kuhatunganya, nyamara urebye hirya no ino usanga abenshi mu bayituye bagira uruhare rukomeye mu kuyihindanya kuko bakurikira inyungu zabo bwite, bakishyira hejuru, bakigira abagenga b’iyi si aho kwibuka ko Imana ari yo mugenga. Mwene abo ni bo bakururira benshi amakuba bikabatera kuzinukwa ubuzima kandi nyamara Umuremyi yari yaritegereje akabona ibyo yahanze byose ari byiza.
2. Ubutayu
Ubwo Yezu yajyanwaga mu butayu na Roho Mutagatifu, yamaze iminsi mirongo ine asiba kurya hanyuma arasonza. Nibwo Umushukanyi amwegereye nk’uko yegereye Adamu na Eva. Uko Yezu yabyitwayemo ariko bitandukanye n’ibya Adamu na Eva kuko mu gihe bo bumviye Umushukanyi, Yezu we yatsindishije Umushukanyi Ibyanditswe bitagatifu n’ubwo Umushukanyi na we ari byo yitwazaga :
– Guhindura ibuye umugati
– Kwijugunya hasi ngo aramirwe n’Abamalayika
– Kuramya Umushukanyi
Ibisubizo Yezu yatanze :
– Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo rose rivuye mu kanwa k’Imana.
– Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe
– Igirayo Sekibi kuko handitswe ngo « Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine. »
Bavandimwe, n’ubwo ubushukanyi bugenda buhinduranya isura, birakwiye ko twitoza gusoma no gusobanukirwa n’Ijambo ry ‘Imana kuko riduhugura rikadufasha kumenya icyiza dukora no kumenya ikibi twirinda. Ku buryo bw’umwihariko muri iki gisibo twatangiye nitumenye ko udasenga uko bikwiye atakara kandi umwanzi ahora arekereje kugira ngo agire uwo yakwigarurira. Abantu basobanukiwe n’akamaro ko gufata akanya bakajya gukora umwiherero. Ubwo buryo bwo kujya mu butayu nibube koko ubwo gufasha ababukoresha kurushaho guhura n’Imana, kurushaho kumenya gutegura imitego Sekibi n’abayo bakoresha ngo bagushe benshi mu mutego aho baza bavuga ngo Imana yambwiye, Imana yanyeretse, nagize ihishurirwa, tanga ikiguzi iki n’iki tugusengere ubone ubutunzi cyangwa urubyaro, tanga ibitambo hanyuma tugusabire ubukire n’ibindi byinshi. Ndetse mu minsi mikeya ishize twumvise mu makuru uwitwa umukozi w’Imana washatse gusiba kurya iminsi mirongo ine agira ngo yigane Yezu hanyuma akahasiga ubuzima ataragera ku ntego ye.
Ubu bushukanyi bwa Sekibi Yezu yahuye na bwo yashoboye kubwigobotora ntiyagwa mu cyaha. Ni urugamba natwe tugomba kurwana kuko icyo twita gushaka umugati ku gishuko cya mbere, kirimo kirahemuza benshi bemera kunyura inzira izo ari zo zose, kugira ngo babone indonke bifuza.
Ku gishuko cya kabiri ni ibijyanye n’ubwiyemezi no huharanira gukuzwa mu gihe Yezu we yigisha guca bugufi. Ngo hari umuvugabutumwa wigeze gushaka kwemeza abantu ko afite ijambo ry’ububasha maze ajya ahari hafungiye intare yemeza abantu ko ku bw’ijambo ry’ububasha afite ntacyo zishobora kumutwara. Yaherutse yinjira aho ziri akizinjiramo zahise zimutanyagura.
Igishuko cya gatatu ni ikijyanye n’ububasha, ubutunzi, ubuhangange. Ibi na byo bigiye kuzarimbura isi yacu kuko iyo abanyamaboko baharaniye kugaragaza ububasha bwabo babikora ku buryo bwa kirimbuzi.
Ububasha nyabwo, ni ubukwibutsa ko uri umuntu nk’abandi kandi ko hari ukubeshejeho akabeshaho n’abandi, hari ukugenga kagenga n’ibiriho. Sigahorero kwigira umugenga wa byose.

Dukore iki ?
Twirinde kwirara ngo duhumwe amaso n’ibyiza bidukikije ngo twibwire ko twageze muri paradizo twibagirwe Imana, ahubwo tuyisengirize ibyiza idahwema kutugirira. Tujye dufata kandi umwanya w’umwihariko wo kurushaho kwihererana n’Imana ni yo itubashisha gutegura imitego y’umwanzi uhora ashaka kuturyanisha na bagenzi bacu akanatwereka ko gusabana n’Umuremyi wacu ntacyo bimaze. Ntitugomba kwitwaza intege nke za muntu ngo tuvuge ngo n’intungane bwira icumuye karindwi bityo ngo tureke kugira umuhate wo kwisubiraho no kugarukira Imana. Ntitugomba gufatira urugero ku bananiwe ngo tuvuge ko tutabaruta ko ntacyo tubarusha, ahubwo dusabe imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo atubashishe kurwana urugamba rwo kwitsinda no gutsinda ingeso mbi zose zugarije muntu w’iki gihe. Twicika intege, ntituri twenyine ku rugamba, hari benshi barurwanye inkundura kandi baratsinda. Turebere kuri Kristu watsinze umushukanyi, turebere ku batagatifu, turebere ku bantu bose b’intangarugero bakora uko bashoboye ngo babeho ubuzima bwa kimuntu bunogeye Imana n’abantu. Usibye kurebera ku bantu bazima, natwe duhamagariwe gutanga ingero nziza kugira ngo tutagira abo tubera ibigusha. Pawulo mutagatifu yatwibukije uko icyaha cyavuye ku muntu umwe. Biracyashoboka no muri iki gihe ko umuntu umwe yakoreka imbaga. Tugire ubushishozi rero maze twizirike ku muntu umwe ari we Kristu watweretse inzira nziza yo kumvira Imana, inzira ituvana mu rupfu ikatujyana mu bugingo kandi ikatuganisha ku butungane.
Igisibo cyiza !
Padiri Bernard KANAYOGE

 

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.