Amasomo Matagatifu:

Isomo rya mbere: Iz 9, 1-6;

Zaburi: Zab 96(95);

Isomo rya kabiri: Tito 2, 11-14;

Ivanjili:  Lk 2, 1-14

Ikimenyetso cyʼi Betelehemu

«Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu». Uyu  mwana uvugwa mu Isomo rya  mbere mu gitabo cyʼUmuhanuzi Izayi,  niwe Emanuweli na none uvugwa ahandi muri iki gitabo; ni Hezekiya, umuhungu wa Akazi uzima ingoma. Ivuka ryʼuwo mwami ni  intangiriro y’ibihe bishya byʼubutabera nʼamahoro mu gihugu. Izayi arifuriza uwo mwami uzaza ubuhanga nkʼubwa Salomoni, ubutwari nkʼubwa Dawudi, amahoro, ubugwaneza nʼituze. Twe abakristu, twemera ko ubu buhanuzi bwujujujwe byʼagahebuzo igihe Imana iduhaye Umwana wayo Yezu Kristu.

Ni koko nkʼuko Pawulo Mutagatifu abyandikira Tito, muri Yezu Kristu, Umwana wʼImana wigize umuntu, «ineza yʼImana yarigaragaje itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa nʼirari ryʼibyʼisi…». Ibihe bishya byʼubutabera nʼamahoro bizazanwa nʼuwo mwami, bizarangwa: kureka kugomera Imana no gutwarwa nʼirari ryʼibyʼisi. Bihita byumvikana ko ingoma ya Yezu Kristu iteye ukundi: Yigisha kureka kugomera Imana, yubaha Imana kandi ntishyira imbere gusa ibyʼisi nʼirari ryabyo. Ikimenyesto cyʼUmwami mushya ni ubutabera, amahoro, ituze, kubaha no kubahisha Imana… Ikimenyesto cyʼUmukiza ni uguca ubugome bwose no guha Imana umwanya wʼibanze.

Pawulo akomeza avuga ko, Yezu Kristu, Umwana wʼImana akaba Imana yacu yʼigihangange yitanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose. Umwami mushya, umuryango mushya! Umwami mushya, impinduka mibereho. Aha naho harakomeye. Imana yʼigihangange ariko yitanga kubera abantu? Imana izirana nʼubugome bwose! Imana itwuhagira ikatugira ubukonde bwayo! Imana idutoza kugira ishyaka ryo gukora icyiza. Ngicyo ikimenyesto cyʼUmukiza nyawe twari dutegereje.

Mu Ivanjili Mutagatifu Luka  nawe atangira avuga umwami, ikindi gihangange, Kayizari Ogusto. Muri icyo gihe, mu rwego rwo kumvikanisha ubuhangange bwe, yari yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. Arashaka kumenya umubare, amaboko afite yenda ahari ngo akore igenamigambi. Uko byagenda kose nta muntu ugomba gusigara atabaruwe. Nta rengayobora! Ni igihangange ariko kitubaha abanyantege nke ngo kiborohereze ubuzima! Aca iteka yicaye mu Ngoro ye, ku ntebe ye yʼUbwami i Roma, atazi abo iryo tegeko rizageraho, nʼabo bizagora kurishyira mu bikorwa: Icyemezo cyʼUmwami Kayizari: Buri muntu wese ategetswe kujya kwibaruza mu murwa we bitarenze itariki iyi nʼiyi! Uzarenga iyo tariki ataribaruza azabihanirwa byʼintangarugero! Bikorewe i roma, tariki…  Umwami wʼabami Kayizari Agosto.

Nguko uko ibihangange byʼisi bikora! Ubu twabyumva neza muri ibi bihe byʼicyorezo cya Covid 19. Na Mariya utwite inda nkuru agomba gukora urugendo ruvunanye akajya kwibaruza. Kutibaruza ni nko kwiyirukana mu gihugu. Utazibaruza bizamukoraho. Igihangangange ariko kitibuka ko hariho nʼabanyantege nke ngo giteganye uburyo bwo kuborohereza! Ni igihangange ariko si Umukiza!

Ikimenyesto cyʼUmukiza ni impuhwe, kwita kuri buri muntu ku giti cye, kutavugira gusa muri rusange ahubwo buri muntu wese akitabwaho uko ari, mu ntege nke ze! Iyo Yezu aza kuvukira mu bakomeye abashumba ntibari kuzamubonaho. Nabo yarabatekereje, nabo arabazi. Sinzi niba aba bashumba bari barigeze babona kuri Kayizari Agosto cyangwa se Herodi! Ntibyashobokaga! Hagati ya Kayizari nʼabashumba harimo intera ingana cyangwa isumba iri hagati yʼImana na muntu, hagati yʼisi nʼijuru.  Turabizi neza bene izi ntera zirahari mu buzima bwacu, mu mibanire yacu nʼabandi. Isomo rya Noheli ni uko Imana yʼigihangange mu rukundo rwayo yashoboye gukuraho intera yayitandukanyaga nʼumuntu wʼumukene. Ubuhangange bwʼImana buri mu kubasha guca bugufi. Uzi guca bugufi niwe igihangange. Ikimenyesto cyʼUmukiza: urukundo nʼimpuhwe bihindura ubusa intera nʼimbibi izo ari zo zose! Urukundo rukuraho intera zose!

Igihe Yezu yavukaga, muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi: Uretse Yozefu na Mariya, hari abandi bantu bataryamye! Abo ni abashumba; abashumba ubundi ntibakagombye kwiryamira, ni aba mbere bagomba kuba maso kugira ngo barinde ubushyo baragiye. Abashumba nibo ba mbere bamenye inkuru nziza yʼivuka ryʼumukiza. Kubera iki? Kubera ko bari maso, bari bategereje. Ikintu cya mbere uraririye aba ategereje ni urumuri, ni uko abona bukeye ubushyo bwe ari amahoro.

Abashumba babonye Umumalayika bagize ubwoba. Umumalayika ahita abahumuriza ati «Mwigira ubwoba kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane izashimisha umuryango wose: None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza ariwe Kristu Nyagasani». Dore ikimenyetso kimubabwira: «Murasanga uruhinja rworoshe utwenda ruryamye mu kavure!» Ngicyo ikimenyetso kidakuka kiranga Umukiza. Umumalayika agombye kubateguza kuko atari ibintu bisanzwe, kuko bashoboraga kujya gushakira muri Hoteli cyangwa mu bakomeye. Abashumba se bari guhera he batinyuka kwinjira muri za tapis nʼisuku itari nyinshi ikunze kubaranga kubera akazi bakora? Imana yaje yiyoroheje kugira ngo aboroheje bayigereho. Abakomeye bo ntibyabagora babishatse, niyo mpamvu tuzabona abami batatu baza kuramya Yezu, ariko abakene nubwo babishaka bate ntibyaborohera kugera ku mwami wo mu rwego rwa ba Kayizari babwirwaga.

Inkuru nziza bashyikirijwe nʼAbamalayika ni «Mwigira ubwoba». Imana ntiteye ubwoba, ntishaka gutera ubwoba. Nta kuntu Imana itagize ngo abantu bahindure imyumvire bari bayifiteho nkʼikintu giteye ubwoba, nkʼumutware wʼigitugu utagira impuhwe nʼamarangamutima! Nyamara hari benshi bakirangwa nʼubwoba bwʼImana kubera ko bayigereranya nʼabatware bʼiyi si babakandamiza, babategekesha agahato, batagira impuhwe,  babica aho kubakiza. Imana iteye ubwoba ntabwo ari iya Yezu Kristu. Imana yiyambuye ibyatera ubwoba byose. Noheli itwereka ni amayeri yʼImana, amayeri yʼurukundo rwayo, yo kwigarurira abantu ikoresheje yigira nto, yigira uruhinja. Uruhinja aho gutera ubwoba rutera impuhwe. Bavuga ko nʼinyamaswa zʼinkazi zitajya zendereza uruhinja.

Bavandimwe  urwo ruhinja rworoshe utwenda ruryamye mu kavure ni Imana yafashe icyemezo cyo kwigira umuntu, cyo gusangira natwe ubumuntu nʼubukene bwabwo. Ikimenyesto cyʼurukundo rwayo, urukundo ruhebuje: Imana ibaye Umuntu, yiyambuye ikuzo nʼubumana bwayo. Yiyemeje kubeshwaho nʼabantu ariyo yari ibeshejeho abantu; yiyemeje kwinjira mu bubabare muntu ahura nabwo nʼintege nke zimuranga.

Kugira ngo hatagira ushinja  Imana kuba yarabaye umuntu udashyikirwa( kuko hari nʼabantu bigira utumana), yafashe icyemezo cyo kwigira umuntu mu buryo buciriritse bushoboka, mu gihe giciriritse gishoboka, mu gahugu gaciriritse, ku babyeyi baciriritse. Aba mbere baza kumwakira ni abantu baciriritse: abashumba! Uwo abashumba bageraho ni nde wamuhezwaho? Jambo wʼImana, atuye mu  mubiri wʼumwana wa Mariya. Ngicyo igitangaza gihagarika amateka akongera agatangira bundi bushya; ibya kera birarangiye! Isi ntikiri ya yindi, Ijuru ntirikiri rya rindi, Ubutatu Butagatifu ntibukiri bwa bundi kuko Imana Mwana ubu ifite kamere muntu, umuntu ntakiri wa wundi.

Uyu munsi turahimbaza ijoro ryagabanijemo amateka yʼisi mo ibice bibiri, itariki nʼutemera cyangwa utazi ibyabaye akurikiza cyangwa avuga bitaba ibyo ibyo avuga ntibyumvikane: IVUKA RYA YEZU! Ubu tuvuga amateka tugira tuti: umwami uyu nʼuyu yabayeho mu mwaka uyu nʼuyu mbere yʼivuka rya Yezu cyangwa nyuma yʼivuka rya Yezu. Iryo joro habaye iki? Uwo mwana ni nde wahinduye amateka? Muri iryo joro Imana yaje gutura mu bantu. Kuva uwo munsi Imana ituye mu muntu, ituranye nʼumuntu uwo ari we wese. Iryo joro kamere-mana yahobeye kamere-muntu, Nyirubutagafu yiyambuye ikuzo aza mu banyabyaha; iryo joro kamere muntu yahawe agaciro  itigeze igira kandi itazigera yamburwa. Kuva uwo munsi, kugirira nabi cyangwa neza umuntu wese ni ukugirira neza cyangwa nabi Imana imurimo. Kwendereza umuntu ni ugukora Imana mu jisho!

Ivuka rya Yezu ryahinduye amateka riyagabanyamo ibice bibiri! Natwe mu mateka yacu bwite dushobora kubonamo itariki nkʼiyi, umunsi wagabanijemo kabiri amateka yanjye. Mbere yʼivuka rya Yezu mu buzima bwanjye na nyuma yaho; mbere yo kwakira urumuri rwe na nyuma yaho: “abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi!” Kuva mu mwijima no kwinjira mu rumuri nicyo kimenyetso cyerekana ko Yezu yamvukiye, ko yakuvukiye. Yezu aha amateka yʼisi nʼaya buri muntu icyerekezo gishya.

Malayika ati: «Dore ikimenyetso: Murasanga uruhinja mu kavure! Nimutabona ibyo mukomeze mushakishe!» Uruhinja mu kavure? Uwo se niwe Mukiza? Abohereje gushakira aho batashoboraga gushakira. Arababwira ati ntimukangwe nʼibishashagira, ntimukangwe nʼibihinda, umukiza aza mu bwiyoroshye. Kwinjira muri icyo kiraro cyʼamatungo, kureba ako kana no kugaterura bisaba kunama, gupfukama, guca bugufi! Ntawe uhura na Yezu umukiza atabanje guca bugufi no mu mitekerereze ye, mu bwenge yibwira ko afite. Abashumba barabyemeye baragenda baramuyoboka. Ese wowe wemera ko Yezu agukiza mu buryo bwe butandukanye nʼubwʼisi ikoresha cyangwa ubwo witekerereza?

Ikimenyetso cyʼ i Betelehemu ni Uruhinja: Ni umwana ukivuka! Umwanditsi umwe yagize ati: Abantu bose muri iyi si bashaka gukura, buri mwana ashaka kuba umugabo; buri mugabo ashaka kuba umutware, buri mutware ashaka kuba Imana. Imana yonyine niyo ishaka kuba umwana. Niyo yemeye kuba umwana. Imana yabaye nto, Imana mu bintu bito no mu bantu bato: ngicyo ikimenyetso ko ariyo koko. Mu gihe umuntu ashaka kuzamuka, gutegeka, gufata, Imana yo iba imanuka,iza mu bantu, iba iza gukorera abantu, iba iza kubiha. Noheli ni ibirinduka ryʼibintu, ryʼimitekerereze yacu.

Ukwigira Umuntu kwʼImana bitwigisha kwakira ubumuntu bwacu no kubwishimira kuko bwahawe agaciro. Kubera kutishimira kuba umuntu wʼumunyantege nke, kuva yaremwa, muntu ntiyahwemye gushaka kuba Imana, gushaka kwiyubakira ijuru, gukora ibidashoboka. Imana yo yafashe inzira yʼikinyuranyo, iza mu bantu, iba umuntu, yigira nto. Ntabwo byoroshye kubana nʼImana itagaragaza ikuzo ryayo, Imana yihishe mu ruri rumwe mu mpinja zo ku isi. Iyo Mana biroroshye kuyisitaraho, kuyima icumbi, kuyirukana tugakomeza urugendo tujya kuyishakira aho itari. Umuntu ntakozwa Imana itamukandisha ububasha bwayo. Abantu basa naho bamenyereye gukandwa no kwicarirwa ku buryo nʼImana bayifata batyo! Ikimenyesto cyʼUmukiza ni uko azana ikinyuranyo, ubudasa, ihumure.

Akavure: Akavure kari gategereje Yezu. Ako kavure ni umutima wa buri wese. Mu bukene bwacu no zacu zinyuranye, twakiramo Yezu akahavukira. Ntatunena iyo tuje uko turi, iyo tumwakiriye uko turi. Kenshi Yezu abura umwanya mu mitima yacu kuko ifungiranye, kuko irimo ubwiyemezi, kuko yuzuye ubwirasi nka za Hoteli zʼi Betelehemu, za zindi yabuzemo icumbi. Noheli iratwibutsa kugarukira ibintu biciye bugufi, ubuzima buciye bugufi ariko  bwʼukuri.

Bavandimwe, Umunsi mukuru wa Noheli utwibutse ko Imana ije gukiza abantu inyura i Betelehemu. Umukiro uva i Betelehemu. Niho abami batatu bazayisanga. Nubwo ari abanyacyubahiro bazagomba gusesera muri icyo kiraro no gupfukama imbere yʼuruhinja rwʼabakene. Ibi bifite ingaruka nyinshi mu buzima bwacu bwa gikristu. Ikimenyesto cyʼi Betelehemu nicyo kimenyetso cya Yezu muri Kiliziya ye.

  • Utemera iyo nzira yʼ i Betelehemu, ntashobora kwemera ko Yezu ari mu Ukaristiya mu kimenyetso cyʼakagati na Divayi; azibwira ko yakagombye kuba yarahisemo ibiribwa bihambaye.
  • Utemera ikimenyetso cyʼi Betelehemu, ntazemera ko Umusaraba ari isoko yʼagakiza; azumva ko Imana yagombaga gukiza abantu itanyuze ku musaraba.
  • Utemera ikimenyetso cyʼi Betelehemu ntazemera ko muri Kiliziya hatayobora abize menshi cyangwa abafite izindi mbaraga, azibwira ko hakora ubuhanga bwʼabantu asuzugure abize make. Utemera ikimenyetso cyʼi Betelehemu ntazumva ukuntu ba 12 batari barize bazashoboye kwamamaza inkuru nziza ku isi hose.
  • Umusaserdoti utemera ikimenyetso cyʼi Betelehemu ntazemera ko Misa itarimo ibikabyo, ihimbajwe mu buryo butuje kandi budasamaye yaryohera abantu: azagerageza kuzuzamo ibyo ashaka, guhindura uburyo Kiliziya ibiteganya yibwira ko aribwo afasha benshi.
  • Umuririmbyi utemera ikimenyetso cyʼi Betelehemu ntazemera ko indirimbo zitari mu majwi asobekeranye cyangwa mu magambo ahimbitse neza atagira ubutumwa, zitari izʼibihogere cyangwa izadutse vuba zaryohera abantu: azagerageza guhora yirukanka ku dushya, ku bishya, yibwira ko aribwo aba aririmbye neza.
  • Umukristu utemera ikimenyetso cyʼi Betelehemu ntazemera ko bidasaba amasengesho yʼurudaca avuzwe ku isaha iyi nʼiyi hamwe nʼabantu aba nʼaba, nʼamagambo menshi kugira ngo umuntu ashyikirane nʼImana; azahora arangwa no gusukiranya amagambo, yirinda ko haba umutuzo kuko aribwo yumva aba yasenze neza iyo yasenze akabira icyuya.
  • Umuntu utemera inzira yʼi Betelehemu azirana nʼibyoroheje, nʼibito, nʼibituje, nʼibisanzwe, nʼibimenyerewe.

Bavandimwe, ikimenyesto cyʼi Betelehemu, ni inzira yʼubwiyoroshye! Ntibisaba ibihambaye, ibishashagira, ibiyumbaraye, ibyinshi cyangwa ibinini kugira ngo twakire Umukiro. Uruhinja ruryamye mu kavure, rukikijwe nʼababyeyi boroheje Mariya na Yozefu, ruyobokwa nʼabantu boroheje aribo bashumba bʼamatungo, ni cyo kimenyesto kitubwira UMUKIZA nyawe. Nitwitegera ikirugu, ikirugu nyacyo kitashyizwemo cyangwa kitashyizwemo ibitari bikirimo, kitubatswe ku buryo bucyambura igisobanuro cyacyo( hari ibirugu biba bimeze nka za Hoteli zʼi Betelehemu, za zindi Yezu atavukiyemo). Mu mitegurire yacu nabwo tujye tumenya icyo ibyo dutegura bisobanuye!

Navugaga ko nitwitegereza ikirugu na nyiracyo, bidutere gutangarira urukundo rwʼImana nʼubwiyoroshye bwayo maze twigireho guca bugufi, kwiyoroshya, no gukunda ibyoroheje nʼaboroheje. Uyu munsi cyangwa muri iyi minsi, byaba byiza, tugerageje no gusura ibirugu bizima ni ukuvuga imiryango ikennye, abavandimwe bigunze: ni bo Yezu arimo, Yezu ari aho ngaho! Turamenye tutamucaho.

Dore ikimenyetso kibabwira Umukiza wabavukiye: Murasanga Uruhinja rworoshe utwenda ruryamye mu kavure! Amina! Noheli Nziza!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.