Amasomo matagatifu  tuzirikana:
Isomo rya mbere: Yer 33, 14-16;
• Zab 25(24), 4-5b, 8-9, 10.14;
• Isomo rya kabiri: 1Tes 3, 12-13; 4, 1-2;
• Ivanjili: LK 21, 25-28.34-36.

TUBE MASO KUKO TUTAZI IGIHE UMWANA W’UMUNTU AZAZIRA

Mu guhimbaza icyumweru cya mbere cya Adiventi, dutangiye umwaka mushya wa Liturjiya C. Adiventi kikaba ari igihe cyo kwitegura amaza ya Nyagasani, ni ukwakira Umwami wacu Yezu Kristu wemeye kwigira umuntu ngo abane natwe kandi adukize.
“Buhoro buhoro ni rwo rugendo”. Uru rugendo dutangiye ruzatugeza ku byishimo by’ivuka rya Nyagasani Yezu Kristu ku munsi mukuru wa Noheli. Ni urugendo ruzamara ibyumeru 4. Icyi  cyumweru cya mbere turazirikana icyizere dufite muri Yezu uje kudukiza. Umunsi wa Nyagasani si umunsi wo kurimbuka, ahubwo ni umunsi w’uburokorwe bwa muntu.
Ntabwo Nyagasani ashaka kugwa gitumo abo yiremeye kandi abakunze. Araduha igihe gihagije cyo kumwitegura. Kubera ko ubutumwa bumuzanye ni uko muntu yabaho, kandi akazaronka ubuzima buhoraho iteka.
Burya gutinda siko guhera. Ibyo abahanuzi bavuze bigiye gusohora.  Umuhanuzi Yeremiya ati : ” igihe kiregereje maze Uhoraho yuzuze amasezerano yagiriye umuryango wa Dawudi”. Ni uzamukomoka ho, uwo akazaba umuntu udasanzwe uzarangwa kandi agaharanira ubutungane n’ubutabera mu gihugu, dore ko umuryango wa Dawudi wari wugarijwe cyane no gukandamizwa. Bityo umuryango uzarokorwe ubikesha kumvira no kuyoboka umwami w’amahoro maze umutekano ube wose. Ubu ni ubutumwa bw’ukwizera. Ubutumwa bw’ihumure, buhabwa imbaga y’abantu bacishijwe bugufi, bababaye, bakomeretse kandi batatanye, rimwe na rimwe bitewe no gutera umugongo Uhoraho
Babandimwe, uyu Mwami si uw’ Abayislaheri b’igihe cyahise gusa, ahubwo natwe dukeneye ku muyobokana umutima wiyoroheje kugirango natwe tumukeshe ubutungane. Dukeneye ko natwe aturokora cyane cyane akaturokora ingoyi ya Sekibi ihora ishaka kutuniga no ku twigarurira. Dukeneye ko aturwanirira kuko kimwe n’Abayislaheri, Uhoraho niwe butabera bwacu.
Ariko kurundi ruhande natwe turasabwa kuyobokana ukwemera, ukwizera n’urukundo umwami wacu Yezu Kristu wemeye kwigira umuntu kugirango atuzamure tuyingayinge igihagararo cye.
Umwami wacu Yezu Kristu, Yaraje ariko azagaruka. Ivanjiri ya none iratuburira itwerekeza ku ihindukira rye ubwo azaba aje kwima ingoma ye hamwe n’abamukomeyeho. Hari ibimenyetso binyuranye bizabanziriza ukuza kwe bimwe biteye ubwoba. Burya ngo intwari igaragara aho rukomeye. Ibyo bimenyetso nibitangira kugaragara muzubure umutwe mumurangamire kuko umukiro wacu uzaba ugeze hafi. Ibyo bizaba mu gihe tutazi umunsi n’isaha! Niyo mpamvu umwanditsi w’Ivanjiri atuburira agira ati: ˝Mwitonde rero hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’udukogocogo tw’ubuzima maze umunsi ukazaturwa gitumo ̏. Aha buri wese ahamagariwe kongera kwikebuka no kureba imibereho ye. Ongera urebe neza niba umutima wawe utaratwawe no kugira iby’abandi ibyawe, ukaba waratwawe n’ubusambo. Reba neza niba utaratwawe n’ agatama, igihe abandi basenga bahuje umutima, wowe uriho usingiza icupa. Si ibyo gusa hari n’utundi ducogocogo tw’ubuzima dushobora kuturangaza tukibagirwa ko dutegereje amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu bityo tukaba twatungurwa, tukaba nka babakorwa b’abapfayongo batamenye guteganya. Twe turasabwa guhorana amatara yaka, tukaba maso.
Kuba maso, si ugukanura cyane cyangwa kudasinzira ibi bisanzwe, ahubwo ni ukumenya icy’ingenzi, tukisukura, tukigorora n’Imana dukora ugushaka kwayo, tukigorora n’abavandimwe twahemukiye. Kuko icyo tuzamenyerwaho ko twabaye indahemuka, n’urukundo tuzaba dufitanye. Muri Yezu Kristu niho amizero yacu ari. Kubera impuhwe ze ahora atuburira, akatwereka inzira ikwiye. Ni dukanguke tuve mu nzira zitaboneye, tureke gutwarwa n’agahuge k’iby’isi, turangamire uwaducunguye kandi uzaza gushimira ababaye maso ntibatwarwe n’imihihibikano y’isi.
Bavandimwe, Mu kwemera, dutegereje Yezu ufata kamere ya muntu, akabana natwe muri kamere yacu, akisanisha natwe muri byose uretse icyaha, – dutegereje Yezu uje kubana na buri wese umwemera akabana nawe, akagenza nkawe, akamwigana ingendo, – dutegereje kandi Yezu uzaza yuje ikuzo aje kureba abamukomeyeho bagakomera ku isezerano rye, akazasanga abarambije baratsinze igishuko cyo kurambirwa no kurambirana.
Kuri iki cyumweru dutangiyeho Adiventi Yezu aradukebura: “Mwitonde, mube maso kuko mutazi igihe bizabera… atazaza abatunguye agasanga musinziriye”
Muri uko kuba maso bavandimwe, turasaba buri wese gucunga izamu rye. Buri wese aharanire kwitagatifuza mu mirimo ya buri munsi, kuko Nyagasani azaza adutunguye kandi azadusanga aho turi nyine. Ibyo dukora tubikore nk’abazagenda ejo, bityo twihatire kubikora neza kuko ari nabyo bizaducira urubanza ubwo Nyagasani Yezu azaba ahindukiye. Amaza ya Nyagasani akwiye kudutera ibyishimo aho kudutera ubwoba. Ubwoba tubuterwa ahanini ni uko twamuteye umugongo, tukisinzirira, ariko aradukebuye ngo dukanguke, tuve mu bitotsi, tuve mu nzira zidahwitse, twemere inzira atwereka. Yezu aradukanguza Ijambo rye ritanga ubuzima, aradukanguza amasakramentu ye matagatifu, tuyahabwe neza. Araje ngo adukanguze isengesho rya buri wese ku giti cye, n’isengesho rusange hamwe n’abandi no mu Gitambo cy’Ukaristiya.  Araje ngo adukanguze ubutumwa twamwemereye gusohoza tugirana nawe igihango gikomeye muri Batisimu twahawe, aho twasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Araje ngo adukanguze imigenzo myiza nk’uko Kiliziya ibidusaba.
Nyagasani Yezu ashaka kurushaho kubiba no gukomeza urukundo muri twe. Kwitegura amaza Ye, ni Ugusubira ku isoko. Mu ivuka rye, tuzirikane umuryango nawe yemeye kuvukiramo ngo arusheho no kuwuha agaciro, akawutagatifuza. Mu muryango ashaka ko turushaho kuba umwe. Arashakako tumwimika iwacu, arashakako tumugira inkingi mwikorezi y’ubuzima bwacu, kuko ntawamwubakiyeho ngo amusubize inyuma.
Iyi Adiventi dutangiye itubere igihe cyo kwisuzuma, cyane cyane aho tutagenda neza.  Adventi ni nk’igisibo gito! Dusibe rero iyo migenzereze idashimisha Nyagasani dushimangira muri twe ukwemera gushyitse, ukwizera n’urukundo.
Mu cyizere dufitiye Imana umubyeyi wacu, dusabe Nyagasani Yezu ntiyemere ko duheranwa n’ibitotsi, cyangwa ngo duheranwe n’ubwoba bw’ahazaza, ahubwo tumwemerere atwereke kandi atuyobore mu nzira ze, maze dusanganire uje kubiba urukundo, ibyishimo n’amahoro muri twe no gutanga ubuzima ngo bube inshungu ya bose. Maze tumukeshe ubuzima, tubugire busagambye. Aze avukire mu mitima yacu ikereye ku mwakira koko.

Padiri Thémistocles UFITIMANA, Diyosezi ya Nnyundo

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.