Amasomo: Ezekiyeli 2, 2-5

                    Zaburi 123 (122)

                   2 Kor12, 7-10

                   Mk6, 1-6

HUGUKIRA KWAKIRA KANDI WITEGURE GUTANGA!

Bakristu bavandimwe, tugeze ku Cyumweru  cya 14 gisanzwe umwaka B, icyumweru kiduhamagarira kwakira Ijambo ry’Imana no kurigeza ku bandi. Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, aratwumvisha icyo kuba umuhanuzi ari cyo n’uburyo kumuba bitoroshye. Tumaze kumva  ingorane za Ezekiyeli, Pawulo na Yezu mu gusohoza ubutumwa bahamagariwe.  Ezekiyeli twumvise mu isomo rya mbere, na Yezu twumvise mu Ivanjili bahuye n’imbogamizi batewe n’abantu bo mu gihe cyabo banga kubumva no kwakira inkuru nziza bitwaje uko babazi. Pawulo we, yagize ikibazo cy’intege nke ze zinyuranye ari nazo yita umugera, akaba yaribwiraga ko yakagombye gutumwa abanje kuwukizwa.

  1. Nti byoroshye kuba umuhanuzi!

Duhereye ku buhamya bw’umuhanuzi Ezekiyeli, watumwe n’Imana ku muryango ufite umutwe ukomeye ukagira n’umutima unangiye, umuryango udashobora kumva Uhoraho, yakiriye ubutumwa yihutira kubusohoza kandi azi neza ko batazigera bamwumva. Nyamara, bamwumva batamwumva Ijambo ry’Imana  rigomba kwamamazwa. Pawulo nawe mu rwandiko rwa kabiri yandikiye abanyakorinti, arasobanura neza imiterere y’ubutumwa yahawe! Yahishuriwe byinshi bihanitse, ariko agoswe n’amagorwa menshi arimo ibitutsi, ibitotezo, abambuzi, inzira zigoye, ibihe bigoye, intege nkeya yisanganiwe atibagiwe n’uburwayi. Izi nzitizi Pawulo yasabye Nyagasani kenshi kuzimukiza, amasubiza ati “Ingabire yanjye iraguhagije”! Nuko Paulo ajya yamenya ko ububasha bw’Imana buzigaragariza mu ntege nkeya ze. Kwimenya no kwiyakira ni ingenzi mu butumwa.

Naho mu Ivanjii, Yezu ugarutse i Nazareti akabatera kwibaza byinshi, twibuke ko inyigisho ze n’ibitangaza yakoreye mu Galileya n’ahandi byabaye agahebuzo, ariko i Nazareti ntabihakorewe kubera kubura ukwemera kwabo. Icyo bamushinja, ni ukuvuga iby’Imana ntaho yabyize, kuko bo bakomeje kumubonamo umubaji w’i Nazareti.

Yezu uje muri bene wabo, arahazwi bihagije, bamwe bamuzi mu bwana bwe mu biganza bya Bikira Mariya nk’izindi mpinja zose, abandi bamuzi mu ibarizo ry’iwabo bajya gukoreshamo intebe, ibitanda, utubati n’ibindi.  Ikibazo gikomeye ni uko bene wabo bakomeje kumubonamo umuntu usanzwe bashingiye ku muryango we no mu byo yakoraga. Nibyo koko yaje mube abe ntibamwakira!

Cyakora rero ntitubacire urubanza, natwe ni kenshi  tutakira ijambo ry’Imana tubitewe n’impamvu nyinshi: muri zo hari  uko tuzi  abo dutumwaho, ibyo twiziritseho, ibyo twamenyereye,… muntu ashobora kunangira umutima ntiyakire Ijambo ry’Imana, nyamara ntawe ushobora kubuza ijambo ry’Imana kwamamazwa. Niyo mpamvu Yezu banze ku mwumva agakomereza ahandi kandi ho akahakorera ibitangaza kuko bamwumvanye ukwemera!  Ikibazo abanyanazareti bafite, ni ukwifungirana mu byo bamenyereye. Natwe akamenyerero kajya gatuma tudatera intambwe mu kwemera. Twibeshya ko tuzi byinshi mu by’Imana, nyamara ntituzahwema kwibaza uwo Yezu ari We mu buzima bwacu.  Gusa igisubizo nyacyo cyatanzwe n’umusirikare ku musaraba wagize ati “uyu koko yari umwana w’ Imana”.

  1. Nta kwemera, wakwibeshya ko Imana idashoboye byose!

Bavandimwe, birakwiye ko twiyibutsa gatoya ibitangaza Yezu yakoze twumvise ku cyumweru gishize, kugira ngo tuze kurushaho kumva ukuntu kubura ukwemera bidindiza byinshi mu mukiro wa muntu. Twumvise umugore wari umaranye uburwayi imyaka myinshi, abukizwa no gukorana ukwemera ku myambaro ya Yezu.  Twumvise kandi n’ukuntu Yezu yazuye umukobwa wa Yayiro umutware w’isengero nawe wari  ufitiye Yezu ukwemera. Uyu munsi rero nkuko tumaze kubyumva, baba bene wabo wa Yezu, baba abo Ezekiyeli yatumweho, ubutumwa bwatanzwe ariko ntibwakiriwe kubera kutemera. Aho ntiwasanga mubadafite ukwemera bavugwa none njyewe nawe turimo? Kwirukana akamenyero no kudatinda kuwantumweho, biri mubigaragaza ubwuzu nakirana iby’Imana.

Bavandimwe, ubutumwa Imana yatugeneye kuri iki cyumweru, bufite imbogamizi ku mpande  ebyiri: Imbogamizi ya mbere ni intege nkeya z’abahanuzi badafite ububasha bwo kugira icyo bahindura kubo batumweho. Imbogamizi ya kabiri, ni umuryango w’Imana ufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye, witwaza intege nkeya z’abahanuzi ukanga kwakira ubutumwa.

Twebwe twese abakristu, dukwiye kwibona ku buryo bungana kuri izi mpande zombi: uruhande rw’abagomba gutega amatwi no kwakira inkuru nziza, n’uruhande rw’abagomba kwamamaza Inkuru Nziza.

  1. Utumikira uwo atateze amatwi, nta kabuza aramubeshyera!

Bavandimwe, Imana itubwirira mu ijambo ryayo kandi ikadutumaho abantu nka twe. Dukwiye rero kutanangira umutima no kudakomeza umutwe, twitwaje uko tuzi abo dutumwaho cyangwa twitwaje ibyo twamenyereye. Kumenyera iby’Imana bijyana mu rupfu, dukwiye kubyirinda. Imana ikeneye kwakirwa n’abantu mu buzima yabahaye. Tugerageze guhindura indoro yacu, twige kubona ibiremwa nk’uko Imana ibibona. Dukwiye kandi kwakirana ukwemera ijamabo ry’Imana kugira ngo ribashe kuduhindura abahanuzi natwe. Gutega amatwi ijwi ry’Imana, nibyo bitugira abayo maze ikadutuma.

  1. Njyewe nawe turi abahanuzi kubwa batisimu twahawe!

Batisimu itugira abahanuzi, basizwe na Roho Mutagatifu bakoherezwa. Nkuko Gatigisimu ya Kiliziya ibitwigisha, umaze kubatizwa ategetswe gusangira n’abandi ibyo yemera mu bushobozi  ahabwa n’iryo sakaramentu, ashinzwe kwigisha abandi aho ari hose,cyane cyane mu bikorwa bye. Ntitwabatijwe gusa twaranakomejwe! Uwakomejwe wese, ategetswe gukomeza ubutumwa bwa Yezu Kristu. Yiyemeza gukomeza kugenza gikristu aho ari hose n’igihe cyose, mu byo avuga arangwa no kuvugisha ukuri kandi n’imvugo ye ikubaha Kristu muri mugenzi we. Uwakomejwe, mubikorwa bye yihatira kugenza uko Kristu yagenzaga: kwita ku bakene n’intabwa, kubabarira aho kwihorera , kwakira bose atavanguye kuko mu rukundo abagaragariza ariho bamenyera urukundo Imana ibakunda.

Bavandimwe, kimwe na Ezekiyeli na Pawulo, tuzi intege nkeya zacu, nyamara Nyagasani ntahwema kudutora ngo adutume. Imana idutuma, izi imiterere y’ubutumwa iduha, ikamenya n’ibishobora kuduca intege kuko izi neza intege nkeya zacu. Abo Imana ituma, yiyemeje guhorana nabo muri byose na hose.  Tugomba kumenya ko ingorane z’ubutumwa ari ngombwa, kuko zidufasha kwimenya  tukanamenya ko umurimo ukomeye mu kuba umuhanuzi ukorwa n’Imana ubwayo,  ugakorerwa mu mutima w’uwahawe ubutumwa. Umuhamagaro nyawo wa muntu, ujyana no kwitangira abandi.

Nta gikwiye kuduca intege rero ngo kitubuze kwamamaza Kristu, zaba intege nke zacu, byaba ibitotezo,byaba ibyaha byacu,…dukwiye kumenya ko abahamya nyabo b’ukwemera ari abanyabyaha bababariwe. Twibuke ko Petero wamwihakanye kubera ubwoba, nyuma yo kurizwa n’icyaha cye akababarirwa, niwe wabaye ishingiro rya Kiliziya. Natwe , aho gutinda kuntege nkeya z’abo Imana idutumaho, no kwibeshya ko tuzi Yezu kandi wenda  tumuzi nabi nka bene wabo, tumwegerane ukwemera, maze urumuri rwe rutwereke ibyaha byacu tubyicuze ubundi tumubere intumwa zimwizihiye. Tumuhange amaso nkuko inyikirizo ya zaburi ya none ibivuga, we yiteguye kutugirira Impuhwe. Dupfa kwemera gusa!

Dusabirane kwakirana ukwemera ubutumwa, no ku busohozanya umurava. Mu kwakira no gutanga ibyo twakiriye, duharanire kwegerana udutuma intege nke zacu, maze na We atwizeze ko ingabire ye iduhagije. Tumushimire kandi icyizere yatugiriye akatugira abahanuzi turi abanyantege nkeya, n’uburyo adahwema kudutumaho abavandimwe bacu kandi azi neza ko dufite imitima inangiye.

               Nyagasani Yezu abane namwe!

 

Padiri Théogène NDAGIJIMANA, Umusaserdoti wa Diyosezi ya Nyundo.

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *