AMASOMO:

Isomo rya mbere Jr 23,1-6; Ps 23(22), 1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6

Isomo rya kabiri Ep2, 13-18

Ivanjili Mc 6, 30-34

IMANA NTITERERANA UMURYANGO WAYO

Amasomo uko ari atatu Kiliziya iduhaye kuzirikana kuri iki cyumeru cya 16 gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya B aruzuzanya mu njyana imwe. Ni amasome atwereka Imana iba hafi y’umuryango wayo, Imana itigera itererana umuryango wayo cyane cyane mu gihe gikomeye, Imana ishaka ko abantu bunga ubumwe, bakubaka ibibahuza nk’urwuri rumwe n’umushumba umwe.

  1. UMUSHUMBA UKWIYE( ABASHUMBA BABI BAZASIMBURWA N’UMWAMI UKIZA)

Ni henshi mu byanditswe bitagatifu, ijambo ry’Imana ritubwira, Uko abashumba bakwiye kwitwara kugirango babere urugero abo bashyumbye( baragiye) bityo baberekeze mu nzira nziza, muri ya mirimo nyabutatu bashinzwe Kwigisha kuyobora no Gutagatifuza.  Ku rundi ruhande intama( umuryango w’Imana) nazo  zigasabwa kumva no kumvira abashumba Imana yabahaye. Umuhanuzi Yeremiya aratumbwira abashumba badakora inshingano zabo, abashumba batererana ubushyo, abo bagereranywa n’abajura, kandi baragowe ni Uhoraho ubivuze. Ku rundi ruhande agahumuriza intama, ubushyo, umuryango w’Imana wagize ibibazo byinshi binyuranye harimo gutatanywa, abandi bakajyanywa bunyago i babiloni. Umuharuzi rero akabahumuriza ababwirako umunsi umwe abashwiragiye bazagaruka mu gihugu cyabo, kuberako Imana ubwayo ariyo igiye kwita ku muryango wayo ikabaha umwami- umushumba ukwiye, Dawudi mushya uzabayoborana ubutabera n’ubushishozi. Uwo  ni Yezu Mukiza.

Zaburi ya 22 nayo ikungamo itwereka neza ishusho y’Imana- Umushumba mwiza uyobora intama ze, akazahura mu rwuri rutoshye; kandi akazirinda icyazihungabanya cyose. Umushumba umenya izinaniwe  akazishakira ikiruhuko, uwo ni Yezu, Mariko atwereka nk’uwo mushumba mwiza.

  1. UMUSHUMBA MWIZA YITA KU BUSHYO BWE

Ku cyumweru gishize twumvishe Yezu aha ubutumwa ba cumi na babiri akabohereza babiri babiri ngo bagende bigishe, bahamagarire abantu guhinduka, bakize abarwayi, birukane roho mbi, bamamaze hose inkuru nziza. Yezu yari abohereje kwimenyereza ubutumwa (stage) nyuma yo kubatoza. Aba bigishwa  baragiye bakora ibyo Yezu yari yababwiye n’ishyaka ryinshi, bakiza abarwayi birukana Roho mbi. Benshi barahindutse, abandi barakira ariko kandi n’ibitotezo bitabuze.  Birumvikana ubutumwa nti bwari bworosheye.   Bahindukiye rero Bahaye uwabatumye rapport. Yezu abonako bananiwe rwose kuberako bari bakoze neza ubutumwa bahawe.

Bavandimwe tujye tumenyako natwe dufite ubutumwa twahawe igihe duhabwa batisimu bityo ko udutuma hari igihe azatubaza rapport, azatubaza uko twitwaye mu butumwa bwo kwamamaza Yezu twemeye. Ese aho tuzabona icyo dusubiza? Ese natwe Yezu azabona koko twarakoze icyo twari dushinzwe neza kuburyo dukwiye kuruhukira ahatuje? Nibyo koko ushishikariye kandi ahangayikiye ubutumwa, bituma atabona n’umwanya wo kurya. Yezu ibyo byose yari abizi niko kubabwira ati Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke Gatoya. ubutumwa bubagetereje ari bwinshi. Yezu azi neza ko igihe azaba amaze gusubira mu ijuru bagomba gukomeza ubutumwa kugera kumpera z’isi. Yezu nta bajyana ahitaruye ngo baruhuke kandi barye gusa, ni nokugirango babane nawe bamwumve abumve, Kuko utumikira uwo batavuganye aramubeshyera. Ni igihe cyo gushaka imbaraga, kuvoma ku isoko no kurenga ibicantege byose.  Ni umwanya wo gusangira icyerekezo cy’ubutumwa. Ni nk’umuntu w’umuhanga ushaka gusimbuka kure akabanza gusubira inyuma gato. Nabo bagomba gutuza, bakazirikana bagasenga kugirango bazabashe kwegera no gusanga abantu bari bameze nk’intama zitagira umushumba, maze bazibumbire hamwe!

Mugusoza iyi vanjili ya none duhita tubona ukuntu Yezu ahita aha intumwa ze urugero rufatita rujyanye n’inshingano za gishumba. Yezu ngo abone iyo mbaga nyamwinshi y’abantu yari ibakurikiye abagiririra impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba atangira kubigisha. Iryo ni ijambo ry’Imana! Pawulo mutagatifu mu isomo rya 2 nawe aragaruka kuri iyo nyota ya Yezu yo kuba Umushumba mwiza udashaka ko abantu batatana.

  1. KUNGA UBUMWE MURI KRISTU

Yezu mu gukuraho inkuta zatandukanyaga abantu, arashaka kuzana amahoro, agahuriza abantu bose mu bumwe. Abari baratatiniye mu mahanga anyuranye y’isi bakongera kunga ubumwe, bakaba umubiri umwe muri Yezu kristu.

Abayahudi kubera amasezerano bari baragiranye n’Imana baziranagana n’abanyamahanga bakabasuzugura. Birengagizagako ubutore bwabo ari ingabire Imana yabahereye Ubuntu bakaba bagomba kuyibera abahamya imbere y’abanyamahanga. Urwo rwango nirwo Pawulo agereranya n’urukuta rubatandukanya. Ariko aho kristu umushumba mwiza aziye urwo rukuta yarukurishijeho amaraso ye yamennye ku musaraba kubera abayahudi n’abatari bo. Bityo akabasaba kwiyunga ubwabo, no kwiyunga n’Imana, kuko bose hamwe baremye umuryango mushya w’Imana.  Umuntu wese wabatijwe yahindutse mushya. Nta tandukaniro riri hagati y’uwahoze yitwa umuyahudi cyangwa se utari we, kuko noneho twese turemye umubiri umwe wa kristu ariyo Kiliziya imwe kristu abereye umutwe. Dusangiye Roho Mutagatifu umwe. Twese twabaye abana b’umubyeyi umwe tubikesha amaraso ya kristu yatumeneye ku musaraba.

Bavandimwe aya masomo twumvishe si ayo mugihe cyahise gusa ni n’ayo muri iki gihe cyacu. Ivanjiri iradukebura, ikatwibutsako turi intumwa ko dukwiye gutangaza ijambo ry’ihumure n’amahoro.  inkuta zigitandukanya abantu zikwiye kuvaho. Hari inkuta  zigaragara n’izitagaragara izitandukanya abakire n’abakene. Abajijutse n’abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri, inzangano mu miryango migari n’imito, ukutumvikana no gusuzugurana, aho hose hakenewe ubuvandimwe buhumurizanya tukubaka amateme, ibiraro bihuza abantu aho kubaka inkuta zibatanya. Babiri bunze ubumwe baruta icumi barasana. Pawulo aratwerekeza kuri Kristu umushumba mwiza ushaka urwuri rumwe, we rugero n’icyitegererezo mugutsinda no gukuraho inkuta z’urwango. Imbere y’akarengane kristu araduhamagarira amahoro n’ubwiyunge. Kwiyunga n’Imana,  tukiyunga n’abandi , tukaniyunga natwe ubwacu. Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana. Ubwo nibwo butumwa bwacu.

Padiri Thémistocles UFITIMANA,

Diocese NYUNDO, Paroisse MUHORORO

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *