Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iz 35, 4-7a

Zaburi 146 (145)

Isomo rya kabiri: Yak 2, 1-5

Ivanjili ntagatifu: Mk 7, 31-37

Nimukomere, Imana ije kubakiza

Irembo

Ijambo ryiza ngo ni mugenzi w’Imana kuko ritanga ihumure, rigahoza uwahogoye, rikarema agatima uwari wakutse umutima maze akumva atekanye agashira igihunga ni uko uwo mutima tuvuga ko wari wakutse ugasubira mu gitereko cyawo. Igihe cyose utari (umutima) mu gitereko cyawo, muntu arangwa no guhuzagurika, no kuba nyamujya iyo bigiye, no kwitaba aho adahamagawe no guhora ku nkeke ari nako ayihozaho abandi no guhora aryamiye amajanja kuko aba yikanga igikomye cyose. Muntu azatuza ryari? Ni kenshi twumvana abantu imvugo igira iti «ni ukwishyira mu biganza by’Imana (aho kwishyira mu kagozi). » Abo ni abateye intambwe mu kwemera ariko bakeneye no gutera indi bakamenya uruhare rwabo mu gutanga ihumure. Izayasi umuhanuzi ati « nimukomere, mwoye gutinya dore Imana yanyu ije guhora abanzi banyu. » (Iz 35,4)

Abanzi bawe ni bande ?

Abanzi bawe ni bande ? Hari uwahita asubiza ati « ni umuturanyi wanjye cyangwa ni uwo mu muryango wanjye duhora tuburana dupfa amasambu. » Undi akaba yavuga ati «ni mukeba wanjye duhora dukebagurana dupfa umugabo. » Undi ati « bambwiye ko kuba mpora ndwaragurika cyangwa kuba ntagira akana ari ukubera ibintu uyu muturanyi ahora antega mu nzira. »  Niba rero duhora twumva dukikijwe n’abo twita abanzi nta na rimwe tuzabaho twishimiye ubuzima Imana yaduhaye. Hari abandi banzi bakomeye tugira nyamara tukabarenza amaso tugahangana n’abavandimwe n’imiryango duturanye twirengagije nyirabayazana y’urwango rushobora kuvuka bitewe no kutumvikana ku ngingo iyi n’iyi. Umuhanuzi Izayi yatubwiye ati «… Imana yanyu ije guhora abanzi banyu, iraje ubwayo kubakiza nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve, abacumbagiraga basibuke nk’impara, iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo, ubutayu buzavubukamo amasoko, imigezi itembe ahantu h’amayaga, ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga. » Ibyo umuhanuzi  abwira umuryango w’Imana wari mu kaga kajyanye no guhera ishyanga arabitubwira natwe kuri uyu munsi kuko ntawe utakwishimira ko Imana yamukiza ibimushikamiye.

Umwanzi w’ukuri

Muvandimwe, ni iki kigushikamiye ? Ni iki wumva kikuremereye ? umwanzi wawe mu by’ukuri ni nde ? cyangwa ni iki ?  None wasanga umwanzi mubi mu buzima bwawe ari ubuhumyi bwawe bwo kwirengagiza abandi nyamara igihe cyo kubakenera cyagera wowe ukumva ko bagomba kugukorera ibyo utabakoreye ? Wasanga umwanzi wawe ari ubuhumyi butuma utabona ibyiza Imana yagukoreye maze aho kwemera kuyisingiriza mu byo yaguhaye cyangwa mu bo yaguhaye ahubwo ukaba ari byo/bo ugira ibigirwamana ? Wasanga umwanzi wawe ari ukutumva abandi ntiwumve n’Ijwi ry’Imana, ukirengagiza ijambo ryayo ? None wasanga umwanzi wawe ari ukutagenda neza mu nzira z’urukundo kubera kwihugiraho ? None wasanga umwanzi wawe ari akanwa gateranya abantu n’abandi maze uko uvuze ukavuga ukomeretsa aho kuvuga womora ? Ubutumwa bw’umuhanuzi Izayi bugire ubwawe kuri uyu munsi maze ahari harabaye ikidaturwa mu mutima wawe havubuke isoko y’amahoro, isoko y’urukundo, buri wese aze yisanga iwawe maze imigezi y’ihumure utanga ibobeze ahumiranye. Aho utuye hararaga hashya hakirirwa hashya kubera amakimbirane hahinduke isoko y’amahoro.

Ihumure

Ubwo umuhanuzi yatwibukije ko Imana yacu ije guhora abanzi bacu, ntitwibeshye ngo dutunge abandi urutoki tuvuga ko ari bo banzi bonyine tugira ahubwo ubwo hari izindi ntoki zitureba natwe maze twibuke ko no muri utwe ubwacu hari ubwo haba isibaniro maze twereke Imana  ibyo byose biturwaniramo, izo nzangano, uwo mutima mubi, urwo rwikekwe, ubwo bwikunde, uko kumva twatera imbere twenyine abandi bakabaho baracupiye, uko kwironda tukiremamo ibice n’ibindi byinshi bitubuza gusabana byuzuye n’Imana na bagenzi bacu bikatubuza no kuba abo Imana yaduhamagariye kuba bo.

Kurenga imbibi

Yakobo mutagatifu mu isomo rya kabiri yatwibukije ko tutagomba kwivangura. Ikibabaje ni uko abantu batabyumva. Kuvangura bimaze iki ? Kuvangura amoko, uturere, abakire n’abakene  ugasanga hari abo wavugisha n’abandi mudashobora kugira icyo muvugana ibyo bikungura iki ? Nyamara, hari ubwo ukora ibyo yirengagiza ineza abo atitaho bamugiriye cyangwa se umumaro wundi bashobora kumugirira kuko ntawe uzi aho bwira ageze. Nibutse ibintu nakundaga kubona twagiye  gushyingura umuntu witabye Imana mu giturage noneho igihe bita icyo gukaraba cyagera bakavuga ngo hano hasigare gusa  Padiri n’abantu baturutse i Kigali, abandi mwebwe turahorana tuzavugana ikindi gihe. Nyamara se tutirengagije ineza n’ubwitange abo bavuye kure baba bagaragaje, abo ubwiye ngo muzavugana ikindi gihe si bo bakubaye hafi mu kurwaza ? Si bo bahetse umurwayi bamujyana kwa muganga ? Si bo ba mbere batabaye ubwo umurwayi yashiragamo umwuka ? Si bo bagufasha kurara ikiriyo ? Ni urugero mfashe rw’ibibaho byo kwivangura byagakwiye kugawa nk’uko Yakobo mutagatifu yadufashije kwisuzuma.

Yezu Kristu mu Ivanjili yatweretse uburyo bwo kurenga ibitanya abantu maze arenga imipaka, ava muri Tiri, yambukiranya Sidoni yerekeza kuri Dekapoli. Mu magambo make, Yezu yinjiye ku butaka bw’abanyamahanga bafatwaga n’abayahudi nk’insuzugurwa n’abapagani. Yezu aratwigisha kugira neza nk’uko kuri ubwo butaka bw’amahanga  yahakirije abarwayi n’abahanzweho na roho mbi. Nigeze kuvuga ngitangira ko tugomba kugira uruhare mu gutanga ihumure nk’uko umuhanuzi Izayi yaritanze. Muri iyi vanjili naho turahabona ihumure Yezu atanga nyamara ariko hari ababigizemo uruhare kuko iyo badakora igikorwa bakoze ubu tuba tuvuga ibindi bitari iki gitangaza : abo ni abantu bazanye uriya muntu ufite ubumuga. Ntashoboye kwisabira, abandi ni bo bamufashije gukora urugendo rumugeza kuri Yezu no kumusabira Yezu ngo amuramburireho ibiganza.  Muvandimwe, ujya utekereza gufasha abandi kugera kuri Yezu ? Ujya utekereza  kubasabira mu isengesho uvuga ? Ujya ubashishikariza kujya gusenga ubwabo ? Ujya ubibutsa ko Imana iriho ko kandi ibakunda ? Ujya ubafasha mu kubanirana neza kuko ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari nk’uko tujya tubiririmba ?

Twiyerekezeho

Muvandimwe, uyu munsi emerera Yezu ahore abanzi bawe b’ukuri. Akuvane mu gihiriri cy’abataye ukwemera, akuvane mu kigare cy’abiyahuza ibiyobyabwenge, akuvane mu duco tw’abambuzi n’abatekamutwe, akuvane mu batekereza ko gusenga bitakigezweho, akuvane mu basenya ingo z’abandi, akuvane mu bagambanira abandi, akuvane mu bibwira ko bageze iyo bajya Akuvane bu bikanyiza bakikubira n’ibizabakuba ijosi. Emera  utere intambwe hamwe na Yezu, utuze, witarure ibyagusakurizagamo byose, witarure ibyakurwaniragamo, witarure ibyakumenaga amatwi, witarure ibyatumaga utumva abandi cyangwa byatumaga wumva amabwire, witarure ibyatumaga utavugisha ukuri cyangwa ngo uvuge ibyubaka, witarure abashukanyi bakubeshya ko uri igitangaza, witarure ibyatumaga uhora wifungiranye mu byiyumviro by’uko ari wowe nyirikuzo cyangwa se uri nyakujya maze wongere ube wowe koko mu isura y’Imana-rukundo.  Emerera Yezu asuhuze umutima mu kigwi cyawe, akuruhure umutwaro wakugondaga ijosi ugahora ureba gusa  ibishira byo ku isi maze uyu munsi agukebure wunamuke urebe ijuru hamwe na we kuko aho areba avuga Efata ni ho iwacu h’ukuri mu ijuru, ryadukinguriwe nyamara ibyaha bikaza kudusibira amayira. Yezu Kristu agukoreho, akore ku burwayi bwawe, akore ku bikomere byawe maze abyomore hanyuma uzibuke, ufunguke, ufungure umuyoboro w’umutima wawe, wagure amarembo,  ufungure inzira zijya mu bavandimwe, ugire umutima mugari wakira bose ugire n’ibiganza bigaba ituze na rya jambo ryiza mugenzi w’Imana. Ntari kure, nguwo Yezu akuramburiyeho ibiganza mu isakraentu ry’imbabazi, inzira zongeye kuba nyabagendwa, nguwo yinjiye iwawe mu ijambo rye, nguwo araje agukoze ku rurimi mu buryohe bw’Ukaristiya. Byose abikoze neza.

Nimukomere, mwoye gutinya.

Padiri KANAYOGE Bernard, Diyosezi ya Nyundo

 

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *