AMASOMO MATAGATIFU TUZIRIKANA:

Isomo rya 1 : Ibarura 11,25-29;
Zaburi 19 (18)
Isomo rya 2: Yakobo 5, 1-6;
Ivanjili: Mariko 9, 38-48.

Bavandimwe muri Yezu Kristu, Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aradusaba kwirinda kugusha abandi mu cyaha no kwemera ko n’abandi Imana ishobora kubakoreramo. Roho w’Imana akora uko ashaka, agakorera no mubo yishakiye. Mu isomo rya mbere turabona ukuntu mu gihe cya Musa yigaragaje mu bantu yishakiye. Wa muryango w’Imana wari mu rugendo uva mu bucakara bwa Misiri ugana mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nawo waguye mu gishuko cyo kwikuza : “ Muri iyo minsi, Uhoraho amanukira mu gacu avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugirango awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura. Imana niyo yahaye ku mwuka wayo abo batware, kuko si umwuka wa Musa bahawe. Musa ntacyo yatakaje, ntacyo yatubyeho, ntacyo yagabanyutseho, ntacyo yahombyeho.

Umwuka w’Uhoraho twawugereranya naya buji itagabanwa n’imuri bayikongejeho. Hari abagabo babiri rero batari baje mu ihema ry’ibonaniro, basigaye mu ngando, bari mu mubare w’abagombaga guhabwa umwuka, nabo wabagezeho, bahanurira mu ngando, kuko umwuka ntawawutangira, umwuka ntugira imipaka, cyangwa ngube wawutera inkingi. Umwana w’umuhungu aza kumenyesha Musa iyo Nkuru ko Elidadi na Medadi, nubwo bataje mu ihema ry’ibonaniro, barimo guhanurira mu ngando. Yozuwe nawe ati:” Shobuja babuze”. Musa amusubiza ko niba ari ugushaka kw’Imana, ntawe ugomba kubabangamira, ahubwo na Musa yifuza ko umuryango wose w’Imana wahanura. Ati:” ubonye Uhoraho yasakaje umwuka we ku muryango wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!”(Ibar11, 29). Ntawabuza Roho w’Imana guhuha aho ishaka, ntabwo ari umwihariko w’umuntu, si ubukonde bwa kanaka na kanaka. Yozuwe afite aho ahurira na Yohani tubona mu ivanjili, Yohani, umwe muri ba cumi na babiri yabwiye Yezu ati:”Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira, turabimubuza kuko atadukurikira”.

Yohani yabumbiye muri we Yozuwe, wasabye Musa kubuza Elidadi na Medadi guhanura,na wa Mwana w’umuhungu waje kuregera Musa ubwo buhanuzi bwa Elidadi na Medadi. Yibwiraga ko kwirukana roho mbi ari umwihariko w’abagendana na Yezu, yibagirwa ko roho idafungwa, ko utayishyira mu buroko, Roho w’Imana ahuha yerekeza aho ashaka (yoh 3,8). Nubwo bavugaga ko hari uwitereye mu mata nk’isazi akirukana roho mbi kandi atari mu itsinda ryabo, Yezu yashubije abamara impunge ati: “Ntawushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye maze ngo ahindukire amvuge nabi, utaturwanya wese aba ari kumwe natwe. Yezu rero aradusaba kuba abo mu itsinda rye kugira ngo twirinde kumurwanya, aradusaba kumurangamira aho twaba turi hose, tukirinda kubangamira Yezu n’umugambi we wo kudukiza. ”Bavandimwe, ngiyo natwe ya ntambara duhoramo. Kimwe mu bishuko Muntu w’ibihe byose yakunze kugwamo, ni ukwibwira ko ariwe wenyine iteka uba uri mu kuri, ndetse akumva n’abandi bakagombye kubona ibintu kimwe na we, ku buryo utagenza nkawe aba afite ikibazo.
Hari bamwe bibwira ko bafite ukuri kurusha abandi, ku buryo abatameze nkabo bayobye. Izo ni za ntambara z’urudaca zihora hagati y’abadahuje amadini cyangwa amatorero. Umuntu mudahuje idini n’iyo yaba ari umuvandimwe muvukana mu nda, hari ibyo mutumvikanaho. Hari aho mugera buri wese akumva ari we uba mu kuri. Hari aho mugera umwe nta shake kwita kuri mugenzi we. Nyamara, burya buri muntu wese aba yifitemo agashashi k’ukuri akesha wa mwuka Imana yamuhumekeyemo mu gihe cy’iremwa. Burya buri wese Imana yamuhaye roho wayo, burya buri wese aba afite roho mutagatifu. Burya buri muntu agira umutimanama. Ubashije kuwumvira, nta kabuza umubwiriza gukora ikiza. Buri wese yisuzume, maze arebe niba ntaho ajya yumva ko mugenzi we nta kuri ashobora kugira. Ese bagabo, mu ngo zanyu mujya mwumva ko n’abagore bashobora kugira igitekerezo babungura? Cyangwa iteka mwumva ukuri ari ukwanyu? Ese babyeyi, mujya muha abana ijambo mu rugo? Cyangwa iteka mwumva nta gitekerezo cyatangwa n’umwana? Ese ku kazi nirirwaho, bamwe nyobora njya numva ko nabo bashobora kugira inama banyungura, cyangwa iteka n’iyo turi mu nama niharira ijambo? Nyamara nk’uko amasomo matagatifu ya kino cyumweru amaze kubigaragaza, burya buri muntu wese Imana yitoreye aho ava akagera, iyo yemeye kuyoborwa na Roho w’Imana, aba ashobora guhanura. Aba ashobora kuvuga ukuri. Nibyo koko Imana ntitora abashoboye ahubwo ishoboza abo itoye.
BARAGOWE ABAGUSHA ABANDI MU CYAHA
Bavandimwe, Yezu arabwira intumwa ze, kutagira uwo bagusha mu cyaha nyuma yo kubona ko muribo bamwe bikuza. Yezu araturinda kutabera abandi ibigusha cyangwa ibuye ryabasitaza bakarwa mu cyaha cyangwa bagata ukwemera. Yezu aragira ati, hagowe uzagusha umwe muri bato bemera, umwe muri abo dushyira ku ruhande ntitwumve ukuri kwabo. Abato Yezu avuga si imyaka ahubwo ni abato mu kwemera. Uwo muntu aragowe“Ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanjya”. Aho atazongera kubonwa n’abantu ngo agire abo agusha.Yakomeje avuga ati “Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo, aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’umuriro. Ndetse n’ikirenge, yewe n’ijisho ni uko bigomba kumera. Hano tugomba kumva neza icyo Yezu atubwira, ibi bice Yezu avuze bidufitiye akamaro gakomeye cyane, Yezu rero aradusaba kwemera kureka ibyo duha agaciro kugirango tubone Imana isumba byose. Twisuzume tutihenze turebe niba ntabo twagushije mu cyaha cyangwa abo tugusha mu cyaha, dusabe imbazi kugirango Yezu atubabarire.

Bavandimwe mu gusoza, turasabwa gurikize inama Mutagatifu Yakobo intumwa atugira mu isomo rya kabiri, yaburiye abakire ariko si bose, abo yabwiye ni ba bandi bakira kubera kunyunyuza imitsi y’abakene, aka ya mvugo ya kera ngo “ Ntawe ukira atibye!”. Abo yabwiye ni babandi bahuguza igihembo aba bakoreye, ba bandi batabura kwishimisha babona intungane ziri kurengana, ni babandi barenganya intungane. Bavandimwe, ese aho jyewe sinaba ndi muri abo babwirwa?
Ese aho jyewe nta muntu wankoreye nkaba naramwambuye, cyangwa naramuhaye intica ntikize? Ese nta bantu bajya barengana ndeba maze nkirinda kwiteranya ? Bavandimwe, kwitsinda, kwicisha bugufi, kumva abandi, bikunze kutugora. Ku mbaraga zacu ntabwo twabyishoboza. Dusabe Yezu aduhe ingabire yo kwiyoroshya maze tubashe kumva ko mugenzi wacu aho ava akagera aba afite icyo yatwungura kandi cyatugirira akamaro. Twige kumenya gusaranganya kubyo dutunze, Twige kugira ubuntu, kutababazwa nuko abandi batunze, kudahumwa amso n’ubutunzi, twirinde kugira uwo turenganya twitwaje ibyo dutunze. Ahubwo duharanire kugoboka abaciye bugufi n’abadafite epho na ruguru.

PADIRI SENYONI Théogène, Diyosezi ya Nyundo

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *