Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Lev 19, 1-2.17-18
Zab 103(102), 1-2, 3-4, 8.10, 12-13
Isomo rya kabiri: 1Kor 3, 16-23
Ivanjili: Mt 5, 38-48
GUHARANIRA UBUTUNGANE
Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru ashingiye ku cyerekezo n’intego byo guharanira ubutungane bigomba kuranga abemera Imana twese. Ikimenyetso nyakuri ko umuntu yemera Imana mu ukuri kuzira ikinyoma no gukurikira buhumyi ibyo tubonana abandi, ni ukuba umuntu afite inyota y’ubutungane kandi agahora ashishikajwe no kuvunikira icyatuma ahora mu nzira y’ubwo butungane; ubutungane ni urugendo uwemera ahoramo ubuzima bwe bwose, akazatuza atuye muri Uhoraho nk’uko Mutagatifu Agusitini abivuga neza agira ati “umutima wanjye ntuzatuza bibaho utaratura muri Wowe “. Guharanira ubutungane ni umugambi uhoraho w’ubuzima wo kwemera kubaho tubeshejweho no guhuza ubuzima bwacu bwa buri gihe n’ugushaka kw’ Imana. Abanditsi b’ibitabo bitagatifu dutega amatwi uyu munsi baradusobanurira inkomoko y’iryo genamigambi ry’ubuzima bwa muntu n’ibyo agomba kwibandaho ngo ashobore kuguma muri iyo nzira ikomoka ku Mana, ikayoborwa nayo kandi igasoreza muri Yo.
Umwanditsi w’igitabo cy’Abalevi aduhishurira ko Imana Uhoraho ubwayo ariyo yategetse Musa kumenyesha imbaga yayo ko ihamagariwe kuba intungane kuko Imana nayo ari Intungane. Imana irabibutsa ko bagomba guhora basa nayo; ibyo kandi kubisaba umuntu si ukumugora kuko n’ubundi Imana yaremye muntu mu ishusho yayo. Imana kubituma Musa ni ukwibutsa kuko izi neza ko hari igihe muntu ahitamo nabi akaba yashakira ihirwe ahandi hatari mu ubutungane maze bikamubyarira icyaha. Ikindi ni uko kuba Imana itegeka muntu guharanira ubutungane ni uko izi ko bishoboka kuko muri kamere muntu yahanganywe huzuyemo ubushobozi bumubashisha kugana ubutungane; gushobora inzira y’ubutungane biri muri kamere muntu , ntabwo abishakisha ahandi kuko Imana ntisaba ibidashoboka, ahubwo isaba gukoresha neza ibyo yaduhaye, tukirinda icyadushuka ngo tubikoreshe nabi cyangwa tubyihunze . Muri iri somo rya mbere kandi, turasangamo ibyo uwiyemeje gukurikira inzira y’ubutungane agomba kwitaho:kwirinda urwango, guharanira gukosorana , guhungira kure umutima wo guhora no kugira inzika; gushobora ibyo bituma umuntu ahorana urukundo rwa mugenzi we nk’uko buri wese yikunda. Kandi ibyo bishoboka kuko tubyigira ku Mana dukomokaho kandi dukesha ibyiza nyakuri.
Ibi Musa yabibwiraga imbaga y’abayisiraheri itariyorohewe n’imyumvire ya kiyahudi yemezaga ko umuvandimwe ari umuyahudi gusa, mu gihe abandi bose basigaye ku isi ari abapagani ,abanyamahanga batazi Imana! Imana ituma Musa ngo abibutse bwa buvandimwe butagira umupaka bwahanzwe n’Imana igenga bose na byose. Kwakira urukundo rudakumira niyo nzira iganisha ku butungane. Zaburi tuzirikana uyu munsi iraduhishurira ko muri kamere y’Imana huzuye impuhwe n’imbabazi biyishoboza guherekeza muntu mu mateka ye kugira ngo ibicumuro bye bitamutesha inzira y’ubutungane. Impuhwe n’imbabazi by’Imana bihanagura ibyuya n’ibyondo umuntu anyuramo ashakashaka ubutungane.Ibyo bigasobanura ko natwe abantu twahisemo Imana duhamagariwe kwakira izo mpuhwe n’imbabazi tukabisangiza abo dusangiye ubuzima kuri iyi si nk’uko tubizirikana kenshi mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru ngo “Dawe utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho”. Impuhwe n’imbabazi ni ikirango cy’ushaka ubutungane.
Mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyakorinti, mu gace tuzirikana kuri iki cyumweru, umwanditsi aributsa abanyakorinti ko ari ingoro y’Imana; ibyo bigasobanura ko bagomba gukora nk’Imana kuko ari ingingo zayo. Ibyo bizabarinda gushyigikira amacakubiri abaranga bashingiye ku myumvire iyobowe n’ubuhanga bw’isi. Pawulo aradusobanurira neza ko ugendeye ku ubuhanga bw’isi bwirengagiza Urumuri rw’Imana, byagorana kugera ku ubutungane. Ibyo nibyo bituma hari igihe abiyita abahanga b’Isi bafata abemera nk’abasazi ! Pawulo aratugira inama yo kuba abasazi b’Imana !Umusazi w’Imana yemera kurangwa n’impuhwe , imbabazi n’urukundo rwa bose muri iyi si irimo benshi batabikozwa kubera inyungu zo kwikunda , kwikuza no kwirundaho ububasha .Amacakubiri aranga benshi muri muri ibi bihe ni ikimenyetso gifatika ko hakiri benshi badakozwa ibyerekeye umugambi n’icyerekezo cy’ubutungane Imana iduhamagarira igihe cyose . Dusabe Roho w’Imana ngo Kiliziya yacu iyobore benshi mu mugambi w’Imana wo guhuriza bose mu nzira y’ubutungane kuko “Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota “.
Mu Ivanjili ya Matayo ,Yezu arakomeza ya nyigisho yatangiye ku musozi igaragaza gahunda ye yo kunonosora wa mugambi wa kera na kare wo gukizwa kwa muntu. Nubwo kuva kera na kare umuryango w’Imana wamenyeshejwe ko Imana ari urukundo kandi ko abashaka umukiro wayo bagomba kugendera muri urwo rukundo ruyobora ku butungane, amateka y’ukwemera ya Isiraheri agaragaza ko hari igihe uko kuri kwagiye gutoberwa n’inyigisho z’igicagate z’amatsinda nyobokamana anyuranye yabanjirije igihe cy’ubutumwa bwa Yezu kuri iyi isi. Niyo mpamvu Yezu ahera ku byo abakurambere bavuze, ariko akagira icyo yongeraho mu rwego rwo kunoza no gukosora ibyagoretswe n’amateka. Uyu munsi aributsa agaciro k’ urukundo rutagira umupaka ndetse rubabarira byose, rukagirirwa bose kugeza no kubo twita abanzi. Ubwo buvandimwe buhuza bose nibwo Imana yaduhangiyemo, ni nabwo Yezu yemeye gutangira ubuzima bwe igihe yemeye gupfira no kuzukira twes . Imyumvire ishingiye kuri iki cyerekezo Yezu atanga irakenewe cyane muri ibi bihe turimo; tugarukiye Yezu byakuraho urwango rutuma mu ngo , mu miryango no mu rwego rw’ibihugu harangwa amacakubira ashyira imipaka idakenewe mu mibanere ya Bene IMANA .
Ivanjili ya Kristu nitubere isoko tuvomamo inzira y’ubutungane bushingiye ku guhora dushishikajwe no kuvunikira urukundo rwa bose kuko ariko gushaka ku Imana twemera. Gushakira ubutungane mu zindi nzira ni ukuyoba. Dusabe Roho w’Imana adushoboze iyo nzira. Duharanire ubutungane kuko bishoboka; ubidushoboza ni Uhoraho, tumuyoboke atuyobore . Urugendo rwiza mu nzira nziza tuyobowe kandi turangamiye Imana Data udukunda byahebuje.
Padiri Elie HATANGIMBABAZI