Amasomo matagatifu tuzikana:

Isomo rya mbere: Intu 5, 27b-32.40b-41;
Zab 29(30);
Isomo rya kabiri: Hish 5, 11-14;
Ivanjiri: Yh 21, 1-19

“URANKUNDA KURUTA ABANGABA”?
Bakristu bavandimwe, dukomeje guhimbaza ibyishimo bya Pasika, tukaba tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Pasika. Ku cyumweru gishize, twizihije icyumweru cy’Impuhwe z’Imana nk’uko Yezu Kristu yabidutegetse abinyujije ku mugaragu we Mama Fautine bigashyirwa mu ngiro na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wanasoje ubuzima bwe ku isi buri bucye twizihiza icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Uwo munsi mukuru twizihije ku cyumweru gishize winjira muri Pasika nyir’izina, kuko n’ubundi Pasika tuyikesha Impuhwe z’Imana.
Uko Pasika tuyikesha urukundo Imana yadukunze, umusaraba nawo ukatubera ikimenyetso cy’urwo rukundo, n’Impuhwe z’Imana ni icyimenyetso cy’urukundo Imana idukunda.
Bavandimwe, urukundo n’Impuhwe by’Imana biduhoraho kandi ntibitana. Twabigereranya nk’igiti n’imbuto zacyo. Urukundo ni igiti, naho impuhwe zikaba imbuto z’icyo giti. Urukundo Imana inkunda, igukunda, rwigaragariza mu Mpuhwe zayo idahwe kutugirira.
Kuva ku munsi mukuru wa Pasika nyirizina, dukomeje gutega amatwi ijambo ry’Imana riduhamiriza ukuri ku Izuka rya Yezu. Ukuri kw’izuka rya Yezu, ntituguhabwa gusa n’uko imva irimo ubusa, cyangwa ngo tuguhabwe n’ubutumwa umumalayika yahaye abazindukiye kumva, ahubwo tuna guhamirizwa no kuba Kristu wazutse akomeje kwiyereka abigishwa ku buryo bunyuranye n’ahantu hanyuranye.
Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya Gatatu cya Pasika, araduhamagarira rwose guhitamo uwazutse, tukamukunda kuruta byose, tukamubera abahamya, ku rugero tudakwiye gutinya no kubihorwa.
Muri make, iyi vangili twumvise iraduhamagarira guhura n’uwazutse kugira ngo twemere kubwirizwa no kugengwa nawe, isomo rya mbere ritweretse imibereho mishya irangwa uwahuye na yezu wazutse, naho isomo rya Kabiri ryo riduhishuriye aho Kristu wazutse aganje, akaba ariho natwe twerekeje.
Nibyo koko, ibitarimo Yezu ntacyo bigeza kuri muntu! Bariya bigishwa twumvise, bamenyereye bihagije umwuga wo kuroba, kuba bazi neza ko kuroba bikorwa nijoro, ntibishidikanywaho! Nyamara nyuma yo kurara ijoro ryose ntibagire icyo baronka, Yezu abasabye kuroha urushundura ku manywa y’ihangu bitabaho, baronka amafi atabarika! Nibyo koko, byose bishobokera uwemera. Kristu wazutse ni Muzima, abera hose no muri bose icyarimwe!
Bavandimwe, twibuke ko Kristu amaze kuzuka, yatumye babagore yiyeretse bwa mbere kubwira abigishwa be ko bazahurira mu Galileya. Twibuke ko abenshi mu bigishwa ariho bakomokaga, ko ndetse ari naho bari batuye. Iyi galileya natwe buri wese ayumve nk’aho atuye n’aho akorera. Yezu wazutse arashaka guhura na buri wese muri twe, maze buri wese akajya kuba umuhamya w’izuka muri galileya ye.
Nibyo koko abanyoteye Imana n’ibyayo, irabasanga ikabihishurira. Mu minsi ishize Yezu wazutse yagendanye n’abigishwa bajyaga Emawusi, akabigisha, ntibamumenye ariko yamanyura umugati bakamumenya. Aho abigishwa bari bateraniye bikingiranye kubera ubwoba, naho twumvise uko yabihishuriye haba igihe Thomas atarahari n’igihe yari ahari. N’uyu munsi abigishwa bisubiriye mu mirimo bakoraga mbere yo guhamagarwa, nabo twumvise uko abagenjereje.
Ibi biratwereka ko Kristu wazutse adahwema no kudusanga aho turi hose, agira ngo atwihishurire, ubundi adutume. Ahora yiteguye iteka n’igihe cyose kwihishurira uwifuza ku mukunda wese.
Cyakora natwe abubu, abenshi turacyamumenyera mu imanyura ry’umugati gusa. Aho tujya mu gitambo cya Misa, ibice bimwe bya Misa bigatambuka twirangariye, guhazwa hagera tukihutira kumuhabwa Nyamara ibyo kwitegura, kumwumva mu Ijambo rye, kumubona mu bandi, kwisukura muri Penetensiya,… tudashobora kubikozwa. Icyo dukwiye kwigira ku ntumwa!
Bavandimwe, aba bigishwa n’ubwo bakiri mugihirahiro, nubwo batarasobanukirwa, kumenya Kristu wazutse babikesheje gutega amatwi uwo batazi!
Dukwiye kubigiraho gutega amatwi, no kwakira ibyatubayeho tutabyiteze. Umunyarwanda yabivuze neza agira ati ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Ukurikije agahinda bari bafite bukeye nta gafi na kamwe bafashe, Yezu akaza mu isura y’umuntu batazi ababaza niba ntacyo baronse. Dukurikije ibyo tubona henshi na henshi wakwibaza impamvu batamutuye umujinya ngo bamutuke no ku babyeyi dore ko ikibazo abajije kubw’abantu wabyita gushinyagura.
Kwiyumanganya bakamwumva batamuzi bakamusangiza ibyababayeho, nibyo bibahaye ku mumenya no kumwemera. Twibuke ko kuva mu isezerano rya kera, gutega amatwi abaciye bugufi byagiye bigeza abakomeye ku mukiro urambye. Urugero nka Nahamani iyo atumvira umuja w’iwe, n’uwo ku muntu w’Imana, ntaba yarakize ibibembe. Natwe niba dushaka guhura n’uwazutse, twitoze kumva bose no kwakira bose.
Kugira ngo umuntu abashe guhura n’uwazutse, bisaba ku mukunda no kumukundira. Iki kibazo Yezu yabajije Petero, arakibaza buri wese muri twe uyu munsi!
Mu by’ukuri n’ubwo aba bigishwa bagihuzagurika bakaba batarasobanukirwa, dusubiye mu mateka y’itorwa ryabo bigaragara ko bakundaga Yezu rwose kuko bemeye gusiga ibyabo baramukurikira. Cyakora kubera bari batasobanukirwa, bibeshyaga ko gukurikira Yezu bizabahesha ikuzo muri iyi si gusa. Nyamara iryo bahishiwe rirahebuje! Bavandimwe, natwe hari igihe dushaka gukurikira Yezu ntacyo twizituyeho, ndetse rimwe na rimwe turangamiye n’ibindi dushobora kwizirikaho biramutse bidushobokeye.
Bavandimwe, uwavuga ko Petero atakundaga Yezu, yaba abeshye! Twibuke ko yigeze kubwira Yezu ati nzagukurikira aho uzajya hose, ati ndetse no kugupfira nzagupfira. Ibi bigaragaza urukundo Petero yakundaga Yezu, n’ubwo yibeshyaga ko gukurikira Yezu azabishobozwa n’imbaraga ze gusa. Na nyuma y’izuka twakomeje kubona bimwe bitugaragariza uburyo Petero yakundaga Yezu. Turibuka uko yirukanse ajya kumva, none n’uyu munsi twumvise uko yahise yiroha mu mazi amenye Yezu.
Petero ukunda Yezu gutya, kuki Yezu akimubaza niba amukunda? Mu rurimi rwacu, ijambo gukunda rikoreshwa ku Mana, ku bantu, no ku bintu. Naho mu rurimi rw’ikigereki, harimo amagambo atatu avuga ijambo rimwe mu rurimi rwacu. Hari urukundo rwa eros twakwita urwirari cyangwa urukundo maronko, hari philia urukundo abantu bashobora kugirana bidashingiye ku nyungu umwe ateze ku wundi, rukaba runashushanywa neza n’urukundo ruri hagati y’umwana n’umubyeyi. Urwa gatatu ni agape, rukaba ari urukundo rwitanga, tukaba twararugaragarijwe na Yezu wadupfiriye, ndetse n’abo tuzi bakunze Imana bakemera kuyihorwa, cyangwa bakitangira abandi kubera urukundo bafitiye Imana.
Tugendeye kuri ubu busobanuro, bigaragara ko Petero yakundaga Yezu urukundo rwa filia, Nyamara Yezu we ashaka ko amukunda agape kuko arirwo ruzamushoboza gutumikira Yezu kugeza abihowe.
Bavandimwe, Kristu wazutse akaba aganje mu ikuzo, arashaka guhura na buri wese muri twe, kugira ngo amuhaze urukundo rwitanga ubundi amutume. Uwahuye na Kristu wazutse, niwe ushira ubwoba agashinga imizi mu rukundo rwitanga! Niwe ubasha guhamya izuka nta kwishisha abishi, ni we uhitamo kumvira Imana aho kumvira abarwanyamana. Twabyiyumviye mu isomo rya mbere abigishwa bagira bati: dukwiye kumvira Imana kuruta abantu! Imana yazuye Yezu mubapfuye… turi abagabo bo kubihamya twebwe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.
Uwahuye n’uwazutse niwe ushobora kumuhamya muri aya magambo tumaze kuvuga haruguru, maze uwiyemeje kumuhamya, akazagororerwa kuzatura aho uwazutse aganje nkuko isomo rya kabiri ryahatubwiye.
Bavandimwe, mugukomeza guhimbaza Pasika buri wese muri twebwe akwiye gusubiza uwazutse igisubizo nk’icya Petero akabwira Yezu ati uzi byose, uzi ko ngukunda. Mubyo dukora byose, duharanire guhorana n’uwazutse muri byose na hose. Dusabirane twese inema yo gutunganira Imana. Twisunge umubyeyi Bikira Mariya muri uku kwezi kwamuhariwe, n’abahimbaza Yozefu umurinzi w’abakozi, duharanire ko imirimo dukora itubera inzira y’ubutungane.
Padiri Théogène NDAGIJIMANA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.