Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Ba 5, 1-9;
• Zab 126 (125), 1-2ab.2cd-3.4-5.6;
• Isomo rya kabiri: Ph 1, 4-6.8-11;
• Ivanjili: Lk 3, 1-6

“NIMWICUZE, NIMWIGOMWE, NIMUSENGE MWITEGURE KWAKIRA UMUKIZA YEZU KRISTU”
Bana b’Imana, turi ku cyumweru cya 2 cy’Adventi. Adventi ni umwanya Kiliziya idusaba kwicara neza mu bukristu; ni umwanya wo kwiyegeranya, ni umwanya wo kwirundarunda tukisuganya tukazirikana ku rukundo Imana yakunze muntu rugeza naho yohereza Umwana wayo Yezu Kristu ngo aze kuramira, kurokora no gukiza muntu. Natwe rero abana b’Imana turasabwa kwicara neza tukitegura kwakira neza uwo Mukiza mu mitima yacu. Yezu Kristu, Imana rwose, yigize Umuntu kugirango adusangize ubumana bwe. Iki gihe turimo ni umwanya wo kuzirikana iyo sano dufitanye na Yo. Ku bw’urukundo rwahebuje, Imana yaturemye mu ishusho ryayo, kandi yakomeje kudukunda iduha Umwana wayo kugirango umwemera wese azaronke ubugingo bw’iteka: dufitanye na Yo isano ihebuje. Iyo sano rero bavandimwe, rimwe na rimwe cyangwa se kenshi na kenshi tujya tuyirengagiza tukohoka ku by’isi n’abayo. Adventi nitubere umwanya wo kwisubiraho, wo kwicuza, wo gusanasana iyo sano, dukora urugendo rwo kwakira mu mitima yacu Yezu Kristu uje atugana, atuzaniye amahoro n’ibyishimo.
IMANA IDUKUNDA ITWAMBURA KUGIRANGO ITWAMBIKE
Bavandimwe, mu gitabo cy’Umuhanuzi Baruki twazirikanye amaganya y’umuryango w’Imana wajyanywe bunyago. Imana, mu rukundo rwayo rwahebuje, isezeranya umukiro abana bayo. Abayisraheli bagiye kure y’Imana yabo. Nyamara iyo Mana ni Yo yabakuye mu Misiri, ibambutsa inyanja itukura, ibagaburira manu mu butayu, inabageza mu gihugu cy’isezerano. Nk’umuryango w’Imana, kuba batagifite Ingoro basengeramo n’ubutaka bw’isezerano, ni agahinda n’amaganya. Bavandimwe, icyaha kinyaga nyiracyo ibyishimo, kigatuma ajya kure y’Imana, kikamubuza amahoro y’umutima. Imana rero, mu mpuhwe zayo zahebuje irakubwira iti: “Iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda”. Ntishaka ko hagira n’umwe upfa ahagaze, ahubwo irashaka kutwambika “Uburanga bw’ikuzo ryayo, tukabuhorana, tukitera igishura cy’ubutungane”.
Bana b’Imana, Imana ihora ahirengeye, kandi ikuzo ryayo ni umuntu muzima. Ntishaka ko hagira n’umwe wicwa n’agahinda ku mutima cyangwa ishavu. Ahubwo irifuza ko twambara ikanzu y’amahoro ibengerana ikuzo ryayo. Icyo dusabwa ni uguhaguruka tukajya ahirengeye, tukerekeza amaso y’ukwemera kuri Nyir’ubutagatifu uje atugana ngo atwomore ibikomera duterwa n’icyaha, ngo aduhe amahoro isi idashobora kuduha. Kuko amahoro atanga niyo ahoraho iteka. Imana ni Nyir’impuhwe, irashaka kutwambura ishavu n’agahinda kugirango itwambike amahoro ahoraho iteka n’ibyishimo bidashira.
Muri iyi si ya none, hariho abantu bariho batariho; nyamara kwa Nyirimpuhwe hari ubuzima buzima. Bana b’Imana, hariho abantu ku bigaragara ubona ko bafite amahoro; bameze nk’abagashize, nyamara waganira na bo, ugasanga imbere barashize kubera kubura amahoro y’umutima. Bavandimwe, kubaho ni ukuvanga ubuzima na Yezu Kristu. Nitumwakire tumutuze mu mitima yacu, tumukundire adukize.
TWITEGURE KWAKIRA UMUKIZA UJE ATUGANA
Bavandimwe, kubaho by’ukuri ni ukubana na Yezu Kristu; kandi kubaka ni ukubakira kuri We, We Rutare rudahangarwa. None rero twakora iki kugirango twakire uwo Mukiza uje atugana?
1. Nitwicuze tubabarirwe ibyaha byacu kuko uwo Mukiza atabangikanywa nabyo. Bavandimwe, icyaha kitujyana kure y’Imana; kandi kure yayo nta mahoro abayo. Erega nta mahoro y’umunyabya! Imana yanga icyaha ariko igakunda umunyabyaha wicujije akisubiraho. Umutagatifu ni umunyabyaha wababariwe. Muri iki gihe cy’Adventi dushishikarire gusiza imisozi, utununga n’imikokwe kugira ngo twakire Yezu Kristu uje mu be. Bana b’Imana, imanga ivuna imbyeyi iba mu rugo. Ni ngombwa kwitegura twuzuza imanga, dusiza udusozi n’utununga, kuko ntamanga inanira Imana. Bavandimwe, mu Isakramentu rya Penetensiya niho dusiriza, turinganiriza inzira za Nyagasani. Muri iri Sakramentu, Kristu wazutse atwuhagiza impuhwe ze, maze akatwambika ikanzu y’ubutorwe yuje amahoro n’ibyishimo. Impuhwe z’Imana zomora ibikomere duterwa n’ibyaha byacu, kandi Impuhwe zayo zisesa urubanza. Igipimo cy’ubukristu ni uburyo dukunda guhabwa no kwakira impuhwe z’Imana.

2. Nidusenge ubutaretsa: Bavandimwe, mu isengesho rihoraho rya buri wese ku giti cye, niho twakirira Kristu, We Mahoro na Byishimo byacu. Mu gusenga buri munsi, nibwo tubasha kuvanga ubuzima bwacu n’ubwa Kristu. Mu isengesho tuzirikana ibyanditswe bitagatifu biririmba urukundo ruhebuje Imana yadukunze. Mu mutuzo mutagatifu niho tubasha gutuza Yezu mu mitima yacu; nibwo dukizwa ibitubuza amahoro. Niduharanire kwakira Yezu Kristu mu mateka yacu; ari amabi ari n’ameza, ari asharira n’aryohereye.

3. Nidukore ibikorwa by’urukundo n’impuhwe: Yezu Kristu ati: “Umbwira wese ngo Nyagasani Nyagasani, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka”. Ugushaka kw’Imana ni uko twakwemera uwo yatumye Yezu Kristu; tukamwiga ingiro n’ingendo. Aho Yezu yanyuraga hose, yagendaga agira neza, akiza abarwayi, ahoza abarira, afungurira abashonji. Yagendaga atangaza inkuru nziza y’umukiro. Tuzi kandi ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Kristu yaradukunze aradutora ngo tumubere amaso, amatwi, amaguru, umunwa, n’ibiganza; arifuza ko tubona, tugana abanyantege nke ngo tubumve, tubafashe uko dushoboye kose. Ibikorwa byacu byose rero nibirangwe n’impuhwe n’urukundo.
Bavandimwe, iri sengesho rya Mama Faustina Mutagatifu turizirikane kandi turigire iryacu muri iki gihe turimo cyo kwitegura kwakira Umukiza Yezu Kristu, We wigaragariza mu banyantege nke:
“Nyagasani Yezu, ndagusaba ngo umpindure jyewe wese mbe Impuhwe zawe:
• Amaso yanjye uyuzuze Impuhwe, kugirango ntazagira uwo ncira urubanza cyangwa ngo mukeke nkurikije uko mubona inyuma, ahubwo njye mbanza gushishoza menye icyiza kiri mu mutima we, mbone ubumutabara.
• Amatwi yanjye yuzuze Impuhwe, maze nite kuri mugenzi wanjye mu byo akeneye kandi sinterere iyo imibabaro ye n’amaganya ye.
• Umunwa wanjye wuzuze Impuhwe, kugira ngo ntagira uwo mbabaza muvuga nabi, ahubwo mbwire buri wese ijambo rimuhumuriza kandi ry’imababazi.
• Ibiganza byanjye bigire Impuhwe kandi byuzure urukundo, kugira ngo nkore imirimo igoranye kandi inaniza, bityo norohereze abandi imvune.
• Ibirenge byanjye bigire Impuhwe, kugira ngo nitegure gutabara mugenzi wanjye ntitaye ku mubabaro mfite. Gufasha abandi abe ari byo bimbera ikiruhuko.
• Umutima wanjye wuzuze Impuhwe uhore witeguye kwakira imibabaro yose y’abankikije. Ntawe nzakoma imbere mu mutima wanjye, ndetse n’abazakabya mu kunyitabaza; nanjye ubwanjye nzifungirana mu Mutima wuje Impuhwe wa Yezu, kandi sinzagaragaza ububabare bwanjye. Impuhwe zawe nizinduhukiremo. Nyagasani, mpindura mere nkawe, kuko ibyanjye byose nabishyize muri wowe”.
Imana ibahe umugisha!

Padiri Africain MUGABO

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.