Amasomo matagatifu turazirikana:
Ivanjiri yo mu mutambagiro: Lk19, 28-40
Misa y’ububabare bwa Nyagsani:
Isomo rya mbere: Iz 50, 4-7
Zaburi 22 (21)
Isomo rya kabiri: Fil 2, 6-11
Ivanili: Lk 22, 14-23, 56

KUBAHO NI UKURANGAMIRA NO KWEMERA UMWAMI YEZU WAMANITSWE KU MUSARABA
None turi ku cyumweru cya Mashami n’ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu. Dutangiye icyumweru gitagatifu tubanje kurangamira Kristu wakirwa I Yeruzalemu nk’Umwami wuje ikuzo; ni Umwami w’isi n’ijuru. Ni Umwami urangwa no guca bugufi; utuza kandi woroshya; ni Umwami wuje urukundo rwitanga. Inzira rukumbi yanyuze ngo acungure muntu ni inzira y’umusaraba. Yezu Kristu yaranzwe no kugira neza aho anyuze hose, ariko abo yagiriye neza banze kumwemera baramubamba. Igikorwa cyo koza ibirenge by’intumwa ze ni incamake y’ubuzima bwe bwitanga. Iki gikorwa nicyo cyabaye ikimenyetso cy’urupfu rwe rwitangira abantu ku musaraba; umuntu apfa uko yabayeho. Bana b’Imana, mu Buzima bwacu hano ku isi, muntu arwanya ububabare, agashakashaka kubaho mu mudabagiro; nyamara ururabo rwiza rusoromwa mu mahwa, kandi akeza karigura. Habaho ububabare butagatifu buganisha ku mukiro. Kuki twakunda ikiza Imana iduhaye ariko tukanga umusaraba uduhuza na Yo; none se tuzagera ku Mana tunyuze hehe? Ntawe uzagera mu ijuru atababaye.
KUBAHO NI UKWIHANGANA NKA YEZU KRISTU
Bavandimwe, Igitabo cy’umuhanuzi izayi kiratubwira umugaragu w’Imana uriho ubabara, ariko Uhoraho akamukomeza. Aremera kubabara kuko azi neza ko ububabare bwe buzasozwa n’ingororano ihebuje byose ibyishimo. Uyu mugaragu ariringira Imana, ngo imukomeze, imurokore; Nyagasani Uhoraho aramutabara agatuma ibitutsi bitamuca intege. Intwari igaragarira aho rukomeye. Ubabara afite icyo agamije arangwa no kwihangana. Uyu mugaragu uriho arababara arashushanya Yezu Kristu wemeye kubabara ngo abantu bakire; ibyishimo bye ni ukubabara ngo abandi bababarirwe, ni ukurira ngo abandi bahozwe, ni uguheka umusaraba ngo abandi baruhuke, ni ugupfa ngo hamwe na We bazukiro kubaho ubuziraherezo. Yezu Kristu yategeye umugongo abamukubita, imisaya ye ayitegeza abamupfuraga ubwanwa, uruhanga rwe ntiyaruhisha abamutuka, bamucira mu maso. Abo Umwami yakamiye amata ni bo bamwimye amatwi; kandi koko umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira. Abamusingizaga ngo: “Nahabwe impundu Umwami uje mu izina rya Nyagasani” (Kuko yabakoreye ibitangaza byinshi), ni na bo bateye hejuru ngo: “Nababwe nababwe”. Umubyeyi yise umwana we ngo: “Ntibanyurwa”.
Bana b’Imana, nubwo bwose Yezu Kristu yababaye rwose, ubuzima bwe bwa hano ku isi bukaba ubwo kwangwa no kubabara, yaranzwe no kwihangana kuko yarazi icyamuzanye rwose: kuramira, kurokora no gukiza muntu. Kwihangana byamuhaye gutsinda umwanzi wari wigaruriye muntu. Yemeye kwakira amagorwa yose yahuye na yo hano ku isi, agamije kudusangiza ubugingo bushya bw’abana b’Imana. Ibyishimo bye ni uko tumwerera tukamwigana. Muri iyi minsi ya none, bamwe na bamwe bahunga ububabare, bakanga umusara kandi ariyo nzira rukumbi iduhuza n’Imana Yo soko y’ibyishimo bidashira; tumenyeko nitubabarana na Yezu, hamwe na We tuzima ingoma.
KUBAHO NI UGUCA BUGUFI NKA YEZU KRISTU
Bavandimwe, Imana rwose yemeye kwigira muntu kugirango idusangize kameremana yayo; yigize umwe muri twe ngo idusangize ubugingo bushya bw’abana b’Imana. “N’ubwo Yezu yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu maze mu migirire Ye agaragaza ko ari umuntu”. Muri iki cyumweru gitagatifu, kuwa kane mutagatifu, tuzazirikana urwibutso Yezu yasigiye intumwa ze igihe azogeje ibirenge. Iki gikorwa ni ikimenyetso gikomeye cyo kwicisha bugufi Yezu yakoze, kikaba kiguniyemo ubuzima bwe bwose bwaranzwe no kuba umugaragu n’umuhereza hagati ya bose, kuko ntiyaje kugaragirwa cyangwa guherezwa, ahubwo yaje kwitanga ngo ubuzima bwe bube inshungu ya benshi. Yezu yogeje ibirenge by’abigishwa be kugirango yigishe abe ko batagomba kuba abatware bagaragirwa, ahubwo ko bagomba kozanya ibirenge hagati yabo.
Yezu Kristu, mu buzima bwe bwa hano ku isi yabayeho abareyeho abandi; yatwigishije kubaho. Umugenzo wo guca bugufi Yezu yatwigishije niwo watsinze icyaha cy’ukwikuza cy’Adamu na Eva, bo bashatse kureshya n’Imana bikabaviramo urupfu. Kubera umugenzo wo guca bugufi, buri wese amenya ko ari umuntu akiyakira akaberaho abandi, aho kubeshwaho n’abandi. Muri iyi minsi ya none, ngo igifi kinini kinira agato, kandi ngo ufite imbaraga ni we ubaho. Hirya no hino twumva abatware biratana ubukungu, abandi bakiratana ibitwaro bya rutura. Nyamara isi ntizagira amahoro na rimwe igihe cyose itari yumva ngo yumvire ijwi rwa Yezu Kristu ritubwiriza kumwiga ingiro n’ingendo: uwirata yiratane Yezu Kristu, nibwo tuzabaho turiho, aho kubaho tutariho, tubunza umutwe nk’uruyuzi. Yezu Kristu natubere urugero twe twese dushaka kubaho; ubwami bwe ni ubwami bw’amahoro n’urukundo rwitangira bose.
KUBAHO NI UGUKUNDA NKA YEZU KRISTU
Ububabare bwa Yezu Kristu tuzirikana kuri iki cyumweru, ni agasongero k’urukundo Imana yakunze muntu kugeza aho imwitangiye. Muri iki cyumweru gitagatifu, turusheho kuzirikana urukundo nyampuhwe Imana yakunze isi kugeza aho yohereje Umwana wayo w’ikinege kugira umwemera wese aronke ubugingo bw’iteka. By’umwihariko, kuwa gatanu mutagatifu, tuzazirikana indunduro y’urukundo rwitanga rwaranze ubuzima bw’Umwami wacu Yezu Kristu. Yezu Kristu, We tugomba kwiga ingiro n’ingendo akunda ababarira, agakunda yitanga, kandi agakunda akiza. Yezu yababariye abishi be: “Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora”. Urukundo rubabarira byose kugeza ku muntu uri kukwambura ubuzima.
Bavandimwe, Yezu Kristu adushishikariza kumurangamira no kumureberaho; tumwige rero ingiro n’ingendo nibwo tuzamererwa neza mu mitima yacu. Kubaho ni ukubeshwaho na Yezu Kristu; kubaho ni ukwimika Imana; kuyimura mu buzima bwacu ni ugupfa duhagaze, cyangwa se kubaho tutariho, turushya iminsi gusa. Byaba bimaze iki gutunga iby’isi byose ariko ukabura amahoro ahoraho iteka? Mwese mbifurije kuzirikana neza ipfundo ry’ukwemera kwacu muri iki cyumweru gitagatifu dutangiye, kandi dushishikarire kwakira umukiro dukesha urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu. Mwese mbifurije Pasika nziza, Imana ibahe kubaho.

Padiri Africain MUGABO

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.