Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Intg 14, 18-20

Zaburi; zab 8, 4-5, 6-7, 8-9

Isomo rya kabiri: 1Kor 11, 23-26
Ivanjili: Lk 9, 11b-17

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe. Nimugire umunsi mukuru mwiza w’isakramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Kristu. Mbere yo kuzirikana no gusangira amasomo matagatifu tumaze kumva tunareba uko yuzurizwa muri Yezu igitambo ifunguro n’inshuti tubana, n’imbuto cyangwa ubuzima bushya tuyikesha, reka tubanze twiyibutse mu nshamake inkomoko y’uyu munsi mukuru.

1. Inkomoko y’umunsi mukuru w’isakramentu ritagatifu

Umunsi mukuru w’isakramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Kristu watangijwe na papa Urbani wa kane mu kinyejana cya cumi na gatatu, apfa umaze guhimbazwa mu bihugu by’ubufaransa, Hongiriya, ubudage n’ubutaliyani bw’amajyaruguru. Mu kinyejana cya cumi na kane nibwo papa Yohani wa makumyabiri na babiri yawugejeje muri Kiliziya y’isi yose. Uyu munsi wakomotse ku mabonekerwa Yezu yagiriye mutagatifu Yuliyana w’I Koroniyo muri Diyoseze ya Liyeje mu gihugu cy’Ububiligi mu kinyejana cya 13 mu gihe cyo gushengerera, amwereka ukwezi kunyuzemo ikirongo cy’umukara nuko amusobanurira ko uko kwezi ari kiliziya iri ku isi ibuzemo umunsi mukuru wihariye wo kuramya ukaristiya no guhimbaza ubukungu bwayo bwose. (Yezu igitambo,ifunguro n’inshuti tubana…) kugira ngo byongerere ukwemera abakristu, ubatere ubutwali bwo kwivuguramo imigenzo myiza ya gikristu no guhongerera ibyaha bigirirwa isakramentu ry’ukaristiya. Muri icyo gihe kandi hari ibitangaza byinshi by’ukaristiya byabaga cyane icyabereye Bolusene, aho mu gihe cya konsekarasiyo ibitonyanga by’amaraso byisukiranyije biva mu karistiya bijya ku isasirwagitambo. Byose umushumba wa Kiliziya yabihuje na tewolojiya yukaristiya, asanga bikwiriye koko umunsi wihariye wo guhimbaza Yezu muzima mu karistiya, mu bimenyetso by’umugati na Divayi(mu nyandiko yise “Transiturus de hoc mundo’’ yo kuwa 11 Kanama 1264) ukaba kuwa kane ukurikira umunsi mukuru w’ubutatu butagatifu cyangwa ku cyumweru gikurikira Icyumweru cy’Ubutatu butagatifu bitewe n’imiterere y’iyogezabutumwa.
2. Ukaristiya–Yezu igitambo, ifunguro n’inshuti tubana
Ukaristiya ifite ubukungu buhebuje mu kwemera kwacu, ku buryo wayirata uyiha inyito nyinshi bitewe nicyo uri gutsindagira. Bamwe bati; ukaristiya ni isakaramentu rihatse andi masakramentu. ni Kristu ubwe, ni Isakramentu rigaragaza Kristu muri Kiliziya. Ukaristiya ni uguhimbaza ugucungurwa kwa muntu kwagaragariye mu rupfu n’izuka bya Kristu. Ukaristiya ni isangira ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Kristu bigaragaza injishi y’urukundo n’ikimenyetso cy’ubumwe biranga umuryango w’Imana. Ukaristiya ni ingwate y’ubugingo buzaza idushushanya n’uwo duhabwa ikanadutegurira kuzamusanga. Gatigisimu nayo ikagerageza kubihuza igira iti: Ukaristiya ni isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana.
Isomo rya mbere ryagenuye nyabyo inyito ya Yezu igitambo dusanga mu karistiya ntagatifu; cyizuzurizwa mu cyo azituraho ku musaraba. Malekisedeki mu gushimira Imana arifashisha umugati na divayi (Intg 14, 18) bizahinduka umubiri n’amaraso bya Kristu mu isezerano rishya, Abrahamu nawe aratangiza umuco mwiza w’ituro ryo gushimira Imana atanga icya cumi kubyo atabarukanye (intg 14,20b). Iri somo riradushishikariza kubona muri Yezu-Ukaristiya umutima wo gushimira, dutanga tutitangiriye haba ari umubiri wacu n’ubuzima bwacu bwose nka Yezu, haba ari no kurambura ikiganza cyawe umutima ugatanga ku byo Imana yaguhaye, uyishimira, uyikuza wubaka umuryango wayo Kiliziya cyangwa ufasha abakene. Ikiganza cyawe cy’indyo kiragahora kiramburiye gutanga utitangiriye. Ese muri buri missa urabyibuka?
Isomo rya kabiri riratwereka uburyo Ukaristiya ari Yezu ifunguro aho pawulo agaruka ku isangira rya nyuma rya Yezu n’intumwa ze akabaha umubiri n’amaraso bye agira ati: “mwakire murye mwakire munywe”. Nubwo yari yarabahaye n’ibindi binyobwa n’ibiribwa igihe cyose bamaranye, ariko icyo abahaye cy’agahebuzo nk’ifunguro ryababeshaho kurenza andi yose, ni umubiri we n’amaraso ye ngo basangire ubuzima bwe maze bitungemo ubugingo bw’iteka. Ikiganza cyawe cy’imoso kiragahora kiramburiye kwakira umubiri w’umwana w’Imana, urushije ubukungu ibindi byose uzahabwa mu buzima. Ese mu gihe cyo guhazwa urabyibuka? Ese urumva inkomoko yo gutura no guhazwa? Ese mu missa ari abatura ari n’abahazwa abenshi ni abahe? Ijambo ry’Imana ritubwira ko abahirwa ari ba nde?
Ivanjili ntagatifu yo iratwereka Ukaristiya-Yezu inshuti tubana, dusangira akabisi n’agahiye, ibyishimo n’ibyago, mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Mu gihe isomo rya mbere n’irya kabiri bisa nkaho bibera mu ngoro, mu missa, muri liturjiya, ivanjili yo irerekana Yezu iwacu utugirira impuhwe, utubeshaho, uturamira,uduha imigati…Ni Yezu wagendagendaga mu nsisiro agira neza aho anyuze hose, yigisha kandi akiza ikitwa ubumuga n’indwara cyose, Yezu uduhaza kuri roho no ku mubiri. Ntabwo rero tugomba guheza Yezu mu ngoro gusa (igitambo, guhazwa no muri taberinakulo) ahubwo uyu munsi ugushengerera n’umutambagiro mutagatifu dukora, birashimangira Yezu inshuti tubana, tuganira, tugendana muri byose n’igihe cyose akaturamira mu ntege nke zacu, akadukiza kugeza atugejeje mu mukiro w’iteka mu ijuru. Ni ngombwa rero kurangwa n’ubuzima bwubahisha uwo twahawe, twashengereye ubuzima bumutambagiza hose.
3. Imbuto n’ubuzima bushya dukesha ukaristiya : Ukaristiya isoko y’urukundo-nyampuhwe, injishi y’ubumwe n’ubwiyunge, impamba y’amahoro-nyabuzima
Ukaristiya ni isoko n’ikimenyetso cy’urukundo-nyampuhwe rwa Yezu rukunda bose rugatanga ubuzima, umukiro ku buntu n’imbabazi z’ibyaha kugira ngo rukize kandi ruramire bose ntawe ruheje. Yezu aratubwira ati; “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze.”(Yh 15, 3). Iby’urwo rukundo-nyampuhwe rwa Yezu dusanga mu isakramentu ry’ukaristiya bishingiye ku magambo Nyagasani yavuze. Igihe yashyiragaho iryo sakramentu ntiyavuze gusa ngo “uyu ni umubiri wanjye, aya ni amaraso yanjye…” ngo ahagararire aho, ahubwo yarongeye ati”ubatangiwe… Amenewe imbaga.” (Lk 22, 19-20). Mu Ukaristiya rero duhabwa urukundo-nyampuhwe rudusakazamo ubuzima buzira icyasha bukaramira ubuzima bwacu kuri roho no ku mubiri, ifunguro ritanga ubugingo. Urwo rukundo-nyampuhwe kandi nirwo rugaragaza ko twumvira Imana.
Ukaristiya ni injishi y’ubumwe n’ubwiyunge. Ukaristiya ni ikimenyestso cy’ubumwe n’ubwiyunge biranga abagize umuryango umwe.Isengesho rikuru ry’ukaristiya rya kabiri riragira riti: Kandi turakwinginga twiyoroheje ngo twebwe abasangira umubiri n’amaraso bya Kristu Roho Mutagatifu aduhuze twunge ubumwe. Naho isengesho rikuru rya gatatu ry’ukaristiya rikabitsindagira rigira riti: “Niduhemburwa n’umubiri n’amaraso by’umwana wawe, bikadusenderezamo Roho We Mutagatifu, aduhe guhinduka umubiri umwe, n’umutima umwe muri Kristu”. Ukaristiya ni isakramentu ry’ubumwe, kuko iduha guhinduka umubiri n’umutima umwe w’uwo duhabwa. Ayo maraso aduhesha isano ndengakamere maze abayanywa bose akabahindura umwe na Yezu Kristu, nabo akabaremamo ubuvandimwe ndengakamere buhebuje ubw’abasangiye amaraso karemano. Ni igihango rero gihebuje kure icyo abanyarwanda bagiriranaga banywana bamaze kurahirirana kunga ubumwe no kudahemukirana haba mu byiza ndetse kabone naho byaba kumena amaraso. Mu gihe habaye uguteshuka ku ndahiro inzira ya bugufi y’abanywanye ni ukwiyunga si ukubyarana abo, nkuko abanyarwanda babivuga cyangwa gutambika agati ku byabahuzaga. Ukaristiya nayo rero ni inzira y’ubwiyunge buyobowe n’ukwicisha bugufi. Nkuko abanyarwanda bamaraga kwiyunga bakagira ikimenyetso cyo gusangira, niko natwe tugomba kwisukura tukiyunga n’Imana n’abavandimwe, mbere yo kwegera ameza matagatifu. Nkuko Yezu yabitsindagiye agira ati: “Nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro ubanze ujye kwigororra n’uwo muva inda imwe, hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana.”(Mt 5, 23-25a). Koko igihe cyose duhabwa Yezu tutabikwiye, tuba turiye kandi tunyoye ikizatubyarira ubucibwe(1Kor11, 27). Ariko abamuhawe buzuye ubwiyunge ukaristiya ibabera isoko y’amahoro mashya kandi arambye.
Ukaristiya isoko n’impamba y’amahoro-nyabuzima. Mbere yo guhabwa ukaristiya, abakristu babanza kwifurizanya amahoro ya Kristu, na missa iri guhumuza, padiri akifuriza abayijemo gutahana amahoro ya Kristu. Mu byu kuri uwakurikiye neza igitambo cy’ukaristiya n’umutima utuje kandi wuzuye ubuyoboke, agera mu gihe cyo gusangira yuzuye urukundo-nyampuhwe, ubumwe ubwiyunge, amahoro ya Kristu akaba aribyo ajya kubera umuhamya mu buzima bwe bwose. Ntitugomba kurangara cyangwa ngo twifurizanye amahoro ya Kristu bya Nyirarureshwa nkayo injangwe yahaye imbeba. Byagenze bite? Injangwe n’imbeba byagiye kwigira ukaristiya. Nuko biri mu mwiherero utegura umunsi wo gutsindira(guhabwa ukaristiya), padiri abasubiriramo ibice bigize missa. Mbere yo guhabwa ukaristiya ababwira ko ukaristiya bahabwa ari Ntama w’Imana…Nuko injangwe isohoka umwiherero utarangiye ijya kubaza nyina iti: “Uziko tuzarya intama ! Nyina iti; ni amahano,ese nta mbeba zizaba zihari? Wowe uzahabwe imbeba.” Nuko injangwe iraza ku munsi wo guhabwa, mu byu kuri itazanywe no guhabwa Yezu ije guhabwa imbeba. Bigeze mu gihe cyo guhazwa,injangwe ibwira imbeba iti: “Jya guhazwa vuba ubanguke nanjye mpazwe.” Imbeba iti:” Uhazwe iki?: Injangwe ikayicira ijisho imbeba ntimenye ibyo ari byo. Imbeba ivuye guhazwa injangwe ivuga isengesho ryo kurya, imbeba iti: “ugiye kurya iki?” Injangwe ikayicira ijisho. Imbeba iti: “Ntumaze kumpa amahoro ya Kristu?”Injangwe iti: “Nyine ni aya Kristu si aya njye. Uko ubizi twebwe turya intama?” Bikomeza kuburana bisubiramo inyigisho, urukundo, ubumwe amahoro… byumva padiri aravuze ngo mujyane amahoro ya Kristu imbeba ikizwa n’amaguru, sinjye wahera… Ese ntawe uza mu missa atagamije urukundo-nyampuhwe,ubumwe n’ubwiyunge,amahoro atanga umwuka mwiza aho aba hose?

Bavandimwe, Yezu igitambo, ifunguro n’inshuti tubana, nakomeze atubere byose kandi natwe aduhe kwitanga, gufungurira bose, kumuhabwa twisukuye, kumushengerera,kumukunda no gukundana nkuko yadukunze, tukamutambagiza mu mico myiza,umutima mwiza n’ibikorwa byiza. Tugomba guhora twishushanya n’uwo duhabwa, tugaharanira kwicisha bugufi ,kureka ubwikunde bukabije tukarangwa n’urukundo-nyampuwe,tugasangira n’abatishoboye, kwitangira abandi,kunga ubumwe buzira amacakubiri,kwiyunga, kwakira amahoro ya Kristu mu mutima wacu ngo tuyasakaze mu bandi. Nidukomere ku gihango gishingiye ku gusangira umubiri n’amaraso bye biduheshe ubumwe bw’indatana na We, n’ubuvandimwe nyabwo hagati yacu.

Padiri Gilbert NTIRANDEKURA

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.