Amasomo matagatifu:

Isomo rya mbere: Lev 25, 8-18

Isomo rya kabiri: 1 Kor 9, 13-1

Ivanjiri: Yh 15, 11-17

«Dushimwe Umwami wacu Yezu udukunda twese, yifuje kudutoramo abasaserdoti! »

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE S.J, Umubyeyi wa Diyosezi yacu ya Nyundo, Basaserdoti, bihayimana, bakristu bavandimwe, bashyitsi bahire mwaturutse impande zose muje kwifatanya natwe mu guhimbaza yubile y’imyaka 25 ya Padiri Eugène NDONGOZI URAYENEZA amaze ahawe Isakramentu ru’Ubusaserdoti, mbifurije mwese amahoro n’umigisha bituruka ku Mwami wacu Yezu Kristu.

By’umwihariko Padiri Eugène NDONGOZI URAYENEZA nkwifurije Yubile nziza y’imyaka 25 umaze uhawe Isakramentu ry’ubusaserdoti mu rwego rw’ubupadiri. Nyagasani witorera intumwa ze akazihundagazaho imbaraga ze nawe nakomeze akurebane impuhwe, aguhe imigisha ye itagabanyije kandi aguhe imbaraga zo gukomeza kumubera umusaserdoti umunogeye witangira intama ze.

Ku itariki ya 27 Nyakanga uyu mwaka niho twibukaga umunsi nyirizina Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE S.J. yakuramburiyeho ibiganza none n’uyu munsi ku mugaragaro twongeye kugushagara ngo dufatanye gushimira Imana kubera iyo ngabire ikomeye Nyagasani yaguhaye. Padiri Eugène, nawe turagushimira wumvise ugushaka kw’Imana, akumva ijwi riguhamagara ukaryitaba utajijinganya ugira uti “Nta mahirwe yandi nagira atari wo we!” (Zab 16 (15), 2) none uyu munsi kuri iyi tariki imyaka 25 irashize. Imana niharirwe ibisingizo ubu n’iteka ryose kandi icyifuzo wahoranye mu mutima wawe cyo gusaba kuragirwa n’Uhoraho, akakubera umutegetsi n’ubuhungiro uzagikomeze no mu myaka usigaje ku isi.

Imyaka 25 y’ubusaserdoti ni intambwe ikomeye umuntu aba ateye. Ni imyaka myinshi ariko ni na mike. Ni myinshi kuko ibyo umuntu aba yarakoze muri iyo myaka ari byinshi ariko na none ni mike ugereeranyije n’ibyo uba usabwa gukora. Uko duteraniye hano hari n’abatarayigira bavutse kandi bamwe muri bo bashobora kumva bamaze igihe kinini ku isi kandi koko ni byo. Nimutekereze noneho kuyimara uri umusaserdoti, witangira Inkuru nziza ya Kristu mu bantu, ni ikintu gikomeye cyane tugomba gushimira Imana tunashimira PadiriEugène ko yabaye indahemuka muri iyo myaka yose. Yubile nk’iyi y’ubusaserdoti n’izindi sabukuru duhimbaza buri mwaka, bifasha abakiri bato bakabona ko ibyo biyemeje hari bakuru babo babibayemo kandi mu byishimo, urukundo n’ubwitange. Hari abapadiri barumuna bawe bamaze ibyumweru 2 bahawe sakramentu ry’ubusaserdoti bibaza niba bazayigeraho, hari n’abafratri wenda bari i Rutongo n’ahandi, bose bibaza uko umuntu aba umusaserdoti alamara imyaka 25 akanayirenza ariko byose ni ingabire y’Imana.

Padiri Eugène twifatanyije nawe gushimira Imana yagutoye mu bandi benshi wenda mwari muhuje icyifuzo cyo kuba umupadiri. Nka Bikira Mariya dusingize Imana tugira tuti: “Roho yanjye irasingiza Rurema n’umutima wanjye uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko Nyagasani yankoreye ibitangaza. Izina rye ni ritagatifu. » Nyagasani agufashe kongera kuzirikana by’umwihariko inshingano n’ubutumwa bw’umusaserdoti muri kiliziya maze urusheho gucengera ibanga ryo kubera Kristu umuhamya mu muryango w’Imana.

Umusaserdoti ni undi Kristu kandi ubuzima bwe agomba guhora abusanisha na Kristu ubwe utarazanywe no kugaragirwa ahubwo waje gutanga ubuzima bwe ngo bube inshungu ya benshi. Mu ibaruwa ya mbere mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abantyakorinti aragira ati: “Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu: Nimwemere mwiyunge n’Imana! Nk’uko Pawulo mutagatifu rero abigarukaho umusaserdoti agomba guhora yiteguye kuba undi Kristu mu bantu kandi ubutumwa bwe bukaba ubwo kubahuza n’Imana mu masakramentu matagatifu, mu masengesho ya buri munsi no mubuzima bwe bwa buri munsi. Niyo mpamvu umusaserdoti ubwe agomba kwitagatifuza kugira ngo abonereho gutagaifuza abo atumweho. Ibyo byose abikorana ubwitange, nta zindi nyungu ategereje uretse ingororano Kristu azagenera abe ku munsi w’imperuka. Ubwitange bujyana n’urukundo. Kristu we musaserdoti mukuru yitangiye abantu kubera urukundo. Yemeye kubabara, yiyambura icyubahiro cye cy’Ubumana maze afata kamere muntu. Ng’urwo rero urukundo rugomba kuranga umusaserdoti.

Amasomo matagatifu tumaze kuzirikana, isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Abalevi, twumvise inkomoko ya Yubile. Guhimbaza Yubile ni itegeko Uhoraho yahaye umuryango We. Ni ijambo rikomoka ku rurimi ry’Igihebureyi Yobel mbere na mbere risobanura ihembe ry’isekurume bakoreshaga bavuza impanda. Nuko bagatangaza batyo intangiriro y’umwaka mutagatifu.

Bavandimwe, nk’uko twabyumvise mu isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi, mu Bayahudi, umwaka wa Yubile ariwo bitaga umwaka w’impuhwe z’Imana, hari ibikorwa byinshi babaga bahamagariwe kwimakaza. Ibyinshi muri byo ni ibikorwa by’impuhwe byarengeraga abakene n’abaciye bugufi nko kwishyura amadeni yose, guha ubwisanzure no kubohora abacakara n’imfungwa, ababaga baratwawe ubutaka bwabo muri uwo mwaka barabusubizwaga. Ntawicwaga n’inzara kuko abantu batungwaga n’ibyimejeje mu mirima. Ibyo byose ni Uhoraho wabisabye umuryango we. Muri kwaguhuza abantu n’Imana n’ubundi umusaserdoti afasha umuryango w’Imana gukora ibikorwa by’impuhwe nk’uko Uhoraho yabisabye umuryango We. Umusaserdoti abereyeho gutangaza impuhwe z’Imana mu ban aba Yo kandi na bo akabatoza kugenza batyo.

Mu isomo rya kabiri mutagatifu Pawulo intumwa yatwibukije ko uwatorewe kwogeza Inkuru nziza ya Yezu atagomba guhihibikana yibaza uko azabaho kuko abogeza inkuru nziza Nyagasani yabageneye gutungwa na yo.  « Ndiyimbire reroniba ntamamaje inkuru nziza » Mutagatifu Pawulo intumwa muri iyi baruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti arahamya ko uwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ntacyo ashobora kubura byaba imbaraga ndetse n’ibimutunga kugirango asohoze neza iyo nkuru nziza ya Kristu. Uwitangira kwamamaza Inkuru nziza ya Kristu ntazabura ikimubeshaho ni yo mpamvu ntawagira urwitwazo rwo kutamamza iyo nkuru nziza.

Umusaserdoti agomba gukora uko ashoboye akamenyesha Imana, agatangaza Imana, mu byo akora byose, agomba gukora uko ashoboye kose akavuga Imana kugira ngo n’abamwumva bose bayimenye. Yezu ati “muba muri inshuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse”. Umusaserdoti rero nk’intumwa ya Yezu Kristu ntiyibereyeho we ubwe ahubwo abereyeho abandi, agaomba guhora yitangira imbaga y’Imana, ayitabariza mu masakramentu no mu masengesho ya buri munsi.

Mu Ivanjiri, Nyagasani Yezu yongeye kutwibutsa itegeko ry’urukundo yaraze abigishwa be. Ni itegeko ariko na none ni umurage. Nk’uko umubyeyi araga abana be ibyiza, akabaha inama nziza zizabafasha mu buzima bwabo igihe azaba atakiri kumwe na bo ni nako Kristu yaraze abigishwa be umurage w’urukundo. Yezu ati nimukundane nk’uko nabakunze”. Ntavuze ngo nimukundane nk’uko mwikunda cyangwa uko mwishakiye. Nta nubwo ababwiye ngo nimunyikundire abandi mubareke. Urukundo dukunda Imana rugira agaciro iyo ruhereye mu bavandimwe bacu. Mutagatifu Yohani ni we ugereranya izo nkundo zombi ashaka kwerekana ko zigomba kubangikana: Niba umunu avuze ati “nkunda Imana, ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona” (1Jn4, 20-21). Yezu arabasaba kumureberaho bityo nabo bakitoza kwitangira abandi nk’uko Yezu nawe yitangiye abe kumusaraba kubera urukundo.

Nguwo umurage umubyeyi yaduhaye, igisigaye ni ukutamutetereza turangwa n’inzangano, ubugome n’ubucabiranya kandi yaraturaze Urukundo.

Urwo rukundo tugomba gukundana, Ivanjili iratwereka impamvu yarwo mu buryo 3:

  1. Ni itegeko twahawe n’Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu: “Mbahaye itegeko rishya.”
  2. Ni Urugero: “ Nimukundane nk’uko nabakunze”
  3. Ni ikimenyetso: « Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse (Mukundana). »

Bavandimwe, Urukundo Yezu adusaba ni Umwimerere, kuko ari rwo Soko n’indunduro y’isano iri hagati ya muntu n’Imana; no hagati ya muntu na mugenzi we. Yezu aragira ati: ‘Jye sinkibita abagaragu… ahubwo mbise incuti.’ Ubwo bushuti dufitanye na Kristu si uko turi beza ngo tumurarure, ahubwo ni uko adukunda. Urwo rukundo kandi ni rwo shingiro ry’Ubutorwe ubwo aribwo bwose muri Kiliziya, Umuryango mushya w’Imana. Natwe rero ntitugomba gukunda gusa bamwe badukuruza za rukuruzi zitandukanye z’iyi si, ahubwo tugomba gukunda bose turebeye kuri Kristu, We wadukunze twese atarobanuye akagera aho kudupfira apfiriye ku musaraba: « Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze ».Ntabwo dusabwa gukunda rumwe rwikunda kugeza aho rumize abandi, ahubwo adusaba gukundana Urukundo rwitangira abandi kugeza aho wowe wiyibagirwa ubigiriye abo ukunda.

Urukundo rwa Kristu, ni rwo ruduhuza nk’abemera. Kuko iyo rubuze ni bwo buri wese atangira gukurura yishyira ni uko hakaduka amakimbirane maze bwa buvandimwe bukabura, ya sano dusangiye nk’abana b’Imana ndetse nk’abakristu igakendera.

Yezu Kristu yadukinguriye ijuru akoresheje Urukundo rwitanga kugera ku ndunduro. Ubukristu nyabwo bushingiye mu gukunda Yezu Kristu, gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda maze tukitoza kubaho nka Kristu, tukemera gupfana na We twitangira abavandimwe bacu tubigiranye urukundo. Inzira yo kumukunda ni ukuyoborwa n’urukundo rwe ruzira inabi, kumenyekanisha hose icyo Data Ushoborabyose ashaka, iyo ni yo nzira y’umukiro.

Umuntu ashobora kwibaza ati: kuki Yezu Kristu yaraze abigishwa be umurage w’urukundo? Byarashobokaga ko yabaha n’ibindi ndetse bifite agaciro ariko yabahaye ikiruta byose, igifite agaciro gasumbye ibindi byose. Mutagatifu Yohani niwe ugira uti; Imana ni urukundo. Umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.” (1Yh4, 16b). Urukundo kandi ruruta byose. Ababyeyi bafite akamenyero keza ko guha abana babo ibyiza bisumbye ibindi. Imana na Yo nk’Umubyeyi wacu iha abana bayo urukundo ari wo murage uruta ibindi byose. Yaduhaye umurage uruta ibindi byose bifite agaciro none rero natwe ntitugundire ibyo yaduhaye ahubwo tubihe ho n’abandi. Kristu yaduhaye urugero rwiza anadusaba gukomeza uwo murimo We.

Kwitangira abandi kunyura mu mihamagaro itandukanye: ubusaserdoti, kwiha Imana, gushaka ukubaka umuryango, n’ubundi buryo bwinshi tuzi.

Ubusaserdoti ni umwe muri iyo mihamagaro yo kwitangira umuryango w’Imana binyuze mu kuwuyobora, kuwutagatifuza no kuwigisha. Umusaserdoti agira uruhare mu gutagatifuza umuryango w’Imana mu masakramentu. Ubutumwa bwe bwibanze bukaba ubwo kuwigisha Ijambo ry’Imana atoza abo atumweho kuyoborwa na ryo no gutungwa na ryo. Afite kandi ubutumwa bwo kuwuyobora ku Mana awutoza gukora ugushaka kw’Imana mu buzima bwawo. Iyo mirimo y’ingenzi niyo ishamikiyeho ubundi butumwa bwose umusaserdoti afite muri kiliziya. Umusaserdoti abereyeho kwitangira abandi arebeye kuri Kristu we Musaserdoti Nukuru. Nk’uko Kristu yabigenje atwara abantu bose n’imibabaro yabo yose ku musaraba, Umusaserdoti na we yisanisha na Kristu atwara abantu bose n’imibabaro yabo yose maze akabishyikiriza Nyagasani. Si imibabaro gusa ahubwo n’ibyishimo byabo abishyikiriza Nyagasani kubera ko ubuzima butagizwe n’imibabaro gusa.

Murabyibuka inyigisho Umwepiskopi ageza kubagiye guhabwa guhabwa ubupadiri, iragira iti: “muzajye mwitanga mutiganda, mutunganye umurimo wo Kwigisha muvuga rumwe na Kristu Umwigisha mukuru.” Kwitanga rero bisaba umusaserdoti kubaho atibereyeho we ubwe ahubwo akaberaho abandi. Padiri Yohani Mariya Vianney twahimbazaga ku munsi w‘ejo, mu nyandiko ivuga ku bapadiri (Pour les prêtres) aragira ati:

Umupadiri ubwe ntashobora kumenya uwo ari we akiri ku isi. Mu ijuru ni honyine yabishoborera. Yimenye uwo ari we akiri ku isi yapfa, atazize ubwoba ahubwo azize urukundo. Umupadiri ntiyibereyeho. Abereyeho abandi. Ntashobora kwikiza ibyaba, ariko akiza iby’abandi. Ntiyiha amasakramentu ahubwo ayaha abandi. Ubusaserdoti ni urukundo rwa Kristu. Nimubona umusaserdoti, mujye mutecyereza Nyagasani. Nta mu Padiri, urupfu n’izuka bya Yezu Kristu ntacyo byaba bimaze, byaba ari amanjwe. Umupadiri ni we ukomeza umurimo wo gucungura abantu (redemptio) ku isi. Byaba bimaze iki kugira inzu yuzuyemo zahabu ariko nta muntu ufite ngo afungure urugi rwinjiramo? Padiri ni we ufite imfunguzo z’ububiko bw’ubukire bw’ijuru. Ni we ufungura urugi. Abitse amabanga y’ijuru……Umupadiri ntago yibereyeho we ubwe, ni mwe abereyeho.”

Umusaserdoti rero agomba guhora azamuye ibiganza bye abyerekeje kuri Nyagasani, bireba ku ijuru nk’uko Yezu yabirambuye ku musaraba maze imbaga nyamwinshi ikabona umukiro w’iteka. Muri ya mirimo ye y’ingenzi, umusaserdoti ashinzwe kuyobora umuryango w’Imana. Turibuka uko Uhoraho yahoraga hafi y’umuryango we akawuhora hafi akawuyobora ngo udatana. Ntiyahwemaga kuwoherereza abahanuzi ngo bawugezeho ugushaka kwe. Mu Isezerano rishya, uwo murimo yezu Kristu yawuraze intumwa ze n’abasimbura bazo aribo Bepiskopi n’abapadiri ari nabo nyine basigaranye ubwo butumwa bwo guhuza abantu n’Imana.

Uyu munsi rero turashimira Imana ko Padiri Eugène yitangiye uwo murimo ukomeye wo kuyobora umuryango w’Imana mu maparuwasi anyuranye yakoreyemo ubutumwa ndetse no mu yindi mirimo y’Ikenurabushyo yashinzwe muri Diyosezi yacu. Ni ubutumwa busaba ubwitange kandi turamushimira ko yabukoze neza kandi mu bihe bitoroshye byatewe n’amateka y’igihugu cyacu. Padiri Eugène ukomeze ubere urugero rwiza abakiri bato. Uri mukuru wabo ukaba n’umubyeyi wabo. Nta watinya kuvuga ko hari abo ubereye sekuru haba mu myaka no mubusaserdoti. Abo bose rero ukomeze ubakundishe ubusaserdoti barebeye ku mibereyeho yawe no kubwitange bwawe mu butumwa. Bkwifurije gutera imbere muri byose no muri bose. Nyagasani akomeze aguhe ibyo ushyira abakene basonzeye impuhwe ze. Namwe mwese bakristu nshuti za Padiri Eugène NDONGOZI URAYENEZA mwaje kumufasha gushimira Imana mukomeze mumusabire kandi musabire n’abasaserdoti bose n’abari mu nzira zo kubwitegura ndavuga abafratri n’abagishakisha umuhamagaro wabo. Mukomeze mudusabire mwibuka ko imirima yeze ari myinshi ariko abakozi bakaba bakiri bake. Mukomeze musabe nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Padiri Eugène NDONGOZI URAYENEZA Yubile nziza!

✠ Anaclet MWUMVANEZA

Umwepiskopin wa Nyundo

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.