Amasomo matagatifu tuzirikana: 

Isomo rya mbere: Iz 42, 1-4.6-7 cg Int 10, 34-38,

Zaburi(29)28,1-2,3ac-4,3b.9c-10                       

 Ivanjili: Mt 3, 13-17

Bakristu bavandimwe, nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, uyu munsi Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani.

Turazirikana iyibukiro rya mbere mu y’Urumuri: Yezu Kristu abatirizwa muri Yorudani: Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu.   

Turi hafi kurangiza igihe cy’ibirori by’iminsi mikuru ya Noheli, kuko bisozwa n’uyu munsi mukuru wa batisimu ya Nyagasani duhimbaza none. Kuri uyu munsi mukuru, amasomo matagatifu aratwigisha ko Imana Data ubwayo yahishuriye umuryango wayo Yezu Kristu uwo ariwe n’impamvu yigize umuntu akaza mu mateka ya muntu. Arereka kandi buri wese ibyo agomba gukora kugira ngo aronke umukiro Yezu Kristu yatuzaniye, aribyo: kwemera guhindukakwemera Yezu Kristu no kuba umwana w’Imana w’ubahiriza amategeko yayo.

Isomo ryo  mu gitabo cy”ibyakozwe n”Intumwa riratubwira ko Yezu ari Umwana W” Imana, Imana yamusize azamavuta y’Ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, imuha ububasha bwo kwirukana roho mbi n’ububasha bwo gukiza ikitwa uburwayi bwose, haba ku mutima no k”umubiri ( Int.10,38).

Ivanjiri yanditswe na Matayo tumaze gutega amatwi iratwereka ineza y”Imana. Iyo twemeye kubatizwa duhinduka bashya.  Nibyo koko, Batisimu ni Isakramentu Yezu wazutse adukirizamo icyaha cy”inkomoka n”ibindi byaha byose twakoze tutarabatizwa, tugahinduka bashya tukaba abana b”Imana.

Turibaza tuti: “Ese kokoYezu yarakeneye guhabwa Batisimu?

Yezu yasamwe kububasha bwa Roho mutagatifu. Yezu  ni umwana w”Imana. Yezu ni intungane y’Imana.
Ivanjili uko yanditswe na Matayo tumaze kumva, ubwayo irasubiza kino kibazo. Ngo “Mu gihe Yezu  amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. N’uko ijwi rituruka mu ijuru riti ‘Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.

Yezu yemeye kubatizwa ngo atwereke ko isakramentu rya Batisimu ari ngombwa.

Yezu yahaye kandi agaciro Yohani Batisita  na Batisimu  ye, yo kwisubiraho yatangaga. Batisimu ya Yezu adukingurira ijuru. Imana ikoresheje ikimenyetso k’inuma, yibwiriye rubanda ko Yezu ari umwana wayo.

Kuri uyu munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, nk”uko Siliro w”I Yerusalemu abivuga, umuryango w’Imana ntiwahishuriwe gusa Yezu Kristu uwo ariwe, ahubwo wanagaragarijwe ko mu isezerano rishya, buri wese uzemera kujya ku iriba rya Batisimu guhabwa batisimu ya Yezu Kristu, azahahurira n’Ubutatu Butagatifu: Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu  twese twabatirijwemo, maze ahinduke umwana w’Imana. Imana rero, muri Yezu Kristu, yagiranye n’umuryango wayo isezerano rishya, nk’uko yari yarabiwusezeranyije.

Mu iserano rishya, amahanga yose yagiriwe « ubuntu bugeretse ku bundi » (Yh 1, 16), kuko abemeye kwakira Jambo bose, « yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera izina rye.» (Yh 1, 12).

Uyu Roho Mutagatifu wamanukiye kuri Yezu mu kimenyetso cy’inuma, ashushanya wa mwuka w’Imana wahuhiraga hejuru y’isi ikiri ikivangavange (Intg 1,2)
Mu by”ukuri kubatizwa kwa Yezu ni iremwa rishya rya muntu. Kuko Yezu n’ubwo bwose ari Imana, n’ubwo ari umuremyi wa byose, yemeye kwishyira mu mwanya w’ibiremwa kugira ngo muri we byongere biremwe bundi bushya. Ruriya ruzi Yezu yabatirijwemo, ni hamwe umuryango w’Imana waruhukiye uvuye mu Misiri. Yezu ntabwo yemeye kujya mu mazi ya Yorudani kugirango yisukure, ahubwo kwari ukugirango abe ariwe uyasukura, ayatagatifuze. Muri Batisimu ya Yezu Imana yiyunze n’abantu. Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, ngo “Ijuru ryarakingutse”. Icyari cyararikinze buri wese yagitahura. Ni cya cyaha cy’Adamu. Uyu munsi rero ijuru n’isi byiyunze.

Bakiristu bavandimwe, mu gusoza, icyo natwe dusabwa uyu munsi ni ukuba bashya mu buzima bwacu, tugahorana amatara yaka.

Uyu munsi turasabwa kuvuka bundi bushya. Turasabwa kuvuka mu ijuru.   Uyu munsi Yezu yadukinguriye ijuru. Bya bindi byose byari byaratumye tujya kure y’Imana, kuva uy”umunsi nitubizibukire maze tube bashya. Uyu munsi turasabwa kongera kuzirikana ya masezerano yacu ya Batisimu ariyo : kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza, uyu munsi wa batisimu ya Nyagasani, buri wese awuhimbaze areba neza uko ahagaze muri ayo masezerano, kugira ngo arusheho kunoza neza umubano we na Nyagasani. Tujye duhora tuzirikana ko buri wese, ahamagariwe gutsinda, duharanire guhinduka, duhinduke ariko tudahindana. Duharanire gukora igishimisha Imana buri munsi.Duharanire guhora twisukura kandi duharanire kutanduza umwambaro wacu wa Batisimu.

Dusabe Roho Mutagatifu atumanukireho, kugirango adutoze gukora ugushaka kw”Imana iminsi yose y”ukubaho kwacu.  Mbifirije umunsi mwiza.

   Padiri Théogène SENYONI

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.