UMWANA USHOBOYE KANDI USHOBOTSE. UMUNSIN WO GUTANGIZA KU MUGARAGARO UMWAKA WAHARIWE KWITA  KU BURERE BW’ABANA MU  MASHURIA

Kuri uyu wa 18/11/2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yifatanyije n, abasaserdoti, abihayimana, abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika, ababyeyi n’abanyeshuri, bo mu karere k’ubutumwa ka Gisenyi, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri. Uwo muhango wabereye mu Gitambo cy ‘Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo, muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo.
Amasomo matagataifu yakoreshejwe, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 3, 1-16) ; isomo rya kabiri riva mu ibaruwa mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi (Col 3, 20-22) naho Ivanjiri yanditswe na mutagatifu Luka (Lk 2, 41-52).
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi wa nyundo, yasabye abana kubaha ababyeyi babo bazirikana ko ari itegeko ry’Imana. Yabasabye kandi kubafasha mu gihe batagifite imbaraga kuko uwubaha ababyeyi be aba abahesheje ikuzo. Yasabye ababyeyi kurera abana babo neza batabahutaza. Abarezi nabo yabashishikarije gukunda umurimo wabo. Yababwiye ko kurera ari umuhamagaro kandi bikaba byiza iyo umurezi wese yumva ko mbere na mbere ari umubyeyi.
Umwepiskopi wa Nyundo yavuze ko umunsi wo gutangiza umwaka w’uburere mu mashuri bawuha agaciro gakomeye cyane kuko Kiliziya gatolika ikomeye ku ihame ry’uburere buhamye. Yagize ati : « Uburere bwiza ni umusingi w’iterambere nyaryo ry’umuntu ku giti cye no kuri sosiyete muri rusange. Uburere bw’abana mu mashuri bufite umwanya ukomeye mu butumwa bwa kiliziya y’isi yose. Kwigisha ni kamere yayo. Kiliziya ntihwema gushishikarira guha abana bayo uburere bwuzuye buzatuma bigirira akamaro, bakakagirira kiliziya ndetse n’igihugu. Ibyo bigerwaho iyo umwana ahawe uburere bwo kumufasha kuba umuntu nyawe koko ». Uyu mwaka wagenewe insanganyamatsiko igira iti :
Buri mwaka, Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bahitamo icyerekezo cy’Icyenurabushyo. Uyu mwaka wa 2022-2023 bawuhariye kuzirikana ku burere bw’abana mu mashuri, bayobowe n’iyi nsanganyamatsiko : « UMWANA USHOBOYE KANDI USHOBOTSE ». Abepiskopi ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda bavuga ko uburere bugomba guhera mu rugo bukunganirwa n’umuryango mugari, bugashimangirwa n’abarezi b’ingeri zose kugeza umwana akuze akabasha kuba na we yarera abandi. Bagaragaza kandi ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo umwana adahagama hagati y’ibyiciro bitandukanye by’abamwitaho. Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bati “Uburezi bufite ireme bushingira ku burere, bugasigasirwa n’integanyanyigisho zishyitse zigendana n’imyigishirize ihamye irangwa n’ubushobozi mu bumenyi n’ubwitange nk’ubw’Imana mu bushake bwo gufasha abana”. Abepiskopi bifuza ko uyu mwaka wahabwa ingufu Kandi ukazafasha abarerwa kuba abantu nyabantu n’abarezi bakumva ko ari ababyeyi bizihiwe n’umuhamagaro wabo. Ibi kandi byifujwe na Nyirubutungane Papa Fransisko, mu butumwa yageneye isi yose, ku wa 01 Mutarama uyu mwaka, ku munsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro. Papa Fransisko yaragize ati: “Kwigisha no kurera ni byo shingiro rya sosiyete yunze ubumwe, ifite umuco, ishoboye kurema icyizere, uburumbuke n’iterambere”.
Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi asanga kandi ari ngombwa ko imiryango, amakoraniro, amashuri na kaminuza, ibigo, amadini, abategetsi, n’abatuye isi bose baharanira kurera muntu ushyitse. Agasoza agira ati “Gushora imari mu kwigisha no kurera abakiri bato ni inzira nyamukuru yo kubafasha kugira umwanya ubakwiye ku isoko ry’umurimo binyuze mu myiteguro iboneye.”
Abatanze ubutumwa bose kuri uwo munsi, bashimiye Abepiskopi ba kiliziya y’U rwanda uburyo badahwema kwita ku burezi. Bwana MUPENZI, ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, yashimiye Diyosezi ya Nyundo ubufatanye bafitanye n’Akarere mu burezi kuva mu mashuri y’incuke kugera mu yisumbuye. Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, ashimangira ko ireba abarerwa n’abarezi. Abarezi nabo barasabwa gugira ubushobozi ariko nabo bagashoboka, baharanira kuba intangarugero mu bo barera. Asoza yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abo barera kwirinda ibi bikurikira : Ubujura mu bigo by’amashuri cyane cyane acumbikira abanyeshuri, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge ; kurangwa n’ubufatanye mu kurwanya amakimbirane no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabifurije guharanira ubumwe.
ISIMBI Olga wiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Umwamikazi w’Afurika ku Nyundo, wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo ko ashyira imbaraga mu burezi. Yavuze ko kiliziya n’umuryango nyarwanda bifuza umwana ushoboye kandi ushobotse, uzi gushishoza, ufite ubumenyi, akiga neza, akazigirira akamaro akakagirira n’abandi. Yaburiye abanyeshuri bagenzi ko ubuhanga butagira uburere ntaho bugeza. Asoza yasabye abanyeshuri bagenzi be kumvira ababyeyi babo n’abarezi babo kugira ngo bazagere aho kiliziya n’igihugu.
Bwana UZARIBARA Denis wavuze mu mwanya w.abayobozi b’ibigo by’amashuri, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo urukundo, ineza n’imbaraga ashyira mu burezi muri Diyosezi ya Nyundo. Mu izina ry ‘abandi barezi, yamushimiye ko ahora abereka inzira ikwiye bakurikiza kugira ngo abana barererwa mu bigo bya kiliziya gatoloka barangize bafite ubumenyi bughagije. Yavuze ko abarezi nabo biyemeje kurangiza neza inshingano zabo bafatanyije n’abandi bose bafite aho bahurira n’uburezi. Asoza ijambo rye, yasabye Umwepiskopi kubakorera ubuvugizi kugira ngo bajye babonera abarimu ku gihe.
Padiri Lambert DUSINGIZIMANA, umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe uburezi mu nama Nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo n’abapadiri bakorana ubutumwa uburyo uwo munsi bawuteguye. Mu ijambo rye, yasabye abana gucengera neza insanganyamtsiko yahariwe uyu mwaka maze abashishikariza kuba abana bashoboye kandi bashobotse, biga neza, barangwa n’imyitwarire myiza kandi bafashanya gukosorana. Yibukije abarezi ko ishuri naryo ari umuryango bityo abasaba kurera abana babatoza imigenzo myiza n’indangagaciro za gikristu. Yasabye abarimu gutanga uburere bwiza, abayobozi nabo bagatanga ibyo basabwa bagamije gufasha abana kubana impano zabo hakiri kare. Asoza yasabye abana kumenya kwibwiriza.
Mu ijambo nyamukuru, Nyiricyubahiro Musenyei, Umwepiskopi wa Nyundo, yabwiye abari bitabiriye uwo munsi ko bahisemo icyerecyezo cyo kwita ku burezi mu mashuri bahereye ku cyerecyezo cyatanzwe n’Umushumba wa Kiliziya y’isi yose, Nyirubutunagane Papa Fransisko, mu nyandiko ye yise PACTE EDUCATIF GROBAL, yasohotse ku wa 12 Nzeri 2022, igaragaza imirongo igomba gushingirwaho mu burezi n’uburere bwo muri ibi bihe tugezemo, hitabwa cyane cyane ku burezi bwita kuri bose kandi budaheza, butega amatwi , bushyize imbere ibiganiro byubaka, aho buri wese yumva mugenzi we. Umwepiskopi wa Nyundo yasabye abakora mu burezi kumva inshingano zabo bakabikora badategereje umushahara gusa ahubwo bakabikora nk’ababyeyi. Niyo mpamvu yasabye ababayeyi kwita ku ku nshingano zo kurera abo Imana yabahaye, babashyira mu mashuri, bakabashakira ibyangombwa bibafasha kwiga neza no gukurikirana imyigire yabo, haba ku mashuri no mu miryango batahamo. Yasabye abarezi ku mashuri ko nabo ari ababyeyi bakwiye gutega amatwi abana bakabakundishaishuri. Abana nabo yabasabye gukunda ishuri no gukurikira neza amasomo abagenewe.
Dusoza, twabibutsa ko ku rwego rw’igihugu uyu mwaka watangijwe tariki ya 07 /10 muri Archidiyosezi ya Kigali. Ukazasozwa umwaka utaha hahimbaza Icyumweru cy’Uburezi gatolika.

Inyigisho y’umwepiskopi: https://nyundodiocese.info/sermon/inyigisho-ya-nyiricyubahiro-musenyeri-anaclet-mwumvaneza-ku-munsi-wo-gutangiza-umwaka-wahariwe-kwita-ku-burere-bwabana-mu-mashuri/

Ijambo ry’Umwepiskopi: https://nyundodiocese.info/event/ubutumwa-bwa-nyiricyubahiro-musenyeri-anaclet-mwumvaneza-umwepiskopi-wa-nyundo-ku-munsi-wo-gutangiza-ku-mugaragaro-umwaka-wahariwe-kwita-ku-burere-bwabana-mu-mashuri/

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.